Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?—Hos. 13:14
Ese Yehova yifuza kuzura abapfuye? Cyane rwose. Hari abanditsi ba Bibiliya yakoresheje, maze bavuga ko umuzuko uzabaho (Yes. 26:19; Ibyah. 20:11-13). Uzirikane ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe agikora (Yos. 23:14). Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ibuka amagambo Yobu yavuze. Yari azi ko niyo yapfa, Yehova yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:14, 15). Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bose bapfuye, bakongera kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ariko se bizagendekera bite abantu benshi cyane bapfuye bataramumenya? Abo na bo, Yehova Imana yacu igira urukundo, izabazura (Ibyak. 24:15). Yifuza ko bamumenya bakaba inshuti ze kandi bakabaho iteka ku isi.—Yoh. 3:16. w23.04 16:5-6
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo
Imana ni yo izaduha imbaraga.—Zab. 108:13.
Wakora iki ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya? Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga uko Paradizo izaba imeze kandi uyitekerezeho (Yes. 25:8; 32:16-18). Ujye utekereza uri muri Paradizo n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe. Gukomeza gutekereza kuri ibyo bintu byiza, bizatuma tubona ko ibibazo dufite ari ‘iby’akanya gato’ kandi ko ‘bitaremereye’ (2 Kor. 4:17). Ibyiringiro Yehova yaduhaye bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Ubwo rero niba ufite inshingano itoroshye, ukaba uhanganye n’ikigeragezo cyangwa ukaba wifuza gukomeza kugira ibyishimo, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi wiyigishe. Nanone ujye wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagufasha. Ikindi kandi, ujye utekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye. Ibyo bizatuma ‘ukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi [bw’Imana] bw’ikuzo, kugira ngo ushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi wihanganire ingorane zose ufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11. w23.10 43:19-20
Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo
Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.—1 Tes. 5:18.
Hari ibintu byinshi twashimira Yehova, mu gihe dusenga. Ni we utanga impano nziza yose. Ubwo rero, ikintu cyiza cyose dufite, tujye tukimushimira (Yak. 1:17). Urugero, dushobora kumushimira ukuntu yaturemeye isi nziza n’ibintu byiza yayishyizeho. Nanone dushobora kumushimira kuba yaraduhaye ubuzima, umuryango, incuti no kuba adusezeranya kuzaduha ibintu byiza. Ikindi kandi, tujye tumushimira kuba yemera ko tuba incuti ze. Buri wese muri twe, ajye atekereza ibintu yashimira Yehova. Ibyo bishobora kutatworohera, kuko turi mu isi yuzuyemo abantu badashimira. Akenshi usanga abantu batekereza gusa icyo bakora kugira ngo babone ibyo bifuza, aho gutekereza uko bashimira ku bw’ibyo bafite. Turamutse tubaye nk’abo bantu, wasanga amasengesho yacu nta kindi kirimo, uretse gusaba gusa. Kugira ngo ibyo tubyirinde, tujye dukomeza gushimira Yehova ibyo adukorera byose.—Luka 6:45. w23.05 20:8-9