Tubonere Ibyishimo mu Gutanga Ubuhamya mu buryo Bunonosoye
1 Twese twishimira gukora ibintu dukora neza. Muri Mariko 7:37, havuga ko abantu benshi cyane berekeje kuri Yesu bavuga bati “byose abikoze neza.” Ntibitangaje rero kuba Yesu yarishimiraga gukora ibyo Yehova ashaka! (Gereranya na Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mu kuzirikana ibitekerezo bikurikira, natwe tuzabona ibyishimo, nitwumvira itegeko rya Yesu ryo “kubwiriza abantu no guhamya” (Ibyak 10:42). Muri uku kwezi kwa Mutarama, turimo turatanga igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1985, itorero rishobora kuba rifite mu bubiko cyangwa igitabo Sécurité universelle. Ni gute dushobora gukoresha ibyo bitabo kugira ngo dutange ubuhamya mu buryo bunonosoye?
2 Kubera ko akenshi usanga abantu bahangayikishijwe n’ibibazo by’uburwayi, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “N’ubwo hari ibintu byinshi byagezweho mu rwego rw’ubuvuzi, hariho imibabaro myinshi iterwa n’indwara. Ukurikije uko wowe ubibona, ni kuki bimeze bityo? [Reka asubize.] Yesu Kristo yavuze ko ibyorezo by’indwara byari kuzaba kimwe mu bimenyetso biranga iminsi y’imperuka (Luka 21:11). Nyamara kandi, Bibiliya inavuga igihe indwara zizaba zitakiriho. [Soma muri Yesaya 33:24.] Irebere ukuntu icyo gitabo gituma twiringira iyo nyigisho y’ibanze ya Bibiliya.” Tsindagiriza ibisobanuro bikwiriye biri muri icyo gitabo werekana, kandi ugitange.
3 Mu gihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho hafi y’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, ushobora gusuhuza uwo muntu, hanyuma ukamubaza ikibazo gikurikira:
◼ “Mbese, waba ubona ko ibintu bisigaye bihenda cyane muri iyi minsi, ku buryo kugira ngo abantu babone amaramuko bikomeye cyane? [Reka asubize.] Mbese, utekereza ko hari igihe hazaba hariho umutekano nyakuri mu bihereranye n’ubukungu?” Reka asubize. Hanyuma, erekana umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye, wavuzwe muri icyo gitabo urimo utanga. Komeza uvuga uti “iki gitabo cyerekana ukuntu Imana izakemura ibibazo bituma ubuzima burushaho gukomera muri iki gihe, binyuriye ku Bwami bwayo.” Tanga icyo gitabo ku mpano yagenwe. Ushobora kuvuga ukuntu wishimiye ikiganiro mwagiranye, hanyuma ukamubaza uti “mbese, hari uburyo ubwo ari bwo bwose dushobora kuzakomeza iki kiganiro ikindi gihe?” Muri ubwo buryo, ushobora gusigarana inomero za telefoni z’uwo muntu cyangwa aderesi yo mu rugo.
4 Ushobora kubona ukuntu wagerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro ku bihereranye n’amahoro ku isi, ukoresheje igitabo “Sécurité universelle”:
◼ “Ukurikije uko wowe ubibona, ni kuki bikomeye kugera ku mahoro ku isi? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 12:7-9, 12.] Kuba isi yarabuze amahoro, ni imwe mu ngaruka zo kuba Diyabule yarajugunywe ku isi. Iki gitabo cyerekana ko icyifuzo cy’amahoro n’umutekano ku isi hose kizasohozwa binyuriye ku Bwami bw’Imana.” Erekana ishusho iri ku ipaji ya 4-5. Soma umutwe w’igice cya mbere, maze utange icyo gitabo.
5 Mu gihe usubiye gusura abantu bagaragaje ko bashimishijwe, ushobora kugerageza gutangiza icyigisho cya Bibiliya wifashishije ubu buryo bukurikira:
◼ “Igihe twavuganaga ubushize, hari ikintu gishishikaje cyane wavuze. [Vuga icyo uwo muntu yavuze.] Maze igihe ngitekerezaho, none ubu nkaba nifuza kukugezaho ibyo navanye mu bushakashatsi nakoze kuri iyo ngingo. [Mubwire umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye.] Dusaba abantu ko twabayoborera icyigisho ku buntu, cyatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bamenya inyigisho z’ibanze za Bibiliya mu gihe gito. Isuzuma nk’iryo rishobora gutuma wizera isohozwa runaka ry’amasezerano y’Imana.” Tsindagiriza ibibazo bimwe na bimwe bizasubizwa. Niba uwo muntu yanze ko ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya, sobanura ko nanone hari icyigisho cyihariye gikorwa mu buryo bwihuse, kikaba gikorwa mu minota 15 mu cyumweru, mu gihe cy’ibyumweru 16. Erekana agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, rambura ku isomo rya 1, maze umubaze niba ushobora kumwereka uko bikorwa ku isomo rya mbere.
6 Ibuka Gukoresha Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira: Zishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza, mu gihe utangiza ibiganiro kugira ngo abantu bashishikarire ibintu by’umwuka, cyangwa zikaba zatangwa mu gihe nta gitabo cyakiriwe. Ahabonetse ugushimishwa, koresha ubutumwa bwanditswe ku ipaji iheruka y’urupapuro rukoreshwa mu gutumira, kugira ngo utere uwo muntu inkunga yo kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, no kuza ku materaniro yacu.
7 Garagaza ubuhanga ku murimo wawe, bityo uzawishimira. Ite buri gihe ku gutanga ubuhamya mu buryo bunonosoye, kandi wishimire gusohoza neza umurimo mu bice byose biwugize.—1 Tim 4:16.