ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 29 pp. 198-205
  • Baririmba indirimbo nshya yo kunesha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Baririmba indirimbo nshya yo kunesha
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bameze nk’abaririmba indirimbo nshya
  • Bakurikira Umwana w’Intama
  • Ubutumwa bwiza bw’iteka bwamamazwa
  • Ni ba nde bajya mu ijuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibyahishuwe bitubwira imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Imbaga y’abantu benshi umuntu atabasha kubara
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 29 pp. 198-205

Igice cya 29

Baririmba indirimbo nshya yo kunesha

Iyerekwa rya 9​—Ibyahishuwe 14:1-20

Ibivugwamo: Abantu 144.000 bari kumwe n’Umwana w’Intama ku Musozi Siyoni; ubutumwa bw’abamarayika buratangazwa mu isi yose; hakorwa umurimo w’isarura

Igihe cy’isohozwa: Kuva mu mwaka wa 1914 kugeza ku mubabaro ukomeye

1. Twamaze kumenya iki ku byerekeye Ibyahishuwe igice cya 7, icya 12 n’icya 13, kandi se ubu noneho tugiye kubona iki?

MBEGA ukuntu kureba iyerekwa rya Yohana rigiye gukurikiraho bigarurira umuntu ubuyanja! Mu cyimbo cy’imiteguro isa n’inyamaswa ziteye ukwazo zitegekwa n’ikiyoka, ubu noneho turabona abagaragu b’indahemuka ba Yehova n’ibyo bakora mu gihe cy’umunsi w’Umwami (Ibyahishuwe 1:10). Mu Byahishuwe 7:1, 3 hamaze kuduhishurira ko imiyaga ine yo kurimbura yafashwe kugeza igihe izo mbata zose zasizwe uko ari 144.000 zizaba zimaze gushyirwaho ikimenyetso. Mu Byahishuwe 12:17 hatumenyesheje ko muri icyo gihe abasigaye b’‘urubyaro [rw’umugore],’ ari bo cyane cyane bibasiwe na Satani, cya kiyoka. Naho mu Byahishuwe igice cya 13 hatubwira mu buryo butangaje ibyerekeye imiteguro ya gipolitiki Satani yazamuye mu isi, kugira ngo ateze abagaragu b’indahemuka ba Yehova ibigeragezo bikomeye n’ibitotezo bikaze cyane. Ariko rero, uwo mwanzi ukomeye ntashobora kuburizamo umugambi w’Imana! Ubu tugiye kubona ko nubwo satani yihatira kugirira nabi abo 144.000, bose bakorakoranywa bafite ishema ryo gutsinda.

2. Ni uwuhe musogongero w’indunduro ishimishije Yohana aduha mu Byahishuwe 14:1, kandi se Umwana w’intama ni nde?

2 Yohana hamwe n’abagize itsinda rye muri iki gihe, barahabwa umusogongero w’iryo sohozwa rishimishije, nk’uko tubibwirwa muri aya magambo ngo “ngiye kubona mbona Umwana w’intama ahagaze ku Musozi Siyoni, ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe ku ruhanga rwabo” (Ibyahishuwe 14:1, “NW”). Nk’uko twabibonye, uwo mwana w’Intama ni na we Mikayeli wejeje ijuru yirukana Satani n’abadayimoni be. Ni we Mikayeli Daniyeli yavuze ko ajya “ahagarikira abantu [b’Imana],” akaba yiteguye ‘guhaguruka’ kugira ngo asohoze imanza zikiranuka za Yehova (Daniyeli 12:1; Ibyahishuwe 12:7, 9). Kuva mu mwaka wa 1914, uwo Mwana w’Intama w’Imana witanze, ahagaze ku Musozi wa Siyoni ari Umwami wa kimesiya.

3. “Umusozi Siyoni” uwo Umwana w’intama na ba bandi 144.000 ‘bahagazeho’ ni iki?

3 Byagenze nk’uko Yehova yari yarabivuze muri aya magambo ngo “ni jye wimikiye umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera” (Zaburi 2:6; 110:2). Uyu murongo ntiwerekeza ku Musozi wa Siyoni wo ku isi, aho Yerusalemu yo ku isi yari yubatse, aho abami b’abantu bo mu muryango wa Dawidi bategekeraga (1 Ibyo ku Ngoma 11:4-7; 2 Ibyo ku Ngoma 5:2). Ibyo ni ko biri kubera ko nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe mu mwaka wa 33, yashyizweho nk’ibuye rikomeza imfuruka ku Musozi wa Siyoni wo mu ijuru, aho Yehova yahisemo gushyira “ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru.” Ubwo rero, “Umusozi Siyoni” uvugwa hano ushushanya umwanya uhanitse wa Yesu hamwe n’abaraganwa na we, bagize Yerusalemu yo mu ijuru, ari bwo Bwami (Abaheburayo 12:22, 28; Abefeso 3:6). Ni umwanya w’ikuzo wa cyami, uwo Yehova abashyiramo mu gihe cy’umunsi w’Umwami. Abakristo basizwe bameze “nk’amabuye mazima,” bamaze ibinyejana byinshi bategerezanyije amatsiko menshi igihe cyo kuzahagarara kuri uwo Musozi wa Siyoni wo mu ijuru, bari kumwe n’Umwami Yesu Kristo wahawe ikuzo mu Bwami bwe bw’icyubahiro.​—1 Petero 2:4-6; Luka 22:28-30; Yohana 14:2, 3.

4. Ni mu buhe buryo abagize 144.000 bose bahagaze ku Musozi Siyoni?

4 Yohana ntiyabonye Yesu wenyine, ahubwo yanabonye itsinda ryuzuye ry’abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru 144.000 bahagaze ku Musozi wa Siyoni. Mu gihe cy’isohozwa ry’ibivugwa muri iri yerekwa, benshi, ariko atari bose, bo mu 144.000, bari kuba baramaze kugera mu ijuru. Nyuma yaho muri iryo yerekwa nyine, Yohana yamenye ko hari bamwe mu bera bagombaga kubanza kwihangana mu bigeragezo kandi bagapfa ari indahemuka (Ibyahishuwe 14:12, 13). Uko bigaragara, bamwe mu 144.000 bari kuzaba bakiri ku isi. Noneho se, ni gute Yohana yababonye bose bahagararanye na Yesu ku Musozi Siyoni?a Ni mu buryo bw’uko, kuba bagize itorero ry’Abakristo basizwe, ubu ‘begereye umusozi Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru’ (Abaheburayo 12:22). Kimwe na Pawulo ubwo yari akiri ku isi, bamaze kuzurwa mu buryo bw’umwuka kugira ngo babe hamwe na Yesu Kristo ahantu ho mu ijuru (Abefeso 2:5, 6). Byongeye kandi, mu mwaka wa 1919 bitabiriye iri tumira rigira riti “nimuzamuke muze hano,” maze mu buryo bw’ikigereranyo “bazamukira mu gicu, bajya mu ijuru” (Ibyahishuwe 11:12). Iyi mirongo y’Ibyanditswe iradufasha kumva ko mu buryo bw’umwuka, abo 144.000 bose bari ku Musozi wa Siyoni hamwe na Yesu Kristo.

5. Ni ayahe mazina yanditse mu ruhanga rw’abo 144.000, kandi se buri zina risobanura iki?

5 Abo 144.000 ntibifatanya n’abaramya inyamaswa bashyizweho ikimenyetso cy’umubare w’ikigereranyo wa 666 (Ibyahishuwe 13:15-18). Ahubwo, abo Bakristo b’indahemuka bafite izina ry’Imana n’iry’Umwana w’Intama yanditse mu ruhanga rwabo. Nta gushidikanya ko Yohana wari Umuyahudi, yabonye izina ry’Imana mu nyuguti z’Igiheburayo, יהוה.b Kubera ko abo bashyizweho ikimenyetso bafite izina rya Se wa Yesu ryanditse mu ruhanga rwabo mu buryo bw’ikigereranyo, bamenyesha abantu bose ko ari abahamya ba Yehova, n’imbata Ze (Ibyahishuwe 3:12). Nanone kuba bafite izina rya Yesu ryanditse mu ruhanga rwabo byerekana ko bemera yuko ari abe. Ni we “mugabo” bafitanye isezerano, bakazamubera “umugeni” n’“icyaremwe gishya,” bakorera Imana bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru (Abefeso 5:22-24; Ibyahishuwe 21:2, 9; 2 Abakorinto 5:17). Imishyikirano ya bugufi bafitanye na Yehova hamwe na Yesu Kristo iyobora ibitekerezo n’ibikorwa byabo byose.

Bameze nk’abaririmba indirimbo nshya

6. Ni iyihe ndirimbo Yohana yumva, kandi se ayigereranya n’iki?

6 Mu guhuza n’ibyo tumaze kubona, Yohana aragira ati “nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi asuma, kandi ryari rimeze nk’ijwi ry’inkuba ihinda cyane. Kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga, bacuranga inanga zabo. Kandi bari bameze nk’abaririmba indirimbo nshya, imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu washoboye kumenya neza iyo ndirimbo, keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe ngo bavanwe mu isi” (Ibyahishuwe 14:2, 3, “NW”). Ntibitangaje kuba Yohana amaze kumva amajwi y’urwunge y’abo 144.000 ahuriye ku njyana imwe inogeye amatwi yarahise yibuka ijwi ry’amazi asuma no guhinda kw’inkuba. Mbega ukuntu urwo rwunge rw’amajwi agororotse ameze nk’ay’inanga rushimishije (Zaburi 81:3)! Ni uwuhe mutwe w’abaririmbyi bo ku isi washobora kwigana iyo ndirimbo ihebuje?

7. (a) Indirimbo nshya ivugwa mu Byahishuwe 14:3 ni iyihe? (b) Ni mu buhe buryo indirimbo yo muri Zaburi 149:1 ari nshya muri iki gihe cyacu?

7 Iyo ‘ndirimbo nshya’ ni iyihe? Nk’uko twabibonye dusuzuma ibivugwa mu Byahishuwe 5:9, 10, iyo ndirimbo ifitanye isano n’umugambi w’Ubwami bwa Yehova na gahunda yabwo ihebuje yo guhindura Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ikaba ‘abami n’abatambyi b’Imana yacu’ binyuze kuri Yesu Kristo. Ni indirimbo yo gusingiza Yehova, yamamaza ibintu bishya arimo akora binyuze kuri Isirayeli y’Imana kandi bikozwe ku bwayo (Abagalatiya 6:16). Abagize iyo Isirayeli y’umwuka bitabira iri tumira ry’umwanditsi wa zaburi rigira riti “Haleluya. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo” (Zaburi 149:1, 2). Ni iby’ukuri ko hashize ibinyejana byinshi ayo magambo yanditswe, ariko muri iki gihe, yaririmbwe afite ibisobanuro bishya. Mu mwaka wa 1914, Ubwami bwa Mesiya bwaravutse (Ibyahishuwe 12:10). Mu mwaka wa 1919, ubwoko bwa Yehova bwo ku isi bwatangiye kwamamaza ‘ijambo ry’Ubwami’ bukorana umurego mushya (Matayo 13:19). Ubwo bari bamaze guterwa imbaraga n’isomo ry’umwaka wa 1919 (Yesaya 54:17) kandi bagaterwa inkunga no kuba bari bashubijwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, muri uwo mwaka batangiye ‘kuririmba no gucurangira Umwami mu mitima yabo.’​—Abefeso 5:19.

8. Kuki abo 144.000 ari bo bonyine bashobora kwiga indirimbo nshya yo mu Byahishuwe 14:3?

8 Ariko se, kuki abo 144.000 ari bo bonyine bashobora kwiga indirimbo ivugwa mu Byahishuwe 14:3? Ni uko ifitanye isano n’ibibabaho bijyanirana n’inshingano yabo yo kuba ari abaragwa b’Ubwami bw’Imana batoranyijwe. Ni bo bonyine bitwa abana b’Imana kandi basizwe binyuze ku mwuka wera. Ni bo bonyine bacunguwe mu isi kugira ngo babe abagize ubwo Bwami bwo mu ijuru, kandi ni bo bonyine bazaba “abatambyi . . . kandi bazimana” na Kristo imyaka igihumbi kugira ngo bageze abantu ku butungane. Ni bo bonyine babonwa ‘baririmba indirimbo nshya’ imbere ya Yehova.c Ibyo bintu byihariye hamwe n’ibyo biringiye bituma bafatana uburemere Ubwami mu buryo bwihariye, kandi bikanabashoboza kuririmba ibyabwo mu buryo butashoborwa n’undi muntu uwo ari we wese.​—Ibyahishuwe 20:6; Abakolosayi 1:13; 1 Abatesalonike 2:11, 12.

9. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bitabiriye indirimbo y’abasizwe, kandi se ni iyihe nama bashyize mu bikorwa?

9 Icyakora, hari abandi batega amatwi bakitabira indirimbo yabo. Kuva mu mwaka wa 1935, abagize imbaga y’abantu benshi bagendaga barushaho kwiyongera, bumvise iyo ndirimbo yabo yo kunesha maze bumva basunikiwe kwifatanya na bo mu kwamamaza Ubwami bw’Imana (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9). Ni iby’ukuri ko abo bigishwa bashya badashobora kumenya kuririmba neza iyo ndirimbo nshya nk’uko abazategeka mu Bwami bw’Imana babigenza. Ariko rero, na bo baririmbira Yehova indirimbo y’ibisingizo inogeye amatwi, indirimbo imusingiza ku bw’ibintu bishya arimo akora. Bityo bumvira iyi nama y’umwanditsi wa Zaburi igira iti “muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, mwa bari mu isi mwese mwe, muririmbire Uwiteka. Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, mwerekane agakiza ke uko bukeye. Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Mwa miryango y’amahanga mwe, mwaturire Uwiteka, mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. Muvugire mu mahanga muti ‘Uwiteka ari ku ngoma.’”​—Zaburi 96:1-3, 7, 10; 98:1-9.

10. Ni gute abo 144.000 bashobora kuririmbira “imbere” y’abakuru 24 b’ikigereranyo?

10 Ni gute abo 144.000 bashobora kuririmbira “imbere” y’abakuru, kandi abo bakuru 24 ari bo abo 144.000 bari mu mwanya wabo w’ikuzo wo mu ijuru? Mu itangira ry’umunsi w’Umwami, “abapfiriye muri Kristo” bazuwe ari ibiremwa by’umwuka. Ubwo rero, abo Bakristo basizwe b’indahemuka banesheje ubu bari mu ijuru, mu buryo bw’ikigereranyo bakaba bakora imirimo igereranywa n’iy’amatsinda 24 y’abo bakuru bakora imirimo y’ubutambyi. Baboneka mu iyerekwa ry’umuteguro wa Yehova wo mu ijuru (1 Abatesalonike 4:15, 16; 1 Ibyo ku Ngoma 24:1-18; Ibyahishuwe 4:4; 6:11). Ubwo rero, abasigaye bo muri abo 144.000 bakiri ku isi baririmbira indirimbo nshya imbere cyangwa mu maso y’abavandimwe babo bazutse bari mu ijuru.

11. Kuki abasizwe banesheje bagereranywa n’abakuru 24, kandi bakagereranywa na bariya 144.000?

11 Aha ngaha nanone dushobora kwibaza tuti “kuki abo basizwe banesheje bagereranywa n’abakuru 24 kandi bakagereranywa na 144.000?” Ni ukubera ko Ibyahishuwe bifata iryo tsinda rimwe mu buryo bubiri butandukanye. Buri gihe abakuru 24 berekanwa mu mwanya wabo w’ikuzo bakikije intebe y’Ubwami ya Yehova, ari abami n’abatambyi mu ijuru. Bashushanya itsinda ryose ry’abagize 144.000 bari mu myanya yabo mu ijuru, nubwo muri iki gihe bake basigaye bo muri bo bakiri ku isi (Ibyahishuwe 4:4, 10; 5:5-14; 7:11-13; 11:16-18). Ariko kandi, mu Byahishuwe igice cya 7 hibanda ku bagize 144.000 bakuwe mu bantu, kandi hagatsindagiriza umugambi uhebuje wa Yehova wo gushyira ikimenyetso ku mubare wuzuye w’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka buri muntu ku giti cye, no guha agakiza abandi benshi umuntu atabasha kubara. Naho mu Byahishuwe igice cya 14 hatanga ishusho yemeza ko abagize itsinda ryuzuye ry’Ubwami ry’abantu 144.000 banesheje, buri muntu ku giti cye, bazateranira hamwe n’Umwana w’Intama ku Musozi wa Siyoni. Ibyo umuntu asabwa kuba yujuje kugira ngo abarirwe muri abo 144.000 na byo biravugwa, nk’uko tugiye kubibona.d

Bakurikira Umwana w’Intama

12. (a) Ni gute Yohana akomeza avuga abo 144.000? (b) Ni mu buhe buryo abo 144.000 bitwa amasugi?

12 Yohana akomeza avuga ibyerekeye abo 144.000 “bacunguwe ngo bakurwe mu isi,” agira ati “abo ni bo batandujwe n’abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge” (Ibyahishuwe 14:4, 5). Kuba abo 144.000 ari “abāri” ntibisobanura byanze bikunze ko abagize iryo tsinda bagomba kuba ari ingaragu mu buryo bw’umubiri. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bari barahamagariwe kujya mu ijuru ababwira ko nubwo kuba ingaragu bifite inyungu ku Mukristo, ko hari ubwo gushyingirwa birushaho kuba byiza mu mimerere runaka (1 Abakorinto 7:1, 2, 36, 37). Ikiranga iryo tsinda ni ubusugi bwo mu buryo bw’umwuka. Birinze gusambana mu buryo bw’umwuka na gahunda y’isi ya gipolitiki hamwe n’amadini y’ibinyoma (Yakobo 4:4; Ibyahishuwe 17:5). Kubera ko ari bo mugeni wasezeranyijwe Kristo, bakomeje kuba abantu batanduye, “batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi.”​—Abafilipi 2:15.

13. Kuki abo 144.000 ari umugeni ukwiranye na Yesu, kandi se ni gute “bakurikira Umwana w’intama aho ajya hose”?

13 Ikindi kandi, “mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma.” Kuri iyo ngingo, bameze nk’Umwami wabo Yesu Kristo. Kubera ko yari umuntu utunganye, “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke” (1 Petero 2:21, 22). Kubera ko abo 144.000 bakomatanyije ubuziranenge no kuba abanyakuri, bateguwe nk’umugeni w’isugi w’Umutambyi Mukuru washyizweho na Yehova. Igihe Yesu yari ku isi, yatumiye abantu bafite imitima ikiranuka ngo bamukurikire (Mariko 8:34; 10:21; Yohana 1:43). Abitabiraga iryo tumira bakurikizaga imibereho ye kandi bakumvira inyigisho ze. Ubwo rero, igihe bakiri hano ku isi, “bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose,” mu gihe abayobora muri iyi si ya Satani.

14. (a) Ni gute abo 144.000 ari “umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama”? (b) Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi na bo ari umuganura?

14 Abo 144.000 “bacunguwe ngo bakurwe mu isi,” “bacunguwe mu bantu.” Bafatwa nk’abana b’umwuka b’Imana, kandi nibamara kuzuka ntibazongera kuba abantu b’inyama n’amaraso. Nk’uko umurongo wa 4 ubigaragaza, baba “umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.” Ni iby’ukuri ko mu kinyejana cya mbere, Yesu yabaye “umuganura w’abasinziriye mu rupfu” (1 Abakorinto 15:20, 23, NW). Ariko rero, abo 144.000 na bo ni “nk’umuganura” mu bantu badatunganye bacungujwe igitambo cya Yesu (Yakobo 1:18). Icyakora, isarura ry’abantu ntirirangirana n’abo ngabo. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyamaze kuvuga ibyerekeye isarura ry’imbaga y’abantu benshi batazwi umubare barangurura amajwi bagira bati “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.” Abagize iyo mbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye, kandi uko bazakomeza kugenda buhirwa “amasoko y’amazi y’ubugingo” ni ko bazagenda bagezwa ku butungane hano ku isi. Nyuma y’umubabaro ukomeye, Hadesi izasigaramo ubusa, kandi abandi bantu babarirwa muri za miriyoni zitabarika bazazurwa, maze bahabwe uburyo bwo kunywa kuri ayo mazi y’ubugingo. Dukurikije ibyo, birakwiriye ko abagize imbaga y’abantu benshi bitwa umuganura wo mu zindi ntama. Ni bo bantu ba mbere ‘bamesa ibishura byabo bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,’ kandi bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi.​—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14, 17; 20:12, 13.

15. Ni irihe sano riri hagati y’imiganura itatu itandukanye n’iminsi mikuru yizihizwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose?

15 Iyi miganura itatu (ni ukuvuga Yesu Kristo, 144.000, n’imbaga y’abantu benshi) ifite ibintu bishishikaje ihuriyeho n’iminsi mikuru yubahirizwaga hakurikijwe Amategeko ya Mose ya kera. Ku itariki ya 16 Nisani, ku Munsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe, Yehova yahabwaga ituro ry’umuba wa sayiri w’umuganura (Abalewi 23:6-14). Ku itariki ya 16 Nisani ni wo munsi Yesu yazutseho akava mu bapfuye. Ku munsi wa 50 uhereye ku itariki ya 16 Nisani, mu kwezi kwa gatatu, Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru w’umuganura w’umusaruro w’ingano (Kuva 23:16; Abalewi 23:15, 16). Uwo munsi mukuru waje kwitwa Pentekote (mu ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “uwa mirongo itanu”), kandi kuri Pentekote y’umwaka wa 33, ni ho aba mbere mu bagize 144.000 basizwe binyuze ku mwuka wera. Hanyuma mu kwezi kwa karindwi, umusaruro wose umaze guteranyirizwa hamwe, Abisirayeli bizihizaga Umunsi Mukuru w’Ingando, kikaba cyari igihe cy’ibyishimo byo gushimira, igihe Abisirayeli bamaraga icyumweru baba mu ngando zabaga zubakishijwe ibikoresho birimo n’amashami y’imikindo (Abalewi 23:33-43). Mu buryo nk’ubwo, abagize imbaga y’abantu benshi, ari na bo bagize igice kinini cy’umusaruro, bagaragaza ishimwe imbere y’intebe y’Ubwami “bafite amashami y’imikindo mu ntoke zabo.”​—Ibyahishuwe 7:9.

Ubutumwa bwiza bw’iteka bwamamazwa

16, 17. (a) Yohana yabonye marayika agurukira hehe, kandi se ni ubuhe butumwa atangaza? (b) Ni ba nde bafite uruhare mu murimo wo kubwiriza Ubwami, kandi se ni iki kibyemeza?

16 Yohana akomeza agira ati ‘nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati “nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko”’ (Ibyahishuwe 14:6, 7). Marayika aguruka “aringanije ijuru,” aho ibisiga bigurukira. (Gereranya n’Ibyahishuwe 19:17.) Ku bw’ibyo, ijwi rye rishobora kumvikana ku isi hose. Mbega ukuntu itangazo ry’uwo mumarayika ribwirwa isi yose rigera ku bantu benshi kuruta abashobora kugerwaho n’inkuru iyo ari yo yose itangarijwe kuri televiziyo!

17 Buri muntu wese araterwa inkunga yo kudatinya inyamaswa n’igishushanyo cyayo, ahubwo agatinya Yehova we ufite ubushobozi butagereranywa buruta ubw’inyamaswa iyo ari yo yose iyoborwa na Satani. Yehova ni we waremye ijuru n’isi, none kuri we igihe cyo gucira isi urubanza kirageze! (Gereranya n’Itangiriro 1:1; Ibyahishuwe 11:18.) Ubwo Yesu yari ku isi, yahanuye iby’iki gihe turimo agira ati “kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Muri iki gihe, itorero ry’Abakristo basizwe ririmo rirasohoza ubwo butumwa (1 Abakorinto 9:16; Abefeso 6:15). Kuri iyo ngingo, Ibyahishuwe bigaragaza ko abamarayika batabonwa n’amaso na bo bifatanya muri uwo murimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi abamarayika bagiye bayobora Umuhamya wa Yehova ku nzu irimo umuntu wihebye cyane, ndetse arimo asenga kugira ngo abone ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka.

18. Dukurikije ibivugwa na marayika uguruka aringanije ijuru, ni iyihe saha yageze, kandi se ni nde uri butange amatangazo agiye gukurikiraho?

18 Nk’uko marayika uguruka aringanije ijuru abivuga, isaha yo gucira abantu imanza irageze. Ni iyihe myanzuro y’urubanza Yehova agiye gufata? Amatwi azaziba yumvise amatangazo agiye gutangwa na marayika wa kabiri, uwa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu.​—Yeremiya 19:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Nk’uko mu 1 Abakorinto 4:8 habigaragaza, Abakristo basizwe ntibategeka ari abami igihe bakiri hano ku isi. Icyakora dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 14:3, 6, 12, 13, bifatanya mu kuririmba indirimbo nshya babwiriza ubutumwa bwiza, ari na ko bihanganira ibigeragezo kugeza ku iherezo ry’isiganwa ryabo ku isi.

b Ibyo byemezwa n’imikoreshereze y’amagambo y’Igiheburayo aboneka mu rindi yerekwa; Yesu ahabwa izina ry’Igiheburayo “Abadoni” (bisobanurwa ngo “Umurimbuzi”), kandi asohoreza imanza “ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.”​—Ibyahishuwe 9:11; 16:16.

c Ibyanditswe biravuga ngo ‘nk’abaririmba indirimbo nshya’ kuko iyo ndirimbo ubwayo yanditswe mu ijambo ry’ubuhanuzi mu bihe bya kera. Ariko nta muntu n’umwe wari wujuje ibisabwa kugira ngo ayiririmbe. Ubu noneho ariko, kuba Ubwami bwari bumaze gushyirwaho n’abera bakazurwa, hari habonetse ibihamya bisohoza ubuhanuzi mu buryo butangaje, kandi igihe cyari kigeze kugira ngo iyo ndirimbo iririmbwe mu buryo bwuzuye.

d Ibyo bishobora kugereranywa n’ibivugwa ku mugaragu ukiranuka w’ubwenge uha abo mu rugo ibyokurya mu gihe cyabyo (Matayo 24:45). Umugaragu mu buryo bw’inteko ni we ufite inshingano yo gutanga ibyokurya, ariko abo mu rugo, ni ukuvuga abagize iyo nteko umwe umwe, bakomezwa no kurya kuri ibyo byokurya by’umwuka. Ni itsinda rimwe ariko ryavuzwe mu buryo bunyuranye, ni ukuvuga mu buryo bwa rusange no mu buryo bw’umuntu ku giti cye.

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 202, 203]

144.000

Abakuru 24

Abaraganwa n’Umwana w’Intama, Yesu Kristo, nk’uko babonywe mu buryo bubiri butandukanye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze