ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo

Mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe.​—Mat. 21:16.

Niba uri umubyeyi, ujye ufasha abana bawe gutegura ibitekerezo byiza, ukurikije imyaka bafite. Hari igihe tuba turimo kwiga ingingo zikomeye, urugero nk’izivuga ibibazo by’abashakanye, cyangwa uko Abakristo bakwiriye kwitwara muri iyi si yataye umuco. Ariko n’iyo bimeze bityo, ntihaburamo ingingo imwe cyangwa ebyiri abana bashobora gutangaho ibitekerezo. Nanone ujye usobanurira abana bawe impamvu batazajya bababaza buri gihe uko bamanitse ukuboko. Ibyo bizatuma batarakara mu gihe batababajije (1 Tim. 6:18). Twese dushobora gutegura ibitekerezo bituma Yehova asingizwa, kandi bigatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (Imig. 25:11). Nubwo hari igihe dushobora kuvuga muri make ibyatubayeho, tujye twirinda kubivugaho cyane kugira ngo tutirata (Imig. 27:2; 2 Kor. 10:18). Mu gihe dutanga igitekerezo tujye twibanda kuri Yehova, ku Ijambo rye no ku bagaragu be muri rusange.​—Ibyah. 4:11. w23.04 18:17-18

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo

Twe gusinzira nk’uko abandi babigenza, ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.​—1 Tes. 5:6.

Urukundo rutuma dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge (Mat. 22:37-39). Urukundo dukunda Imana rutuma dukomeza kubwiriza, nubwo hari igihe bishobora kuduteza ibibazo (2 Tim. 1:7, 8). Kubera ko dukunda n’abantu batari Abahamya ba Yehova, dukomeza kubwiriza, haba kuri telefone cyangwa dukoresheje amabaruwa. Tuba dufite icyizere ko abo tubwiriza, bashobora guhinduka bagakora ibyiza (Ezek. 18:27, 28). Nanone dukunda Abakristo bagenzi bacu. Tubigaragaza ‘dukomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes. 5:11). Nk’uko abasirikare bari ku rugamba bafashanya, natwe duterana inkunga. Ntidushobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu twabigambiriye, cyangwa ngo tubiture inabi batugiriye (1 Tes. 5:13, 15). Nanone urukundo rutuma twubaha abavandimwe bafite inshingano mu itorero.​—1 Tes. 5:12. w23.06 26:6, 10-11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo

Mbese ibyo [Yehova] yavuze ntazabikora?—Kub. 23:19.

Ikintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku ncungu. Incungu ituma twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho. Iyo dutekereje twitonze ku cyatumye incungu itangwa n’ukuntu Yehova yigomwe cyane, bituma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka mu isi nshya, nk’uko Yehova yabidusezeranyije. None se kuki gutekereza ku ncungu bikomeza ukwizera kwacu? Yehova yemeye ko Umwana we w’imfura akunda cyane, akaba n’incuti ye ikomeye, avukira hano ku isi ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibibazo byinshi. Yarababaye cyane kandi aricwa. Mbega ukuntu Yehova yigomwe cyane! None se ubwo Yehova yari kwemera ko Umwana we akunda cyane ababara atyo kandi agapfa, kugira ngo tubone ubuzima bwiza ariko bumara igihe gito (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19)? Oya rwose. Kuba Yehova yaraduhaye Umwana we akunda cyane, bigaragaza ko azaduha n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya. w23.04 19:8-9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze