Bafashe Gusobanukirwa
1 Intumwa Petero yari izi ko ibintu runaka bivugwa muri Bibiliya byari “biruhije gusobanukirwa” (2 Pet 3:16). Benshi batekereza ko ari ko biri no ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Ariko kandi, ibisobanuro byacyo byatanzwe neza mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! Ni gute dushobora gufasha abantu bashimishijwe kugikoresha neza?
2 Niba mwaraganiriye ku murongo wo mu Byahishuwe 1:3 mu gihe wamusuraga ku ncuro ya mbere, iki gitekerezo gishobora kubyutsa ugushimishwa:
◼ “Ubushize twaganiriye ku bihereranye n’ukuntu gusobanukirwa igitabo cy’Ibyahishuwe bishobora kuzana ibyishimo. Icyakora, ibyo byishimo ntibipfa kuboneka mu buryo bw’impanuka. Byibura dusabwa ibintu bibiri: tugomba kwiga Bibiliya, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga.” Soma kandi ugire icyo uvuga ku murongo wo muri Yakobo 1:25. Rambura kuri paragarafu ya 9 ku ipaji ya 8, hanyuma werekane ukuntu gusobanukirwa igitabo cy’Ibyahishuwe bishobora kudufasha kwiga uburyo twabona umunezero mu isi nshya izahinduka paradizo.
3 Niba mwaraganiriye ku murongo wo muri Yohana 17:3 igihe wamusuraga ku ncuro ya mbere, ushobora gutsindagiriza agaciro ko kugira ubumenyi bwinshi bwa Bibiliya uvuga uti
◼ “Ubushize ubwo mperutse hano, twasomye muri Yohana 17:3 ko kugira ubumenyi ku byerekeye Imana bishobora kuyobora ku buzima bw’iteka. Ariko se, wakwifuza kubaho iteka mu isi nk’iyi dutuyemo muri iki gihe? [Reka asubize.] Abantu benshi ntibabyifuza. Ku bw’iyo mpamvu, dushobora kwishima igihe twumvise ibyo Imana yasezeranije.” Rambura ku ipaji ya 303 kuri paragarafu ya 6, soma mu Byahishuwe 21:4, hanyuma uvuge uko isi izaba imeze igihe “ibya mbere [bizaba] bishize.” Kora gahunda yo kuzagaruka kumusura nanone kugira ngo muzagirane ibindi biganiro.
4 Niba warakoresheje ishusho yo ku ipaji ya 302 kugira ngo werekane ko Ubwami bw’Imana buzavanaho akaga, ushobora kongera kurambura icyo gitabo kuri iyo paji hanyuma ukavuga uti
◼ “Twaganiriye ku bihereranye n’imigisha ivugwa hano abantu bazabona mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Utekereza ko dusabwa gukora iki niba dushaka kuyoborwa n’ubwo Bwami? [Reka asubize.] Abantu bamwe bo mu bihe bya Bibiliya batanze urugero ruhebuje, ku buryo byaba byiza turamutse turwigannye.” Soma mu Byakozwe 17:11, utsindagiriza agaciro ko ‘gusuzuma Ibyanditswe buri munsi.’ Sobanura ko Abahamya ba Yehova bafasha abantu b’imitima itaryarya, kugira ngo bige Ijambo ry’Imana kandi barusheho kurisobanukirwa neza.
5 Niba ubonye umuntu ushimishijwe, wenda uzakenera kwerekeza ibitekerezo ku gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, hanyuma ukagikoresha kugira ngo utangize icyigisho. Nta gushidikanya ko uzabonera ibyishimo byinshi mu kugira uruhare rwo “guha abaswa ubwenge.”—Zab 119:130.