Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri
Hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe.—Rom. 4:7.
Ubwo rero, Yehova ababarira abantu bose bamwizera cyangwa agatwikira ibyaha byabo. Arabababarira burundu, ntiyongere kwibuka ibyaha byabo (Zab. 3:1, 2). Abantu nk’abo, Yehova abona ko ari abakiranutsi kandi ntababaraho icyaha, kuko baba bafite ukwizera. Nubwo Imana yavuze ko abagaragu bayo babayeho kera, urugero nka Aburahamu, Dawidi n’abandi bari abakiranutsi, na bo bari abantu badatunganye kandi bakoraga ibyaha. Ariko kubera ko bari bafite ukwizera, Yehova yabonaga ko ari abakiranutsi, cyane cyane abagereranyije n’abandi bantu batamusengaga (Efe. 2:12). Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko tugomba kugira ukwizera kugira ngo tube incuti z’Imana. Aburahamu na Dawidi bari incuti z’Imana, kubera ko bari bafite ukwizera. Natwe rero, niba dushaka kuba incuti zayo tugomba kugira ukwizera. w23.12 50:6-7
Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri
Buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo, kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu.—Heb. 13:15.
Muri iki gihe, Abakristo bose bishimira gutura Yehova ibitambo. Ibyo babikora bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bakorere Yehova. Ubwo rero, tujye dukora uko dushoboye dutambe ibyo bitambo, kugira ngo tugaragaze ko twishimira gukorera Yehova. Intumwa Pawulo atwibutsa ibintu by’ingenzi tutagomba kwirengagiza mu gihe dukorera Yehova (Heb. 10:22-25). Muri ibyo harimo gusenga Yehova, kubwiriza, kujya mu materaniro no guterana inkunga kandi ‘tukarushaho kubigenza dutyo uko tubonye umunsi [wa Yehova] ugenda wegereza.’ Mu bice bisoza igitabo cy’Ibyahishuwe na ho, umumarayika wa Yehova yaravuze ati: “Ujye uramya Imana.” Yabisubiyemo inshuro ebyiri, kugira ngo agaragaze ukuntu ibyo bintu ari iby’ingenzi (Ibyah. 19:10; 22:9). Ubwo rero, ntituzibagirwe ibintu byose tumaze kwiga biranga urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi tujye twishimira gukorera Imana yacu ikomeye turi muri urwo rusengero. w23.10 45:17-18
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri
Dukomeze gukundana.—1 Yoh. 4:7.
Twese twifuza ‘gukomeza gukundana.’ Icyakora, tujye twibuka ko Yesu yavuze ko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat. 24:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bigishwa be batari gukomeza gukundana. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba gukomeza kuba maso, kugira ngo abantu bo muri iyi si batagira urukundo, badatuma natwe tureka gukundana. Ibyo rero bituma twibaza tuti: “Ni iki twakora kugira ngo tumenye niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?” Ikintu cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bacu cyane, ni ukuntu twitwara iyo tugiranye na bo ibibazo (2 Kor. 8:8). Intumwa Petero yavuze uko tugomba kwitwara agira ati: “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Ubwo rero, uko twitwara mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje, bizagaragaza niba tubakunda cyane. w23.11 47:12-13