Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri
Dukomeze gukundana.—1 Yoh. 4:7.
Twese twifuza ‘gukomeza gukundana.’ Icyakora, tujye twibuka ko Yesu yavuze ko ‘urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat. 24:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bigishwa be batari gukomeza gukundana. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba gukomeza kuba maso, kugira ngo abantu bo muri iyi si batagira urukundo, badatuma natwe tureka gukundana. Ibyo rero bituma twibaza tuti: “Ni iki twakora kugira ngo tumenye niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu cyane?” Ikintu cyadufasha kumenya niba dukunda abavandimwe na bacu cyane, ni ukuntu twitwara iyo tugiranye na bo ibibazo (2 Kor. 8:8). Intumwa Petero yavuze uko tugomba kwitwara agira ati: “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Ubwo rero, uko twitwara mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje, bizagaragaza niba tubakunda cyane. w23.11 47:12-13
Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri
Mukundane.—Yoh. 13:34.
Niba ukunda abantu bamwe mu itorero abandi ntubakunde, ntiwaba wumvira itegeko rya Yesu ridusaba gukundana. Icyakora, hari igihe ushobora kumva hari abo wisanzuraho cyane kurusha abandi, kandi ibyo na Yesu byamubayeho (Yoh. 13:23; 20:2). Ariko Petero yavuze ko tugomba gukora uko dushoboye ‘tugakunda’ abavandimwe na bashiki bacu bose, nk’abagize imiryango yacu (1 Pet. 2:17). Petero yatugiriye inama yo ‘gukundana cyane tubikuye ku mutima’ (1 Pet. 1:22). Muri uyu murongo, gukundana “cyane” bisobanura gukora uko ushoboye ugakunda umuntu, nubwo byaba bitakoroheye. Urugero, wakora iki mu gihe umuvandimwe akubabaje? Inshuro nyinshi ikintu gihita kituzamo ni ukwihorera, aho gukomeza kumugaragariza urukundo. Icyakora Yesu yafashije Petero kumenya ko kwihorera bidashimisha Imana (Yoh. 18:10, 11). Nyuma yaho Petero yaranditse ati: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza’ (1 Pet. 3:9). Ubwo rero gukunda abavandimwe cyane, bizatuma ubagirira neza kandi ubakomeze. w23.09 41:9-11
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri
Abagore bagomba kudakabya mu byo bakora, bakaba abizerwa muri byose.—1 Tim. 3:11.
Dutangazwa n’ukuntu umwana akura vuba. Twavuga ko gukura mu buryo bw’umubiri ari ibintu byikora. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, si ko bimeze (1 Kor. 13:11; Heb. 6:1). Hari icyo tuba tugomba gukora kugira ngo tubigereho. Tuba tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tube incuti za Yehova. Nanone tuba dukeneye umwuka wera wa Yehova kugira ngo udufashe kwitoza imico iranga Abakristo, kwiga ibintu bizadufasha mu buzima no kwitoza gusohoza inshingano tuzagira nitumara gukura (Imig. 1:5). Yehova yaremye umugabo n’umugore (Intang. 1:27). Iyo urebye umugabo n’umugore ubona batameze kimwe, ariko hari n’ibindi bintu byinshi batandukaniyeho. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore, yabahaye inshingano zitandukanye. Ubwo rero, hari imico n’ibindi bintu baba bagomba kwitoza kugira ngo bazisohoze.—Intang. 2:18. w23.12 52:1-2