Ibyahishuwe—Urufunguzo rw’Ibyishimo Nyakuri
1 Amagambo y’intumwa Yohana aboneka mu Byahishuwe 1:3, ni ubutumwa bwiza kuri twe, kubera ko atubwira uko twabona ibyishimo. Yanditse agira ati “hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo.” Igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! cyafashije benshi kubona ibyishimo byinshi. Dufite impamvu nziza yo kugiha abandi.
2 Ushobora gutangiza ikiganiro ubaza iki kibazo:
◼ “Utekereza ko igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe cyagombaga gusobanuka, cyangwa cyari gukomeza kuba iyobera? [Reka asubize.] Abenshi babibona batyo. Zirikana icyo Bibiliya ivuga mu Byahishuwe 1:3. [Hasome.] Bityo rero, igitabo cy’Ibyahishuwe gishobora kumvikana, kandi ubumenyi bugikubiyemo bushobora kutuzanira ibyishimo. Ni gute ibyo bishoboka?” Suzuma ibitekerezo bikubiye muri paragarafu ya 2 ku ipaji ya 6, hanyuma uvuge uti “iki gitabo gitanga ibisobanuro, umurongo ku murongo ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Bizaba byiza cyane kukigenera igihe cyawe cyo kugisoma. Nishimiye kukigusigira.”
3 Kubera ko abantu benshi bahangayikishwa no kubona ibyo bakeneye by’umubiri, ubu buryo bushobora kubyutsa ugushimishwa:
◼ “Utekereza ko ari iki dukeneye cyane? [Reka asubize.] Hari abantu benshi bumva ko dukeneye ibintu byinshi by’ubutunzi.” Rambura ku ipaji ya 73 hanyuma usuzume ingingo z’ingenzi ziri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umwuka wo Gukunda Ubutunzi Utava mu Bwenge.” Komeza uvuga uti “ibyo birerekana ko abantu bita ku bintu by’umubiri cyane; twagombye kwita cyane ku byo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka. Ubumenyi nyakuri ni bwo dukeneye rwose. Ariko se, ubumenyi ku byerekeye iki?” Soma muri Yohana 17:3, hanyuma usobanure ukuntu ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora kuyobora ku buzima bw’iteka. Tanga igitabo kandi ukore gahunda yo gusubira gusura kugira ngo uzerekane uburyo gihishura ibisobanuro byiza cyane ku bihereranye n’umugambi w’Imana wo guhaza ibyifuzo byose by’abantu.
4 Kubera ko abantu benshi bahangayikishwa n’akaga kugarije iyi si, ushobora kugerageza ubu buryo:
◼ “Umuntu wese nganiriye na we, usanga ahangayikishijwe n’ibihereranye n’igihe kizaza. Abayobozi bamwe b’isi batekereza ko twegereye igihe gishya cy’amahoro. Ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] N’ubwo abantu bakoze imihati myinshi, urugomo n’akaga bikomeza kwiyongera ku isi hose. Bibiliya ihishura umuti umwe rukumbi urambye w’ibyo bibazo. [Soma muri 2 Petero 3:13. Rambura ku ishusho iri ku ipaji ya 302, hanyuma usobanure ukuntu Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzazana amahoro n’umutekano birambye kuri iyi si.] Iki gitabo kizagufasha kubona uburyo ushobora kuba muri uwo muryango mushya w’abantu bazishimira kubaho iteka ryose mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.”
5 Mu gihe utanga igitabo “Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango,” ushobora kuvuga uti
◼ “Nje kugusura kugira ngo tuganire ku bihereranye n’ikibazo gihangayikisha abantu benshi ku isi muri iki gihe. Icyo kibazo kirebana n’imibereho y’umuryango. Twese twifuza ko imiryango yacu yagira ibyishimo, ariko abenshi babona ko kubona umuti w’ibibazo byo mu muryango bikomeye. Utekereza ko ari iki cyafasha abantu kurushaho kubona ibyishimo mu mibereho yabo yo mu muryango? [Bareke basubize.] Mbese, ntiwemera ko byaba ari ingirakamaro kumva icyo Umuhanzi w’umuryango avuga? Yatanze ubuyobozi bukenewe muri Bibiliya. Ayo mahame yasuzumwe mu gitabo gifite umutwe uvuga ngo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango.” Erekeza ibitekerezo ku ngingo zikubiyemo hanyuma utange icyo gitabo ku mafaranga asanzwe agitangwaho.
6 Ibitabo Indunduro y’Ibyahishuwe! na Imibereho mu Muryango bitanga imfunguzo z’ibyishimo nyakuri. Tanga kimwe muri ibyo bitabo byiza mu kwezi kwa Nyakanga.—Imig 3:13.