ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25 pp. 57-67
  • Kamena

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kamena
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 29 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25 pp. 57-67

Kamena

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena

Tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.​—Ibyak 14:22.

Yehova yahaye umugisha abavandimwe bo mu kinyejana cya mbere, kubera ko bihanganiye imimerere bari barimo, bagakomeza kumukorera. Hari igihe abo Bakristo batotezwaga, kandi rimwe na rimwe bikabaho mu buryo butunguranye. Reka turebe ibyabaye kuri Pawulo na Barinaba, igihe babwirizaga i Lusitira. Bakigera muri uwo mujyi, abantu baho babanje kubakirana urugwiro, kandi babatega amatwi. Ariko nyuma yaho, ababarwanyaga ‘boheje rubanda,’ maze bamwe muri bo batera Pawulo amabuye bamusiga bazi ko yapfuye (Ibyak. 14:19). Icyakora Pawulo na Barinaba bakomeje kubwiriza mu tundi duce. Ibyo byagize akahe kamaro? ‘Bahinduye abantu batari bake abigishwa,’ kandi ibyo bavugaga n’urugero rwiza batanze, byateye inkunga abandi Bakristo bagenzi babo (Ibyak. 14:21, 22). Kuba Pawulo na Barinaba bataracitse intege ngo bareke gukora umurimo wabo nubwo bahuye n’ibitotezo bitunguranye, byafashije abantu benshi. Natwe nitudacika intege, ahubwo tugakomeza gukora umurimo Yehova yaduhaye, azaduha umugisha. w23.04 16-17 par. 13-14

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena

Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye, kandi wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye. Ku munsi w’amakuba yanjye, nzagutabaza. Kuko uzansubiza.​—Zab. 86:​6, 7. 

Umwami Dawidi, yagize abanzi benshi kandi bashakaga no kumugirira nabi. Ariko inshuro nyinshi yasengaga Yehova, kugira ngo amufashe. Dawidi yemeraga adashidikanya ko Yehova yumvaga amasengesho ye kandi akayasubiza. Ibyo nawe ushobora kubyizera. Bibiliya itwizeza ko Yehova ashobora kuduha ubwenge n’imbaraga, kugira ngo twihanganire ibibazo duhura na byo. Nanone ashobora gukoresha abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abantu batamusenga, kugira ngo badufashe. Ubwo rero, nubwo Yehova atasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze, tuzi ko uko byagenda kose ayasubiza. Azaduha ibyo dukeneye kandi abiduhere igihe tubikeneye. Jya ukomeza gusenga Yehova wizeye ko azaguha ibyo ukeneye muri iki gihe, kandi ko ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose’ mu isi nshya dutegereje.​—Zab. 145:16. w23.05 8 par. 4; 13 par. 17-18

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena

Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki?—Zab. 116:12.

Jya wibanda ku migisha uzabona nugera ku ntego yawe. None se wumva kugera ku ntego wishyiriyeho, bizakugirira akahe kamaro? Urugero, niba warishyiriyeho intego yo kunonosora amasengesho yawe cyangwa uko usoma Bibiliya, ujye utekereza ukuntu kubigeraho bizatuma uba incuti ya Yehova (Zab. 145:18, 19). Nanone niba warishyiriyeho intego yo kwitoza umuco runaka uranga Abakristo, ujye utekereza ukuntu kubigeraho bizatuma ubana neza n’abandi (Kolo. 3:14). Byaba byiza ugize aho wandika imigisha uzabona nuramuka ugeze ku ntego yawe, hanyuma buri gihe ukajya ureba aho wayanditse. Nanone, jya ushaka incuti zagufasha kugera ku ntego yawe (Imig. 13:20). Hari igihe umuntu yumva adafite ubushake bwo kugera ku ntego yishyiriyeho, cyangwa akumva bitakimushishikaje. Tuvugishije ukuri, ibyo twese bijya bitubaho. None se ibyo byaba bishatse kuvuga ko udashobora kugira icyo ukora ngo ugere ku ntego yawe? Oya rwose. Dushobora kugira icyo dukora ngo tugere ku ntego yacu, nubwo twaba twumvaga twacitse intege cyangwa tukumva nta bushake dufite bwo kuyigeraho. Ibyo bishobora kutatworohera, ariko nitugera ku ntego zacu tuzishima. w23.05 27-28 par. 5-8

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena

Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.​—Gal. 6:7.

Iyo umuntu yirengera ingaruka z’imyanzuro yafashe, bishobora gutuma yemera amakosa ye, akikosora kandi akirinda kongera kuyakora. Ibyo rero, bishobora gutuma aguma mu isiganwa ry’ubuzima turimo. Niba warafashe umwanzuro mubi kandi ukaba nta cyo wakora ngo uwuhindure, ujye wiyakira. Ntukibabarize ubusa cyangwa ngo ute igihe cyawe wisobanura cyangwa ugereka amakosa yawe ku bandi. Ahubwo ujye wemera amakosa yawe, kandi wibande ku cyagufasha muri iyo mimerere. Niba umutimanama wawe ugucira urubanza kubera ibyo wakoze, ujye wicisha bugufi usenge Yehova, umubwire ikosa wakoze kandi umusabe imbabazi (Zab. 25:11; 51:3, 4). Nanone ujye usaba imbabazi abo wababaje, kandi niba ari ngombwa, usabe abasaza bagufashe (Yak. 5:14, 15). Ujye uvana isomo ku makosa wakoze, kandi wirinde kongera kuyakora. Nubigenza utyo, Yehova azakubabarira kandi agufashe.​—Zab. 103:8-13. w23.08 28-29 par. 8-9

Ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena

Yehowashi yakomeje gukora ibikwiriye mu maso ya Yehova mu gihe cyose umutambyi Yehoyada yamugiraga inama.​—2 Abami 12:2.

Yehoyada yafashije Umwami Yehowashi, aba umuntu mwiza (2 Abami 12:2). Ibyo byatumye uwo mwami wari ukiri muto, akora ibyo Yehova ashaka. Ariko Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yumviye abatware b’abahakanyi (2 Ngoma 24:4, 17, 18). Ibyo byababaje Yehova cyane, maze ‘akomeza kubatumaho abahanuzi kugira ngo bamugarukire; ariko bakavunira ibiti mu matwi.’ Banze no kumvira umuhungu wa Yehoyada witwaga Zekariya, wari umuhanuzi wa Yehova n’umutambyi, kandi akaba yari na mubyara wa Yehowashi. Ikibabaje ni uko Umwami Yehowashi yishe Zekariya (2 Ngoma 22:11; 24:19-22). Yehowashi ntiyakomeje gutinya Yehova. Yehova yari yaravuze ati: ‘Abansuzugura bazaba abantu basuzuguritse’ (1 Sam. 2:30). Ibyo ni byo byabaye kuri Yehowashi. Ingabo z’Abasiriya zari nke cyane, zatsinze ingabo za Yehowashi zari “nyinshi cyane,” kandi ziramukomeretsa (2 Ngoma 24:24-25). Abagaragu ba Yehowashi baje kumwica, bamuziza ko yishe Zekariya. w23.06 18-19 par. 16-17

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena

Kera mwari umwijima, ariko none muri umucyo.—Efe. 5:8.

Intumwa Pawulo yari muri uwo mujyi, aho yabwirizaga kandi akigisha ubutumwa bwiza (Ibyak. 19:1, 8-10; 20:20, 21). Yakundaga Abakristo bagenzi be cyane kandi yifuzaga kubafasha kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka. Abakristo bo muri Efeso Pawulo yandikiye kera bari bafite ibitekerezo byo mu idini ry’ikinyoma kandi bakoraga ibikorwa by’ubupfumu. Abantu bo muri Efeso bari bazwiho ibikorwa bikabije by’ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda. Mu makinamico yabo no mu nsengero, wasangaga akenshi bavuga amagambo yerekeza ku bitsina (Efe. 5:3). Abenshi mu bari bahatuye bari ‘barataye isoni,’ bikaba bisobanura ko bari bameze nk’umuntu uri mu kinya, nta bubabare yumva (Efe. 4:17-19). Mbere y’uko Abakristo bo muri Efeso bamenya inyigisho zo muri Bibiliya, umutimanama wabo nta cyo wabaregaga. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko ‘ubwenge bwabo bwari mu mwijima kandi ko bari baratandukanyijwe n’ubuzima buva ku Mana.’ Icyakora hari abantu bo muri Efeso batagumye mu mwijima. w24.03 20 par. 2, 4; 21 par. 5-6

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena

Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga. . . . ntibazananirwa.​—Yes. 40:31.

Inshingano Gideyoni yari afite yo kuba umucamanza wa Isirayeli, ntiyari yoroshye. Urugero, igihe yarwanaga n’Abamidiyani ari nijoro maze bagahunga, yarabakurikiye ava mu Kibaya cya Yezereli agera ku Ruzi rwa Yorodani (Abac. 7:22). None se ahageze yaretse kubakurikira? Oya rwose. Nubwo we n’abasirikare be 300 bari bananiwe, bambutse urwo ruzi bakomeza gukurikira Abamidiyani. Amaherezo yaje kubafata, maze arabatsinda (Abac. 8:4-12). Gideyoni yari yiringiye ko Yehova yari kumuha imbaraga, kandi koko yarazimuhaye (Abac. 6:14, 34). Urugero, hari igihe we n’abasirikare be bagendaga n’amaguru, bakurikiye abami babiri b’Abamidiyani bashobora kuba bari ku ngamiya (Abac. 8:12, 21). Icyakora Yehova yafashije Gideyoni n’abasirikare be, bafata abo bami kandi batsinda urwo rugamba. Abasaza na bo, bashobora kwiringira Yehova kuko ‘atananirwa cyangwa ngo acogore.’ Azabaha imbaraga igihe cyose bazaba bazikeneye.​— Yes. 40:28-31. w23.06 6 par. 14, 16

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena

[Yehova] ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.​—Guteg. 31:6.

Dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka, uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose. Ubwo rero jya wiringira Yehova. Reka turebe ukuntu Baraki yatsinze urugamba, bitewe n’uko yiringiye Yehova agakurikiza amabwiriza yamuhaye. Icyo gihe Abisirayeli ntibari biteguye kurwana kandi nta ngabo n’amacumu bari bafite. Icyakora Yehova yategetse Baraki kujya kurwana na Sisera wari uyoboye abasirikare b’Abanyakanani, bari bafite ibikoresho bihambaye (Abac. 5:8). Umuhanuzikazi Debora yabwiye Baraki ngo amanuke ajye mu kibaya, abe ari ho arwanira na Sisera wari ufite amagare y’intambara 900. Baraki yarumviye, nubwo yari azi ko kurwanira mu kibaya, byari gutuma amagare y’intambara ya Sisera abamerera nabi. Icyakora igihe abasirikare b’Abisirayeli bamanukaga ku musozi wa Tabori, Yehova yagushije imvura nyinshi, maze amagare y’intambara ya Sisera asaya mu byondo. Nguko uko Yehova yatumye Baraki atsinda (Abac. 4:1-7, 10, 13-16)! Ubwo rero natwe nitwiringira Yehova kandi tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’abamuhagarariye, bizatuma dutsinda. w23.07 19 par. 17-18

Ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena

Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.​—Mat. 24:13.

Kwihangana bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Tugomba kwigana abagaragu ba Yehova ba kera, maze tugategereza twihanganye ko Yehova asohoza amasezerano ye (Heb. 6:11, 12). Bibiliya ivuga ko tumeze nk’umuhinzi (Yak. 5:7, 8). Umuhinzi akorana umwete, agatera imyaka kandi akayuhira, ariko ntaba azi neza igihe izakurira. Ubwo rero ategereza yihanganye, yiringiye ko azasarura. Natwe dukomeza gukora uko dushoboye ngo dukore ibyo Yehova ashaka, nubwo ‘tutazi umunsi Umwami wacu azaziraho’ (Mat. 24:42). Dukomeza gutegereza twihanganye, twiringiye ko mu gihe gikwiriye, Yehova azaduha ibyo yadusezeranyije. Tudakomeje kwihangana, dushobora kurambirwa, maze buhoro buhoro tugatangira gucika intege. Ibyo bishobora no gutuma duhugira mu bintu byatuma tubona ibyishimo by’akanya gato. Ariko nitutarambirwa, tuzakomeza kwihangana kugeza ku iherezo, maze tubone ubuzima.​—Mika 7:7. w23.08 21 par. 7

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena

Amano y’ibirenge yari icyuma kivanze n’ibumba.​—Dan. 2:42.

Iyo ugereranyije ubuhanuzi buri muri Daniyeli 2:41-43 n’ubundi buri muri icyo gitabo n’ubuvugwa mu Byahishuwe, uhita ubona ko ibyo birenge bigereranya ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, butegeka isi muri iki gihe. Igihe Daniyeli yasobanuraga ubwo buhanuzi, yavuze ko ‘igice kimwe cy’ubwo bwami cyari kuba gikomeye ikindi kidakomeye.’ None se kuki igice kimwe cy’ubwo bwami cyari kuba kidakomeye? Ni ukubera ko abaturage babwo bagereranywa n’ibumba, batuma budakoresha imbaraga zabwo zose zigereranywa n’icyuma. Ibisobanuro Daniyeli yatanze kuri icyo gishushanyo, bituma tumenya ibintu by’ingenzi. Mbere na mbere, tumenya ko ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika bwagaragaje ko bukomeye. Urugero, ubwo butegetsi bwagize uruhare rukomeye mu gutsinda Intambara ya Mbere y’Isi Yose ndetse n’iya kabiri. Icyakora bwagiye bucibwa intege n’abaturage babwo batumvikana, bakanaburwanya, kandi ibyo bizakomeza. Nanone tumenya ko ubwo butegetsi bw’igihangange ari bwo bwa nyuma buzategeka isi, kuko buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu. w23.08 10-11 par. 12-13

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena

Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova, nkomeza gutabaza Imana yanjye, na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo.​—Zab. 18:6.

Hari igihe Dawidi yahuraga n’ibibazo bigatuma ahangayika (Zab. 18:4,5). Ariko Yehova yamugaragarizaga urukundo kandi akamwitaho, maze bikamuhumuriza. Yamujyanaga “mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye” n’“ahantu hanese ho kuruhukira.” Ibyo byatumaga Dawidi yongera kugira imbaraga, maze agakomeza gukorera Yehova yishimye (Zab. 18:28-32; 23:2). Muri iki gihe na bwo, iyo duhuye n’ibibazo “ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova” cyangwa urukundo rwe rudahemuka ‘ni byo bituma tudashiraho’ (Amag. 3:22; Kolo. 1:11). Inshuro nyinshi ubuzima bwa Dawidi bwabaga buri mu kaga, kandi yari afite abanzi benshi bakomeye. Icyakora kuba Yehova yaramukundaga, byatumaga yumva atuje kandi afite umutekano. Dawidi yumvaga ko Yehova yabaga ari kumwe na we mu bibazo byose yahuraga na byo, kandi ibyo byaramuhumurizaga. Ni yo mpamvu yaririmbye ati: ‘Yehova yankijije ibyanteraga ubwoba byose’ (Zab. 34:4). Nubwo hari igihe Dawidi yabaga afite ubwoba, yari azi ko Yehova amukunda cyane kandi ibyo byatumaga atuza. w24.01 30 par. 15-17

Ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena

Abanyabyaha nibagerageza kugushuka ntukemere.​—Imig. 1:10.

Amasomo wavana ku myanzuro mibi Yehowashi yafashe. Umutambyi mukuru Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yahisemo incuti mbi (2 Ngoma 24:17, 18). Yatangiye kumvira inama abatware b’i Buyuda batakundaga Yehova, bamugiraga. Ushobora kuba wemera ko Yehowashi atari akwiriye kuba incuti y’abo bantu bakoraga ibibi. Icyakora, yemeye inama mbi bamugiraga. N’igihe mubyara we witwaga Zekariya yageragezaga kumugira inama, Yehowashi yahise amwicisha (2 Ngoma 24:20, 21; Mat. 23:35). Mbega ibintu bibabaje! Yehowashi yatangiye neza, ariko amaherezo aza kuba umuhakanyi n’umwicanyi. Nyuma yaho abagaragu be baje kumwica (2 Ngoma 24:22-25). Ngaho tekereza ukuntu yari kugira ubuzima bwiza iyo akomeza kumvira Yehova, kandi akagira incuti nziza. w23.09 9 par. 6

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena

Witinya.​—Luka 5:10.

Yesu yari azi ko Petero ashobora gukomeza kuba indahemuka. Ni yo mpamvu yamubwiye ati: “Witinya.” Kuba Yesu yaramugiriye icyizere, byaramufashije cyane, bituma ahindura byinshi mu buzima bwe. Nyuma yaho, Petero n’umuvandimwe we Andereya baretse umwuga wabo wo kuroba, maze bakurikira Yesu, kandi byatumye babona imigisha myinshi (Mar. 1:16-18). Kuba Petero yarabaye umwigishwa wa Yesu, byatumye abona imigisha myinshi. Urugero, yabonye Yesu akiza abarwayi, yirukana abadayimoni kandi azura n’abapfuye (Mat. 8:14-17; Mar. 5:37, 41, 42). Nanone Petero yabonye iyerekwa ryagaragazaga ukuntu Yesu yari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana, kandi ntiyigeze abyibagirwa (Mar. 9:1-8; 2 Pet. 1:16-18). Rwose Petero yabonye ibintu atari kuzigera abona, iyo ataba umwigishwa wa Yesu. Nta gushidikanya ko Petero yishimye cyane, kubera ko atemeye ko intege nke yari afite zimubuza kubona iyo migisha yose. w23.09 21 par. 4-5

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena

Yesu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ngo uzageze ku ncuro ndwi, ahubwo uzageze ku ncuro mirongo irindwi n’indwi.”—Mat. 18:22.

Mu ibaruwa ya mbere intumwa Petero yanditse, yakoresheje indi mvugo igira iti: “Mukundane urukundo rwinshi.” Urwo rukundo ntirutwikira ibyaha bike gusa, ahubwo “rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Birashoboka ko Petero yibukaga isomo ryo kubabarira Yesu yamwigishije, hakaba hari hashize imyaka myinshi. Igihe Petero yavugaga ko yababarira umuntu ‘incuro zirindwi,’ ashobora kuba yaribwiraga ko byaba bigaragaza ko ari umuntu mwiza cyane. Icyakora, Yesu yamubwiye ko agomba kubabarira kugeza ‘ku ncuro mirongo irindwi na zirindwi,’ ni ukuvuga kubabarira igihe cyose; kandi ibyo natwe biratureba (Mat. 18:21). Niba hari igihe kumvira iyi nama bijya bikugora, ntugacike intege. Ibyo twese bijya bitubaho, kubera ko tudatunganye. Icyakora ujye ukora uko ushoboye ubabarire umuvandimwe wawe kandi mukomeze kubana amahoro. w23.09 29 par. 12

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena

Natakambiye Yehova ngeze ahaga, aransubiza.​—Yona 2:2.

Igihe Yona yari mu nda y’urufi, yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumufasha, kandi akumva isengesho rye, ryagaragazaga ko yicishije bugufi kandi ko yihannye. Nyuma yaho yari yiteguye kwemera inshingano yose Yehova yari kumuha (Yona 2:10–3:4). Ese hari igihe uhangana n’ikigeragezo maze ugahangayika cyane, ku buryo no gusenga Yehova bikugora? Haba se hari igihe wumva wacitse intege, ku buryo wumva udashobora no kwiyigisha? Jya uzirikana ko Yehova yiyumvisha neza uko umerewe. Niyo wavuga isengesho rigufi, ujye wiringira ko Yehova ashobora kukumva, maze akaguha imbaraga zo kwihangana (Efe. 3:20). Mu gihe gusoma no kwiyigisha bikugora bitewe n’uko urwaye, unaniwe cyangwa uhangayitse cyane, ushobora gutega amatwi Bibiliya hamwe n’ibitabo byacu byafashwe amajwi. Nanone ushobora kumva imwe mu ndirimbo z’umuryango wacu, cyangwa ukareba videwo zo ku rubuga rwacu. Ubwo rero, nusenga Yehova kandi ukareba uko asubiza amasengesho yawe wifashishije Bibiliya hamwe n’ibindi bintu adutegurira, azatuma ubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo uhanganye na byo. w23.10 13 par. 6; 14 par. 9

Ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena

Umwuka wera ugaragaza mu buryo busobanutse neza, ko inzira yinjira ahera yari itaragaragazwa igihe ihema rya mbere ryari rigihagaze.​—Heb 9:8.

Ihema ry’ibonaniro n’insengero zaje kubakwa nyuma yaho i Yerusalemu, byari bifite icyo bihuriyeho. Byose imbere byari bifite ibyumba bibiri, kimwe cyitwaga “Ahera” n’ikindi cyitwaga “Ahera Cyane,” kandi byari bitandukanyijwe n’irido (Heb. 9:2-5; Kuva 26:31-33). Mu cyumba cyitwaga Ahera harimo igitereko cy’amatara gikozwe muri zahabu, igicaniro batwikiragaho imibavu n’ameza yabaga ariho imigati igenewe Imana. “Abatambyi basutsweho amavuta,” ni bo bonyine babaga bemerewe kwinjira muri icyo cyumba, bagiye gusohoza inshingano zabo (Kub. 3:3, 7, 10). Mu cyumba cyitwaga Ahera Cyane, habagamo isanduku y’isezerano yari isize zahabu, yagaragazaga ko Yehova ari kumwe n’Abisirayeli (Kuva 25:21, 22). Umutambyi mukuru ni we wenyine wabaga yemerewe kwinjira muri icyo cyumba rimwe mu mwaka, ku Munsi Mukuru w’Impongano cyangwa Umunsi wo Kwiyunga n’Imana (Lew. 16:2, 17). Yahinjiraga afite amaraso y’amatungo, kugira ngo asabe Imana imbabazi z’ibyaha bye n’iby’Abisirayeli bose. Buhoro buhoro, Yehova yasobanuye icyo ibyo bintu byarangaga ihema ry’ibonaniro byasobanuraga.​—Heb. 9:6, 7. w23.10 27 par. 12

Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena

Mukundane.​—Yoh. 15:17.

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya idusaba ‘gukundana’ (Yoh. 15:12; Rom. 13:8; 1 Tes. 4:9; 1 Pet. 1:22; 1 Yoh. 4:11). Icyakora, urukundo ni umuco tugaragaza bituvuye ku mutima, kandi nta muntu ushobora kureba mu mutima wacu. None se, twakora iki ngo tugaragarize abandi ko tubakunda? Twabigaragaza mu magambo no mu bikorwa. Hari ibintu byinshi twakora kugira ngo tugaragarize abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda. Dore bimwe mu byo twakora: ‘Kubwizanya ukuri’ (Zek. 8:16), ‘gukomeza kubana amahoro’ (Mar. 9:50), gufata iya mbere ‘tukubahana’ (Rom. 12:10), ‘kwakirana’ (Rom. 15:7) no ‘gukomeza kubabarirana’ (Kolo. 3:13). Nanone tugomba ‘gukomeza kwakirana ibituremerera’ (Gal. 6:2), ‘gukomeza guhumurizanya’ (1 Tes. 4:18), ‘gukomeza kubakana’ (1 Tes. 5:11) no ‘gusenga dusabirana.’—Yak. 5:16. w23.11 9 par. 7-8

Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Kamena

Mwishimire mu byiringiro.​—Rom. 12:12.

Buri munsi dufata imyanzuro idusaba kugira ukwizera gukomeye. Urugero, tuba tugomba guhitamo inshuti, imyidagaduro, amashuri tuziga, uwo tuzabana, niba tuzabyara cyangwa ntitubyare ndetse n’akazi dukora. Ubwo rero buri wese akwiriye kwibaza ati: “Ese imyanzuro mfata igaragaza ko nemera ntashidikanya ko Yehova ari hafi kurimbura iyi si mbi, akayisimbuza isi nshya? Ese nigana abantu bo muri iyi isi bumva ko batazabaho iteka, maze bagakora ibyo bishakiye” (Mat. 6:19, 20; Luka 12:16-21)? Nitwizera tudashidikanya ko isi nshya iri hafi, tuzafata imyanzuro myiza. Hari n’igihe duhura n’ibigeragezo bitoroshye, ku buryo tuba tugomba kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo duhangane na byo. Urugero, dushobora gutotezwa cyangwa tukarwara indwara ikomeye cyangwa se tugahura n’ibindi bintu bishobora gutuma ducika intege. Iyo ikigeragezo kigitangira, hari igihe uba wumva ufite imbaraga zo guhangana na cyo. Ariko iyo gitinze, kandi inshuro nyinshi ni ko bigenda, tuba dukeneye kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo duhangane na cyo maze dukomeze gukorera Yehova twishimye.​—1 Pet. 1:6, 7. w23.04 27 par. 4-5

Ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena

Musenge ubudacogora.​—1 Tes. 5:17.

Yehova adusaba gukora ibihuje n’ibyo twavuze mu masengesho yacu. Urugero, umuvandimwe ashobora gusenga Yehova amusaba kumufasha, kugira ngo umukoresha we azamuhe uruhushya rwo kujya mu ikoraniro ry’iminsi itatu. None se Yehova azasubiza ate iryo sengesho? Ashobora guha uwo muvandimwe ubutwari bwo kuvugisha umukoresha we. Ariko uwo muvandimwe ni we uzajya kureba umukoresha we akamusaba urwo ruhushya, kandi ashobora kubikora inshuro nyinshi. Bishobora no kuba ngombwa ko asaba umukozi bakorana agakora mu mwanya we, maze na we akazamukorera cyangwa akabwira umukoresha we ko yamukata amafaranga, ariko akamuha urwo ruhushya. Yehova adusaba kumusenga inshuro nyinshi tumubwira ibiduhangayikishije. Yesu yavuze ko iyo dusenze Yehova, atari ko buri gihe ibyo dusaba azajya abiduha ako kanya (Luka 11:9). Ubwo rero ntugacike intege! Jya umusenga ushyizeho umwete kandi ubikore inshuro nyinshi (Luka 18:1-7). Iyo tubikoze tuba tweretse Yehova ko icyo kibazo kiduhangayikishije cyane. Nanone bigaragaza ko twiringiye ko afite ubushobozi bwo kudufasha. w23.11 22 par. 10-11

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena

Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa.​—Rom. 5:5.

Yehova yasezeranyije incuti ye Aburahamu, ko abantu bo mu mahanga yose yo ku isi, bari kuzabona imigisha binyuze ku rubyaro rwe (Intang. 15:5; 22:18). Kubera ko Aburahamu yizeraga Imana cyane, yari yiringiye ko ibyo yamusezeranyije bizaba. Ariko Aburahamu yarinze agira imyaka 100 n’umugore we agira imyaka 90, batarabyara (Intang. 21:1-7). Icyakora Bibiliya ivuga ko ‘[Aburahamu] yashingiye ku byiringiro, yizera ko yari kuzaba se w’amahanga menshi, mu buryo buhuje n’ibyo yari yarabwiwe’ (Rom. 4:18). Tuzi neza ko ibyo Aburahamu yari yiringiye, yaje kubibona. Amaherezo yabyaye Isaka, umwana yari amaze igihe kirekire ategereje. None se, ni iki cyatumye Aburahamu yizera ko Yehova yari kuzakora ibyo yari yaramusezeranyije? Kuba Aburahamu yari azi Yehova neza, byatumye ‘yemera adashidikanya ko ibyo yamusezeranyije’ bizabaho (Rom. 4:21). Yehova yabonaga ko Aburahamu ari umukiranutsi, kubera ko yari afite ukwizera.​—Yak. 2:23. w23.12 8 par. 1-2

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena

Umuntu ukiranuka mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye, kandi umuntu ukiranirwa mu byoroheje aba akiranirwa no mu bikomeye.​—Luka 16:10.

Umuvandimwe ukiri muto wiringirwa, asohoza neza inshingano zose ahawe. Reka turebe urugero rwiza Yesu yadusigiye. Ntiyari umuntu utagira icyo yitaho. Ahubwo yasohozaga inshingano Yehova yamuhaye, no mu gihe bitabaga bimworoheye. Yakundaga abantu, cyane cyane abigishwa be kandi yari yiteguye no kubapfira (Yoh. 13:1). Nawe ujye wigana Yesu, maze ukorane umwete inshingano iyo ari yose uhawe. Niba utazi uko wakora ibintu bimwe na bimwe, ujye wicisha bugufi maze usabe abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bagufashe. Ntukumve ko gukora ibintu bike gusa bihagije (Rom. 12:11). Ahubwo ujye ukora ibintu byose wasabwe gukora, wumve ko ‘ubikorera Yehova, udakorera abantu’ (Kolo. 3:23). Icyakora, ujye wibuka ko udatunganye. Ubwo rero, ujye wicisha bugufi maze wemere amakosa wakoze.​—Imig. 11:2. w23.12 26 par. 8

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena

Hahirwa umugabo w’umunyambaraga wizera Yehova.​—Yer. 17:7.

Iyo tubatijwe tukaba Abahamya ba Yehova, biradushimisha cyane. Abantu babatijwe bagahinduka incuti za Yehova, bumva bameze nka Dawidi umwanditsi wa zaburi wabwiye Yehova ati: ‘Hahirwa uwo utoranya ukamwiyegereza kugira ngo ature mu bikari bye’ (Zab. 65:4). Yehova ntatumira ubonetse wese ngo amubere incuti. Ahitamo abantu bagaragaje ko bifuza kumubera incuti (Yak. 4:8). Iyo wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa, uba ushobora kwizera udashidikanya ko ‘azaguha umugisha ukabura aho uwukwiza” (Mal. 3:10; Yer. 17:8). Kubatizwa ni intangiriro yo gukorera Yehova. Ugomba gukora uko ushoboye kose kugira ngo wubahirize ibyo wasezeranyije Yehova, kandi ukamubera indahemuka, nubwo wahura n’ibishuko cyangwa ibigeragezo (Umubw. 5:4, 5). Kubera ko uba umaze kuba umwigishwa wa Yesu, uba ugomba gukurikiza urugero rwe kandi ukubahiriza amategeko ye uko bishoboka kose.​—Mat. 28:19, 20; 1 Pet. 2:21. w24.03 8 par. 1-3

Ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena

Umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we.​—Intang. 2:24.

Hari igihe waba utishimira kumarana igihe n’uwo mwashakanye. None se icyo gihe mwakora iki? Reka dufate urugero rw’umuriro. Iyo ukiwucana, ntuhita waka ngo ugurumane. Ahubwo uba ugomba kugenda wongeramo inkwi. Ubwo rero namwe, muzabanze mushake akanya ko kuba muri kumwe buri munsi, nubwo kaba gato. Icyo gihe, mujye mushaka ikintu mukorera hamwe kibashimisha (Yak. 3:18). Nimuhera kuri utwo tuntu duto duto, bishobora gutuma mwongera gukundana. Abashakanye bagomba kubahana. Kubahana twabigereranya n’umwuka wa ogisijeni, utuma umuriro ukomeza kwaka. Iyo uwo mwuka udahari umuriro uhita uzima. Uko ni na ko bimeze ku bashakanye. Iyo batubahana, urukundo rwabo ruhita rushira. Ariko nanone iyo umugabo n’umugore bubahana, barushaho gukundana. Icyakora ujye uzirikana ko hari igihe wibwira ko wubaha uwo mwashakanye, ariko we atari ko abibona. Ubwo rero icy’ingenzi, ni ukumenya niba uwo mwashakanye yumva koko umwubaha. w23.05 22 par. 9; 24 par. 14-15

Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena

Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.​—Zab. 94:19.

Muri Bibiliya, havugwamo inkuru z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye bavuga ko hari igihe bagiraga ubwoba bagatitira, bitewe n’abanzi babo cyangwa bitewe n’ibindi bibazo babaga bahanganye na byo (Zab. 18:4; 55:1, 5). Natwe hari igihe abo twigana, abo dukorana, abagize umuryango wacu cyangwa abayobozi, bashobora kuturwanya bigatuma tugira ubwoba. Nanone hari igihe dushobora kurwara indwara ikomeye, maze tugatinya ko dushobora gupfa. Muri icyo gihe dushobora kumva twihebye, tumeze nk’akana gato gakeneye umuntu ukitaho buri gihe. None se, ni gute Yehova adufasha mu gihe duhuye n’ibibazo? Araduhumuriza kandi akadukuyakuya cyangwa agatuma dutuza. Ubwo rero, jya usenga Yehova kenshi kandi usome Ijambo rye (Zab. 77:1, 12-14). Ibyo bizatuma nuhangayika, ikintu cya mbere uzakora ari uguhita ubibwira Yehova. Mu gihe umusenga, ujye umubwira ibiguhangayikishije byose n’ibigutera ubwoba. Hanyuma ujye usoma Ijambo rye umutege amatwi, maze aguhumurize.​—Zab. 119:28. w24.01 24-25 par. 14-16

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena

Imana ni yo . . . ibatera kugira ubushake no gukora.​—Fili. 2:13.

Kwiyemeza bishobora kugufasha kugera ku ntego zawe. Iyo wiyemeje umaramaje kugera ku ntego zawe kandi ukaba ubyifuza, bituma ukora uko ushoboye kugira ngo uzigereho. Ubwo rero, niwiyemeza kugera ku ntego zawe, kuzigeraho bishobora kukorohera. None se wakora iki ngo wiyemeze kugera ku ntego zawe? Jya usenga Yehova kugira ngo atume wiyemeza cyangwa ugira ubushake bwo kugera ku ntego yawe. Yehova ashobora kuguha umwuka wera, maze ukagira ubushake bwo kugera ku ntego wishyiriyeho. Hari igihe twishyiriraho intego kubera ko gusa tuzi ko tugomba kuyishyiriraho; kandi ibyo ni byiza. Icyakora hari ubwo dushobora kumva tudafite ubushake bwo kuyigeraho. Jya utekereza ku byo Yehova yagukoreye (Zab. 143:5). Intumwa Pawulo yatekerezaga ku bintu byiza Yehova yamukoreye, bigatuma akorana umwete umurimo we (1 Kor. 15:9, 10; 1 Tim. 1:12-14). Natwe nidutekereza ku bintu Yehova yadukoreye, bizatuma twiyemeza kugera ku ntego twishyiriyeho.​—Zab. 116:12. w23.05 27 par. 3-5

Ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena

Nimusingize izina rya Yehova.​—Zab. 113:1.

Iyo dusingiza izina rya Yehova, biramushimisha (Zab. 119:108). Ese ibyo bishatse kuvuga ko Imana ishoborabyose, imeze nk’abantu badatunganye, baba bashaka ko abandi babashimagiza kugira ngo bumve ko ari bwo bagize agaciro? Oya rwose. Iyo dusingije Yehova, ari we Papa wacu wo mu ijuru, tuba tumufashije kugaragaza ko ibyo Satani avuga kuri buri wese muri twe, ari ibinyoma. Satani avuga ko nta muntu n’umwe ushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe ahuye n’ibigeragezo. Avuga ko twese twareka gukorera Yehova, mu gihe twaba tubona ko ari byo bidufitiye akamaro (Yobu 1:9-11; 2:4). Icyakora Yobu yabaye indahemuka agaragaza ko Satani abeshya. Ese nawe uzakomeza kubera Yehova indahemuka? Twese dufite inshingano yo gukomeza kumukorera turi abizerwa kandi ibyo biramushimisha (Imig. 27:11). Birakwiriye ko twese tubigenza dutyo. w24.02 8-9 par. 3-5

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena

Mwizere abahanuzi be kugira ngo bizabagendekere neza.​—2 Ngoma 20:20.

Nyuma y’igihe cya Mose na Yosuwa, Yehova yashyizeho abacamanza kugira ngo bayobore Abisirayeli. Naho mu gihe Abisirayeli batangiraga kugira abami, Yehova yakoresheje abahanuzi kugira ngo abayobore. Abami b’indahemuka bumviraga inama bagirwaga n’abo bahanuzi. Urugero, Umwami Dawidi yicishije bugufi, yemera ko umuhanuzi Natani amukosora (2 Sam. 12:7, 13; 1 Ngoma 17:3, 4). Umwami Yehoshafati na we yumviye amabwiriza umuhanuzi Yahaziyeli yamuhaye, maze atera inkunga abantu b’i Buyuda yo ‘kwizera abahanuzi’ (2 Ngoma 20:14, 15). Nanone igihe Umwami Hezekiya yari ahangayitse, yagiye kureba umuhanuzi Yesaya kugira ngo amubwire icyo yakora (Yes. 37:1-6). Igihe cyose Abisirayeli bemeraga ko Yehova abayobora, yabahaga imigisha kandi akabarinda (2 Ngoma 20:29, 30; 32:22). Byarigaragazaga ko Yehova yakoreshaga abahanuzi, kugira ngo ayobore abantu be. w24.02 21 par. 8

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena

Ntimukifatanye na bo.​—Efe. 5:7.

Satani aba ashaka ko twifatanya n’abantu batuma kumvira amategeko ya Yehova bitugora. Tujye tuzirikana ko abo twifatanya na bo, atari ba bandi tuba turi kumwe imbonankubone gusa. Haba harimo na ba bandi tuganira ku mbuga nkoranyambaga. Tugomba kurwanya imitekerereze y’isi, ivuga ko kugira imyifatire mibi nta cyo bitwaye. Tuzi neza ko ari mibi (Efe. 4:19, 20). Byaba byiza twibajije tuti: “Ese nirinda kwifatanya bitari ngombwa n’abo dukorana, abo twigana cyangwa abandi bantu badakurikiza amahame ya Yehova? Ese nkora uko nshoboye ngo nkurikize amahame ya Yehova, nubwo haba hari abavuga ko nkabya?” Nanone nk’uko bivugwa muri 2 Timoteyo 2:20-22, tugomba gushishoza no mu gihe duhitamo incuti mu itorero rya gikristo. Tujye tuzirikana ko muri bo, hari abatagira icyo badufasha ngo dukomeze gukorera Yehova mu budahemuka. w24.03 22-23 par. 11-12

Ku Cyumweru, tariki ya 29 Kamena

Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu.​—Yak. 5:11.

Ese ujya wibaza uko Yehova ameze? Nubwo atagaragara, Bibiliya imusobanura mu buryo butandukanye. Hari igihe ivuga ko Yehova “ari izuba akaba n’ingabo ikingira,” ubundi ikavuga ko “ari umuriro ukongora” (Zab. 84:11; Heb. 12:29). Nanone Ezekiyeli yavuze ko Yehova ameze nk’ibuye rya safiro, akaba nk’icyuma kibengerana kandi ko ameze nk’umukororombya ufite umucyo mwinshi (Ezek. 1:26-28). Kwemera ko Yehova adukunda bishobora kutugora, kubera ko tudashobora kumubona. Urugero, hari umuntu ushobora gutekereza ko Yehova adashobora kumukunda, bitewe n’ibintu bibi byamubayeho. Iyo twiyumva dutyo Yehova arabibona kandi aba azi ko ibyo bishobora gutuma tutemera ko adukunda. Ubwo rero kugira ngo adufashe, yandikishije muri Bibiliya imico myiza imuranga. Ijambo rimwe rigaragaza neza uwo Yehova ari we; ni urukundo. Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh. 4:8). Ibyo ikora byose biba bishingiye ku rukundo. Urukundo rwayo ni rwinshi cyane, ku buryo irugaragariza n’abatayikunda.​—Mat. 5:44, 45. w24.01 26 par. 1-3

Ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena

Yakomeje kuvuganira na bo mu nkingi y’igicu.​—Zab. 99:7.

Yehova yashyizeho Mose, kugira ngo ayobore Abisirayeli abakure muri Egiputa kandi yahaye Abisirayeli ikimenyetso cyagaragazaga ko ari we wabayoboraga. Yashyizeho inkingi y’igicu yabayoboraga ku manywa n’inkingi y’umuriro yabayoboraga nijoro (Kuva 13:21). Mose yakurikiye iyo nkingi, maze we n’Abisirayeli ibageza ku Nyanja Itukura. Ariko Abanyegiputa bahise bakurikira Abisirayeli. Abisirayeli bagize ubwoba bwinshi, kubera ko batekerezaga ko Abanyegiputa bari bagiye kubica. Ariko iryo ntiryari ikosa, kuko Yehova ari we wari wabwiye Mose kujyana Abisirayeli ku Nyanja Itukura (Kuva 14:2). Icyo gihe Yehova yabakijije mu buryo bw’igitangaza (Kuva 14:26-28). Mu gihe cy’imyaka 40 yakurikiyeho, Mose yakomeje kwiringira ko Yehova ari we wamuyoboraga akoresheje iyo nkingi y’igicu. Ibyo byaramufashije, bituma ayobora Abisirayeli igihe bari mu butayu (Kuva 33:7, 9, 10). Yehova yavugiraga muri iyo nkingi y’igicu agaha amabwiriza Mose, maze na we akayageza ku Bisirayeli. Abisirayeli biboneraga neza ko Yehova ari we wabayoboraga, akoresheje Mose. w24.02 21 par. 4-5

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze