ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 17 p. 139-p. 142 par. 1
  • Gukoresha mikoro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukoresha mikoro
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Ubunini bw’ijwi bukwiriye
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhindura disikuru zo mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2020 mu ndimi zitandukanye
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Iteraniro ry’Umurimo Riduha Ibidukwiriye Byose Kugira ngo Dukore Imirimo Myiza Yose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Toza abana bawe gutanga ibitekerezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 17 p. 139-p. 142 par. 1

ISOMO RYA 17

Gukoresha mikoro

Ni iki ugomba gukora?

Niba mu materaniro yanyu mukoresha mikoro mu gutuma amajwi yumvikana, jya uyikoresha neza.

Kuki ari iby’ingenzi?

Ibyo uvuga bizagirira abandi akamaro ari uko gusa bishobora kumvikana neza.

KUGIRA ngo abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bakurikirane amateraniro ya Gikristo, bibasaba igihe no kwiyuha akuya. Kugira ngo rero bungukirwe n’ibivugwa, bagomba kubyumva neza.

Muri Isirayeli ya kera, nta byuma birangurura amajwi bikoresha amashanyarazi byahabaga. None se, igihe Mose yabwiraga ishyanga rya Isirayeli mu Kibaya cy’i Mowabu mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano, ni gute abo yabwiraga babarirwaga muri za miriyoni babashaga kumwumva? Birashoboka ko yifashishaga abantu babaga bari hirya no hino mu nkambi bagendaga basubiriramo abandi ibyo yavugaga (Guteg 1:1; 31:1). Nyuma gato y’aho Abisirayeli batangiriye kwigarurira igihugu cyari iburengerazuba bwa Yorodani, Yosuwa yateranyirije hamwe ishyanga ryose ahateganye n’Umusozi Gerizimu hamwe n’Umusozi Ebali, uko bigaragara akaba yari kumwe n’Abalewi mu gikombe cy’iyo misozi yombi. Aho ngaho, abantu bose barumvise kandi bafata imyanzuro ku bihereranye n’imigisha hamwe n’imivumo babwiwe yari kuzaturuka ku Mana (Yos 8:33-35). Birashoboka kandi ko icyo gihe na bwo hakoreshejwe abantu bagendaga basubiramo ibyo yabaga avuze. Ariko nta gushidikanya ko yaba yaranifashishije nyiramubande.

Hashize imyaka igera ku 1.500 nyuma y’aho, igihe ‘abantu benshi cyane bateraniraga’ ku Nyanja ya Galilaya kugira ngo bumve ibyo Yesu yavugaga, yagiye mu bwato, ajya hirya y’inkombe, aricara maze atangira kubabwira (Mar 4:1, 2). Kuki Yesu yavuze yicaye mu bwato? Uko bigaragara, ni ukubera ko ijwi rigera kure iyo rigendera ku mazi atuje.

Kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, umubare w’abantu bashoboraga kumva ibyavugwaga waterwaga ahanini n’ijwi ry’umuntu wavugaga. Ariko kandi, uhereye mu myaka ya za 20, abagaragu ba Yehova bashoboye kujya bifashisha ibyuma birangurura amajwi bikoresha amashanyarazi mu makoraniro yabo.

Ibyuma birangurura amajwi. Ibyo byuma bishobora kongera ubunini bw’ijwi ry’utanga disikuru, bikabukuba incuro nyinshi kandi bitarihinduye. Utanga disikuru ntaba agisabwa kuvugana imbaraga nyinshi. Abateze amatwi na bo ntibaba bakigomba gushyiraho imihati kugira ngo bumve ibivugwa. Ahubwo, bashobora noneho kwibanda ku butumwa bagezwaho.

Hakozwe ibishoboka byose kugira ngo mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova habe ibyuma birangurura amajwi bikwiriye. Byongeye kandi, Amazu y’Ubwami menshi akoresha ibyuma birangurura amajwi y’abatanga za disikuru, abayobora amateraniro cyangwa abasomera kuri platifomu. Hari n’amatorero amwe n’amwe afite za mikoro zikoreshwa n’abateze amatwi iyo basubiza mu materaniro. Niba itorero urimo rifite bene ibyo byuma, itoze kujya ubikoresha neza.

Amwe mu mabwiriza y’ibanze. Niba ushaka kujya ukoresha ibyo byuma neza, zirikana ingingo zikurikira: (1) Muri rusange, ugomba gufatira mikoro kuri santimetero ziri hagati ya 10 na 15 uvuye ku munwa. Iyo uyifatiye hafi cyane y’umunwa, irakorora. Iyo uyifatiye kure cyane, ijwi ryawe ntiryumvikana neza. (2) Ugomba gufatira mikoro imbere yawe neza, si ku ruhande. Igihe bibaye ngombwa ko ureba ibumoso cyangwa iburyo, vuga gusa ari uko werekeye aho mikoro iri. (3) Koresha ubunini bw’ijwi buruta gato ubwo ujya ukoresha mu biganiro bisanzwe. Gusa, nta mpamvu yo gusakuza kuko ibyuma birangurura amajwi bigeza ijwi ryawe ku bantu bose baguteze amatwi. (4) Niba wumva hari akantu kagukoze, cyangwa ushaka gukorora cyangwa se kwitsamura, wikwerekera mikoro.

Igihe utanga disikuru. Ubusanzwe, iyo ugiye kuri platifomu, hari umuvandimwe ugutunganyiriza mikoro. Mu gihe ayigutunganyiriza, jya uhagarara neza uko bisanzwe, ureba abateze amatwi. Shyira impapuro wateguriyeho kuri platifomu, kandi urebe neza niba mikoro itakubangamira mu gihe uzirebaho.

Igihe utangiye kuvuga, umva uko ijwi ryawe risohoka mu ndangururamajwi rimeze. Mbese, ijwi ryawe ryaba ari rinini cyane, cyangwa amajwi amwe n’amwe yaba asohokana imbaraga nyinshi bikabije? Niba ari ko bimeze, bishobora kuba ngombwa ko usubira inyuma ho nka santimetero ebyiri n’igice cyangwa eshanu. Niba ushaka guterera akajisho ku mpapuro zawe, zirikana ko wagombye kuvuga gusa ari uko urebana neza na mikoro cyangwa uri hejuru yayo ho gato; ntugomba kuvuga uri munsi yayo.

Igihe usomera kuri platifomu. Biba byiza kurushaho iyo ufatiye hejuru Bibiliya yawe cyangwa ikindi gitabo icyo ari cyo cyose usoma, ku buryo abaguteze amatwi bakureba mu maso. Kubera ko akenshi mikoro iba ikuri imbere neza, bishobora kuba ngombwa ko ibyo usoma ubifatira ku ruhande rumwe. Ni ukuvuga rero ko bizaba ngombwa ko uhengekera umutwe wawe ho gato ku rundi ruhande. Bityo, igihe uzaba usoma, ijwi ryawe rizahita ryinjira muri mikoro.

Abenshi mu bavandimwe basoma mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi baba bahagaze; bavugira kuri mikoro ihagaze. Ibyo bituma bahumeka bisanzuye kurushaho kandi bagasoma bashyiramo ibyiyumvo. Zirikana ko gusoma za paragarafu biba ari kimwe mu bintu by’ingenzi biba bigize iryo teraniro. Inyungu abateze amatwi bavanamo ziterwa ahanini n’ukuntu baba bumvise ibisomwa.

Iyo usubiza mu materaniro. Niba mu itorero ryanyu mukoresha za mikoro iyo musubiza, zirikana ko ibyo bitakubuza gukomeza kuvuga mu ijwi ryumvikana kandi ukoresheje ubunini bw’ijwi buhagije. Igihe usubiza, ihatire kujya ufata igitabo mwiga cyangwa Bibiliya yawe mu ntoki. Ibyo bizatuma ubireba neza, ari na ko uvugira muri mikoro.

Mu matorero amwe n’amwe, hari abavandimwe bashinzwe gutambagiza za mikoro, baziha abagiye gusubiza. Niba ari uko bimeze mu itorero ryanyu, niba ugiye gusubiza, jya ukomeza gushyira ukuboko hejuru ku buryo umuvandimwe utambagiza mikoro abona aho wicaye, bityo akugereho vuba. Niba ari mikoro bafata mu ntoki, jya uba witeguye kuyakira. Ntukavuge utarabona mikoro. Niba urangije gutanga igitekerezo cyawe, hita umusubiza mikoro.

Igihe utanga icyerekanwa. Gukoresha mikoro mu gutanga icyerekanwa bisaba kubanza kwitegura mu buryo bwihariye. Niba mikoro uzakoresha izaba ihagaze, ushobora kuzafata Bibiliya yawe hamwe n’izindi mpapuro mu ntoki. Gukoresha mikoro yo mu ntoki bishobora gutuma wisanzura kurushaho; ariko ushobora no kuyiha mugenzi wawe akayigufatira. Bityo, uzaba noneho ushobora gufata Bibiliya yawe mu ntoki. Wowe n’uwo mufatanya gutanga icyerekanwa, mugomba kuba mwitoje kugira ngo mugenzi wawe abe azi uko yayifata mu buryo bukwiriye. Nanone zirikana ko igihe uri imbere utagomba gutera abateze amatwi umugongo, cyane cyane igihe uvuga.

Hari igihe ibyerekanwa byo mu Iteraniro ry’Umurimo bitangwa n’abantu benshi; hari n’igihe bagenda basimburana kuri platifomu. Bityo, bishobora kuba ngombwa ko hakoreshwa mikoro nyinshi. Izo mikoro zigomba kuba zateguwe mbere y’igihe cyangwa bakagenda bazihabwa igihe bagiye kuri platifomu. Gushyira mikoro mu mwanya ukwiriye no mu gihe gikwiriye, bisaba ko umuntu aba yiteguye mbere y’igihe. Gusubiramo ibyerekanwa mbere yo kubitanga bituma abazabitanga bahabwa amabwiriza y’ukuntu bazakoresha neza mikoro. Iyo isubiramo ridashobora gukorerwa kuri platifomu, bishobora kuba byiza abazatanga icyerekanwa bifashishije akantu ako ari ko kose kajya kungana na mikoro kugira ngo bitoze kuzayifata uko bikwiriye. Nyuma yo gutanga icyerekanwa, abagitanze bagomba gusubiza mikoro mu mwanya wazo bigengesereye, bitondera kudakandagira imigozi ya za mikoro igihe bavuye kuri platifomu.

Kwitondera uko dukoresha mikoro bifitanye isano rya bugufi n’imwe mu ntego z’ingenzi amateraniro yacu aba agamije, ni ukuvuga guterana inkunga mu gihe dusuzuma Ijambo ry’Imana (Heb 10:24, 25). Buri muntu ashobora kugira uruhare mu gutuma iyo ntego y’ingirakamaro igerwaho, binyuriye mu kwitoza gukoresha mikoro neza.

UKO WABIGERAHO

  • Fatira mikoro kuri santimetero ziri hagati ya 10 na 15, uvuye ku munwa wawe.

  • Vuga gusa ari uko werekeje umunwa kuri mikoro.

  • Koresha ubunini bw’ijwi buruta gato ubwo usanzwe ukoresha mu biganiro.

  • Niba hari akantu kagukoze, wikororera muri mikoro.

UMWITOZO: Niba mu Nzu y’Ubwami yanyu mukoresha za mikoro, reba uko abantu bamenyereye bazikoresha, ari izihagaze cyangwa izo mu ntoki. Tahura ibintu ugomba gukora cyangwa kwirinda, hamwe n’impamvu wumva ukwiriye kubigenza utyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze