ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo

Imana ni yo izaduha imbaraga.​—Zab. 108:13.

Wakora iki ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya? Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga uko Paradizo izaba imeze kandi uyitekerezeho (Yes. 25:8; 32:16-18). Ujye utekereza uri muri Paradizo n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe. Gukomeza gutekereza kuri ibyo bintu byiza, bizatuma tubona ko ibibazo dufite ari ‘iby’akanya gato’ kandi ko ‘bitaremereye’ (2 Kor. 4:17). Ibyiringiro Yehova yaduhaye bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Ubwo rero niba ufite inshingano itoroshye, ukaba uhanganye n’ikigeragezo cyangwa ukaba wifuza gukomeza kugira ibyishimo, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi wiyigishe. Nanone ujye wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagufasha. Ikindi kandi, ujye utekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye. Ibyo bizatuma ‘ukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi [bw’Imana] bw’ikuzo, kugira ngo ushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi wihanganire ingorane zose ufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11. w23.10 43:19-20

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo

Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.​—1 Tes. 5:18.

Hari ibintu byinshi twashimira Yehova, mu gihe dusenga. Ni we utanga impano nziza yose. Ubwo rero, ikintu cyiza cyose dufite, tujye tukimushimira (Yak. 1:17). Urugero, dushobora kumushimira ukuntu yaturemeye isi nziza n’ibintu byiza yayishyizeho. Nanone dushobora kumushimira kuba yaraduhaye ubuzima, umuryango, incuti no kuba adusezeranya kuzaduha ibintu byiza. Ikindi kandi, tujye tumushimira kuba yemera ko tuba incuti ze. Buri wese muri twe, ajye atekereza ibintu yashimira Yehova. Ibyo bishobora kutatworohera, kuko turi mu isi yuzuyemo abantu badashimira. Akenshi usanga abantu batekereza gusa icyo bakora kugira ngo babone ibyo bifuza, aho gutekereza uko bashimira ku bw’ibyo bafite. Turamutse tubaye nk’abo bantu, wasanga amasengesho yacu nta kindi kirimo, uretse gusaba gusa. Kugira ngo ibyo tubyirinde, tujye dukomeza gushimira Yehova ibyo adukorera byose.​—Luka 6:45. w23.05 20:8-9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo

Akomeze gusaba afite ukwizera adashidikanya na gato.​—Yak. 1:6.

Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wacu udukunda, ntiyifuza kutubona tubabaye (Yes. 63:9). Nubwo bimeze bityo ariko, nta bwo adukuriraho ibigeragezo byose duhura na byo, bimwe muri byo bikaba bigereranywa n’inzuzi cyangwa umuriro (Yes. 43:2). Icyakora, adusezeranya ko azadufasha ‘kubinyuramo.’ Ntazigera yemera ko ibigeragezo duhura na byo bitubuza gukomeza kumukorera. Nanone Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kubyihanganira (Luka 11:13; Fili. 4:13). Ni yo mpamvu twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kwihangana kandi tumubere indahemuka. Yehova adusaba kumwiringira (Heb. 11:6). Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturenze. Dushobora no gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha. Ariko Bibiliya itwizeza ko Yehova azaduha imbaraga tugatsinda ibyo bigeragezo, ari byo bigereranywa no “kurira urukuta” (Zab. 18:29). Ubwo rero, aho gushidikany a twibaza niba Yehova azadufasha, tujye tumusenga dufite ukwizera, kandi twiringire ko azasubiza amasengesho yacu.​—Yak. 1:6, 7. w23.11 49:8-9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze