Fasha Abandi ‘Kwitondera Ibyanditswe’
1 ‘Kumva’ amagambo y’ubuhanuzi bwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, nta bwo bihagije. Kugira ngo umuntu yungukirwe mu buryo bwuzuye, agomba ‘kwitondera’ ibyanditswe (Ibyah 1:3). Gutanga ibitabo ni intambwe ya mbere gusa iterwa mu guhindura abantu abigishwa. Mu gihe tumaze kubona abashimishijwe biteguye gutega amatwi, tugomba kwihutira gusubira kubafasha kwiga byinshi kurushaho. Ni iki dushobora kuganiraho mu gihe dusubiye kubasura?
2 Niba ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku bihereranye na ba bantu bane b’ikigereranyo bagendera ku mafarashi, ushobora gutangiza ibiganiro byawe muri ubu buryo bukurikira:
◼ “Ubushize twaganiriye ku bihereranye n’igitabo cy’Ibyahishuwe, n’ukuntu muri iki gihe ubuhanuzi bwacyo burimo busohozwa binyuriye mu biba mu isi. Mu Byahishuwe igice cya 6, hahanuye urugendo rw’abantu bane b’ikigereranyo bagendera ku mafarashi, rwari gutuma mu isi habamo urugomo n’ibyago byinshi. Twagiye twibonera n’amaso yacu ibyo biba. Abantu benshi bibaza igihe ibyo byago bizashirira kugira ngo bashobore kwishimira ubuzima mu isi y’amahoro. Ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Abigishwa ba Yesu bari bashishikajwe n’igisubizo cy’icyo kibazo.” Soma muri Matayo 24:3, aho dusanga icyo kibazo, hanyuma usome n’umurongo wa 34, aho Yesu yatanze igisubizo. Ushobora gutanga ubusobanuro burenzeho ku bihereranye n’iminsi ya nyuma.
3 Niba ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, ushobora guhitamo gukomeza ubaza iki kibazo uti
◼ “Uko utekereza, mbese, hari ubwo abantu bazigera bahaza ibyifuzo byose bya kimuntu? [Reka asubize. Soma Yeremiya 10:23.] Nk’uko ushobora kubibona, Imana ntiyigeze iteganya ko umuntu yakwiyoborera intambwe ze. Kugerageza kubikora atisunze Imana, ni byo nyirabayazana w’ibyinshi mu bibazo dufite. Ubwami bw’Imana ni bwo butegetsi rukumbi bushobora guhaza ibyo twifuza.” Jya ku ipaji ya 330 mu gitabo Kutoa Sababu, maze musuzume imirongo y’Ibyanditswe iboneka munsi y’umutwe muto wa mbere. Komeza ikiganiro usobanura impamvu ibyiringiro byacu byose dushobora kubishyira ku Mana.
4 Ushatse wagerageza ibi bikurikira ugatangiza ibiganiro bishingiye ku Byanditswe:
◼ Erekana ishusho iboneka ku ipaji ya 302 y’igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, maze usobanure uti “abantu bazishimira iyo mimerere ubwo ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi nk’uko biba mu ijuru. Ariko kandi, hari bamwe batinya ko imimerere mibi yazongera ikagaruka. Ibyo ntibizashoboka kubera ko abantu babi bose bazaba batakiriho.” Soma Zaburi 37:10, 11. Saba nyir’inzu gukora ku buryo abonera inyungu kuri porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya kugira ngo yige byinshi kurushaho.
5 Niba warasize inkuru y’Ubwami ivuga ngo “Imibereho y’Amahoro mu Isi Nshya,” erekana ishusho iboneka ku ruhande rw’imbere, hanyuma usome paragarafu ya 1 munsi y’umutwe uvuga ngo “Imibereho mu Isi Nshya y’Imana.” Hanyuma, vuga uti
◼ “Niba dushaka kubaho mu isi imeze nk’iyi, hari ikintu runaka cy’ingenzi tugomba gukora.” Soma paragarafu ya nyuma, maze utange igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe.
6 Ubwo intego yacu ari iyo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, tugomba gukora ku buryo dusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza. Biteganyirize igihe, kandi utegure neza. Muri ubwo buryo, dushobora mu by’ukuri gufasha abantu bafite imitima itaryarya.—Ibyah 22:6, 7.