Tera Inkunga yo Kurushaho Gushishikarira Ubwami bw’Imana bw’Amahoro
1 Mu kwezi kwa Nyakanga, tuzaba dutanga igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Intego yacu igomba kuba iyo gufasha abantu b’imitima itaryarya kugira ngo bishimire Ubwami w’Imana n’ibyo buzakora. Kubabaza icyo babitekerezaho bishobora kudufasha kugira ngo tubigereho.
2 Nyuma y’indamutso ya gicuti, dushobora kuvuga tuti
◼ “Ihinduka ritangaje ririmo riraba mu isi yose, kandi intego yo kuzana amahoro iravugwa kenshi. Mbese, wowe wumva ko amahoro nyakuri azagerwaho? [Reka agire icyo abivugaho.] N’ubwo benshi biringiye abantu kugira ngo babageze ku mahoro, reba uko Imana isezeranya kuzana amahoro nk’uko biboneka muri Zaburi 46:9. [Hasome.] Utekereza ko igikorwa cy’Imana kizazana irihe hinduka ku isi? [Tega amatwi igisubizo cya nyir’inzu, hanyuma umwereke inkuru y’Ubwami Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya.] Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyashushanyijwe aha?” Suzuma inkuru iri munsi y’umutwe muto uvuga ngo “Imibereho mu Isi Nshya y’Imana.” Niba imimerere ibikwemerera, ushobora gukomeza, hanyuma ukamuha igitabo Kubaho Iteka werekeza ibitekerezo bye ku ngingo nk’iyo iboneka ku mapaji ya 11-13. Ibitekerezo by’inyongera bishobora kuboneka mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 327-332, munsi y’ikibazo kibaza ngo “ni iki Ubwami b’Imana buzakora?” Niba hari igitabo gitanzwe cyangwa hakagaragazwa ibindi bimenyetso by’ugushimishwa, have umaze gukorana na we gahunda yo kuzagaruka kumusura.
3 Cyangwa ushobora kuvuga uti
◼ “Hariho uguhangayika gukomeye guhereranye n’ibibazo bitubuza amahwemo tugomba guhangana na byo buri munsi. Mbese, urumva hari icyiringiro icyo ari cyo cyose ku byerekeye ibyo bibazo? [Reka agire icyo abivugaho.] Bamwe bashobora gutekereza ko Imana itita ku mimerere mibi turimo. Ariko kandi, dore ibyo isezeranya mu Byahishuwe 21:3, 4.” Soma iyo mirongo. Kuri iyo ngingo, igitabo Kubaho Iteka, igazeti ya vuba aha, cyangwa inkuru y’Ubwami Je! Ulimwengu Huu Utaokoka? bishobora gutangwa. Mu gihe utanga igitabo Kubaho Iteka, ushobora gusuzuma ubusobanuro n’amashusho biri ku mapaji ya 156-158 na 161, 162. Ibyo bizagufasha kugaragariza nyir’inzu ibyo Ubwami bw’Imana buzakora. Hanyuma, icyo gitabo gishobora gutangwa ku mafaranga asanzwe. Niba utanze agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko?, ushobora kubaza uti “kuki Imana yaretse habaho imibabaro?” Erekana igice cya 6 muri ako gatabo, kandi uteganye gahunda yo kuzasuzuma icyo kibazo ubutaha.
4 Ushobora guhitamo kureba ingingo yo muri imwe mu magazeti ya vuba aha usobanura igitekerezo cyihariye kiri muri iyo ngingo watoranyije.
Niba nyir’inzu agaragaje ugushimishwa, tanga igazeti, wenda uvuga uti
◼ “Iyi ngingo itsindagiriza mu buryo bwimbitse kurushaho icyo gitekerezo. [Soma interuro imwe cyangwa ebyiri wabanje gutoranya.] Iyi ngingo ikubiyemo ibindi bitekerezo biri bugutere inkunga, wowe n’umuryango wawe. Kubera ko usa n’ushimishijwe n’icyo gitekerezo, twakwishimira kugusigira iyi gazeti hamwe n’iyi gazeti mugenzi wayo ku mafaranga”
5 Muri iki gihe, incuro nyinshi usanga abantu bajarajara batazi iyo bari bujye kugira ngo babone umuti w’ibibazo byugarije abantu. Dufite igikundiro cyo kubagezaho icyiringiro cyumvikana ku bihereranye n’igihe kizaza (Ibyak 17:27). Nimucyo rero tugire umwete mu kwerekeza ibitekerezo by’abantu ku Bwami bw’Imana, ari yo soko nyakuri y’amahoro.