Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo
Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.—1 Tes. 5:18.
Hari ibintu byinshi twashimira Yehova, mu gihe dusenga. Ni we utanga impano nziza yose. Ubwo rero, ikintu cyiza cyose dufite, tujye tukimushimira (Yak. 1:17). Urugero, dushobora kumushimira ukuntu yaturemeye isi nziza n’ibintu byiza yayishyizeho. Nanone dushobora kumushimira kuba yaraduhaye ubuzima, umuryango, incuti no kuba adusezeranya kuzaduha ibintu byiza. Ikindi kandi, tujye tumushimira kuba yemera ko tuba incuti ze. Buri wese muri twe, ajye atekereza ibintu yashimira Yehova. Ibyo bishobora kutatworohera, kuko turi mu isi yuzuyemo abantu badashimira. Akenshi usanga abantu batekereza gusa icyo bakora kugira ngo babone ibyo bifuza, aho gutekereza uko bashimira ku bw’ibyo bafite. Turamutse tubaye nk’abo bantu, wasanga amasengesho yacu nta kindi kirimo, uretse gusaba gusa. Kugira ngo ibyo tubyirinde, tujye dukomeza gushimira Yehova ibyo adukorera byose.—Luka 6:45. w23.05 20:8-9
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo
Akomeze gusaba afite ukwizera adashidikanya na gato.—Yak. 1:6.
Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wacu udukunda, ntiyifuza kutubona tubabaye (Yes. 63:9). Nubwo bimeze bityo ariko, nta bwo adukuriraho ibigeragezo byose duhura na byo, bimwe muri byo bikaba bigereranywa n’inzuzi cyangwa umuriro (Yes. 43:2). Icyakora, adusezeranya ko azadufasha ‘kubinyuramo.’ Ntazigera yemera ko ibigeragezo duhura na byo bitubuza gukomeza kumukorera. Nanone Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kubyihanganira (Luka 11:13; Fili. 4:13). Ni yo mpamvu twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kwihangana kandi tumubere indahemuka. Yehova adusaba kumwiringira (Heb. 11:6). Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturenze. Dushobora no gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha. Ariko Bibiliya itwizeza ko Yehova azaduha imbaraga tugatsinda ibyo bigeragezo, ari byo bigereranywa no “kurira urukuta” (Zab. 18:29). Ubwo rero, aho gushidikany a twibaza niba Yehova azadufasha, tujye tumusenga dufite ukwizera, kandi twiringire ko azasubiza amasengesho yacu.—Yak. 1:6, 7. w23.11 49:8-9
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo
[Urukundo] rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah. Amazi menshi ntashobora kuruzimya n’inzuzi ntizishobora kurutembana.—Ind. 8:6, 7.
Mbega amagambo meza agaragaza urukundo nyakuri! Agaragaza ko abashakanye bashobora gukundana urukundo nyakuri. Abashakanye baba bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bakomeze gukundana. Urugero, kugira ngo umuriro ukomeze kwaka, uba ugomba kuwongeramo inkwi. Iyo utabikoze, ugeraho ukazima. Uko ni na ko bimeze ku mugabo n’umugore. Baba bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kuba incuti. Hari igihe abashakanye bahura n’ibibazo, urugero nk’ubukene, uburwayi no guhangayikishwa no kurera abana, bikaba byatuma urukundo rwabo rugabanuka. Ubwo rero, umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. w23.05 23:1-3