IGICE CYO KWIGWA CYA 21
INDIRIMBO YA 21 Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami
Jya ukomeza gutegereza umujyi uzahoraho
“Dutegerezanyije amatsiko umujyi uzaza.”—HEB. 13:14.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu ibivugwa mu Baheburayo igice cya 13 bidufitiye akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.
1. Yesu yavuze ko ari iki cyari kuba kuri Yerusalemu mu kinyejana cya mbere?
HABURA iminsi mike ngo Yesu Kristo apfe, hari ubuhanuzi yabwiye abigishwa be. Ubwo buhanuzi bwari gusohora bwa mbere, igihe Yerusalemu n’urusengero byari kurimbuka. Yesu yavuze ko hari igihe umujyi wa Yerusalemu wari ‘kugotwa n’ingabo’ (Luka 21:20). Yabwiye abigishwa be ko igihe bari kubona izo ngabo, ni kuvuga ingabo z’Abaroma, bari guhita bava muri uwo mujyi.—Luka 21:21, 22.
2. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo babaga i Yerusalemu n’i Yudaya?
2 Habura imyaka mike ngo ingabo z’Abaroma zigote Yerusalemu, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Yerusalemu n’i Yudaya, ubutumwa bwarimo ibintu by’ingenzi bari bakeneye. Ubwo butumwa buboneka mu ibaruwa yandikiwe Abaheburayo. Muri iyo baruwa, Pawulo yabagiriye inama zari kubafasha kwitegura ibyari bigiye kuba. None se ni ibiki byari bigiye kubabaho? Yerusalemu yari hafi kurimburwa. Abo Bakristo bari guhunga bagasiga ingo zabo n’ubucuruzi bwabo kugira ngo barokoke. Pawulo yanditse ibirebana n’uwo mujyi wa Yerusalemu avuga ati: ‘Ntidufite umujyi uhoraho.’ Yongeyeho ati: “Ahubwo dutegerezanyije amatsiko umujyi uzaza.”—Heb. 13:14.
3. Ni uwuhe ‘mujyi wubatswe kuri fondasiyo ikomeye,’ kandi se tuwutegereza dute?
3 Birashoboka ko igihe Abakristo bavaga i Yerusalemu n’i Yudaya kugira ngo barokore ubuzima bwabo, abantu benshi babasetse kandi bakabafata nk’abasazi. Muri iki gihe hari abantu bashobora kuvuga ko tudatekereza neza, bitewe n’uko tutiringira amafaranga cyangwa ngo twiringire ko abantu ari bo bazakemura ibibazo byugarije isi. None se, kubera iki ari uko tubibona? Ni ukubera ko tuzi ko Ubwami bw’Imana bugiye kurimbura iyi si mbi. Dutegereje “umujyi wubatswe kuri fondasiyo ikomeye,” ni ukuvuga “umujyi uzaza,” ari wo Ubwami bw’Imanaa (Heb. 11:10; Mat. 6:33). Muri iki gice, turi burebe uko inama Pawulo yagiriye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere zabafashije gukomeza gutegereza “umujyi uzaza,” uko Pawulo yabafashije kwitegura ibyari bigiye kuba, n’uko inama yabagiriye zadufasha muri iki gihe.
KOMEZA KWIRINGIRA YEHOVA KUKO ATAZAGUTERERANA
4. Kuki Abakristo babonaga ko Yerusalemu ari umujyi w’ingenzi?
4 Umujyi wa Yerusalemu wari ingenzi cyane ku Bakristo. Aho ni ho itorero rya mbere rya gikristo ryashinzwe mu mwaka wa 33, kandi ni ho inteko nyobozi yakoreraga. Nanone kandi, Abakristo bari bafite amazu muri uwo mujyi n’ibindi bintu byinshi. Icyakora Yesu yabwiye abigishwa be ko hari igihe bari guhunga bakava i Yerusalemu n’i Yudaya.—Mat. 24:16.
5. Pawulo yafashije ate Abakristo kwitegura ibyari bigiye kuba?
5 Pawulo yashakaga ko Abakristo bitegura kuva muri uwo mujyi. Ni yo mpamvu yabafashije gusobanukirwa neza uko Yehova yabonaga uwo mujyi. Pawulo yabibukije ko Yehova yari atacyemera abatambyi, urusengero n’ibitambo byahatambirwaga (Heb. 8:13). Nanone abantu benshi bari batuye muri uwo mujyi, bari baranze kwemera Mesiya. Ntibyari bikiri ngombwa ko abantu bajya gusengera Yehova i Yerusalemu. Ahubwo Yerusalemu n’urusengero byari bigiye kurimbuka.—Luka 13:34, 35.
6. Kuki inama iboneka mu Baheburayo 13:5, 6 yari iziye igihe?
6 Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, Yerusalemu yari umujyi uteye imbere. Hari umwanditsi w’Umuroma wo mu kinyejana cya mbere wavuze ko Yerusalemu ari wo “mujyi wari uzwi cyane kurusha iyindi mu burasirazuba bw’isi.” Abayahudi bo hirya no hino bajyagayo buri mwaka, bagiye kwizihiza iminsi mikuru. Ibyo byatumaga ubukungu bwaho burushaho kwiyongera. Birumvikana ko hari n’Abakristo babyungukiragamo. Birashoboka ko ari yo mpamvu intumwa Pawulo yabagiriye inama agira ati: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.” Nyuma yaho, yababwiye amagambo atanga icyizere aboneka mu Byanditswe, agaragaza ko Yehova yari kubitaho. Ayo magambo agira ati: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” (Soma mu Baheburayo 13:5, 6; Guteg. 31:6; Zab. 118:6). Kandi koko nyuma yaho, abo Bakristo bibutse iryo sezerano ry’uko Yehova atari kubatererana. Kubera iki? Ni ukubera ko bakimara kubona iyo baruwa, bagombaga gusiga amazu yabo, ubucuruzi bwabo n’ibindi bintu bari batunze. Bari gutangira ubuzima kure y’aho bari batuye kandi ntibyari biboroheye.
7. Kuki ubu ari bwo dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye?
7 Icyo bitwigisha: Ni iki kizatubaho mu gihe kiri imbere? Vuba aha, hazaba “umubabaro ukomeye” maze iyi si mbi irimbuke (Mat. 24:21). Kimwe n’Abakristo b’i Yerusalemu, natwe tugomba kuba maso kandi tugahora twiteguye (Luka 21:34-36). Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, dushobora kuzasiga amazu yacu n’ibyo twari dutunze byose. Icyo gihe, tuzaba twiringiye ko Yehova atazigera adutererana. Na mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ibaze uti: “Ese imyanzuro mfata n’ibyo nteganya gukora bigaragaza ko niringira amafaranga cyangwa bigaragaza ko niringira ko Yehova azanyitaho” (1 Tim. 6:17)? Birumvikana ko nubwo twavana amasomo ku byabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, “umubabaro ukomeye” tuzahura na wo, uzaba utarigeze kubaho. None se, tuzabwirwa n’iki icyo dukwiriye gukora umubabaro ukomeye nutangira?
TUJYE TWUMVIRA ABATUYOBORA
8. Ni ayahe mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be?
8 Hashize imyaka mike Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo, ingabo z’Abaroma zaraje zigota Yerusalemu. Ibyo byaberetse ko igihe cyo guhunga kigeze. Hari hasigaye igihe gito Yerusalemu ikarimburwa (Mat. 24:3; Luka 21:20, 24). Ariko se bari guhungira he? Yesu yari yarababwiye ati: “Abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi” (Luka 21:21). Agace bari batuyemo kari karimo imisozi myinshi. None se, ni iyihe misozi bari guhungiramo?
9. Kuki Abakristo bashoboraga kwibaza imisozi bahungiramo? (Reba no ku ikarita.)
9 Reka turebe imwe mu misozi Abakristo bashoboraga guhungiramo. Urugero, hari imisozi ya Samariya, imisozi ya Galilaya, Umusozi wa Herumoni, imisozi ya Libani n’imisozi iri hakurya ya Yorodani. (Reba ku ikarita.) Hari imijyi yo muri iyo misozi bashoboraga guhungiramo bakarokoka. Urugero, umujyi wa Gamla wari hejuru ku musozi kandi kuwugeraho byari bigoye. Hari Abayahudi babonaga ko ari ho hantu heza bahungira. Icyakora uwo mujyi Abaroma n’Abayahudi bawurwaniyemo ku buryo abenshi mu baturage baho bapfuye.b
Hari imisozi myinshi Abakristo bashoboraga guhungiraho, ariko si ko yose yari ifite umutekano (Paragarafu ya 9)
10-11. (a) Yehova yayoboraga ate Abakristo? (Abaheburayo 13:7, 17) (b) Iyo Abakristo bumviraga ababayobora, byabagiriraga akahe kamaro? (Reba n’ifoto.)
10 Biragaragara ko Yehova yayoboraga abo Bakristo akoresheje abari bahagarariye itorero icyo gihe. Nyuma yaho, umuhanga mu by’amateka witwa Eusèbe yavuze ibyabaye icyo gihe. Yavuze ko “Imana yabonekeye bamwe mu bavandimwe b’i Yerusalemu, ikababwira ko Abakristo bagombaga kuva i Yerusalemu bagahungira i Pela, ni ukuvuga mu mujyi wari mu karere ka Pereya.” Muri uwo mujyi wa Pela ni ho hantu heza Abakristo bagombaga guhungira. Hari hafi ya Yerusalemu ku buryo kuhagera byari kuborohera. Nanone kandi, abenshi mu bari bahatuye ntibari Abayahudi. Ubwo rero ntibari kurwana n’Abaroma.—Reba ku ikarita.
11 Abakristo bahunze bakajya mu misozi, bakurikije inama Pawulo yari yarabagiriye, ivuga ngo: “Mujye mwumvira ababayobora.” (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Abo Bakristo bumviye inama Pawulo yabagiriye maze bararokoka. Amateka agaragaza ko Imana itigeze itererana abari bategereje “umujyi wubatswe kuri fondasiyo ikomeye,” ni ukuvuga Ubwami bw’Imana.—Heb. 11:10.
I Pela hari umutekano kandi ntabwo hari kure (Paragarafu ya 10 n’iya 11)
12-13. Yehova yayoboye ate abagaragu be mu gihe kitari cyoroshye?
12 Icyo bitwigisha: Yehova akoresha abatuyobora kugira ngo baduhe amabwiriza twakurikiza. Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova yakoresheje abagabo b’indahemuka, kugira ngo bayobore abagaragu be mu bihe bitari byoroshye (Guteg. 31:23; Zab. 77:20). No muri iki gihe, twibonera ukuntu Yehova akomeje gukoresha abatuyobora.
13 Urugero, igihe icyorezo cya COVID-19 cyateraga, ‘abatuyobora’ baduhaye amabwiriza yari kudufasha. Abo bavandimwe babwiye abasaza icyo bakora ngo amateraniro akomeze, bityo abavandimwe na bashiki bacu bakomeze gusenga Yehova. Hashize amezi make icyo cyorezo gitangiye, twagize amakoraniro y’iminsi 3 mu ndimi zirenga 500. Abavandimwe na bashiki bacu bashoboraga gukurikira ayo makoraniro bakoresheje interineti, televiziyo cyangwa bakayakurikira kuri radiyo. Bwari ubwa mbere ibyo bibaye! Mu gihe cy’icyorezo, twakomeje kubona amabwiriza aturutse kuri Yehova kandi yaradufashije. Ibyo byatumye dukomeza kunga ubumwe. Twiringiye tudashidikanya ko uko ibigeragezo twazahura na byo mu gihe kiri imbere byaba bingana kose, Yehova azakomeza gufasha abatuyobora bagafata imyanzuro ikwiriye. Tugomba kwiringira Yehova kandi tukumvira abatuyobora, kugira ngo twitegure umubabaro ukomeye kandi tuzafate imyanzuro myiza muri icyo gihe kitoroshye. None se ni iki kindi dukwiriye gukora?
MUKUNDANE URUKUNDO RWA KIVANDIMWE KANDI MUGIRE UMUCO WO KWAKIRA ABASHYITSI
14. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:1-3, ni iyihe mico Abakristo bagombaga kugaragarizanya mbere y’uko Yerusalemu irimburwa?
14 Umubabaro ukomeye nutangira, ni bwo tuzaba dukeneye kugaragarizanya urukundo kurusha mbere hose. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko twigana Abakristo b’i Yerusalemu n’i Yudaya bakomeje gukundana (Heb. 10:32-34). Ariko imyaka mike mbere y’uko Yerusalemu irimburwa, barushijeho kugaragarizanya “urukundo rwa kivandimwe” n’ “umuco wo kwakira abashyitsi.”c (Soma mu Baheburayo 13:1-3.) Natwe uko tugenda turushaho kwegereza imperuka y’iyi si, ni ko dukwiriye kurushaho kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe.
15. Kuki Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe no kugira umuco wo kwakira abashyitsi nyuma yo guhunga?
15 Igihe ingabo z’Abaroma zagotaga Yerusalemu, hanyuma zikagenda mu buryo butunguranye, uko bigaragara Abakristo bahunganye utuntu duke (Mat. 24:17, 18). Bagombaga gufashanya mu gihe bahungiraga mu misozi. Nanone kandi, mu gihe bari kuba bageze i Pela, bagombaga gukomeza gufashanya kugira ngo babashe kuhaba. Uko bigaragara, hari byinshi babaga ‘bakeneye’ kandi ibyo byatumaga Abakristo babona uburyo bwo kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe n’umuco wo kwakira abashyitsi, bagashyigikirana kandi bagasangira ibyo bari bafite.—Tito 3:14.
16. Twakora iki ngo tugaragarize abavandimwe na bashiki bacu urukundo mu gihe babikeneye? (Reba n’ifoto.)
16 Icyo bitwigisha: Urukundo ni rwo rutuma dufasha Abakristo bagenzi bacu mu gihe babikeneye. Hari abagaragu ba Yehova benshi bafashije Abakristo bagenzi babo bari barahunze bitewe n’intambara n’ibiza. Babahaye ibyo bari bakeneye kugira ngo babeho, barabafasha kandi babatera inkunga yo gukomeza gukorera Yehova. Hari mushiki wacu wo muri Ukraine wahunze intambara wavuze ati: “Twiboneye ukuntu Yehova yakoresheje abavandimwe bakatuyobora, kandi bakatwitaho. Batwakiriye neza kandi baradufasha igihe twari muri Ukraine, muri Hongiriya na hano turi mu Budage.” Iyo twitaye ku bavandimwe na bashiki bacu kandi tukabagirira neza, tuba twemeye ko Yehova adukoresha.—Imig. 19:17; 2 Kor. 1:3, 4.
Abakristo bahunga muri iki gihe, baba bakeneye ko tubitaho (Reba paragarafu ya 16)
17. Kuki muri iki gihe ari iby’ingenzi ko tugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe n’umuco wo kwakira abashyitsi?
17 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bizaba ngombwa ko tugaragarizanya urukundo kurusha ikindi gihe cyose (Hab. 3:16-18). Muri iki gihe, Yehova adutoza uko twagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe n’umuco wo kwakira abashyitsi, iyo ikaba ari imico y’ingenzi izadufasha muri icyo gihe.
NI IKI KIZABA MU GIHE KIRI IMBERE?
18. Twakwigana dute Abakristo bahunze igihe Yerusalemu yarimburwaga?
18 Abakristo bumviye inama kandi bagahungira mu misozi, bararokotse igihe Yerusalemu yarimburwaga. Nubwo basize ibintu byose bari batunze, Yehova yakomeje kubitaho. Ntiyigeze abatererana. Ibyababayeho bitwigisha iki? Ntituzi neza ibintu byose bizaba mu gihe kiri imbere. Ariko Yesu yadusabye guhora twiteguye kumvira (Luka 12:40). Nanone nidutekereza ku nama ziri mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo kandi tukazikurikiza, bizadufasha nk’uko byafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ikindi kandi, twizeye tudashidikanya ko Yehova azita kuri buri wese muri twe kandi ko atazigera adutererana (Heb. 13:5, 6). Twiyemeje gukomeza gutegereza umujyi uzahoraho, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana, kandi tukazishimira iteka ryose imigisha ubwo bwami buzazana.—Mat. 25:34.
INDIRIMBO YA 157 Amahoro yaje
a Mu bihe bya Bibiliya, akenshi imijyi yabaga itegekwa n’abami. Iyo byabaga bimeze bityo, uwo mujyi witwaga ubwami.—Intang. 14:2.
b Ibyo byabaye mu mwaka wa 67, hashize igihe gito Abakristo bahunze bakava i Yudaya n’i Yerusalemu.
c Ijambo ryahinduwemo “urukundo rwa kivandimwe,” rishobora kuba ryerekeza ku rukundo abagize umuryango bakundana. Ariko aha ngaha, Pawulo yarikoresheje yerekeza ku rukundo rwinshi abagize itorero bakundana.