Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 2000
Amabwiriza
Gahunda izakurikizwa mu kuyobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu mwaka wa 2000, ni iyi ikurikira:
IBITABO BIZAKORESHWA: Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau [bi12], Umunara w’Umurinzi [w-YW], “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” [si-F], na “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau [td-F].
Ishuri rigomba kuzajya ritangira KU GIHE ritangijwe indirimbo, isengesho hamwe no guha abantu ikaze mu magambo ahinnye. Si ngombwa kubanza kuvuga ibikubiye muri porogaramu. Igihe umugenzuzi w’ishuri azaba atumira ugiye gutanga inyigisho, azajya avuga ingingo igiye kuganirwaho. Ishuri rizayoborwa muri ubu buryo bukurikira:
INYIGISHO NO. 1: Iminota 15. Izajya itangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye, kandi izaba ishingiye ku Munara w’Umurinzi cyangwa ku gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile.” Mu gihe iyo nyigisho izaba ishingiye ku Munara w’Umurinzi, izajya itangwa mu minota 15 mu buryo bwa disikuru yubaka, hatabayeho isubiramo rikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo; naho mu gihe izaba ishingiye ku gitabo “Toute Écriture,” izajya itangwa mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12 mu buryo bwa disikuru yubaka, hakurikireho isubiramo mu bibazo n’ibisubizo mu gihe kiri hagati y’iminota 3 na 5 hakoreshejwe ibibazo byanditswe biri muri icyo gitabo. Nta bwo intego igomba kuba iyo kurondora ibivugwa muri iyo ngingo gusa, ahubwo igomba kuba iyo kwerekeza ibitekerezo ku kamaro kabyo no gutsindagiriza iby’ingirakamaro kurusha ibindi mu gufasha itorero. Umutwe werekanywe ni wo ugomba gukoreshwa.
Abavandimwe batanga iyo nyigisho, bagomba kwitondera kutarenza igihe cyagenwe. Bashobora guhabwa inama mu ibanga mu gihe byaba bibaye ngombwa, cyangwa bisabwe n’uwatanze disikuru.
INGINGO Z’INGENZI ZO MU MWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iminota 6. Ibisobanuro by’izo ngingo bizajya bitangwa n’umusaza w’itorero cyangwa umukozi w’imirimo ushobora guhuza neza n’ibikenewe iwanyu. Si ngombwa gutangiza umutwe w’ikiganiro. Ibyo ntibigomba kuba ibi byo kuvuga mu magambo ahinnye ibikubiye mu bice bigomba gusomwa. Bishobora kuba binakubiyemo kuvuga muri rusange ibintu bikubiye muri ibyo bice byagenwe, mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 na 60. Intego y’ibanze ariko, ni iyo gufasha abaguteze amatwi, kugira ngo basobanukirwe impamvu n’uburyo ibyo ari ingirakamaro kuri twe. Ibyo birangiye, umugenzuzi w’ishuri azasaba abanyeshuri kujya mu myanya yabo bagomba gutangiramo ibyo bahawe gutegura.
INYIGISHO NO. 2: Iminota 5. Igomba gutangwa n’umuvandimwe mu buryo bwo gusoma Bibiliya mu mirongo runaka yagenwe. Izajya itangwa muri ubwo buryo, ari mu itsinda rinini ry’iryo shuri, ari no mu matsinda y’inyongera. Ubusanzwe, ahasomwa haba ari hagufi mu rugero rukwiriye, kugira ngo abanyeshuri bashobore gutanga ibisobanuro bihinnye mu gihe cyo gutangira no gusoza. Hashobora gutangwa ingero z’ibyabaye mu mateka, ibisobanuro bihereranye n’ubuhanuzi cyangwa inyigisho, no kuba hagaragazwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame akubiyemo. Imirongo ya Bibiliya yagenwe igomba gusomwa yose nta guhagarara. Birumvikana ariko ko mu gihe imirongo ya Bibiliya igomba gusomwa yaba idakurikirana, umunyeshuri agomba kuvuga aho agiye gukomereza asoma.
INYIGISHO NO. 3: Iminota 5. Izajya itangwa na mushiki wacu. Ingingo zikubiye muri iyo nyigisho, zizaba zishingiye kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Ishobora gutangwa mu buryo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, gusubira gusura, kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, kandi abifatanya mu kuyitanga bashobora kuba bicaye cyangwa bahagaze. Umugenzuzi w’ishuri azita mu buryo bwihariye ku kuntu umunyeshuri asobanura ingingo yasabwe gutegura, n’ukuntu afasha nyir’inzu gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe. Umunyeshuri wasabwe gutegura iyo nyigisho, agomba kuba azi gusoma. Umugenzuzi w’ishuri azajya agena umuntu umwe wo kuba umufasha, uretse ko hashobora kongerwaho n’abandi. Ikigomba kwitabwaho mbere na mbere, ni ugukoresha ingingo iganirwaho mu buryo bugira ingaruka nziza, aho kwita ku mimerere yatanzwemo.
INYIGISHO NO. 4: Iminota 5. Iyi nyigisho izaba ishingiye kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Mu gihe izaba ishingiye kuri “Sujets de conversation,” umutwe watanzwe ni wo ugomba gukoreshwa, kandi umunyeshuri agomba kwihatira kuwuhuza n’Ibyanditswe mu buryo bw’ingirakamaro. Inyigisho No. 4, ishobora guhabwa umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Mu gihe ihawe umuvandimwe, igomba gutangwa mu buryo bwa disikuru buri gihe. Igihe ihawe mushiki wacu, igomba gutangwa mu buryo buhuje n’uko bivugwa muri No. 3. Byongeye kandi, igihe cyose inyigisho No. 4 izaba itangiwe n’akamenyetso #, byaba byiza kurushaho ihawe umuvandimwe.
*POROGARAMU Y’INYONGERA Y’UMWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iyo porogaramu iri mu dusodeko nyuma ya nomero y’indirimbo ya buri cyumweru. Mu gukurikiza iyo porogaramu, hasomwa amapaji agera hafi ku icumi buri cyumweru, Bibiliya yose ishobora gusomwa mu myaka itatu. Nta gice na kimwe mu bigize porogaramu y’ishuri cyangwa isubiramo ryo kwandika, gishingiye kuri iyo porogaramu y’inyongera y’umwihariko wo gusoma Bibiliya.
ICYITONDERWA: Ku bihereranye n’ibisobanuro by’inyongera hamwe n’amabwiriza arebana n’inama, igihe, isubiramo ryo kwandika hamwe no gutegura inyigisho, wareba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1996, ku ipaji ya 3.
POROGARAMU
Mut. 3 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 4-6
Indirimbo ya 6 (sb29-YW) [*Yeremiya 49-52]
No. 1: Ishimire Imigisha Itangwa na Yehova (w98 1/1 p. 22-24)
No. 2: Gutegeka 6:4-19
No. 3: td-F 9A Impamvu Imana Itemera Ibyo Gusenga Abakurambere
No. 4: td-F 22D #Abakristo Bagomba Gushyingiranwa n’Abakristo Gusa
Mut. 10 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 7-10
Indirimbo ya 12 (sb29-YW) [*Amaganya 1-5]
No. 1: Hesha Ikuzo Imana y’Ukuri (w98 1/1 p. 30-31)
No. 2: Gutegeka 8:1-18
No. 3: td-F 9B Abantu Bashobora Guhabwa Icyubahiro, Ariko Imana Ni Yo Yonyine Igomba Gusengwa
No. 4: td-F 22E Abakristo b’Ukuri Ntibarongora Abagore Benshi
Mut. 17 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 11-14
Indirimbo ya 13(sb-29-YW) [*Ezekiyeli 1-9]
No. 1: Impamvu Tugomba Guteganya Mbere y’Igihe ku bw’Abo Dukunda (w98 15/1 p. 19-22)
No. 2: Gutegeka 11:1-12
No. 3: td-F 17A Harimagedoni—Intambara y’Imana yo Kuvanaho Ubugome
No. 4: td-F 8A #Mariya Yari Nyina wa Yesu, Ntiyari “Nyina w’Imana”
Mut. 24 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 15-19
Indirimbo ya 18 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 10-16]
No. 1: Ukuri Gufite Imbaraga Zihindura Abantu Kandi Zigatuma Bunga Ubumwe (w98 15/1 p. 29-31)
No. 2: Gutegeka 19:11-21
No. 3: td-F 17B Impamvu Harimagedoni Ari Igikorwa cy’Urukundo cy’Imana
No. 4: td-F 8B Bibiliya Igaragaza ko Mariya Atakomeje Kuba Isugi
Mut. 31 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 20-23
Indirimbo ya 1 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 17-21]
No. 1: Uko Ibyanditswe Bibona Ibyerekeranye no Gushima no Gushyeshyenga (w98 1/2 p. 29-31)
No. 2: Gutegeka 20:10-20
No. 3: td-F 2A Umubatizo—Ni Kimwe mu Byo Umukristo Asabwa
No. 4: td-F 24A #Icyo Ibyanditswe Bivuga ku Bihereranye n’Urwibutso
Gash. 7 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 24-27
Indirimbo ya 29 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 22-27]
No. 1: Urufatiro rwo Kurangwa n’Icyizere Nyakuri (w98 1/2 p. 4-6)
No. 2: Gutegeka 25:5-16
No. 3: td-F 2B Umubatizo Ntukuraho Ibyaha
No. 4: td-F #24B Misa Ntishingiye ku Byanditswe
Gash. 14 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 28-30
Indirimbo ya 26 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 28-33]
No. 1: Ihingemo Umutima wo Gushimira (w98 15/2 p. 4-7)
No. 2: Gutegeka 28:1-14
No. 3: td-F 3A Bibiliya Ni Ijambo ry’Imana Ryahumetswe
No. 4: td-F 25A Abakristo Bose Bagomba Kuba Ababwirizabutumwa
Gash. 21 Gusoma Bibiliya: Gutegeka 31-34
Indirimbo ya 5 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 34-39]
No. 1: Gutegeka—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 39-40 par. 30-34)
No. 2: Gutegeka 32:35-43
No. 3: td-F 3B Bibiliya—Ubuyobozi bw’Ingirakamaro Muri Iki Gihe
No. 4: td-F 25B Ibyo Umuntu Agomba Kuba Yujuje Kugira ngo Akore Umurimo
Gash. 28 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 1-5
Indirimbo ya 21 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 40-45]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya Yosuwa (si-F p. 40-41 par. 1-5)
No. 2: Yosuwa 2:8-16
No. 3: td-F 3C Bibiliya—Igitabo Cyagenewe Abantu Bose
No. 4: td-F 28A Impamvu Abakristo b’Ukuri Bangwa
Wer. 6 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 6-9
Indirimbo ya 19 (sb29-YW) [*Ezekiyeli 46–Daniyeli 2]
No. 1: Babyeyi—Nimurinde Abana Banyu! (w98 15/2 p. 8-11)
No. 2: Yosuwa 7:1, 10-19
No. 3: td-F 39A Guterwa Amaraso Ni Ukurenga ku Ihame ryo Kwera Kwayo
No. 4: td-F 28B Umugore Ntagomba Kureka ngo Umugabo we Amutandukanye n’Imana
Wer. 13 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 10-13
Indirimbo ya 16 (sb29-YW) [*Daniyeli 3-7]
No. 1: Icyo Bibiliya Ivuga ku Bihereranye n’Ingabire (w98 15/2 p. 23-27)
No. 2: Yosuwa 11:6-15
No. 3: td-F 39B Mbese, Umuntu Agomba Kurokora Ubuzima Bwe, Icyo Ibyo Byaba Bimusaba Gukora Cyose?
No. 4: td-F 28C Umugabo Ntagomba Kureka ngo Umugore we Amubuze Gukorera Imana
Wer. 20 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 14-17
Indirimbo ya 15 (sb29-YW) [*Daniyeli 8–Hoseya 2]
No. 1: Abantu Bizerwa Bari ‘Bafite Ibyiyumvo Bimeze nk’Ibyacu’ (w98 1/3 p. 26-29)
No. 2: Yosuwa 15:1-12
No. 3: td-F 4A Ibihe by’Abanyamahanga Byarangiye Ryari?
No. 4: td-F 31A #Amasengesho Imana Yumva
Wer. 27 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 18-20
Indirimbo ya 28 (sb29-YW) [*Hoseya 3-14]
No. 1: Twiyumvishe Uko Byagenze mu Minsi ya Nyuma y’Imibereho ya Yesu ku Isi (w98 15/3 p. 3-9)
No. 2: Yosuwa 18:1-10
No. 3: td-F12A Itorero rya Gikristo Ni Iki?
No. 4: td-F 31B Impamvu Amasengesho Amwe n’Amwe Atemerwa
Mata 3 Gusoma Bibiliya: Yosuwa 21-24
Indirimbo ya 27 (sb29-YW) [*Yoweli 1–Amosi 7]
No. 1: Igitabo cya Yosuwa—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 44 par. 21-24)
No. 2: Yosuwa 21:43–22:8
No. 3: td-F 12B Mbese, Petero Ni We “Rutare”?
No. 4: td-F 30A #Nta bwo Umuntu Aba Yarandikiwe Ibizamubaho Mbere y’Igihe
Mata 10 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 1-4
Indirimbo ya 4 [*Amosi 8–Mika 5]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cy’Abacamanza (si-F p. 45-46 par. 1-8)
No. 2: Abacamanza 3:1-11
No. 3: td-F 6A Siyansi Nyakuri Ishyigikira Ibyo Bibiliya Ivuga ku Bihereranye n’Irema
No. 4: td-F 32A #Ubuzima bwa Kimuntu bwa Yesu Bwabaye Incungu ya Bose
Mata 17 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 5-7
Indirimbo ya 3 (sb29-YW) [*Mika 6–Zefaniya 1]
No. 1: Tuvane Isomo ku Mabwiriza Yesu Yahaye Abigishwa 70 (w98 1/3 p. 30-31)
No. 2: Abacamanza 5:24-31
No. 3: td-F 6B Mbese, Buri Munsi w’Irema Waba Waragiye Umara Igihe cy’Amasaha 24?
No. 4: td-F 32B Kuki Yesu Yashoboraga Gutanga Incungu?
Mata 24 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Gutegeka 4–Abacamanza 7
Indirimbo ya 20 (sb29-YW) [*Zefaniya 2–Zekariya 7]
Gic. 1 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 8-10
Indirimbo ya 9 (sb29-YW) [*Zekariya 8–Malaki 4]
No. 1: Ubaha Abandi (w98 1/4 p. 28-31)
No. 2: Abacamanza 9:7-21
No. 3: td-F 7A Mbese, Yesu Yaba Yarapfiriye ku Musaraba?
No. 4: td-F 33A #Uburyo bwo Kumenya Idini Rimwe ry’Ukuri
Gic. 8 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 11-14
Indirimbo ya 10 (sb29-YW) [*Matayo 1-8]
No. 1: Barinaba, “Umwana wo Guhumuriza” (w98 15/4 p. 20-23)
No. 2: Abacamanza 13:2-10, 24
No. 3: td-F 7B Mbese, Abakristo Bagomba Gusenga Umusaraba?
No. 4: td-F 33B Mbese, Byaba Bidakwiriye Guciraho Iteka Inyigisho z’Ibinyoma?
Gic. 15 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 15-18
Indirimbo ya 7 (sb29-YW) [*Matayo 9-14]
No. 1: Umutekano mu Isi Itarangwamo Ingabo (w98 15/4 p. 28-30)
No. 2: Abacamanza 17:1-13
No. 3: td-F 26A Ni Iki Cyatumye Urupfu Rubaho?
No. 4: td-F 33C Igihe Imana Yemera ko Umuntu Ahindura Idini
Gic. 22 Gusoma Bibiliya: Abacamanza 19-21
Indirimbo ya 25 (sb29-YW) [*Matayo 15-21]
No. 1: Abacamanza—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 48-49 par. 27-29)
No. 2: Abacamanza 19:11-21
No. 3: td-F 26B Mbese, Umuntu Wapfuye Ashobora Kukugirira Nabi?
No. 4: td-F 33D Mbese, Imana Yaba Ibona ko “Amadini Yose Ari Meza”?
Gic. 29 Gusoma Bibiliya: Rusi 1-4
Indirimbo ya 23 (sb29-YW) [*Matayo 22-26]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya Rusi n’Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 49-51par. 1-3, 9-10)
No. 2: Rusi 3:1-13
No. 3: td-F 26C Mbese, Abantu Bashobora Kuvugana n’Abo Bafitanye Isano Bapfuye?
No. 4: td-F 34A Ni Nde Uzazurwa mu Bapfuye?
Kam. 5 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 1-3
Indirimbo ya 21 (sb29-YW) [*Matayo 27–Mariko 4]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya 1 Samweli (si-F p. 51-52 par. 1-6)
No. 2: 1 Samweli 1:9-20
No. 3: td-F 11A Mbese, Diyabule Ni Umuntu Nyakuri?
No. 4: td-F 34B #Abapfuye Bazazurirwa He?
Kam. 12 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 4-7
Indirimbo ya 11 (sb29-YW) [*Mariko 5-9]
No. 1: Yehova Ni Nde? (w98 1/5 p. 5-7)
No. 2: 1 Samweli 4:9-18
No. 3: td-F 11B Diyabule—Umutware Utaboneka w’Iyi Si
No. 4: td-F 35A #Ukugaruka kwa Kristo Ntikubonwa n’amaso
Kam. 19 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 8-11
Indirimbo ya 22 (sb29-YW) [*Mariko 10-14]
No. 1: Gushikama Bihesha Ingororano (w98 1/5 p. 30-31)
No. 2: 1 Samweli 8:4-20
No. 3: td-F 11C Icyo Bibiliya Ivuga ku Bamarayika Bacumuye
No. 4: td-F 35B Ukugaruka kwa Kristo Kubonwa Binyuriye ku Bihamya Bigaragara
Kam. 26 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 12-14
Indirimbo ya 28 (sb29-YW) [*Mariko 15–Luka 3]
No. 1: Mbese, Ubutunzi Bushobora Gutuma Ugira Ibyishimo? (w98 15/5 p. 4-6)
No. 2: 1 Samweli 14:1-14
No. 3: td-F 42A Isi—Yaremewe Kuba Paradizo
No. 4: td-F 37A #Abakristo Ntibategetswe Kuziririza Isabato
Nyak. 3 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 15-17
Indirimbo ya 7 (sb29-YW) [*Luka 4-8]
No. 1: Unike na Loyisi—Abarezi b’Intangarugero (w98 15/5 p. 7-9)
No. 2: 1 Samweli 16:4-13
No. 3: td-F 42B Ubuzima ku Isi Ntibuzagira Iherezo
No. 4: td-F 37B #Itegeko ryo Kuziririza Isabato Ntiryahawe Abakristo
Nyak. 10 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 18-20
Indirimbo ya 23 (sb29-YW) [*Luka 9-12]
No. 1: Gera Abantu ku Mutima Ukoresheje Ubuhanga bwo Kubemeza (w98 15/5 p. 21-23)
No. 2: 1 Samweli 19:1-13
No. 3: td-F 15A Mbese, Ushobora Kumenya Abahanuzi b’Ibinyoma?
No. 4: td-F 37C Ni Ryari Ikiruhuko cy’Isabato cy’Imana Cyatangiye, Kandi Kizarangira Ryari?
Nyak. 17 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 21-24
Indirimbo ya 16 (sb29-YW) [*Luka 13-19]
No. 1: Sohoza Inshingano yo Kwita ku Muryango Wawe (w98 1/6 p. 20-23)
No. 2: 1 Samweli 24:2-15
No. 3: td-F 16A Gukizwa mu Buryo bw’Umwuka Ni Iby’Ingenzi mu Rugero Rungana Iki?
No. 4: td-F 38A Imana Itanga Agakiza Binyuriye Kuri Kristo Gusa
Nyak. 24 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 25-27
Indirimbo ya 17 (sb29-YW) [*Luka 20-24]
No. 1: Ubutabera Nyakuri—Buzabaho Ryari, Kandi Gute? (w98 15/6 p. 26-99)
No. 2: 1 Samweli 25:23-33
No. 3: td-F 16B Ubwami bw’Imana—Uburyo Buzakoreshwa Kugira ngo Buduheshe Gukizwa kw’Iteka Ryose
No. 4: td-F 38B #Inyigisho Ivuga ko “Iyo Umuntu Akijijwe Aba Akijijwe Burundu,” Ntishingiye ku Byanditswe
Nyak. 31 Gusoma Bibiliya: 1 Samweli 28-31
Indirimbo ya 5 (sb29-YW) [*Yohana 1-6]
No. 1: 1 Samweli—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 55-56 par. 27-35)
No. 2: 1 Samweli 31:1-13
No. 3: td-F 16C Ibikorwa byo Gukiza byo Muri Iki Gihe Bishingiye ku Kwizera, Ntibituruka ku Mana
No. 4: td-F 38C Inyigisho Ivuga ko “Abantu Bose Bazakizwa” Ntishingiye ku Byanditswe
Kan. 7 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 1-4
Indirimbo ya 13 (sb29-YW) [*Yohana 7-11]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya 2 Samweli (si-F p. 57 par. 1-5)
No. 2: 2 Samweli 2:1-11
No. 3: td-F 16D Mbese, Kuvuga Izindi Ndimi Ni Igihamya Kidashidikanywaho cyo Kwemerwa n’Imana?
No. 4: td-F 29A Icyo Icyaha Ari Cyo?
Kan. 14 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 5-8
Indirimbo ya 4 (sb29-YW) [*Yohana 12-18]
No. 1: “Mugire Umwete” (w98 15/6 p. 30-31)
No. 2: 2 Samweli 7:4-16
No. 3: td-F 5A Ni Nde Ujya mu Ijuru?
No. 4: td-F 29B #Impamvu Abantu Bose Bagerwaho n’Imibabaro Biturutse ku
Cyaha cya Adamu
Kan. 21 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 9-12
Indirimbo ya 8 (sb29-YW) [*Yohana 19–Ibyakozwe 4]
No. 1: Jya Ubera Abandi Mugenzi Wabo Mwiza (w98 1/7 p. 30-31)
No. 2: 2 Samweli 11:2-15
No. 3: td-F 13A Ikuzimu Si Ahantu ho Kubabarizwa
No. 4: td-F 29C #Imbuto Yabuzanyijwe Yari Iki?
Kan. 28 Isubiramo ryo Kwandika. Gusoma Abacamanza 8–2 Samweli 12
Indirimbo ya 2 (sb29-YW) [*Ibyakozwe 5-10]
Nzeri 4 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 13-15
Indirimbo ya 27 (sb29-YW) [*Ibyakozwe 11-16]
No. 1: Ha Abana Bawe Urufatiro Rwiza rw’Imibereho Yabo (w98 15/7 p. 4-6)
No. 2: 2 Samweli 13:20-33
No. 3: td-F 13B Umuriro Ni Ikimenyetso cyo Kurimbuka Burundu
No. 4: td-F 29D Gucumura ku Mwuka Wera Bisobanura Iki?
Nzeri. 11 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 16-18
Indirimbo ya 24 (sb29-YW) [*Ibyakozwe 17-22]
No. 1: Uko Abakristo Babona Ibihereranye n’Imihango y’Ihamba (w98 15/7 p. 20-24)
No. 2: 2 Samweli 16:5-14
No. 3: td-F 13C Inkuru y’Umutunzi na Lazaro Ntishyigikira Ibyo Kubabazwa Iteka
No. 4: td-F 1A #Ubugingo Ni Iki?
Nzeri 18 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 19-21
Indirimbo ya 22 (sb29-YW) [*Ibyakozwe 23–Abaroma 1]
No. 1: Mbese, Ushobora Kwiringira Umutimanama Wawe? (w98 1/9 p. 4-7)
No. 2: 2 Samweli 20:1, 2, 14-22
No. 3: td-F 21A Uko Abakristo Babona Ibihereranye no Kwizihiza Iminsi Mikuru
No. 4: td-F 1B Ni Gute Ubugingo Butandukanye n’Umwuka?
Nzeri 25 Gusoma Bibiliya: 2 Samweli 22-24
Indirimbo ya 15 (sb29-YW) [*Abaroma 2-9]
No. 1: 2 Samweli—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 61 par. 28-31)
No. 2: 2 Samweli 23:8-17
No. 3: td-F 18A Gukoresha Amashusho mu Gusenga Ntibyubahisha Imana
No. 4: td-F 14A Umwuka Wera Ni Iki?
Ukw. 2 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 1-2
Indirimbo ya 23 (sb29-YW) [*Abaroma 10–1 Abakorinto 3]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya 1 Abami (si-F p. 61-62 par. 1-5)
No. 2: 1 Abami 2:1-11
No. 3: td-F 18B Ingaruka zo Gusenga Ibishushanyo
No. 4: td-F 14B Umwuka Ni Imbaraga y’Ubuzima Ibeshaho Abantu n’Inyamaswa
Ukw. 9 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 3-6
Indirimbo ya 11 (sb29-YW) [*1 Abakorinto 4-13]
No. 1: Shyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere (w98 1/9 p. 19-21)
No. 2: 1 Abami 4:21-34
No. 3: td-F 18C Yehova Ni We Wenyine Ugomba Gusengwa
No. 4: td-F 27A #Inzira yo Guhuza Amadini Si Yo Nzira y’Imana
Ukw. 16 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 7-8
Indirimbo ya 9 (sb29-YW) [*1 Abakorinto 14–2 Abakorinto 7]
No. 1: Gutanga Ubuhamya Imbere y’Abanyacyubahiro (w98 1/9 p. 30-31)
No. 2: 1 Abami 7:1-14
No. 3: td-F 27B Mbese, Amadini Yose Ni Meza?
No. 4: td-F 19A Abakristo Bagomba Gukoresha Izina Bwite ry’Imana
Ukw. 23 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 9-11
Indirimbo ya 14 (sb29-YW) [*2 Abakorinto 8–Abagalatiya 4]
No. 1: Uko Abakristo Babona Ibihereranye n’Inkwano (w98 15/9 p. 24-27)
No. 2: 1 Abami 11:1-13
No. 3: td-F 19B Ukuri ku Bihereranye n’Uko Imana Iriho
No. 4: td-F 19C #Tumenye Imico y’Imana
Ukw. 30 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 12-14
Indirimbo ya 12 (sb29-YW) [*Abagalatiya 5–Abafilipi 2]
No. 1: Mbese, Kuri Wowe Imana Iriho Koko? (w98 15/9 p. 21-23)
No. 2: 1 Abami 13:1-10
No. 3: td-F 19D Abantu Bose Ntibakorera Imana Imwe
No. 4: td-F 41A Mbese, Abahamya ba Yehova Ni Idini ry’Inzaduka?
Ugu. 6 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 15-17
Indirimbo ya 8 (sb29-YW) [*Abafilipi 3–1 Abatesalonike 5]
No. 1: Komeza Kugira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka! (w98 1/10 p. 28-31)
No. 2: 1 Abami 15:9-24
No. 3: td-F 20A Yesu Kristo—Umwana w’Imana Akaba n’Umwami Wimitswe
No. 4: td-F 20B Impamvu Kwizera Yesu Ari Iby’Ingenzi Kugira ngo Dukizwe
Ugu. 13 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 18-20
Indirimbo ya 17 (sb29-YW) [*2 Abatesalonike 1–2 Timoteyo 3]
No. 1: Kemura Ibibazo mu Mahoro (w98 1/11 p. 4-7)
No. 2: 1 Abami 20:1, 13-22
No. 3: td-F 20C Mbese, Kwizera Yesu Kristo Birahagije Kugira ngo Dukizwe?
No. 4: td-F 36A #Imigisha Izazanwa n’Ubwami bw’Imana
Ugu. 20 Gusoma Bibiliya: 1 Abami 21-22
Indirimbo ya 29 (sb29-YW) [*2 Timoteyo 4–Abaheburayo 7]
No. 1: 1 Abami—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 65-66 par. 23-26)
No. 2: 1 Abami 22:29-40
No. 3: td-F 36B Ubwami Bwagombaga Gutangira Gutegeka Abanzi ba Kristo Bakiriho
No. 4: td-F 36C Ubwami bw’Imana Ntibuzaza Binyuriye ku Mihati y’Abantu
Ugu. 27 Gusoma Bibiliya: 2 Abami 1-3
Indirimbo ya 6 (sb29-YW) [*Abaheburayo 8–Yakobo 2]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cya 2 Abami (si-F p. 66-67 par. 1-4)
No. 2: 2 Abami 2:15-25
No. 3: td-F 10A Icyo “Imperuka y’Isi” Isobanura
No. 4: td-F 10B #Komeza Kuba Maso mu Buryo bw’Umwuka ku Bihereranye n’Ibimenyetso Biranga Iminsi y’Imperuka
Ukub. 4 Gusoma Bibiliya: 2 Abami 4-6
Indirimbo ya 2 (sb29-YW) [*Yakobo 3–2 Petero 3]
No. 1: Mwirinde Ubusimoni (w98 15/11 p. 28)
No. 2: 2 Abami 5:20-27
No. 3: td-F 44A Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
No. 4: td-F 44B Ni Nde Ujya mu Ijuru?
Ukub. 11 Gusoma Bibiliya: 2 Abami 7-9
Indirimbo ya 14 (sb29-YW) [*1 Yohana 1–Ibyahishuwe 1]
No. 1: Amahame ya Bibiliya Agomba Gukurikizwa mu Gihe cyo Kugurizwa Cyagwa Kuguza Amafaranga (w98 15/11 p. 24-27)
No. 2: 2 Abami 7:1, 2, 6, 7, 16-20
No. 3: td-F 44C Nta Mubare Ntarengwa Uriho w’Abazahabwa Ubuzima bw’Iteka ku Isi
No. 4: td-F 22A #Ubumwe Bushingiye ku Gushyingiranwa Bugomba Kubahwa
Ukub. 18 Gusoma Bibiliya: 2 Abami 10-12
Indirimbo ya 26 (sb29-YW) [*Ibyahishuwe 2-12]
No. 1: Inkuru Nyakuri y’Ivuka rya Yesu (w98 15/12 p. 5-9)
No. 2: 2 Abami 11:1-3, 9-16
No. 3: td-F 22B Abakristo Bagomba Kubaha Ihame ry’Ubutware
No. 4: td-F 22C Inshingano Ababyeyi Bafite ku Bana Babo
Ukub. 25 Isubiramo ryo Kwandika. Soma 2 Samweli 13-24; 1 Abami 1-22–2 Abami 1-12
Indirimbo ya 1 (sb29-YW) [*Ibyahishuwe 13-22]