Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
GICURASI
(Yeremiya)
“Ikimenyetso cy’uko Abisirayeli bari kuzasubizwa iwabo”
it-1 105 par. 2
Anatoti
Yeremiya yakomokaga muri Anatoti, ariko abantu b’iwabo bamubonaga nk’‘umuhanuzi usuzuguritse.’ Bamukangishije ko bazamwica bamuziza ko yatangazaga ubutumwa bw’ukuri buturuka kuri Yehova (Yer 1:1; 11:21-23; 29:27). Ni yo mpamvu Yehova yavuze ko abari batuye muri uwo mugi bari kuzahura n’akaga, kandi ibyo yavuze byasohoye igihe Babuloni yawigaruriraga (Yer 11:21-23). Mbere y’uko Yerusalemu igwa, Yeremiya yakoresheje uburenganzira yari afite agura na mubyara we umurima muri Anatoti, kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko Abisirayeli bari kuzavanwa mu bunyage (Yer 32:7-9). Mu bantu bavanye na Zerubabeli mu bunyage, harimo abagabo 128 bo muri Anatoti. Nanone, Anatoti iri mu migi yongeye guturwa, ibyo bikaba bisohoza ubuhanuzi bwa Yeremiya.—Ezira 2:23; Neh 7:27; 11:32.
32:10-15—Kuki hakozwe inzandiko ebyiri z’isezerano rimwe? Urwandiko rw’ubuguzi rutafatanishijwe ubushishi rwari urwo kwitabazwa mu gihe umuntu ashaka kongera gusuzuma ayo masezerano. Urwandiko rw’ubuguzi rwafatanishijwe ubushishi rwari urwo kubikwa umuntu akajya arwifashisha mu gihe bibaye ngombwa, ashaka kureba niba rwa rundi rudafunze ruvuga ukuri koko. Yeremiya yadusigiye urugero akora ibintu mu buryo buhuje n’amategeko, nubwo yari agiranye amasezerano na mwene wabo bari bahuje ukwizera.
“Mbese ntibyatewe n’uko yamenye?”
22 Ese nihagira ukubwira amagambo atatekerejeho cyangwa akagukorera ikintu runaka kikakubabaza ariko atabigambiriye, uzigana Yehova? Ku birebana n’Abayahudi bo mu gihe cya kera, Imana yavuze ko yari kuzabababarira ‘ikabeza.’ (Soma muri Yeremiya 33:8.) Imana yeza umuntu mu buryo bw’uko yibagirwa amakosa y’umuntu wicujije, akongera kuyikorera bundi bushya. Icyakora kuba Imana ibabarira umuntu, ntibivuga ko uwo muntu aba ahanaguweho ukudatungana yarazwe ngo asigare ari intungane, atagira icyaha. Nubwo bimeze bityo, kuba Imana yeza abantu biduha irindi somo. Natwe dushobora kwihatira kwibagirwa amakosa umuntu yadukoreye, mu buryo bw’ikigereranyo tugahindura uko twamubonaga. Reka dufate urugero:
23 Tuvuge ko ababyeyi bawe bagusigiye umutako w’ikibumbano cyiza cyane. Ese uwo mutako uramutse wanduye cyangwa ukuzuraho ivumbi, wahita uwujugunya? Birumvikana ko utabikora. Nta gushidikanya ko uzakora uko ushoboye kose ukawusukura ubyitondeye, ukawukuraho iryo vumbi cyangwa ikizinga kiwuriho. Uba wifuza kubona ubwiza bw’icyo kibumbano n’uburyo kibengerana ku zuba. Mu buryo nk’ubwo, ushobora gushyiraho akawe kugira ngo wirinde kubikira inzika umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wagukoshereje cyangwa ukirinda kumubona nabi. Irinde gukomeza kubabazwa n’amagambo yakubwiye cyangwa ibyo yagukoreye. Numubabarira ukibagirwa ibyo yagukoreye, ni nk’aho uzaba uhanaguye ifoto ye wari ufite mu mutima wawe, ugahindura uko wamubonaga, ukongera kumubona neza. Ubaye nk’uhanaguye mu mutima wawe ibibi wamutekerezagaho, bizatuma mwongera kugirana imishyikirano myiza yasaga n’itazongera gushoboka.
Isezerano rishya rishobora kuguhesha imigisha
10 Yeremiya yavuze ibya Mesiya wari kuzaza, amwita “umushibu” wa Dawidi. Byari bikwiriye ko yitwa atyo. Igihe Yeremiya yari umuhanuzi, abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi bakuweho. Icyakora, icyo gisekuru nticyazimye burundu. Nyuma y’igihe, Yesu yaje kuvuka akomotse ku gisekuru cy’Umwami Dawidi. Byari bikwiriye ko yitwa izina rigaragaza uburyo Imana iha agaciro cyane umuco wo gukiranuka, izina rigira riti “Yehova ni we gukiranuka kwacu.” (Soma muri Yeremiya 23:5, 6.) Yehova yemeye ko umwana we w’ikinege ababarizwa hano ku isi akanahapfira. Bityo, Yehova akurikije ubutabera bwe, yashoboraga gukoresha agaciro k’igitambo cy’incungu cy’“umushibu” wa Dawidi, kugira ngo ababarire abantu ibyaha (Yer 33:15). Ibyo byatumye abantu bamwe ‘babarwaho gukiranuka bahabwa ubuzima,’ basukwaho umwuka wera, baba bamwe mu bagize isezerano rishya. Nk’uko tuza kubibona, Imana yagaragaje ko ishishikajwe n’ihame ryo gukiranuka, yemera ko n’abandi bantu batarebwaga mbere na mbere n’iryo sezerano bungukirwa na ryo.—Rom 5:18.
33:23, 24—‘Imiryango ibiri’ ivugwa hano ni iyihe? Umwe ni umuryango wa cyami wakomotse ku Mwami Dawidi, undi ni uw’abatambyi bakomotse kuri Aroni. Igihe Yerusalemu n’urusengero rwa Yehova byarimbukaga, byasaga n’aho Yehova yari yarataye iyo miryango yombi, kandi akaba atari kuzigera agira ubwami ku isi ukundi cyangwa ngo asubizeho gahunda yo kumuyoboka.
“Ebedi-Meleki yadusigiye urugero rw’ubutwari no kugira neza”
it-2 1228 par. 3
Sedekiya
Kuba Sedekiya yari umwami mubi bigaragazwa cyane n’igisubizo yahaye abatware, igihe bamubwiraga ko bashaka kwica Yeremiya kuko ngo yabwiraga abantu amagambo abaca intege. Sedekiya yarababwiye ati: “dore ari mu maboko yanyu, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.” Icyakora nyuma yaho Ebedi-Meleki yasabye Sedekiya kurekura Yeremiya aramwemerera, kandi asaba Ebedi-Meleki gushaka abandi bagabo 30 bo kumufasha kurokora Yeremiya. Nyuma yaho umwami yatumyeho Yeremiya maze baganira biherereye. Yamubwiye ko atari bumwice kandi ko atari bumuhane mu maboko y’abifuzaga kumwica. Ariko Sedekiya yatinye ko Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya bazamugirira nabi, maze yanga inama yahumetswe yagiriwe na Yeremiya yo kwishyira mu maboko y’abatware b’umwami w’i Babuloni. Nanone bitewe n’ubwoba Sedekiya yari afite, yategetse Yeremiya kutagira icyo ahingukiriza abatware.—Yer 38:1-28
Igororera abayikorera bose
Ebedi-Meleki yari muntu ki? Uko bigaragara, yabaga ibwami, akorera umwami w’u Buyuda witwaga Sedekiya. Yabayeho mu gihe kimwe na Yeremiya. Yeremiya uwo, Imana yari yaramuhaye inshingano yo kuburira Abayuda bari barigometse, akababwira ko irimbuka ryabo ryari ryegereje. Nubwo Ebedi-Meleki yari akikijwe n’abatware batatinyaga Imana, we yarayitinyaga kandi akubaha Yeremiya cyane. Icyakora, Ebedi-Meleki wari ufite imico myiza, yahuye n’ikigeragezo. Abatware batubahaga Imana babeshyeye Yeremiya ko yashishikarizaga abaturage kwigomeka ku butegetsi, maze bamujugunya mu rwobo rurimo ibyondo, kugira ngo apfiremo (Yeremiya 38:4-6). Ebedi-Meleki yakoze iki?
Ebedi-Meleki yahise yiyemeza gukora igikorwa kirangwa n’ubutwari ntiyatinya abatware b’ibwami bashoboraga kumwihimuraho. Yegereye Sedekiya mu ruhame, maze yamagana ibikorwa bibi Yeremiya yakorewe arengana. Ashobora kuba yarerekanye ababikoze, maze akabwira umwami ati ‘aba bantu bagiriye nabi Yeremiya’ (Yeremiya 38:9). Umwami yumvise Ebedi-Meleki, maze amuha abantu 30 ngo bajyane, barokore Yeremiya.
Igororera abayikorera bose
Icyo gihe Ebedi-Meleki yagaragaje undi muco mwiza wo kugwa neza. Yafashe “ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje abimanuza imigozi abihereza Yeremiya.” Kuki yabimuhereje? Yagira ngo abishyire mu maha, bityo ataza kubabara mu gihe bari kuba bamukuruza imigozi bamuvana mu rwobo rwari rwuzuye ibyondo.—Yeremiya 38:11-13.
it-2 759
Abarekabu
Yehova yashimishijwe n’ukuntu Abarekabu bumviye. Bari batandukanye n’Abayuda kuko bo bumviye sekuruza, ariko Abayuda bo basuzugura Umuremyi wabo (Yer 35:12-16). Imana yagororeye Abarekabu igihe yababwiraga iti “Yonadabu mwene Rekabu ntazabura umukomokaho uhagarara imbere yanjye iteka ryose.”—Yer 35:19.
Komeza Kugendana n’Imana
16 Yehova atubwira mu buryo bwuje urukundo, ibihereranye n’ihumure tuzagira mu gihe cy’Ubwami bwa Kimesiya (Zaburi 72:1-4, 16; Yesaya 25:7, 8). Nanone kandi, adufasha guhangana n’ibidutsikamira mu mibereho muri iki gihe, binyuriye mu kuduha inama y’ukuntu twakomeza kurobanura neza ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi (Matayo 4:4; 6:25-34). Yehova aduha icyizere, binyuriye ku nkuru zivuga ukuntu yafashije abagaragu be bo mu bihe bya kera (Yeremiya 37:21; Yakobo 5:11). Aradukomeza, mu buryo bw’uko atumenyesha ko urukundo akunda abagaragu be b’indahemuka rudacogora, uko amakuba atugeraho yaba ameze kose (Abaroma 8:35-39). Yehova abwira abamwiringira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”—Abaheburayo 13:5.
17 Kubera ko Abakristo b’ukuri baterwa inkunga no kumenya ibyo, bakomeza kugendana n’Imana, aho kugira ngo bahindukirire inzira z’isi. Ubusanzwe, abakene bo mu bihugu byinshi bagira imitekerereze y’isi ivuga ko gutwara ikintu cy’umuntu runaka ufite byinshi kukurusha, kugira ngo ushobore kugaburira umuryango wawe, atari ukwiba. Ariko kandi, abagenda bayoborwa no kwizera, bamaganira kure icyo gitekerezo. Baha agaciro kenshi ibyo kwemerwa n’Imana kuruta ibindi bintu byose, kandi ni yo bahanga amaso bategereje ko izabagororera ku bw’imyifatire yabo yo kuba inyangamugayo (Imigani 30:8, 9; 1 Abakorinto 10:13; Abaheburayo 13:18). Umupfakazi umwe wo mu Buhindi yabonye ko kuba yiteguye gukora akazi hamwe no kumenya kwirwanaho, byamufashije guhangana n’imimerere. Aho kugira ngo abe umurakare bitewe n’imimerere yari arimo, yari azi ko mu gihe yari kuba ashyize Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, Yehova yari guha imigisha imihati yakoreshaga kugira ngo abone iby’ingenzi we n’umwana we w’umuhungu bari bakeneye (Matayo 6:33, 34). Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi ku isi hose, bagaragaza ko Yehova ari we buhungiro bwabo n’igihome cyabo, batitaye ku makuba ashobora kubageraho (Zaburi 91:2). Mbese, ibyo ni ko bimeze kuri wowe?
Ibyiza biri imbere
Nyuma yaho, igihe umwami w’i Babuloni yateraga Yerusalemu y’abahakanyi, abaturage ‘bariye imigati igezwe, bayirya bahangayitse’ (Ezekiyeli 4:16). Ibintu byarushijeho kuzamba ku buryo byageze n’ubwo ababyeyi barya abana babo (Amaganya 2:20). Icyakora, n’igihe umuhanuzi Yeremiya yari afunze bitewe n’uko yabwirije, Yehova yamwitayeho ‘amuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati, kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.”— Yeremiya 37:21.
Ese igihe imigati yashiraga Yehova yari yibagiwe Yeremiya? Oya kuko igihe Abanyababuloni bigaruriraga uwo mugi, Yeremiya ‘yahawe impamba n’impano maze baramureka aragenda.’— Yeremiya 40:5, 6; nanone soma muri Zaburi 37:25.
“Yehova azitura umuntu wese ibyo yakoze”
it-2 1228 par. 4
Sedekiya
Irimbuka rya Yerusalemu. Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, ni ukuvuga mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’Umwami Sedekiya. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, ni bwo inkuta za Yerusalemu zaciwemo icyuho. Muri iryo joro Sedekiya n’ingabo ze barahunze. Sedekiya yafatiwe mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko, bamushyira Umwami Nebukadinezari i Ribula, abahungu ba Sedekiya babicira imbere ye. Icyo gihe Sedekiya yari afite imyaka 32, bikaba bigaragaza ko n’abahungu be bari bato cyane. Amaze kubona abahungu be bapfa, na we bamunogoyemo amaso bamubohesha imihama y’umuringa bamujyana i Babuloni bamushyira mu nzu y’imbohe kugeza igihe yapfiriye.—2Bm 25:2-7; Yr 39:2-7; 44:30; 52:6-11; gereranya na Yr 24:8-10; Ezk 12:11-16; 21:25-27.
Igororera abayikorera bose
Yehova yabonye ibyo Ebedi-Meleki yakoze. Ese yarabyishimiye? Imana yakoresheje Yeremiya, maze ibwira Ebedi-Meleki ko u Buyuda bwari hafi kurimbuka. Nyuma yaho Imana yamusezeranyije ibintu bitanu, kugira ngo imwizeze ko yari kuzamurokora. Yehova yaravuze ati “nzakurokora . . . ntuzahanwa mu maboko y’abo utinya. Nzagukiza . . . ntuzicishwa inkota . . . uzarokora ubugingo bwawe.” Kuki Yehova yamusezeranyije ko yari kuzamurokora? Yehova yakomeje agira ati “kuko wanyiringiye” (Yeremiya 39:16-18). Yehova yari azi ko ibyo Ebedi-Meleki yari yakoze, atabitewe no guhangayikira Yeremiya gusa, ahubwo yanabitewe n’uko yiringiraga Imana kandi akayizera.
it-2 482
Nebuzaradani
Nebukadinezari yasabye Nebuzaradani kurekura Yeremiya, akamuvugisha mu bugwaneza kandi akamureka agakora icyo ashaka. Nanone yamwitayeho kandi akajya amuha ibyokurya. Nanone Nebuzaradani yagiye kubwira Umwami Nebukadinezari ko yagira Gedaliya guverineri utegeka abaturage bari basigaye mu gihugu (2Bm 25:22; Yr 39:11-14; 40:1-7; 41:10). Nyuma y’imyaka igera kuri itanu, mu wa 602 Mbere ya Yesu, Nebuzaradani yajyanye mu bunyage abandi Bayahudi, wenda bakaba bari barahungiye mu duce two hafi aho.—Yr 52:30.
Mbese ujya ubaza uti ‘Yehova “ari he?”
10 Yerusalemu imaze kurimbuka ingabo z’Abanyababuloni zikajyana Abayahudi mu bunyage, Yohanani yatangiye kwitegura kujyana mu Misiri Abayahudi bake bari barasigaye i Buyuda. Umugambi barawunogeje, ariko mbere y’uko bagenda basaba Yeremiya ko abasengera akanabagishiriza Yehova inama. Icyakora, nubwo igisubizo bashakaga atari cyo babonye, barakomeje bakora ibyo bari bateganyije byose (Yeremiya 41:16–43:7). Hari isomo se waba uvanye kuri izo nkuru ku buryo igihe uzashaka mu maso ha Yehova azakwemerera kuhabona?
it-1 463 par. 4
Ikurikiranyabihe
Yerusalemu yagoswe bwa nyuma mu mwaka wa 609 Mbere ya Yesu, ni ukuvuga mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, ifatwa mu mwaka wa 11 w’ingoma ye (mu wa 607 mbere ya Yesu). Icyo gihe hari mu mwaka wa 19 w’ingoma ya Nebukadinezari (uhereye igihe yagiriye ku ngoma mu wa 625 mbere ya Yesu) (2Bm 25:1-8). Mu kwezi kwa 5 k’uwo mwaka (ukwezi kwa Abu, hagati ya Nyakanga na Kanama), uwo mugi waratwitswe, inkuta zawo zirasenywa, kandi abaturage baho benshi bajyanwa mu bunyage. Ariko “bamwe mu bantu boroheje bo gihugu,” bemerewe kuhaguma kugeza igihe Gedaliya wategekeraga Nebukadinezari yiciwe. Nyuma yaho abo basigaye bahungiye muri Egiputa, maze u Buyuda busigara ari umusaka (2Bm 25:9-12, 22-26). Hari mu kwezi kwa karindwi ari ko Etanimu (cyangwa Tishiri ni ukuvuga hagati ya Nzeri n’Ukwakira). Ibyo byerekana ko imyaka 70 Yerusalemu yamaze ari umusaka yatangiye ku itariki 1 Ukwakira 607 Mbere ya Yesu, ikarangira mu wa 537 Mbere ya Yesu. Mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka, Abayahudi ba mbere ni bwo bageze i Buyuda, nyuma y’imyaka 70 igihugu cyari kimaze ari umusaka.— 2Ng 36:21-23; Ezr 3:1.
“Ntukomeze ‘kwishakira ibikomeye’”
Irinde “kwishakira ibikomeye”
4 Mu byari bihangayikishije Baruki, hashobora kuba harimo gushaka icyubahiro no kuba icyamamare. Nubwo Baruki yari umwanditsi wa Yeremiya, ashobora kuba atari umwanditsi wa Yeremiya gusa. Muri Yeremiya 36:32, havuga ko Baruki yari “umwanditsi.” Ibyataburuwe mu matongo byerekana ko yari afite umwanya ukomeye ibwami. Nanone umwanya nk’uwo wari ufitwe na “Elishama w’umwanditsi,” wavuzwe mu bikomangoma byo mu Buyuda. Ibyo bisobanura ko na Baruki yajyaga agera “mu cyumba cyo kuriramo cy’umwanditsi” cyari mu “nzu y’umwami,” kubera ko na we yari umwanditsi kimwe na Elishama (Yer 36:11, 12, 14). Bityo rero, Baruki ashobora kuba yari umwe mu banyabwenge b’ibwami. Umuvandimwe we Seraya, ni we wacungaga iby’Umwami Sedekiya kandi yaherekeje umwami mu butumwa bukomeye yagiyemo i Babuloni. (Soma muri Yeremiya 51:59.) Kubera ko Seraya ari we wacungaga iby’umwami, ashobora kuba ari we wari ushinzwe ibyatungaga umwami igihe yabaga ari ku rugendo kandi akamumenyera n’aho yacumbikaga. Uwo wari umwanya ukomeye rwose!
5 Ushobora kumva impamvu umuntu nk’uwo wari umenyereye kubana n’abakomeye, ashobora kuba yaracitse intege igihe yandikaga ubutumwa butandukanye buciraho iteka u Buyuda. Kuba Baruki yarashyigikiraga umuhanuzi w’Imana, byashoboraga no gutuma atakaza umwanya yari afite n’umurimo yakoraga. Noneho tekereza uko byari kuzagenda igihe Yehova yari gusenya icyo yubatse, nk’uko tubisoma muri Yeremiya 45:4. Ibyo bintu ‘bikomeye’ Baruki yatekerezaga, byaba ari uguhabwa icyubahiro ibwami cyangwa kugira ubutunzi, byari guhinduka ubusa. Niba koko Baruki yarashakaga kugira umwanya ukomeye mu butegetsi bw’Abayahudi bw’icyo gihe, Imana yari ifite impamvu zo kumubuza gutekereza atyo.
6 Nanone ariko, “ibikomeye” Baruki yashakaga bishobora kuba byari bikubiyemo ubutunzi. Amahanga yari akikije u Buyuda yiringiraga ubutunzi cyane. Mowabu yiringiraga ‘imirimo yayo n’ubutunzi bwayo.’ Amoni na yo ni uko. Yehova yategetse Yeremiya kwandika ko Babuloni yari ifite “ubutunzi bwinshi” (Yer 48:1, 7; 49:1, 4; 51:1, 13). Ariko tuzirikane ko Imana yaciriyeho iteka ayo mahanga yose.
Irinde “kwishakira ibikomeye”
2 Baruki yaratatse ati “ngushije ishyano kuko Yehova yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye! Nanijwe no kuniha.” Birashoboka ko nawe waba warigeze kuvuga amagambo agaragaza ko hari ikintu wumva kikuremereye, wenda ukayavuga mu ijwi ryumvikana cyangwa ukayavugira mu mutima. Uko Baruki yaba yarayavuze kose, Yehova yarayumvise. Kubera ko Imana igenzura imitima y’abantu, yamenye icyari cyateye Baruki guhangayika, maze binyuze kuri Yeremiya, imukosora mu bugwaneza. (Soma muri Yeremiya 45:1-5.) Ushobora kuba wibaza impamvu Baruki yasaga n’uwacitse intege. Ese byatewe n’inshingano yari yarahawe cyangwa wenda ni imimerere yakoreragamo umurimo we? Ikibazo yari afite cyari mu mutima we. Baruki ‘yishakiraga ibikomeye.’ Byari ibiki? Yehova yari yaramwijeje ko niyumvira inama n’amabwiriza yahawe n’Imana, byari kumugendekera bite? Ibyabaye kuri Baruki byatwigisha iki?
Dushake Ubwami aho gushaka ibintu
6 Reka dufate urugero rwa Baruki wari umwanditsi w’umuhanuzi Yeremiya. Igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa nk’uko byari byarahanuwe, Baruki yatangiye “kwishakira ibikomeye,” ni ukuvuga ibintu bitari bifite agaciro karambye. Ariko yagombaga kwiringira ibyo Yehova yari yaramusezeranyije agira ati “nzarokora ubugingo bwawe” (Yer 45:1-5). Imana ntiyari kurinda ubutunzi bwari muri uwo mugi wagombaga kurimbuka (Yer 20:5). Iki si igihe cyo kwirundanyiriza ubutunzi, kuko twegereje imperuka y’isi. Ntitwagombye kwitega ko ibintu dutunze tuzabirokokana umubabaro ukomeye, nubwo byaba bifite agaciro kenshi gute.—Imig 11:4; Mat 24:21, 22; Luka 12:15.
it-1 430
Kemoshi
Igihe umuhanuzi Yeremiya yahanuraga ibyago byari kugera kuri Mowabu, yavuze ko Kemoshi, imana Abamowabu basengaga, hamwe n’abatambyi bayo n’abatware bari kujyanwa mu bunyage. Abamowabu bari gukorwa n’isoni kuko imana yabo nta cyo yari kubamarira, nk’uko byagendekeye ubwami bw’Abisirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi kubera ko basengeraga inyana i Beteli.—Yr 48:7, 13, 46.
it-2 422 par. 2
Mowabu
Ubuhanuzi buvuga ibirebana na Mowabu bwarasohoye. Hashize ibinyejana byinshi Abamowabu bibagiranye (Yr 48:42). Muri iki gihe, imigi y’i Mowabu urugero nka Nebo, Heshiboni, Aroweri, Beti-Gamuli na Bayali-Meyoni ni amatongo gusa. Utundi duce twinshi twaribagiranye.
it-1 54
Umwanzi
Iyo abagize ubwoko bw’Imana babaga abahemu, yabahanaga mu maboko y’abanzi babo bakabatsinda kandi bakabanyaga (Zb 89:42; Amg 1:5, 7, 10, 17; 2:17; 4:12). Icyakora abanzi babo ntibamenyaga impamvu batsinze. Bumvaga ko byatewe n’imbaraga zabo hamwe n’imana zabo, kandi ntibiyumvishaga ko bazabazwa impamvu bafashe nabi ubwoko bwa Yehova (Gut 32:27; Yr 50:7). Ibyo byatumye Yehova acisha bugufi abo banzi babo bari abibone (Ye 1:24; 26:11; 59:18; Na 1:2); kandi ibyo yabikoreye izina rye.—Ye 64:2; Ezk 36:21-24.
“Yehova yakoze ibyo yatekereje”
15 Nanone Yeremiya yahanuye uko byari kuzagendekera Babuloni, ishyanga ryari kuzigarurira Egiputa. Yeremiya yahanuye uburyo Babuloni yari kuzarimbuka mu buryo butunguranye, abihanura imyaka ijana mbere y’uko biba. Yabihanuye ate? Umuhanuzi w’Imana yahanuye ko amazi yayirindaga yari ‘kuzakamywa’ kandi ko abagabo bayo b’abanyambaraga batari kuzashobora kurwana (Yer 50:38; 51:30). Ubwo buhanuzi bwasohoye bwose uko bwakabaye igihe Abamedi n’Abaperesi bayobyaga Uruzi rwa Ufurate maze bakarwambuka, bakinjira mu mugi, bakawutera bawuguye gitumo. Ikindi kintu gishishikaje, ni ubuhanuzi bwavugaga ko uwo mugi wari kuzahinduka umwirare (Yer 50:39; 51:26). Kugeza uyu munsi, amatongo y’uwo mugi wa Babuloni wari igihangange agaragaza ko byanze bikunze ubuhanuzi bw’Imana busohora.
Igitabo Cyavuye ku Mana
20 Yesaya ntiyari akiriho igihe Babuloni yahindurwaga ikidaturwa. Ariko kandi, mu buryo buhuje n’ubuhanuzi, amaherezo i Babuloni hahindutse “ibirundo [by’amabuye]” (Yeremiya 51:37). Dukurikije uko Umuheburayo w’intiti mu byerekeye Bibiliya witwa Jerome (wavutse mu kinyejana cya kane I.C.) yabivuze, mu gihe cye, Babuloni yari igihugu cyakorerwagamo ubuhigi, aho “inyamaswa z’ubwoko bwose” zatontomeraga, kandi cyakomeje kuba umusaka kugeza muri iki gihe. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubaka Babuloni bundi bushya kugira ngo ireshye ba mukerarugendo, bushobora kuba bwakurura abaza kuhasura, ariko nk’uko Yesaya yabihanuye, “abana n’abuzukuru” ba Babuloni barazimangatanye burundu.—Yesaya 14:22.
it-1 94 par. 6
Abamoni
Birashoboka ko igihe Tigulati-Pileseri wa III n’umwe mu basimbura be bajyanaga abaturage bo mu bwami bw’amajyaruguru mu bunyage (2Bm 15:29; 17:6), Abamoni bigaruriye agace kari gatuwemo n’umuryango wa Gadi, agace bagerageje kwigarurira igihe barwanyaga Yefuta, ariko bikabananira. (Gereranya na Zb 83:4-8.) Ni yo mpamvu Yehova yasabye umuhanuzi Yeremiya guhanurira Abamoni ko bakosheje bakigarurira umurage w’abagize umuryango wa Gadi maze ababwira ko Yehova azabarimburana n’imana yabo Malikamu (Yr 49:1-5). Icyakora Abamoni bakoze ibirenze ibyo bateza u Buyuda imitwe y’abanyazi barahayogoza. Ibyo byabaye mu myaka ya nyuma y’ubwami bw’u Buyuda, ku ngoma y’umwami Yehoyakimu.—2Bm 24:2, 3.
“Yehova yakoze ibyo yatekereje”
18 Nanone, hari ubundi buhanuzi bwasohoye mu kinyejana cya mbere. Binyuze kuri Yeremiya, Imana yari yaravuze ko Edomu na yo yari kwigarurirwa n’Abanyababuloni, kimwe n’andi mahanga (Yer 25:15-17, 21; 27:1-7). Icyakora, ibyo si byo byonyine byari kugera kuri Edomu. Edomu yari guhinduka nka Sodomu na Gomora. Ibyo byumvikanisha ko itari kuzongera guturwa ukundi, kandi ko yari kuzazimangatana burundu (Yer 49:7-10, 17, 18). Ibyo ni ko byagenze rwose. Ese muri iki gihe utekereza ko hari aho wasanga amazina Edomu n’Abedomu? Ese hari ikarita n’imwe yo muri iki gihe wayasangaho? Ntayo! Akenshi aboneka mu bitabo bya kera no mu mateka ya Bibiliya cyangwa ku makarita agaragaza ibyo muri icyo gihe. Umuhanga mu by’amateka witwa Flavius Josèphe, yavuze ko Abedomu bahatiwe kwemera idini rya kiyahudi mu kinyejana cya kabiri M.Y. Nyuma yaho, igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 70, ntihongeye kubaho igihugu cya Edomu.
Yehova yihesha izina ry’icyubahiro
6 Ariko se, kuki Yehova yari avuye ku rugamba muri Edomu? Abanyedomu bari bafitiye inzika ubwoko bw’Imana bw’isezerano kuva mu gihe cy’umusekuruza wabo Esawu; bari abanzi babwo kuva na kera (Itangiriro 25:24-34; Kubara 20:14-21). Urwango rwinshi Edomu yari ifitiye u Buyuda rwaje kugaragara cyane igihe Yerusalemu yasakizwaga, Abanyedomu bagatiza umurindi abasirikare b’Abanyababuloni (Zaburi 137:7). Yehova yabonaga ko ari we ubwe biyenzagaho. Ni yo mpamvu yiyemeje gukura inkota ye akihorera kuri Edomu!—Yesaya 34:5-15; Yeremiya 49:7-22