Ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo
Mbese ibyo [Yehova] yavuze ntazabikora?—Kub. 23:19.
Ikintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku ncungu. Incungu ituma twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho. Iyo dutekereje twitonze ku cyatumye incungu itangwa n’ukuntu Yehova yigomwe cyane, bituma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka mu isi nshya, nk’uko Yehova yabidusezeranyije. None se kuki gutekereza ku ncungu bikomeza ukwizera kwacu? Yehova yemeye ko Umwana we w’imfura akunda cyane, akaba n’incuti ye ikomeye, avukira hano ku isi ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibibazo byinshi. Yarababaye cyane kandi aricwa. Mbega ukuntu Yehova yigomwe cyane! None se ubwo Yehova yari kwemera ko Umwana we akunda cyane ababara atyo kandi agapfa, kugira ngo tubone ubuzima bwiza ariko bumara igihe gito (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19)? Oya rwose. Kuba Yehova yaraduhaye Umwana we akunda cyane, bigaragaza ko azaduha n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya. w23.04 19:8-9
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?—Hos. 13:14
Ese Yehova yifuza kuzura abapfuye? Cyane rwose. Hari abanditsi ba Bibiliya yakoresheje, maze bavuga ko umuzuko uzabaho (Yes. 26:19; Ibyah. 20:11-13). Uzirikane ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe agikora (Yos. 23:14). Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ibuka amagambo Yobu yavuze. Yari azi ko niyo yapfa, Yehova yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:14, 15). Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bose bapfuye, bakongera kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ariko se bizagendekera bite abantu benshi cyane bapfuye bataramumenya? Abo na bo, Yehova Imana yacu igira urukundo, izabazura (Ibyak. 24:15). Yifuza ko bamumenya bakaba inshuti ze kandi bakabaho iteka ku isi.—Yoh. 3:16. w23.04 16:5-6
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo
Imana ni yo izaduha imbaraga.—Zab. 108:13.
Wakora iki ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya? Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga uko Paradizo izaba imeze kandi uyitekerezeho (Yes. 25:8; 32:16-18). Ujye utekereza uri muri Paradizo n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe. Gukomeza gutekereza kuri ibyo bintu byiza, bizatuma tubona ko ibibazo dufite ari ‘iby’akanya gato’ kandi ko ‘bitaremereye’ (2 Kor. 4:17). Ibyiringiro Yehova yaduhaye bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Ubwo rero niba ufite inshingano itoroshye, ukaba uhanganye n’ikigeragezo cyangwa ukaba wifuza gukomeza kugira ibyishimo, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi wiyigishe. Nanone ujye wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagufasha. Ikindi kandi, ujye utekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye. Ibyo bizatuma ‘ukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi [bw’Imana] bw’ikuzo, kugira ngo ushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi wihanganire ingorane zose ufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11. w23.10 43:19-20