Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 26 Gashyantare
Indirimbo ya 149
Imin. 18: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. “Jya usingiza Yehova iteka.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tsindagiriza ibihereranye n’ukuntu imirongo y’ibyanditswe yatanzwe hamwe n’iyandukuwe yashyirwa mu bikorwa.
Imin. 15: “Tanga Amagazeti Uko Uburyo Bubonetse.” Ganira ku ngingo z’ingenzi, hanyuma wongere usuzume ingingo zishobora gukoreshwa mu gutanga amagazeti asohotse vuba. Teganya ingero ebyiri cyangwa eshatu z’ibyerekanwa.
Imin. 12: “Ungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1996—Igice cya 1.” Disikuru itangwe n’umuyobozi w’ishuri. Suzuma ubuyobozi bwatangwa ku bihereranye n’inyigisho z’abanyeshuri mu mabwiriza y’Ishuri y’Umurimo wa Gitewokarasi, abeneka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukwakira 1995.
Indirimbo ya 153 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Werurwe.
Indirimbo ya 131
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa.
Imin. 15: Suzuma “Tegura Ibintu Neza ku bw’Urwibutso” na “Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso.” Sobanura impamvu kwifatanya muri iryo teraniro ari iby’ingenzi. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985 ku mapaji ya 18-20 mu Gifaransa). Suzuma gahunda zakozwe zo gufasha abageze mu za bukuru, ibimuga n’abantu bashyashya kugira ngo bazabe bahari.
Imin. 20: “Mbese Dukomeza Kuba Maso—Twirinda Ibirangaza?” Mu bibazo n’ibisubizo. Niba igihe kibikwemerera, tanga ibisobanuro by’inyongera bishingiye ku Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1992, ku mapaji ya 20-2 (mu Gifaransa no mu Giswayire).
Indirimbo ya 128 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Werurwe
Indirimbo ya 120
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Tera abantu inkunga yo kwita ku gatabo La bonne nouvelle pour toutes les nations, karimo uburyo bwo gutangiza ibiganiro ku nzu n’inzu mu ndimi 59 zinyuranye. Tera inkunga yo gukoresha ako gatabo niba mu ifasi yanyu habonekamo abantu bavuga ururimi rw’amahanga.
Imin. 15: Disikuru ishingiye ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Irinde Imigenzo Yanduye” iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1995, ku mapaji ya 28-30 (mu Gifaransa no mu Giswayire). Huza iyo ngingo n’imimerere yo mu karere k’iwanyu.
Imin. 20: “Ugusubira Gusura Gufite Intego.” Ganira ku bihereranye n’intego tuba dufite mu gihe dusubiye gusura. Teganya ababwiriza babishoboye kugira ngo batange ingero ebyiri z’ibyerekanwa zinyuranye z’uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Indirimbo ya 130 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru gitangira ku Itariki ya 18 Werurwe
Indirimbo ya 100
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin. 15: “Dukeneye Itorero.” Mu bibazo n’ibisubizo.
Imin. 20: Yobora Abashimishijwe ku Muteguro. Umugenzuzi w’umurimo ayobore ikiganiro afatanije n’ababwiriza babiri cyangwa batatu, akoresheje agatabo Abahamya ba Yehova—Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana ku Isi Hose. Sobanura impamvu ari iby’ingirakamaro gutuma abantu bashimishijwe basobanukirwa ukuntu umuteguro ukora, ukuntu imirimo inyuranye ishyirwa kuri gahunda, n’ukuntu bashobora kubigiramo uruhare. Suzuma ingingo ziri ku mapaji ya 14 na 15 ku bihereranye n’“Amateraniro yo Guterana Ishyaka ryo Gukundana no Gukora Imirimo Myiza.” Iryo tsinda ryerekane mu buryo buhinnye ukuntu iyo ngingo ishobora gushyirwa mu kiganiro mu gihe cyo gusubira gusura cyangwa mu cyigisho cya Bibiliya kugira ngo ifashe abantu bashimishijwe kumenya akamaro ko guterana.
Indirimbo ya 126 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Werurwe
Indirimbo ya 159
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Kubera ko muri Mata hari iminsi mikuru y’isi n’ibihe by’ibiruhuko, tera bose inkunga yo gusuzuma ibihereranye no kwiyandikisha kugira ngo babe abapayiniya b’abafasha. Gukora Gahunda y’Umunsi Wihariye w’Amagazeti mu Kwezi kwa Mata. Umugenzuzi w’umurimo agomba gutanga ibisobanuro bikwiriye ku bihereranye n’umurimo w’umunsi wihariye w’amagazeti wateganirijwe gukorwa ku wa gatandatu, tariki ya 6 Mata 1996. Vuga gahunda y’amateraniro yose y’umurimo wo mu murima ateganijwe kuri uwo munsi. Erekana ifasi y’ahantu hatangwa amagazeti mu mihanda no mu isoko, kimwe n’umurimo wa buri gihe wo ku nzu n’inzu hatangwa amagazeti. Tera bose inkunga yo gukoresha amagazeti itorero rifite mu bubiko, hakubiyemo n’aya kera.
Imin. 15: “Ikintu cy’Ingenzi Cyane Kurusha Ibindi Byose mu Mateka ya Kimuntu.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Suzuma gahunda y’iwanyu ku bihereranye n’Urwibutso. Sobanura impamvu dukwiriye gutumira abashimishijwe no kubafasha kugira ngo baterane. Nimuganire kuri gahunda yo kwagura umurimo mu cyumweru gitaha.
Imin. 20: Gutanga Traduction du monde nouveau Hamwe n’Igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? Mu kwezi kwa Mata. Suzuma ibiranga Traduction du monde nouveau mu gitabo Comment raisonner, ku mapaji ya 408-411. Soma “Ibisobanuro,” byerekana impamvu yanditswe. Subiza ibi bibazo: Ni iki ubwo buhinduzi bushingiyeho? Abahinduzi bayo bari ba nde? Ese mu by’ukuri, ni ubuhinduzi bw’intiti? Kuki izina Yehova ryakoreshejwe mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki? Hanyuma usobanure impamvu dushobora kugaragaza ko dushimira ku bwo kuba dufite ubwo buhinduzi. (Reba igitabo “Toute Ecriture,” ku ipaji ya 322, paragarafu ya 22 kugeza ku ipaji ya 324 paragarafu ya 23.) Teganya umubwiriza umenyereye kugira ngo atange icyerekanwa kigufi akoresheje ibisobanuro bitangwa mu magambo abimburira igice cya 14 cy’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? ku ipaji ya 184. Ibutsa bose gufata za kopi zo gukoresha mu murimo muri iki cyumweru.
Indirimbo ya 138 n’isengesho ryo kurangiza.