Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri
Bavandimwe, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi no kwihangana, mukure icyitegererezo ku bahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.—Yak. 5:10
Muri Bibiliya harimo izindi ngero nyinshi z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Ushobora kwishyiriraho intego yo gukora ubushakashatsi kuri abo bantu, mu gihe wiyigisha. Urugero, nubwo Dawidi yatoranyirijwe kuba umwami wa Isirayeli akiri muto, yategereje imyaka myinshi mbere y’uko aba umwami. Nanone Simeyoni na Ana bakomeje gukorera Yehova ari indahemuka, mu gihe bari bategereje Mesiya (Luka 2:25, 36-38). Ubwo rero mu gihe ukora ubushakashatsi kuri abo bantu, ujye ushaka ibisubizo by’ibi bibazo: “Ni iki gishobora kuba cyarafashije uyu muntu kwihangana? Kwihangana byamugiriye akahe kamaro? Namwigana nte?” Gukora ubushakashatsi no ku bantu batagaragaje umuco wo kwihangana, na byo byakugirira akamaro (1 Sam. 13:8-14). Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyatumye uyu muntu atihangana? Kutihangana byatumye ahura n’ibihe bibazo?” w23.08 35:15
Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri
Twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana.—Yoh. 6:69.
Intumwa Petero yari indahemuka. Ntiyemeye ko hari ikintu kimubuza kuba umwigishwa wa Yesu. Urugero, hari igihe Yesu yavuze ikintu maze abigishwa be ntibagisobanukirwa, bituma benshi bareka kumukurikira. Icyakora Petero we ntiyasabye n’ibisobanuro, ahubwo yabaye indahemuka, akomeza gukurikira Yesu (Yoh. 6:68). Yavuze ko Yesu ari we wenyine wari ufite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” Yesu yari azi ko Petero n’izindi ntumwa ze bari bumutererane. Icyakora, yagaragaje ko yari yizeye ko Petero yari kwihana, agakomeza kuba indahemuka (Luka 22:31, 32). Yesu yaravuze ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mar. 14:38). Ni yo mpamvu n’igihe Petero yari amaze kumwihakana, Yesu atamutakarije icyizere. Amaze kuzuka yabonekeye Petero, kandi uko bigaragara Petero yari wenyine (Mar. 16:7; Luka 24:34; 1 Kor. 15:5). Nta gushidikanya ko ibyo byahumurije cyane iyo ntumwa yari yishwe n’agahinda. w23.09 40:9-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri
Hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe.—Rom. 4:7.
Ubwo rero, Yehova ababarira abantu bose bamwizera cyangwa agatwikira ibyaha byabo. Arabababarira burundu, ntiyongere kwibuka ibyaha byabo (Zab. 3:1, 2). Abantu nk’abo, Yehova abona ko ari abakiranutsi kandi ntababaraho icyaha, kuko baba bafite ukwizera. Nubwo Imana yavuze ko abagaragu bayo babayeho kera, urugero nka Aburahamu, Dawidi n’abandi bari abakiranutsi, na bo bari abantu badatunganye kandi bakoraga ibyaha. Ariko kubera ko bari bafite ukwizera, Yehova yabonaga ko ari abakiranutsi, cyane cyane abagereranyije n’abandi bantu batamusengaga (Efe. 2:12). Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko tugomba kugira ukwizera kugira ngo tube incuti z’Imana. Aburahamu na Dawidi bari incuti z’Imana, kubera ko bari bafite ukwizera. Natwe rero, niba dushaka kuba incuti zayo tugomba kugira ukwizera. w23.12 50:6-7