ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri

Buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo, kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu.​—Heb. 13:15.

Muri iki gihe, Abakristo bose bishimira gutura Yehova ibitambo. Ibyo babikora bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bakorere Yehova. Ubwo rero, tujye dukora uko dushoboye dutambe ibyo bitambo, kugira ngo tugaragaze ko twishimira gukorera Yehova. Intumwa Pawulo atwibutsa ibintu by’ingenzi tutagomba kwirengagiza mu gihe dukorera Yehova (Heb. 10:22-25). Muri ibyo harimo gusenga Yehova, kubwiriza, kujya mu materaniro no guterana inkunga kandi ‘tukarushaho kubigenza dutyo uko tubonye umunsi [wa Yehova] ugenda wegereza.’ Mu bice bisoza igitabo cy’Ibyahishuwe na ho, umumarayika wa Yehova yaravuze ati: “Ujye uramya Imana.” Yabisubiyemo inshuro ebyiri, kugira ngo agaragaze ukuntu ibyo bintu ari iby’ingenzi (Ibyah. 19:10; 22:9). Ubwo rero, ntituzibagirwe ibintu byose tumaze kwiga biranga urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi tujye twishimira gukorera Imana yacu ikomeye turi muri urwo rusengero. w23.10 45:17-18

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri

Dukomeze gukundana.​—1 Yoh. 4:7.

Twese twifuza ‘gukomeza gukundana.’ Icyakora, tujye twibuka ko Yesu yavuze ko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat. 24:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bigishwa be batari gukomeza gukundana. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba gukomeza kuba maso, kugira ngo abantu bo muri iyi si batagira urukundo, badatuma natwe tureka gukundana. Ibyo rero bituma twibaza tuti: “Ni iki twakora kugira ngo tumenye niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?” Ikintu cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bacu cyane, ni ukuntu twitwara iyo tugiranye na bo ibibazo (2 Kor. 8:8). Intumwa Petero yavuze uko tugomba kwitwara agira ati: “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Ubwo rero, uko twitwara mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje, bizagaragaza niba tubakunda cyane. w23.11 47:12-13

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri

Mukundane.​—Yoh. 13:34.

Niba ukunda abantu bamwe mu itorero abandi ntubakunde, ntiwaba wumvira itegeko rya Yesu ridusaba gukundana. Icyakora, hari igihe ushobora kumva hari abo wisanzuraho cyane kurusha abandi, kandi ibyo na Yesu byamubayeho (Yoh. 13:23; 20:2). Ariko Petero yavuze ko tugomba gukora uko dushoboye ‘tugakunda’ abavandimwe na bashiki bacu bose, nk’abagize imiryango yacu (1 Pet. 2:17). Petero yatugiriye inama yo ‘gukundana cyane tubikuye ku mutima’ (1 Pet. 1:22). Muri uyu murongo, gukundana “cyane” bisobanura gukora uko ushoboye ugakunda umuntu, nubwo byaba bitakoroheye. Urugero, wakora iki mu gihe umuvandimwe akubabaje? Inshuro nyinshi ikintu gihita kituzamo ni ukwihorera, aho gukomeza kumugaragariza urukundo. Icyakora Yesu yafashije Petero kumenya ko kwihorera bidashimisha Imana (Yoh. 18:10, 11). Nyuma yaho Petero yaranditse ati: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza’ (1 Pet. 3:9). Ubwo rero gukunda abavandimwe cyane, bizatuma ubagirira neza kandi ubakomeze. w23.09 41:9-11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze