Ibyishimo ni umuco dukomora ku Mana
UBUSANZWE abantu bifuza kubaho bishimye. Icyakora muri iyi minsi y’imperuka, buri wese ahura n’ibibazo “bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:1). Hari abashobora kubura ibyishimo bitewe n’akarengane, uburwayi, ubushomeri, gupfusha, cyangwa ibindi bibazo bitera imihangayiko n’intimba. Ndetse n’abagaragu ba Yehova bashobora gucika intege, bakabura ibyishimo. Niba ibyo byarakubayeho, ni iki cyagufasha kongera kugira ibyishimo?
Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo tubanze dusobanukirwe icyo ibyishimo nyakuri ari cyo, n’ukuntu hari abantu bakomeje kugira ibyishimo nubwo bari bahanganye n’ibibazo. Hanyuma turi burebe icyo twakora kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo, ndetse turusheho kwishima.
IBYISHIMO NI IKI?
Ntitwagombye kwitiranya ibyishimo no guhora useka. Urugero: Umusinzi usanga aseka ubusa. Ariko iyo inzoga zimushizemo, ntiyongera guseka, ahubwo ashobora kugira agahinda n’ibibazo byinshi. Ibitwenge bye ntibiba ari ibyishimo nyakuri.—Imig 14:13.
Ibyishimo nyakuri biba mu mutima. Ibyishimo nyakuri ni “ibyiyumvo umuntu aterwa n’uko abonye ikintu kiza cyangwa akaba yiteze kukibona.” Ni umunezero dukomeza kugira twaba turi mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi (1 Tes 1:6). Hari igihe umuntu ashobora kuba ahangayikishijwe n’ikintu runaka ariko agakomeza kugira ibyishimo mu mutima. Urugero, intumwa zarakubiswe zizira ko zavugaga ibya Kristo. Ariko ‘zavuye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye, kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rye’ (Ibyak 5:41). Birumvikana ko zitari zishimishijwe n’uko zakubiswe. Ahubwo zari zishimishijwe n’uko zakomeje kubera Imana indahemuka.
Ibyishimo ntitubivukana, kandi nta nubwo byizana. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyishimo nyakuri ari imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana. Umwuka wera w’Imana ushobora kudufasha tukambara “kamere nshya,” ikubiyemo ibyishimo (Efe 4:24; Gal 5:22). Iyo dufite ibyishimo, bidufasha guhangana n’ibibazo byo mu buzima.
INGERO Z’ABANTU TWAKWIGANA
Yehova yifuzaga ko ku isi haba ibintu byiza. Ntiyashakaga ko haba ibintu bibi duhora tubona muri iki gihe. Icyakora ibikorwa bibi abantu bakora, ntibituma Yehova abura ibyishimo. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Imbaraga n’ibyishimo biri mu buturo bwe” (1 Ngoma 16:27). Byongeye kandi ibintu byiza abagaragu be bageraho ‘bishimisha umutima we.’—Imig 27:11.
Dushobora kwigana Yehova ntidukabye guhangayika mu gihe ibintu bitagenze nk’uko twari tubyiteze. Aho kubura ibyishimo, dushobora kwibanda ku bintu byiza dufite muri iki gihe, kandi tugategereza ibyiza kurushaho mu gihe kizaza.a
Nanone muri Bibiliya harimo ingero z’abantu benshi bakomeje kugira ibyishimo mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo. Aburahamu yanyuze mu bintu byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga kandi ahangana n’ingorane yaterwaga n’abandi (Intang 12:10-20; 14:8-16; 16:4, 5; 20:1-18; 21:8, 9). Nyamara yakomeje kugira ibyishimo mu mutima. Ni iki cyamufashije? Yakomezaga gutekereza ku byiringiro byo kuzaba mu isi nshya iyobowe na Mesiya (Intang 22:15-18; Heb 11:10). Yesu yaravuze ati: “So Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kubona igihe cyanjye” (Yoh 8:56). Dushobora kwigana Aburahamu tugatekereza ku byishimo tuzagira mu gihe kizaza.—Rom 8:21.
Kimwe na Aburahamu, intumwa Pawulo na mugenzi we Silasi bakomezaga gutekereza ku masezerano y’Imana. Bari bafite ukwizera gukomeye, kandi bakomezaga kugira ibyishimo nubwo bahuraga n’ingorane. Urugero, igihe bakubitwaga bikabije kandi bakajugunywa mu nzu y’imbohe, bigeze ‘mu gicuku barasenze kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana’ (Ibyak 16:23-25). Ibyiringiro Pawulo na Silasi bari bafite byabongereraga imbaraga kandi bakagira ibyishimo bitewe n’uko bababazwaga bazira izina rya Kristo. Natwe dushobora kwigana Pawulo na Silasi mu gihe dukomeza kuzirikana ibyiza duheshwa no gukorera Imana mu budahemuka.—Fili 1:12-14.
Muri iki gihe hari ingero nyinshi z’abavandimwe bakomeje kugira ibyishimo mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo. Urugero, mu Gushyingo 2013, inkubi y’umuyaga yayogoje Filipine, isenya amazu y’imiryango isaga 1.000 y’Abahamya. Inzu ya George wari utuye mu mugi wa Tacloban yarasenyutse. Yaravuze ati: “Nubwo twahuye n’ayo makuba, abavandimwe barishimye. Sinabona uko nsobanura ibyishimo dufite.” Igihe cyose duhuye n’ibibazo, nidutekereza ku byo Yehova yadukoreye, tuzakomeza kugira ibyishimo. Ni iki kindi Yehova yaduhaye gituma tugira ibyishimo?
IMPAMVU ZITUMA TWISHIMA
Nta kindi kintu cyatuma twishima kuruta kuba dufitanye ubucuti n’Imana. Tekereza nawe: Tuzi Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi! Ni Imana yacu, ni Data, akaba n’inshuti yacu!—Zab 71:17, 18.
Nanone yaduhaye impano y’ubuzima, aduha n’ubushobozi bwo kuyishimira (Umubw 3:12, 13). Dushobora kumenya icyo Yehova adusaba kubera ko yaturemanye ubwenge (Kolo 1:9, 10). Ibyo bituma tugira ubuzima bufite intego. Icyakora abantu benshi ntibasobanukiwe intego y’ubuzima. Pawulo yagaragaje neza aho dutandukaniye na bo agira ati: “‘Ibintu Imana yateguriye abayikunda, nta jisho ryigeze ribibona, nta n’ugutwi kwigeze kubyumva kandi nta n’ubwo byigeze bitekerezwa mu mutima w’umuntu.’ Ni twe Imana yabihishuriye binyuze ku mwuka wayo” (1 Kor 2:9, 10). Kumenya ibyo Yehova ashaka n’umugambi we, bituma tugira ibyishimo rwose!
Reka turebe ikindi kintu Yehova yakoreye abagaragu be. Twishimira rwose ko dushobora kubabarirwa ibyaha byacu (1 Yoh 2:12). Imbabazi z’Imana zituma twiringira ko isi nshya yegereje (Rom 12:12). No muri iki gihe, Yehova aduha umuryango mwiza w’abavandimwe bamusenga (Zab 133:1). Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova arinda abagaragu be ibitero bya Satani n’abadayimoni be (Zab 91:11). Nidutekereza kuri iyo migisha yose Imana iduha, tuzarushaho kugira ibyishimo.—Fili 4:4.
UKO TWARUSHAHO KUGIRA IBYISHIMO
Ese Umukristo usanzwe yishimye, ashobora kurushaho kugira ibyishimo? Yesu yaravuze ati: “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo mfite namwe mubigire, kandi ibyishimo byanyu bibe byuzuye” (Yoh 15:11). Ibyo byumvikanisha ko dushobora kurushaho kugira ibyishimo. Ibyo ukora kugira ngo urusheho kugira ibyishimo byagereranywa no kongera inkwi mu muriro. Iyo wongereye inkwi mu muriro, urushaho kwaka. Bityo rero, ugomba kwigaburira mu buryo bw’umwuka kugira ngo urusheho kugira ibyishimo. Wibuke ko ibyishimo bituruka ku mwuka wera. Ubwo rero, nusenga Yehova buri gihe umusaba umwuka wera kandi ugatekereza ku Ijambo rye ryahumetswe binyuze ku mwuka wera, uzarushaho kugira ibyishimo.—Zab 1:1, 2; Luka 11:13.
Nanone uzarushaho kugira ibyishimo nugira ishyaka mu bikorwa bishimisha Yehova (Zab 35:27; 112:1). Kubera iki? Ni ukubera ko twaremewe ‘gutinya Imana y’ukuri no gukomeza amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa’ (Umubw 12:13). Mu yandi magambo, twaremewe gukora ibyo Imana ishaka. Ubwo rero iyo dukorera Yehova, tugira imibereho ishimishije.b
KUGIRA IBYISHIMO BITUMARIRA IKI?
Ibyishimo biva ku Mana, bitugirira akamaro kenshi kurusha kumva gusa tuguwe neza. Urugero, iyo dukorera Data wo mu ijuru twishimye, tutitaye ku kibazo cyose twaba dufite, biramushimisha (Guteg 16:15; 1 Tes 5:16-18). Nanone ibyishimo nyakuri bidufasha kwirinda gukunda ubutunzi, kandi bituma twigomwa byinshi kugira ngo dushyigikire Ubwami bw’Imana (Mat 13:44). Iyo tubonye ukuntu ibyo bitugirira akamaro, turushaho kwishima, tukarushaho kumererwa neza kandi tugatuma abandi na bo barushaho kugira ibyishimo.—Ibyak 20:35; Fili 1:3-5.
Umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Neburasika muri Amerika yaravuze ati: “Iyo wishimye kandi ukaba unyuzwe muri iki gihe, bikongerera amahirwe yo kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.” Ibyo bihuje n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Umutima unezerewe urakiza” (Imig 17:22). Koko rero, uko urushaho kugira ibyishimo, ni na ko urushaho kugira ubuzima bwiza.
Nubwo turi mu bihe bigoye, dushobora kugira ibyishimo nyakuri kandi birambye, tubifashijwemo n’umwuka wera, isengesho, kwiyigisha no gutekereza ku Ijambo rya Yehova. Nanone turushaho kugira ibyishimo iyo dutekereza ku migisha tubona, tukigana ukwizera kw’abandi kandi tugakora ibyo Imana ishaka. Ibyo byose bizatuma tubona ko amagambo yo muri Zaburi ya 64:10 ari ukuri. Ayo magambo agira ati: “Umukiranutsi azanezererwa Yehova kandi azamuhungiraho.”
a Umuco wo kwihangana tuzawusuzuma ubutaha muri izi ngingo z’uruhererekane zisobanura “imbuto z’umwuka.”
b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ibindi bintu wakora ngo urusheho kugira ibyishimo.”