Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo
Twe gusinzira nk’uko abandi babigenza, ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.—1 Tes. 5:6.
Urukundo rutuma dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge (Mat. 22:37-39). Urukundo dukunda Imana rutuma dukomeza kubwiriza, nubwo hari igihe bishobora kuduteza ibibazo (2 Tim. 1:7, 8). Kubera ko dukunda n’abantu batari Abahamya ba Yehova, dukomeza kubwiriza, haba kuri telefone cyangwa dukoresheje amabaruwa. Tuba dufite icyizere ko abo tubwiriza, bashobora guhinduka bagakora ibyiza (Ezek. 18:27, 28). Nanone dukunda Abakristo bagenzi bacu. Tubigaragaza ‘dukomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes. 5:11). Nk’uko abasirikare bari ku rugamba bafashanya, natwe duterana inkunga. Ntidushobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu twabigambiriye, cyangwa ngo tubiture inabi batugiriye (1 Tes. 5:13, 15). Nanone urukundo rutuma twubaha abavandimwe bafite inshingano mu itorero.—1 Tes. 5:12. w23.06 26:6, 10-11
Ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo
Mbese ibyo [Yehova] yavuze ntazabikora?—Kub. 23:19.
Ikintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku ncungu. Incungu ituma twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho. Iyo dutekereje twitonze ku cyatumye incungu itangwa n’ukuntu Yehova yigomwe cyane, bituma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka mu isi nshya, nk’uko Yehova yabidusezeranyije. None se kuki gutekereza ku ncungu bikomeza ukwizera kwacu? Yehova yemeye ko Umwana we w’imfura akunda cyane, akaba n’incuti ye ikomeye, avukira hano ku isi ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibibazo byinshi. Yarababaye cyane kandi aricwa. Mbega ukuntu Yehova yigomwe cyane! None se ubwo Yehova yari kwemera ko Umwana we akunda cyane ababara atyo kandi agapfa, kugira ngo tubone ubuzima bwiza ariko bumara igihe gito (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19)? Oya rwose. Kuba Yehova yaraduhaye Umwana we akunda cyane, bigaragaza ko azaduha n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya. w23.04 19:8-9
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?—Hos. 13:14
Ese Yehova yifuza kuzura abapfuye? Cyane rwose. Hari abanditsi ba Bibiliya yakoresheje, maze bavuga ko umuzuko uzabaho (Yes. 26:19; Ibyah. 20:11-13). Uzirikane ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe agikora (Yos. 23:14). Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ibuka amagambo Yobu yavuze. Yari azi ko niyo yapfa, Yehova yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:14, 15). Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bose bapfuye, bakongera kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ariko se bizagendekera bite abantu benshi cyane bapfuye bataramumenya? Abo na bo, Yehova Imana yacu igira urukundo, izabazura (Ibyak. 24:15). Yifuza ko bamumenya bakaba inshuti ze kandi bakabaho iteka ku isi.—Yoh. 3:16. w23.04 16:5-6