Abakolosayi
3 Niba rero mwarazukanye+ na Kristo, mukomeze gushaka ibyo mu ijuru,+ aho Kristo ari yicaye iburyo bw’Imana.+ 2 Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru,+ aho kubwerekeza ku byo ku isi,+ 3 kuko mwapfuye,+ kandi ubuzima bwanyu+ bwahishwe hamwe na Kristo+ nk’uko Imana ishaka. 4 Igihe Kristo, ari we buzima bwacu,+ azagaragazwa, ni bwo namwe muzagaragazwa+ hamwe na we mufite ikuzo.+
5 Ku bw’ibyo rero, mwice+ ingingo z’imibiri+ yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina,+ ibyifuzo byangiza no kurarikira,+ ari byo gusenga ibigirwamana. 6 Ibyo ni byo bizana umujinya w’Imana.+ 7 Ibyo ni byo namwe mwagenderagamo mukiri muri byo.+ 8 Ariko noneho mwiyambure ibi byose:+ umujinya, uburakari, ububi no gutukana,+ kandi ntihakagire amagambo ateye isoni+ aturuka mu kanwa kanyu. 9 Ntimukabeshyane.+ Mwiyambure kamere ya kera+ n’ibikorwa byayo, 10 maze mwambare kamere nshya,+ igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho+ y’uwayiremye. 11 Aho ntihaba hakiri Umugiriki cyangwa Umuyahudi, gukebwa cyangwa kudakebwa, umunyamahanga, Umusikuti, imbata n’uw’umudendezo,+ ahubwo Kristo ni we byose muri bose.+
12 Nuko rero, mwebwe abatoranyijwe n’Imana,+ bera kandi bakundwa, mwambare impuhwe zuje urukundo,+ kugwa neza, kwiyoroshya,+ kwitonda+ no kwihangana.+ 13 Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose+ igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.+ Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose,+ abe ari ko namwe mubabarirana. 14 Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo,+ kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.+
15 Nanone, mujye mureka amahoro+ ya Kristo ayobore imitima yanyu,+ kuko ari yo mwahamagariwe rwose mu mubiri umwe.+ Mujye muba abantu bashimira. 16 Nimureke ijambo rya Kristo riture muri mwe riganje, ribaheshe ubwenge bwose.+ Mukomeze kwigishanya+ no guhugurana mukoresheje za zaburi,+ musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka+ zishimishije, muririmbira Yehova+ mu mitima yanyu. 17 Ibyo muvuga byose n’ibyo mukora+ byose, mujye mubikora mu izina ry’Umwami Yesu,+ mushima+ Imana Data binyuze kuri we.
18 Bagore, mujye mugandukira+ abagabo banyu nk’uko bikwiriye mu Mwami. 19 Namwe bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu+ kandi ntimubasharirire.+ 20 Bana, mujye mwumvira+ ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami. 21 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu+ kugira ngo batazinukwa. 22 Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ muri byose, mudakorera ijisho nk’abanezeza abantu,+ ahubwo mukorane umutima utaryarya mutinya Yehova.+ 23 Ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose+ nk’abakorera Yehova,+ mudakorera abantu, 24 kuko muzi ko Yehova+ ari we uzabaha umurage,+ ari yo ngororano ikwiriye. Mujye mukorera Shobuja Kristo+ muri imbata ze. 25 Nta gushidikanya, ukora nabi aziturwa+ ibibi yakoze, kuko Imana itarobanura ku butoni.+