ZABURI*
IGITABO CYA MBERE
(Zaburi 1-41)
1 Umuntu ugira ibyishimo ni udakurikiza inama z’ababi,
Ntiyifatanye n’abanyabyaha,+
Kandi ntagire incuti zinenga abakora ibyiza.+
2 Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+
Kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho.*+
3 Uwo azamera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi,
Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.
Amababi yacyo ntiyuma,
Kandi ibyo akora byose bizamugendekera neza.+
5 Ni yo mpamvu ababi bazacirwa urubanza bagahanwa,+
Kandi abanyabyaha ntibazakomeza kuba ahantu abakiranutsi bateraniye.+
2 Ni iki gitumye ibihugu bivurungana?
Kandi se ni iki gitumye abantu batekereza* ibitagira umumaro?+
3 Baravuga bati: “Nimuze duce iminyururu batubohesheje,
Kandi twikureho imigozi batuzirikishije.”
4 Uwashyizwe ku ntebe y’ubwami mu ijuru azabaseka,
Kandi Yehova na we azabaseka.
5 Icyo gihe azababwira afite uburakari,
Kandi uburakari bwe buzabatera ubwoba bwinshi.
6 Azababwira ati: “Ni njye wishyiriyeho umwami,+
Mushyiriraho kuri Siyoni+ ari wo musozi wanjye wera.”
7 Reka mbabwire umwanzuro wa Yehova.
9 Uzamenaguza ibihugu inkoni y’ubwami kandi y’icyuma.+
Uzabijanjagura nk’uko umuntu amenagura ikibindi.”+
10 None rero mwa bami mwe, mugaragaze ubwenge!
Mwa bacamanza bo mu isi mwe, nimwemere gukosorwa.*
11 Mukorere Yehova mutinya,
Mumwubahe cyane mwishimye.
12 Nimwubahe* uwo mwana+ kugira ngo Imana itarakara,
Mukarimbuka mwese,+
Kuko Imana irakarira vuba abayirwanya.
Abagira ibyishimo ni abayihungiraho!
Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+
3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi cyane?+
Kuki hari abantu benshi biyemeje kundwanya?+
3 Ariko wowe Yehova, umeze nk’ingabo inkingira.+
Wangize umunyacyubahiro+ kandi ni wowe utuma ngira ubutwari.+
6 Sinzatinya abantu babarirwa mu bihumbi,
Bishyize hamwe bakanturuka impande zose kugira ngo bandwanye.+
7 Yehova, haguruka unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!
Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,
Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+
8 Agakiza gaturuka kuri Yehova.+
Abantu bawe ubaha umugisha. (Sela)
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni indirimbo ya Dawidi.
4 Mana yanjye ikiranuka, ningutabaza ujye unyumva.+
Igihe ndi mu bibazo ujye untabara,*
Ungirire neza kandi wumve isengesho ryanjye.
2 Mwa bantu mwe, muzansuzugura kugeza ryari?
Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari, kandi se muzageza he mushakisha ibinyoma? (Sela)
3 Mumenye ko ababera Yehova indahemuka, azabitaho mu buryo bwihariye.*
Yehova ubwe azanyumva nimutakira.
4 Nimurakara, ntimugakore icyaha.+
Amagambo yanyu mujye muyabika mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere. (Sela)
6 Hari benshi bavuga bati: “Ni nde uzatuma tubona ibyiza?”
Yehova, reka urumuri rwo mu maso yawe rutumurikire.+
7 Watumye ngira ibyishimo byinshi,
Biruta ibyo umuntu agira iyo yasaruye ibinyampeke byinshi, kandi afite divayi nshya nyinshi.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Nehiloti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Mwami wanjye, Mana yanjye,
Umva ijwi ryo gutabaza kwanjye, kuko ari wowe nsenga.
3 Yehova, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye.+
Buri gitondo nzajya ngusenga nkubwire ibimpangayikishije+ hanyuma ntegereze.
5 Ntuzakomeza kwemera abibone.
Wanga abakora ibibi bose.+
6 Uzarimbura abantu bose babeshya.+
Yehova, wanga umuntu wese ugira urugomo n’uriganya.*+
7 Ariko njye nzinjira mu nzu yawe+ kubera ko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Nzapfukama nuname nerekeye urusengero rwawe rwera kuko ngutinya.+
8 Yehova, urakiranuka. Nyobora kuko abanzi banjye bangose.
Kura ibisitaza mu nzira yawe kugira ngo nyigenderemo.+
9 Ibyo bavuga byose nta na kimwe wakwiringira.
Imitima yabo yuzuye uburyarya.
10 Ariko Imana izababaraho icyaha.
Ibyo bateganya gukora bizabarimbuza.+
Bazakurwaho bazira ibyaha byabo byinshi,
Kuko bakwigometseho.
11 Ariko abaguhungiraho bose bazishima.+
Buri gihe bazajya barangurura amajwi y’ibyishimo.
Abashaka kubagirira nabi uzababuza,
Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.
12 Yehova, ni wowe uzaha umugisha abakiranutsi.
Uzabereka ko ubemera, kandi uzabarinda ubabere nk’ingabo nini ibakingira.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi rya Sheminiti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Yehova, ungirire neza* kuko nta mbaraga mfite.
Yehova,+ mpa imbaraga kuko ubwoba bwinshi* bwatumye ncika intege.
None se Yehova, ibi bizageza ryari?+
None se ni nde uzagusingiza ari mu Mva?*+
Ndara ndira ijoro ryose, ngatosa uburiri bwanjye.
Uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.+
7 Amaso yanjye ananijwe n’agahinda.+
Ntareba neza bitewe* n’abandwanya bose.
Yehova azemera isengesho ryanjye.
10 Abanzi banjye bose bazakorwa n’isoni kandi bagire ubwoba bwinshi.
Bazakorwa n’isoni bahunge.+
Indirimbo y’agahinda Dawidi yaririmbiye Yehova, ku birebana n’amagambo ya Kushi w’Umubenyamini.
7 Yehova Mana yanjye, ni wowe nahungiyeho.+
Ntabara unkize abantoteza bose.+
3 Yehova Mana yanjye, niba hari ikosa nakoze,
Cyangwa hakaba hari ikibi nakoze,
4 Niba naragiriye nabi uwangiriye neza,+
Cyangwa niba naratwaye ibintu by’umwanzi wanjye nta mpamvu,*
5 Umwanzi wanjye azankurikire amfate,
Ankandagirire hasi,
Kandi atume ntakaza icyubahiro cyanjye. (Sela)
6 Yehova, hagurukana uburakari bwawe.
Haguruka urwanye abanzi banjye bandakariye.+
Haguruka untabare, kandi utegeke ko ubutabera bwubahirizwa.+
7 Reka ibihugu bigukikize,
Maze uhite ubirwanya uturutse mu ijuru.
8 Yehova azacira abantu urubanza.+
Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye,
Kandi uruce ukurikije ubudahemuka bwanjye.+
9 Ndakwinginze, hagarika ibikorwa bibi by’abantu babi,+
Ahubwo ushyigikire umukiranutsi,+
Kuko uri Imana ikiranuka igenzura imitima+ n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+
10 Imana ni ingabo inkingira,+ ni yo Mukiza wabakiranutsi.+
12 Iyo hagize uwanga kwihana,+ ityaza inkota yayo.+
Irega umuheto wayo ikitegura kurasa.+
17 Nzasingiza Yehova kuko ari Imana igira ubutabera.+
Nzaririmbira* Yehova+ we Mana Isumbabyose.+
Ku mutware w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Gititi.* Ni indirimbo ya Dawidi.
8 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!
Washyize icyubahiro cyawe hejuru cyane, gisumba ijuru.*+
2 Wagaragarije imbaraga zawe mu byo abana bato+ n’abonka bavuga,
Uzigaragariza abakurwanya,
Kugira ngo ucecekeshe abanzi bawe n’abishyura abandi ibibi babakoreye.
3 Iyo ndebye mu kirere,* nkabona imirimo y’intoki zawe,
Nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye,+
4 Bituma nibaza nti: “Umuntu ni iki ku buryo wamuzirikana?
Kandi se umuntu waremwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?”+
5 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika,*
Kandi wamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.
7 Intama, ihene, inka,
Inyamaswa zo mu gasozi,+
8 Ibiguruka byo mu kirere, amafi yo mu nyanja,
N’ibigenda mu nyanja byose.
9 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mutilabeni.* Ni indirimbo ya Dawidi.
א [Alefu]
9 Yehova, nzagusingiza n’umutima wanjye wose.
Nzavuga imirimo yawe yose itangaje.+
2 Uzatuma nishima kandi nezerwe.
Wowe Usumbabyose, nzakuririmbira* nsingiza izina ryawe.+
ב [Beti]
3 Abanzi banjye nibasubira inyuma,+
Bazasitara barimbukire imbere yawe,
4 Kuko wabonye ko ndi mu kuri maze ukamvuganira.
Wicaye ku ntebe yawe y’ubwami, uca imanza zikiranuka.+
ג [Gimeli]
5 Wacyashye abantu bo mu bihugu byinshi,+ urimbura ababi.
Wasibye amazina yabo kugeza iteka ryose.
6 Abanzi banjye bararimbutse burundu.
Imijyi yabo na yo warayirimbuye.
Nta muntu uzongera kubibuka.+
ה [He]
7 Ariko Yehova we yabaye Umwami iteka ryose.+
Akomeje gutegeka kandi buri gihe aca imanza zitabera.+
8 Azacira isi yose urubanza rukiranuka.+
Azacira abantu bo mu bihugu byose imanza zitabera.+
ו [Wawu]
9 Yehova ni we abakandamizwa bahungiraho.+
Abera abantu ubuhungiro* mu bihe by’amakuba.+
10 Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira.+
Ntuzigera utererana abagushaka.+
ז [Zayini]
11 Muririmbire Yehova uba i Siyoni.
Mubwire abantu ibyo yakoze,+
12 Kuko azahana abicanyi, abahora amaraso y’abo bishe. Ahora yibuka abantu bishwe.+
Ntazigera yibagirwa abababaye bamutakira.+
ח [Heti]
13 Yehova, ungirire neza urebe umubabaro nterwa n’abanyanga.
Ni wowe unkiza urupfu,+
14 Kugira ngo namamaze ibikorwa byawe byose biguhesha ikuzo mu marembo y’umujyi wa Siyoni,+
Kandi nishimire agakiza kawe.+
ט [Teti]
15 Abantu baguye mu mwobo bicukuriye.
Ibirenge byabo byafashwe mu mutego bateze.+
16 Yehova yimenyekanishirije ku manza yaciye.+
Umunyabyaha yagushijwe mu mutego n’ibikorwa bye.+
Higayoni.* (Sela)
י [Yodi]
כ [Kafu]
19 Yehova, haguruka! Ntiwemere ko umuntu wakuwe mu mukungugu akurusha imbaraga.
Reka abantu bacirwe urubanza imbere yawe.+
ל [Lamedi]
10 Yehova, kuki ukomeza kumba kure?
Kuki ukomeza kwihisha kandi ndi mu bibazo?+
2 Umuntu mubi akomeza kugirira nabi abadafite kirengera, afite ubwibone bwinshi.+
Ariko imigambi mibi ye, izamugaruka.+
נ [Nuni]
Asuzugura Yehova.
4 Umuntu mubi agira ubwibone bigatuma atagenzura uko ibintu bimeze.
Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho!”+
Abamurwanya bose arabaseka.
6 Mu mutima we aribwira ati: “Nta cyo nzaba.”*
פ [Pe]
7 Buri gihe iyo avuga aba yifuriza abandi ibibi, abeshya kandi abatera ubwoba.+
Amagambo ye ateza ibibazo kandi akomeretsa abandi.+
8 Ategera abantu hafi y’aho batuye ngo abagirire nabi.
Arihisha akica umuntu w’inzirakarengane.+
ע [Ayini]
Amaso ye ahora ashakisha uwo yahemukira.+
9 Aba yihishe yiteguye kugira nabi, nk’intare iri mu bwihisho bwayo.*+
Akomeza gutegereza ngo afate utagira kirengera.
Amutega imitego kugira ngo ayigwemo.+
11 Umuntu mubi aribwira ati: “Imana yibagiwe ubugome bwanjye.+
Imana ntiyitaye ku bibi nkora.
Ntibibona.”+
ק [Kofu]
12 Yehova, haguruka.+ Mana, garagaza imbaraga zawe.+
Ntiwibagirwe abadafite kirengera.+
13 Kuki umuntu mubi asuzugura Imana?
Aba yibwira ati: “Nta cyo izambaza.”
ר [Reshi]
14 Ariko wowe Mana wabonye abateza ibyago n’imibabaro.
Ureba ibyo bakora kandi ukagira icyo ubikoraho.+
ש [Shini]
15 Ababi n’abagome ujye ubima imbaraga.+
Ugenzure ibikorwa byabo bibi ubibahanire,
Kugeza igihe bizashiriraho.
16 Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose.+
Abantu babi bararimbutse bashira mu isi.+
ת [Tawu]
17 Ariko wowe Yehova, uzumva amasengesho y’abicisha bugufi.+
Uzabakomeza+ kandi ubatege amatwi.+
18 Uzarenganura imfubyi n’abababaye,+
Kugira ngo hatagira umuntu uwo ari we wese ukomeza kubatera ubwoba.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
Mutinyuka mute kumbwira muti:
“Hungira ku musozi nk’inyoni!
2 Ababi bagonda umuheto,
Bakawushyiramo umwambi,
Kugira ngo barasire mu mwijima abantu bafite imitima itunganye.
3 Nta butabera buriho kandi abantu ntibubaha amategeko.
None se umukiranutsi yakora iki?”
4 Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+
Intebe y’ubwami ya Yehova iri mu ijuru.+
Amaso ye arareba. Amaso ye aritegereza akagenzura abantu.+
5 Yehova agenzura umukiranutsi n’umuntu mubi.+
Yanga umuntu wese ukunda urugomo.+
7 Yehova arakiranuka+ kandi akunda ibikorwa bikiranuka.+
Abakiranutsi ni bo azishimira.*+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi rya Sheminiti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
12 Yehova, nkiza kuko indahemuka zashize.
Abantu bizerwa ntibakibaho.
2 Abantu basigaye babeshyana.
Bahora bashyeshyenga* abandi, kandi bakavugana uburyarya.+
4 “Amagambo yacu azatuma tugera ku byo twifuza.
Dushobora kuvuga ikintu cyose dushaka.
Ubwo se ni nde wadutegeka?”+
5 Yehova aravuze ati: “Kubera ko imbabare zikandamizwa,
N’abakene bagataka,+
Ngiye guhaguruka ngire icyo nkora.
Nzabakiza ababafata nabi kandi bakabasuzugura.”
6 Amagambo ya Yehova aratunganye.+
Ameze nk’ifeza yatunganyirijwe mu itanura ryo mu butaka, igatunganywa inshuro zirindwi.
7 Yehova, uzarinda imbabare n’abakene.+
Buri wese uzamurinda ababi, kugeza iteka ryose.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
13 Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari? Ese uzanyibagirwa iteka ryose?
Uzanyirengagiza kugeza ryari?+
2 Nzakomeza guhangayika ngeze ryari?
Dore mba mfite agahinda umunsi wose.
Umwanzi wanjye azanyishima hejuru ageze ryari?+
3 Yehova Mana yanjye, undebe maze unsubize.
Ongera umpe imbaraga kugira ngo ntapfa,
4 Maze umwanzi wanjye akavuga ati: “Namutsinze!”
Rwose ntiwemere ko abanzi banjye bishimira ko natsinzwe.+
5 Ndakwiringiye kandi nzi ko ufite urukundo rudahemuka.+
Nunkiza umutima wanjye uzanezerwa.+
6 Yehova nzakuririmbira kuko wampembye bitewe n’ibyo nakoze.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
14 Abantu batagira ubwenge baribwira bati:
“Yehova ntabaho.”+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.
Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantu
Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.+
Nta n’umwe ukora ibyiza.
Habe n’umwe!
4 Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge?
Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya.
Ntibasenga Yehova.
6 Mwa nkozi z’ibibi mwe,
Dore mutuma aboroheje nta cyo bageraho, ariko Yehova ni we buhungiro bwabo.+
7 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+
Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,
Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.
Indirimbo ya Dawidi.
15 Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe?
Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?+
Icyo yasezeranyije* ntagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.+
5 Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+
Kandi ntiyemera ruswa kugira ngo agire uwo arenganya.+
Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+
Zaburi* ya Dawidi.
16 Mana, undinde kuko ari wowe nahungiyeho.+
2 Nabwiye Yehova nti: “Uri Yehova kandi ibyiza byose mfite ni wowe wabimpaye.
3 Abantu bo mu isi bakora ibyiza* ni bo nishimira cyane.
Ni na bo bakwiriye kubahwa.”+
4 Abakorera izindi mana bikururira imibabaro myinshi.+
Sinzasukira izo mana ituro ry’amaraso,
Kandi sinzigera mvuga amazina yazo.+
5 Yehova, ibyo mfite byose ni wowe mbikesha.*+
Ni wowe wuzuza ibyokunywa mu gikombe cyanjye.+ Urinda umurage wanjye.
6 Ahantu nahawe ni heza.
Rwose umugabane wanjye uranshimishije.+
7 Nzasingiza Yehova we ungira inama.+
Ndetse na nijoro umutima wanjye* urankosora.+
8 Yehova ahora imbere yanjye iteka.+
Kubera ko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.+
9 Ni cyo gituma ngira ibyishimo, kandi ngahora nezerewe.
Numva mfite umutekano.
10 Nzi ko utazandekera mu Mva.*+
Ntuzemera ko indahemuka yawe iguma mu rwobo.*+
11 Ni wowe umenyesha inzira y’ubuzima.+
Aho uri* haba ibyishimo byinshi.+
Umuntu uri mu kuboko kwawe kw’iburyo ahorana ibyishimo.
Isengesho rya Dawidi.
17 Yehova, umva kwinginga kwanjye ngusaba ubutabera.
Tega amatwi gutabaza kwanjye.
Umva isengesho ryanjye ngutura nta buryarya.+
Amaso yawe arebe ibikwiriye.
Wabonye ko ntigeze ntekereza gukora ibidakwiriye,
Kandi sinzavuga ibibi.
6 Mana yanjye, nzagusenga kuko uzansubiza.+
Ntega amatwi* wumve amagambo yanjye.+
7 Nyereka ibikorwa bitangaje bigaragaza urukundo rwawe rudahemuka.+
Ni wowe ukiza abashakira ubuhungiro mu kuboko kwawe kw’iburyo,
Bahunga abakwigomekaho.
9 Ndinda unkize abantu babi bangabaho ibitero.
Nkiza abanzi banjye bankikije kugira ngo batanyica.+
10 Imitima yabo yabaye ikinya.
Amagambo yabo yuzuyemo kwiyemera.
Baduhozaho amaso bashaka kutugirira nabi.*
12 Buri wese muri bo ameze nk’intare ishaka gutanyagura inyamaswa yafashe,
Cyangwa intare ikiri nto itegerereje aho yihishe, kugira ngo igire icyo ifata.
14 Yehova, nkiza ukoresheje ukuboko kwawe.
Nkiza abantu b’iyi si bashishikazwa gusa n’ibyiza by’ubu buzima.+
Bahaze ibintu byiza utanga,+
Kandi babiraga abana babo benshi.
15 Ariko njye nkora ibikwiriye kandi ni byo bituma unyishimira.
Nkanguka nzi ko uri kumwe nanjye kandi numva nyuzwe.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni zaburi ya Dawidi umugaragu wa Yehova. Yabwiye Yehova amagambo y’iyi ndirimbo igihe Yehova yamukizaga abanzi be bose, akamukiza na Sawuli. Yaravuze ati:+
18 Yehova, wowe mbaraga zanjye, ndagukunda.+
2 Yehova ni wowe gitare cyanjye n’ubuhungiro bwanjye kandi ni wowe Mukiza wanjye.*+
Mana yanjye uri igitare cyanjye,+ nzajya nguhungiraho.
Uri ingabo inkingira n’umukiza wanjye ufite imbaraga.* Ni wowe mpungiraho nkumva mfite umutekano.+
4 Ni nkaho urupfu rwari rwanzirikishije imigozi yarwo.+
Abantu benshi babi banyiroshyeho nk’umwuzure maze bantera ubwoba.+
6 Yehova mu byago byanjye nakomeje kugutakambira,
Nkomeza kugutabaza kuko uri Imana yanjye.
Wumvise ijwi ryanjye uri mu rusengero rwawe.+
Naragutabaje uranyumva.+
7 Nuko isi itangira kunyeganyega,+
Imisozi irahungabana,
Kandi ikomeza gutigita, kubera ko wari warakaye.+
8 Wararakaye cyane mu mazuru yawe havamo umwotsi,
No mu kanwa kawe havamo umuriro utwika,+
Kandi imbere yawe haturuka amakara yaka cyane.
Uwizengurutsaho, uwugira nk’aho kugama,
Hari ibicu bifatanye kandi byijimye, byuzuye amazi.+
12 Mu mucyo wari imbere yawe,
Hari hari urubura n’amakara biri kunyura mu bicu.
13 Hanyuma utangira kuvuga mu ijwi rihinda nk’inkuba uri mu ijuru.+
Yehova Mana Isumbabyose, wumvikanishije ijwi ryawe,+
Kandi hagwa urubura n’amakara yaka cyane.
14 Warashe imyambi ku banzi banjye urabatatanya.+
Wabateje imirabyo maze bayoberwa icyo bakora.+
15 Yehova, imigezi yarakamye,+
Fondasiyo z’isi ziragaragara,
Bitewe no gucyaha kwawe n’uburakari bwawe bwinshi.+
21 Yehova nakomeje kukumvira,
Kandi sinakoze icyaha cyo kukureka.
22 Nkomeza kwibuka amategeko yawe yose,
Sinzirengagiza amabwiriza yawe.
26 Ku muntu utanduye, ugaragaza ko utanduye,+
Ariko umuntu w’indyarya, umwereka ko umurusha ubwenge.+
28 Yehova, ni wowe tara ryanjye.
Mana yanjye, ni wowe umurikira mu mwijima.+
29 Uramfasha nkirukana agatsiko k’abambuzi.+
Mana, imbaraga zawe ni zo zituma nshobora kurira urukuta.+
30 Mana y’ukuri, ibyo ukora byose biratunganye.+
Yehova ijambo ryawe na ryo riratunganye.+
Abaguhungiraho bose ubabera ingabo ibakingira.+
31 Yehova nta yindi Mana imeze nkawe.+
Mana ni wowe gitare cyacu.+
33 Utuma nsimbuka nk’imparakazi,
Kandi ni wowe utuma nkomeza guhagarara ahantu harehare hacuramye cyane.+
34 Ni wowe unyigisha kurwana.
Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa.
Kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye.+
36 Aho nyura wahagize hagari.
Ibirenge byanjye ntibizanyerera.+
37 Nzakurikira abanzi banjye mbafate,
Kandi sinzagaruka ntabamazeho.
38 Nzabamenagura ku buryo batazashobora guhaguruka.+
Nzabatsinda.
39 Uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba.
Abanzi banjye uzabatsinda.+
40 Uzatuma abanzi banjye bampunga.
41 Baratabaza ariko nta wo kubakiza uhari.
Yehova, n’iyo bagutabaje ntubasubiza.
42 Nzabahonda banoge bamere nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.
Nzabajugunya nk’ibyondo byo mu muhanda.
43 Uzankiza abantu bo mu bwoko bwanjye bahora banshakaho amakosa.+
Uzangira umuyobozi w’ibihugu.+
Abantu ntigeze kumenya bazankorera.+
44 Ibintu bike gusa bazanyumvaho, bizatuma banyumvira.
Abanyamahanga bazanyunamira bafite ubwoba bwinshi.+
45 Abanyamahanga bazacika intege,
Basohoke aho bari bihishe batitira kubera ubwoba.
46 Yehova, uri Imana nzima. Singizwa wowe Gitare cyanjye.+
Mana yanjye, uhabwe ikuzo kuko uri umukiza wanjye.+
47 Mana y’ukuri, ni wowe uhana abanzi banjye.+
Utuma abantu banyubaha.
48 Mana, unkiza abanzi banjye barakaye.
Unshyira hejuru, ukankiza abangabaho ibitero,+
Kandi ukandinda abanyarugomo.
50 Ukorera umwami washyizeho ibikorwa bikomeye byo kumukiza.*+
Ugaragariza urukundo rudahemuka uwo wasutseho amavuta,+
Urugaragariza Dawidi n’abamukomokaho kugeza iteka ryose.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
2 Buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka,
Kandi buri joro rihishura ko Imana ifite ubwenge bwinshi.
3 Nta magambo bivuga,
Kandi ijwi ryabyo ntiryumvikana.
4 Nyamara ubuhamya bwabyo bwageze hirya no hino ku isi,
Ubutumwa bwabyo bugera ku mpera y’isi yose ituwe.+
Mu ijuru ni ho Imana yashyize izuba.
5 Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba yateguriwe,
Cyangwa umuntu ufite imbaraga wiruka mu nzira yishimye.
6 Rituruka ku mpera imwe y’ijuru,
Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,+
Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.
7 Amategeko ya Yehova aratunganye,+ atuma umuntu wacitse intege yongera kugira imbaraga.+
Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+
8 Amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima.+
Amategeko ya Yehova ntiyanduye, atuma umuntu asobanukirwa.+
9 Kubaha Yehova cyane+ ni byiza, bihoraho iteka.
Amategeko ya Yehova ni ay’ukuri, yose arakiranuka.+
Aryohereye kurusha ubuki,+ ubuki bw’umushongi butonyanga.
12 Ese hari umuntu ushobora kumenya amakosa yose akora?+
Ujye umbabarira ibyaha nkora ntabizi,
13 Kandi undinde ibikorwa by’ubwibone,+
Ntiwemere ko bintegeka.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
20 Yehova ajye asubiza isengesho ryawe mu gihe uri mu bibazo.
Imana ya Yakobo ijye ikurinda nusenga mu izina ryayo.+
5 Tuzarangurura amajwi y’ibyishimo kubera ko wadukijije,+
Tuzazamura amabendera dusingiza izina ry’Imana yacu.+
Yehova aguhe ibyo umusaba byose.
6 Ubu noneho menye ko Yehova akiza uwo yasutseho amavuta.+
Amusubiza ari mu ijuru rye ryera.
Akoresha imbaraga ze akamukiza.*+
7 Hari abiringira amagare, abandi bakiringira amafarashi,+
Ariko twe tuzatabaza Yehova tuvuga izina rye.+
9 Yehova, utume umwami atsinda.+
Nitugusenga uzadusubize.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
21 Yehova, umwami yishimira imbaraga zawe.+
Yishimira cyane ko wamukijije ukamuha gutsinda.+
3 Kuko wamusanganiye ukamuha imigisha myinshi.
Wamwambitse ikamba rya zahabu itunganyijwe.+
5 Ibikorwa byawe byo gukiza ni byo bituma yubahwa cyane.+
Wamuhaye icyubahiro no gukomera cyane.
6 Wamuhaye imigisha izahoraho iteka ryose.+
Watumye yishima kubera ko ari imbere yawe.+
Kubera ko Ishoborabyose ifite urukundo rudahemuka, ntazanyeganyezwa.+
8 Ukuboko kwawe kuzafata abanzi bawe bose.
Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzafata abakwanga.
9 Igihe wagennye cyo kubagenzura nikigera, uzabarimbura nk’uko umuriro utwika ikintu kigashira.
Yehova, uzabarakarira ubarimbure kandi umuriro uzabatwika.+
10 Ababakomokaho uzabarimbura ubakure mu isi.
Bacuze imigambi mibi idashobora kugira icyo igeraho.+
13 Yehova, haguruka ugaragaze imbaraga zawe.
Tuzaririmba dusingiza* gukomera kwawe.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana yitwa “imparakazi yo mu rukerera.” Ni indirimbo ya Dawidi.
22 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?+
Kuki uri kure yanjye ntuntabare,
Kandi ntiwumve uko ngutakira?+
2 Mana yanjye, ku manywa nkomeza kuguhamagara ntiwitabe.+
Nijoro na bwo sinceceka.
Abisirayeli bose baragusingiza.
4 Ba sogokuruza barakwiringiye.+
Barakwiringiye, nawe ukomeza kubakiza.+
5 Baragutakiye maze bararokoka ntibagira icyo baba.
Barakwiringiye kandi ntiwabatengushye.*+
8 “Dore yiringiye Yehova, ngaho se namurokore!
Namukize niba amukunda!”+
10 Ni wowe wanyitayeho nkivuka.
Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama, ni wowe Mana yanjye.
12 Abanzi benshi barankikije.+
Bameze nk’ibimasa bifite imbaraga byo mu karere k’i Bashani.+
Bameze nk’intare itanyagura inyamaswa yafashe kandi itontoma.*+
14 Imbaraga zanjye zigenda zinshiramo nk’uko umuntu asuka amazi agashira,
Kandi amagufwa yanjye yose yaratandukanye.
Umutima wanjye wabaye nk’igishashara.*+
Nacitse intege.+
15 Nta mbaraga ngifite. Meze nk’ikibumbano cyamenetse.+
16 Abanzi banjye barankikije.+
Bameze nk’imbwa z’inkazi.+
Bafashe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye barabikomeza nk’intare ifashe inyamaswa igiye kurya.+
17 Amagufwa yanjye yose aragaragara ku buryo nshobora kuyabara.+
Abanzi banjye baranyitegereza ntibankureho amaso.
19 Ariko wowe Yehova, ntugume kure yanjye.+
Ni wowe umpa imbaraga, banguka untabare.+
20 Nkiza kugira ngo nticwa n’inkota.
Nkiza abanzi banjye bameze nk’imbwa z’inkazi.+
22 Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe.+
Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye.+
23 Mwebwe abatinya Yehova, nimumusingize!
Abakomoka kuri Yakobo mwese, nimumuheshe icyubahiro!+
Mwebwe abakomoka kuri Isirayeli, nimumutinye cyane,
24 Kuko atigeze yirengagiza imibabaro y’umuntu ukandamizwa cyangwa ngo amurambirwe.+
25 Nzagusingiza ndi kumwe n’abagusenga benshi.+
Ibyo nagusezeranyije nzabikorera imbere y’abagutinya.
26 Abicisha bugufi bazarya bahage.+
Abashaka Yehova bazamusingiza.+
Bazishimira ubuzima iteka ryose.
27 Abatuye ku isi bose bazibuka Yehova kandi bamugarukire.
Imiryango yose yo ku isi izamupfukamira.+
28 Kuko ubwami ari ubwa Yehova.+
Ni we utegeka abantu bo mu bihugu byose.
29 Abakire bo mu isi yose bazarya bishime maze bamupfukamire bamusenge.
Abamanuka bajya mu mva bazamwunamira.
Erega nta n’umwe ushobora kwikiza urupfu!
30 Ababakomokaho bazamukorera.
Ab’igihe kizaza bazabwirwa ibihereranye na Yehova.
31 Bazaza bavuge ibyo gukiranuka kwe,
Babwire abazavuka nyuma ibyo yakoze.
Indirimbo ya Dawidi.
2 Andyamisha mu nzuri* zirimo ubwatsi butoshye.
Anjyana kuruhukira ahantu hari amazi.+
3 Atuma nongera kugira imbaraga.+
Anyobora mu nzira zo gukiranuka abigiriye izina rye.+
4 Nubwo nanyura mu kibaya kirimo umwijima mwinshi cyane, +
Inkoni yawe ituma numva mfite umutekano.*
5 Unshyirira ibyokurya ku meza, abanzi banjye babireba.+
Unsiga amavuta mu mutwe, nkumva merewe neza.+
Ni wowe wuzuza igikombe cyanjye.+
6 Ni ukuri, uzakomeza kungirira neza kandi ungaragarize urukundo rudahemuka, igihe cyose nzaba nkiriho.+
Yehova, nzakomeza kuba mu nzu yawe, ubuzima bwanjye bwose.+
Indirimbo ya Dawidi.
24 Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Yehova.+
Ubutaka n’ababutuyeho na byo ni ibye.
2 Kuko yashyize ubutaka bwumutse hejuru y’inyanja akabukomeza,+
Kandi yabushyize hejuru y’imigezi arabushimangira.
3 Ni nde uzazamuka akajya ku musozi wa Yehova?+
Kandi se ni nde uzahagarara ahantu he hera?
4 Ni umuntu wese ukora ibikorwa byiza kandi ufite umutima utanduye,+
Utararahiye ibinyoma mu izina ryanjye,*
Cyangwa ngo arahire agamije kubeshya.+
6 Abamushaka ni uko bitwara.
Mana ya Yakobo, abo ni bo bashaka kwemerwa nawe. (Sela)
7 Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+
Nimwaguke mwa marembo ya kera mwe,
Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!+
8 Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?
Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga.+
Ni Yehova, intwari ku rugamba.+
9 Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+
Nimwaguke, mwa marembo ya kera mwe,
Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!
10 Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?
Ni Yehova nyiri ingabo, we Mwami ukomeye.+ (Sela)
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
25 Yehova, ni wowe nsenga.
ב [Beti]
2 Mana yanjye, ni wowe niringira.+
Ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+
Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru.+
ג [Gimeli]
3 Ni ukuri, mu bakwiringira nta n’umwe uzakorwa n’isoni.+
Abakora ibikorwa byo guhemuka ni bo bazakorwa n’isoni.+
ד [Daleti]
4 Yehova, mfasha menye ibigushimisha.+
Nyigisha menye uko nkwiriye kubaho.+
ה [He]
ו [Wawu]
Ni wowe niringira umunsi wose.
ז [Zayini]
6 Yehova, ibuka ko uri Imana igira imbabazi,+
Kandi ko kuva kera cyane, wagiye ugaragariza abagaragu bawe urukundo rudahemuka.+
ח [Heti]
7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye n’amakosa yose nakoze.
Unyibuke bitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.+
Yehova, unyibuke kuko ugira neza.+
ט [Teti]
8 Yehova ni mwiza kandi aratunganye.+
Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha uko bakwiriye kubaho.+
י [Yodi]
כ [Kafu]
10 Ibyo Yehova akorera abubahiriza isezerano rye,+
Kandi bagakurikiza ibyo abibutsa,+ birakiranuka kandi bihuje n’urukundo rudahemuka.
ל [Lamedi]
מ [Memu]
נ [Nuni]
ס [Sameki]
ע [Ayini]
פ [Pe]
16 Hindukira undebe kandi ungirire neza,
Kuko ndi njyenyine kandi simfite kirengera.
צ [Tsade]
17 Agahinda ko mu mutima wanjye karushijeho kuba kenshi.+
Nkiza umubabaro mfite.
ר [Reshi]
19 Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi,
Kandi urebe ukuntu banyanga cyane.
ש [Shini]
Ntiwemere ko nkorwa n’isoni kuko naguhungiyeho.
ת [Tawu]
21 Undinde kuko ndi indahemuka kandi nkaba nkora ibikwiriye.+
Ni wowe niringira.+
22 Mana, ukize Abisirayeli imibabaro yabo yose.
Zaburi ya Dawidi.
26 Yehova, ngenzura, kuko nakomeje kuba indahemuka.+
Yehova, narakwiringiye mu buryo bwuzuye.+
2 Yehova, nsuzuma kandi ungerageze.
Utunganye ibitekerezo byanjye by’imbere cyane* n’umutima wanjye.+
6 Nzakaraba ibiganza byanjye ngaragaze ko nta cyaha mfite.
Yehova, nzazenguruka igicaniro cyawe ngusenga,
7 Kugira ngo ndangurure ijwi ngushimira,+
Kandi namamaze imirimo yawe yose itangaje.
8 Yehova, nkunda inzu utuyemo.+
Ni ahantu hagaragaza ko ukomeye cyane.+
9 Ntundimburane n’abanyabyaha,+
Kandi ntundimburane n’abanyarugomo,*
10 Bakora ibikorwa biteye isoni,
Kandi bakarya ruswa.
11 Ariko njyewe, nzakomeza kuba indahemuka.
Nkiza kandi ungirire neza.
12 Mpagaze ahantu hari umutekano.+
Nzasingiza Yehova ndi aho abantu benshi bateraniye.+
Zaburi ya Dawidi.
27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’umukiza wanjye.
Nzatinya nde?+
Yehova ni we undinda.+
Ni nde uzantera ubwoba?
2 Igihe abagizi ba nabi, ari na bo banzi banjye, bandwanyaga, bakantera bashaka kunyica,+
Barasitaye baragwa.
Nubwo nahura n’intambara,
Nabwo nzakomeza kumwiringira.
4 Ikintu kimwe nasabye Yehova,
Ari na cyo nifuza,
Ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye,+
Nkareba ubwiza bwa Yehova,
Kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye.+
5 Kuko ku munsi w’amakuba azampisha ahantu hari umutekano.+
Azampisha mu bwihisho bw’ihema rye.+
Azanshyira ku rutare rurerure, kugira ngo abanzi banjye batangirira nabi.+
6 Natsinze abanzi banjye bose bangose.
Nzatamba ibitambo mu ihema rye ndangurura ijwi ry’ibyishimo.
Nzaririmbira Yehova musingiza.
8 Navuze ibyawe ngira nti:
“Nimushake uko mwakwemerwa n’Imana.”
Yehova, nzakora uko nshoboye nemerwe nawe.+
Ntundakarire ngo unyirukane,
Ahubwo untabare.+
Mana mukiza wanjye, ntundeke kandi ntuntererane.
12 Ntundeke ngo abanzi banjye bangenze uko bashaka,+
Kuko hari abiyemeje kunshinja ibinyoma,+
Kandi bankangisha kungirira nabi.
Gira ubutwari kandi ukomere.+
Rwose, iringire Yehova.
Zaburi ya Dawidi.
28 Yehova, ni wowe nkomeza gutabaza.+
Gitare cyanjye, ntega amatwi.
Nukomeza kunyihorera,
Nzaba meze nk’umuntu wapfuye.+
2 Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza,
Nkagusenga nzamuye amaboko nyerekeje ku nzu yawe yera.+
3 Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+
Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro, ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+
Ubakorere ibihuje n’ibyo bakoze,
Kandi ubahanire ibikorwa byabo.+
5 Kubera ko batitaye ku byo Yehova yakoze,+
Ntibite no ku mirimo ye,+
Azabarimbura kandi ntazemera ko bongera kugira imbaraga.
6 Yehova nasingizwe,
Kuko yumvise kwinginga kwanjye.
7 Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+
Ni we niringira,+
Kandi yaramfashije none ndanezerewe.
Ni yo mpamvu nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.
8 Yehova ni we uha imbaraga abantu be.
Uwo yatoranyije amuhungiraho akarokoka.+
9 Kiza abantu bawe kandi uhe umugisha abo wagize umurage wawe.+
Ubiteho kandi ubatware mu maboko yawe kugeza iteka ryose.+
Indirimbo ya Dawidi.
29 Muhe Yehova ibimukwiriye mwa bana b’abakomeye mwe.
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
2 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.
Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.*
3 Ijwi rya Yehova ryumvikaniye hejuru y’ibicu.*
Imana ifite icyubahiro yahindishije ijwi nk’iry’inkuba.+
Yehova ari hejuru y’ibicu byinshi.+
4 Ijwi rya Yehova rifite imbaraga.+
Ijwi rya Yehova rirahebuje.
5 Ijwi rya Yehova risatura ibiti by’amasederi.
Ni ukuri, Yehova asatura ibiti by’amasederi yo muri Libani.+
6 Atuma Libani yiterera hejuru nk’inyana iri gusimbagurika,
Kandi agatuma Siriyoni+ isimbuka nk’ikimasa cy’ishyamba kikiri gito.
7 Iyo Yehova avuze, imirabyo irarabya.+
8 Ijwi rya Yehova rituma ubutayu butigita.+
Yehova atuma ubutayu bw’i Kadeshi+ bunyeganyega.
9 Ijwi rya Yehova ritera ubwoba imparakazi zikabyara,
Rigakokora amashyamba agashiraho amababi,+
Abari mu rusengero rwe bose bakavuga bati: “Nahabwe icyubahiro!”
10 Yehova ategeka amazi menshi.*+
Yehova ni Umwami iteka ryose.+
Indirimbo yo gutaha inzu.* Zaburi ya Dawidi.
30 Yehova, nzagusingiza kuko wanshyize hejuru.
Ntiwemeye ko abanzi banjye banyishima hejuru.+
2 Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.+
3 Yehova, waranzamuye unkura mu Mva.*+
Watumye nkomeza kubaho unkiza urupfu.*+
4 Nimuririmbire Yehova mumusingiza mwa ndahemuka ze mwe.+
Nimusingize izina rye ryera.+
Nimugoroba ushobora kuba uri kurira, ariko mu gitondo ukaba wishimye.+
6 Igihe nari merewe neza, naravuze nti:
“Ibintu byose bizagenda neza.”*
7 Yehova, igihe wari unyishimiye, watumye nkomera nk’umusozi.+
Ariko igihe wandekaga, nagize ubwoba bwinshi.+
8 Yehova, ni wowe nakomeje gutabaza.+
Yehova nakomeje kukwinginga ngo ungirire neza.
9 Ese mfuye nkajya mu mva, byakumarira iki?+
Ese umukungugu uzagusingiza?+ Ese umukungugu ni wo uzavuga ko uri indahemuka?+
10 Yehova, unyumve kandi ungirire neza.+
Yehova, ngwino untabare.+
11 Agahinda kanjye wagahinduye ibyishimo.
Wanyambuye umwenda w’akababaro,* unyambika umunezero,
12 Kugira ngo nkuririmbire, ngusingize kandi sinceceke.
Yehova Mana yanjye, nzagusingiza kugeza iteka ryose.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
31 Yehova, ni wowe nahungiyeho.+
Singakorwe n’isoni.+
Unkize kuko ukiranuka.+
Umbere umusozi mpungiraho.
Umbere nk’inzu ikomeye kugira ngo unkize,+
3 Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho.+
Uzanyereka inzira kandi unyobore+ ubikoreye izina ryawe.+
5 Ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe.+
Yehova Mana y’ukuri,* warancunguye.+
6 Nanga abasenga ibigirwamana bitagira umumaro.
Ahubwo niringira Yehova.
Uzi neza agahinda kanjye kenshi.
8 Ntiwemeye ko ngwa mu maboko y’umwanzi.
Watumye mpagarara ahantu hari umutekano.
9 Yehova, ungirire neza kuko ndi mu bibazo byinshi.
Amaso yanjye yarananiwe bitewe n’agahinda kenshi,+ umubiri wanjye wose wacitse intege.+
Imbaraga zanjye zinshiramo bitewe n’icyaha cyanjye,
N’amagufwa yanjye yaranegekaye.+
Abo tuziranye mbatera ubwoba,
Iyo bambonye mu nzira barampunga.+
12 Naribagiranye! Ni nkaho napfuye.
Meze nk’ikibindi cyamenetse.
Iyo bateraniye hamwe kugira ngo bandwanye,
Baba bapanga imigambi yo kunyica.+
14 Ariko Yehova, ni wowe niringira.+
Nzajya mvuga nti: “Uri Imana yanjye.”+
15 Ubuzima bwanjye buri mu maboko yawe.
Nkiza unkure mu maboko y’abanzi banjye n’abantoteza.+
16 Ngirira neza kuko ndi umugaragu wawe.+
Unkize ubitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.
17 Yehova, ningusenga ntukemere ko nkorwa n’isoni.+
18 Ababeshyi bavuga nabi umukiranutsi,+
Bakavugana agasuzuguro no kwishyira hejuru. Baragacecekeshwa!
19 Ineza yawe ni nyinshi cyane.+
Abagutinya wababikiye imigisha myinshi.+
Ineza yawe wayigaragaje imbere y’abantu bose.+
21 Yehova nasingizwe,
Kuko yangaragarije urukundo rudahemuka+ mu buryo butangaje, igihe nari mu mujyi ugoswe n’abanzi.+
22 Igihe nari mfite ubwoba bwinshi naravuze nti:
“Ndapfuye sinzongera kugaragara imbere yawe.”+
Ariko igihe nagutabazaga, wumvise kwinginga kwanjye.+
23 Mukunde Yehova mwa ndahemuka ze mwese mwe!+
Zaburi ya Dawidi. Masikili.*
32 Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe ibyaha bye, n’igicumuro cye kikababarirwa.+
3 Igihe nari ngikomeje guceceka, nacitse intege bitewe no guhangayika* umunsi wose.+
4 Ku manywa na nijoro wabaga undakariye, bikamerera nk’umutwaro uremereye.+
Imbaraga zanjye zanshizemo nk’uko amazi akama mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu mpeshyi. (Sela)
Naravuze nti: “Nzabwira Yehova ibyaha byanjye.”+
Nuko nawe urambabarira.+ (Sela)
Ndetse n’ibibazo bimeze nk’umwuzure ntibizamugeraho.
Uzankiza maze numve amajwi y’ibyishimo.+ (Sela)
8 Warambwiye uti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.+
Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.+
9 Ntukabe nk’ifarashi cyangwa inyumbu* zidafite ubwenge,+
Izo bagomba kugabanya amahane yazo bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,
Mbere y’uko zikwegera.”
11 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe.
Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.
33 Mwa bakiranutsi mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo mwishimira Yehova.+
Birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza.
2 Mushimire Yehova mumucurangira inanga.
Mumusingize muririmba, mucuranga inanga y’imirya icumi.
3 Mumuririmbire indirimbo nshya.+
Mucurangane ubuhanga kandi murangurure amajwi y’ibyishimo.
5 Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera.+
Isi yose yuzuye urukundo rwe rudahemuka.+
6 Yehova yaravuze, maze ijuru riraremwa.+
Ibiri mu kirere byose* yabiremye akoresheje umwuka we.
8 Abari mu isi bose nibatinye Yehova.+
Abatuye isi bose nibamutinye,
Kandi ibintu byose yabishimangiye akoresheje itegeko rye.+
10 Yehova yahinduye ubusa imigambi y’abantu.+
Yaburijemo ibitekerezo byabo.+
11 Ariko imyanzuro Yehova afata, izahoraho iteka ryose.+
Ibyo atekereza bizahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
14 Yitegereza abatuye isi yose,
Ari aho atuye.
16 Ingabo nyinshi si zo zituma umwami atsinda intambara,+
N’intwari ntikizwa n’uko ifite imbaraga nyinshi.+
17 Ntukiringire ko amafarashi ari yo azatuma utsinda urugamba, atazagutenguha.+
Imbaraga zayo nyinshi si zo zikiza umuntu.
18 Amaso ya Yehova ari ku bamutinya,+
Akaba no ku biringira ko abagaragariza urukundo rwe rudahemuka,
19 Kugira ngo abakize urupfu,
Kandi akomeze kubabeshaho mu gihe cy’inzara.+
20 Dukomeje gutegereza Yehova.
Ni we udutabara kandi ni ingabo idukingira.+
Zaburi ya Dawidi. Yayanditse yerekeza ku byabaye igihe yiyoberanyaga akigira nk’umusazi+ imbere ya Abimeleki, bigatuma Abimeleki amwirukana maze akigendera.
א [Alefu]
34 Nzasingiza Yehova igihe cyose.
Nzahora mushimira.
ב [Beti]
2 Nzavuga ibintu bitangaje Yehova yakoze.+
Abicisha bugufi bazabyumva maze bishime.
ג [Gimeli]
3 Nimufatanye nanjye gusingiza Yehova.+
Nimuze dufatanye maze dusingize izina rye.
ד [Daleti]
ה [He]
5 Abakwiringira bagira ibyishimo.
Ntibazakorwa n’isoni.
ז [Zayini]
ח [Heti]
ט [Teti]
8 Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.+
Umuntu umuhungiraho agira ibyishimo.
י [Yodi]
כ [Kafi]
10 Intare zikiri nto kandi zifite imbaraga zarashonje,
Ariko abashaka Yehova bo nta kintu cyiza bazabura.+
ל [Lamedi]
11 Bana banjye nimuze muntege amatwi.
Nzabigisha gutinya Yehova.+
מ [Memu]
ס [Sameki]
ע [Ayini]
פ [Pe]
צ [Tsade]
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abantu bababaye.+
Akiza abantu bafite agahinda kenshi.*+
ר [Reshi]
ש [Shini]
20 Arinda amagufwa ye yose.
Nta na rimwe ryavunitse.+
ת [Tawu]
21 Ibyago ni byo bizica umuntu mubi,
Kandi abanga abakiranutsi bazahamwa n’icyaha, bahanwe.
22 Yehova akiza abagaragu be.*
Nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahamwa n’icyaha.+
Zaburi ya Dawidi.
3 Fata icumu n’ishoka uhangane n’abankurikirana.+
Umpumurize uti: “Ni njye mukiza wawe.”+
4 Abampiga bamware kandi basebe.+
Abacura umugambi wo kungirira nabi bahunge kandi bakorwe n’isoni.
6 Inzira yabo izahinduke umwijima kandi inyerere,
Igihe umumarayika wa Yehova azaba abirukankana.
7 Kuko banteze umutego w’urushundura bampora ubusa.
Bancukuriye umwobo kandi ntarabagiriye nabi.
8 Ibyago bizabagereho bibatunguye,
Kandi umutego w’urushundura bateze bazabe ari bo bawugwamo.
Bazawufatirwemo maze barimbuke.+
9 Ariko njye nzishimira Yehova.
Nzishimira ibyo yakoze kugira ngo ankize.
10 Nzavuga nti:
“Yehova, ni nde umeze nkawe?
Ni wowe urokora utagira kirengera, ukamukiza umurusha imbaraga.+
Ukiza utagira kirengera n’umukene, ukabarinda abashaka gutwara ibyabo.”+
Kandi iyo amasengesho yanjye atasubizwaga,
14 Narabahangayikiraga cyane nk’uko umuntu ahangayikira incuti ye cyangwa umuvandimwe we,
Nkagenda nunamye bitewe n’agahinda kenshi, meze nk’umuntu wapfushije mama we.
15 Ariko iyo nabaga mfite ibibazo barishimaga bagateranira hamwe.
Bishyiraga hamwe kugira ngo bantere bantunguye.
Bahoraga bansebya.
17 Yehova, uzakomeza kubireba nta cyo ubikoraho ugeze ryari?+
Nkiza ibitero byabo.+
Kiza ubuzima bwanjye bw’agaciro kenshi, uburinde intare zikiri nto.+
18 Nzagushimira ndi mu iteraniro rinini.+
Nzagusingiza ndi kumwe n’abantu benshi.
19 Ntiwemere ko abanyanga nta mpamvu banyishima hejuru.
Ntiwemere ko abanyangira ubusa+ bacirana isiri* bashaka kungirira nabi.+
20 Kuko batavuga amagambo y’amahoro.
Ahubwo bakomeza guhimba ibinyoma, bakabeshyera abanyamahoro.+
21 Baranyasamiye,
Bamwaza bavuga bati: “Ahaaa! Ahaaa! Turakwiboneye.”
22 Yehova, warabibonye. Ntuceceke.+
Yehova, ntumbe kure.+
23 Haguruka wite ku rubanza rwanjye.
Yehova Mana yanjye, mburanira.
24 Yehova Mana yanjye, ncira urubanza ukurikije amahame yawe akiranuka,+
Kandi ntiwemere ko banyishima hejuru.
25 Ntiwemere ko bavuga bati: “Ahaaa! Icyo twashakaga turakibonye!”
Ntiwemere ko bavuga bati: “Twamumize bunguri!”+
26 Abishimira ibyago byanjye bose,
Bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishyira hejuru banyirataho bose, bamware kandi basebe.
27 Ariko abishimira gukiranuka kwanjye nibarangurure amajwi y’ibyishimo kandi banezerwe.
Bajye bahora bavuga bati:
“Yehova nasingizwe, kuko yishimira ko umugaragu we agira amahoro.”+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi, umugaragu wa Yehova.
36 Ibitekerezo bibi biri mu mutima w’umunyabyaha ni byo bituma akora ibikorwa bibi,
Kandi ntatinya Imana.+
3 Amagambo avuga aba ari mabi, kandi yuzuye uburyarya.
Ntagaragaza ubushishozi ngo akore ibyiza.
4 Iyo ari ku buriri bwe acura imigambi yo gukora ibibi.
Yitwara nabi,
Kandi ntiyanga ibibi.
6 Mana, gukiranuka kwawe kumeze nk’imisozi miremire.+
Imanza uca zimeze nk’amazi maremare kandi magari.+
Yehova, ni wowe ubeshaho abantu n’inyamaswa.+
7 Mana, mbega ukuntu urukundo rwawe rudahemuka+ ari urw’agaciro kenshi!
Abantu bahungira mu mababa yawe.+
8 Banywa ibyiza biruta ibindi byo mu nzu yawe bagahaga.+
Ubaha ibyiza byinshi kugira ngo babyishimire, bikabageraho bimeze nk’amazi menshi y’umugezi.+
Urumuri rwawe ni rwo rutuma tubona umucyo.+
11 Ntiwemere ko abibone banyibasira,
Cyangwa ngo wemere ko abagome banyirukana nkabura aho nerekeza.
12 Abakora ibibi baratsinzwe.
Bagushijwe hasi ntibabasha guhaguruka.+
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,
Kandi ntukagirire ishyari abanyabyaha,+
2 Kuko bamara igihe gito nk’ibyatsi,+
Bakuma nk’ibyatsi bibisi bagashiraho.
ב [Beti]
4 Nanone ujye ukorera Yehova wishimye cyane,
Na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.
ג [Gimeli]
5 Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose.+
Ujye umwishingikirizaho na we azagufasha.+
6 Azatuma abantu bibonera neza ko uri umukiranutsi,
Kandi ibikorwa byawe byiza bigaragarire bose.
ד [Daleti]
Ntukababazwe n’umuntu
Ugeze ku migambi ye mibi.+
ה [He]
8 Reka umujinya kandi wirinde uburakari.+
Ntukarakare kuko byatuma ukora ibibi.
ו [Wawu]
10 Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho.+
Uzitegereza aho yabaga,
Maze umubure.+
11 Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi.+
Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.+
ז [Zayini]
12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi.+
Aramurakarira akamuhekenyera amenyo.
ח [Heti]
14 Abantu babi batunganya inkota n’imiheto yabo,
Kugira ngo bagirire nabi abakandamizwa n’abakene,
Kandi bice abakiranutsi.
ט [Teti]
17 Yehova ntazemera ko ababi bagira imbaraga.
Ahubwo azashyigikira abakiranutsi.
י [Yodi]
18 Yehova aba azi ibyo abakiranutsi bahanganye na byo byose.
Umurage wabo uzahoraho iteka ryose.+
19 Ntibazakorwa n’isoni igihe bazaba bahanganye n’ibibazo.
Mu gihe cy’inzara bazaba bafite ibyokurya bihagije.
כ [Kafu]
20 Ariko ababi bo bazarimbuka.+
Abanzi ba Yehova bazashiraho nk’uko ubwatsi butoshye bwuma vuba.
Bazashira nk’umwotsi.
ל [Lamedi]
21 Umuntu mubi araguza ntiyishyure.
Ariko umukiranutsi agira ubuntu kandi akagaragaza impuhwe.+
22 Abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi.
Ariko abo yavuze ko bazagerwaho n’ibintu bibi* bazarimbuka.+
מ [Memu]
נ [Nuni]
25 Nabaye umusore none ndashaje,
Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa,+
Cyangwa ngo abana be basabirize ibyokurya.+
ס [Sameki]
28 Yehova akunda ubutabera.
Ntazatererana abamubera indahemuka.+
ע [Ayini]
Azabarinda iteka ryose.+
Ariko abakomoka ku babi bo bazarimbuka.+
פ [Pe]
צ [Tsade]
32 Umuntu mubi acunga umukiranutsi,
Ashakisha uko yamwica.
33 Ariko Yehova ntazemera ko uwo muntu mubi amugirira nabi,+
Kandi igihe azaba ari mu rubanza, Imana ntizamubaraho icyaha.+
ק [Kofu]
34 Jya wiringira Yehova kandi wumvire amategeko ye,
Na we azaguha umugisha uragwe isi.
ר [Reshi]
36 Ariko yarapfuye, ntiyongera kuboneka.+
Nakomeje kumushaka ariko ndamubura.+
ש [Shini]
38 Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka.
Abantu babi bazakurwaho.+
ת [Tawu]
39 Yehova ni we ukiza abakiranutsi.+
Ni we bahungiraho mu gihe cy’amakuba.+
40 Yehova azabatabara abakize.+
Azabakiza ababi maze abarokore,
Kuko bamuhungiyeho.+
Indirimbo ya Dawidi yo kwibutsa.
3 Umubiri wanjye waranegekaye bitewe n’uburakari bwawe.
Nakoze icyaha none ndumva nta mahoro mfite.+
Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera.
5 Ibisebe byanjye byaranutse bizana amashyira,
Bitewe n’uko nabuze ubwenge.
6 Ndababaye cyane kandi nacitse intege birengeje urugero.
Ngenda mfite agahinda umunsi wose.
7 Ndumva mu mubiri wanjye ari ubushye gusa.
Umubiri wanjye wose urarembye.+
8 Umubiri wanjye wabaye ikinya kandi naranegekaye bikabije.
Mpora ntaka kubera akababaro mfite mu mutima.
9 Yehova, ibyo nifuza byose urabizi,
Kandi uzi neza akababaro kanjye.
11 Incuti zanjye na bagenzi banjye baranyitaruye kubera icyago cyanjye,
N’incuti zanjye magara zarantaye.
12 Abashaka kunyica bantega imitego.
Abashaka kungirira nabi bavuga amagambo yo kungambanira.+
Bakomeza kongorerana bavuga ibinyoma umunsi wose.
13 Ariko nabaye nk’umuntu utumva mbima amatwi.+
Nabaye nk’umuntu utavuga, sinabumbura akanwa kanjye.+
14 Nabaye nk’umuntu udashobora kumva,
Akaba adashobora kwiregura.
15 Yehova, ni wowe nategereje.+
Yehova Mana yanjye, wowe ubwawe waranshubije.+
16 Naravuze nti: “Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru
Cyangwa ngo banyiyemereho ninkora icyaha.”*
17 Haburaga gato ngo niture hasi.
Nahoraga mfite ububabare.+
19 Abanzi banjye bafite imbaraga kandi barakomeye,
N’abanyanga nta mpamvu babaye benshi.
20 Bangiriraga nabi kandi njye narabagiriye neza.
Bakomeje kundwanya banziza ko nkomeza gukora ibyiza.
21 Yehova, ntundeke.
Mana yanjye, ntumbe kure.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.*+ Ni indirimbo ya Dawidi.
Nzafunga umunwa wanjye nywurinde,+
Igihe cyose nzaba ndi kumwe n’umuntu mubi.”
2 Naracecetse sinagira icyo mvuga.+
Nakomeje guceceka ndetse n’ibyiza sinabivuga,
Ariko numvaga mfite agahinda kenshi.
3 Umutima wanjye warababaye cyane.
Mu gihe nabitekerezagaho, numvise ari nkaho umuriro ungurumaniyemo.
Nuko ndavuga nti:
4 “Yehova, menyesha iherezo ryanjye,
Kandi umenyeshe uko iminsi nzamara ingana,+
Kugira ngo menye ukuntu mara igihe gito.
5 Iminsi yanjye wayigize mike.+
Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+
Mu by’ukuri nubwo umuntu yaba agaragara ko akomeye, ni umwuka gusa.+ (Sela)
6 Ni ukuri umuntu amara igihe gito nk’igicucu bugamamo izuba.
Akubita hirya no hino ariko nta cyo ageraho.
Arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+
7 None se Yehova, ni iki nakwiringira?
Ni wowe wenyine niringiye.
8 Unkize ibyaha byanjye byose.+
Ntiwemere ko umuntu utagira ubwenge ansuzugura.
9 Nakomeje guceceka
Kandi sinashobora kubumbura akanwa kanjye,+
Kuko ari wowe watumye ibyo byose biba.+
10 Unkureho icyago wanteje.
Igihano cyawe cyamazemo imbaraga.
11 Ukosora umuntu kandi ukamuhanira amakosa ye.+
Wamazeho ibintu bye by’agaciro nk’uko udusimba tubigenza.
Ni ukuri umuntu ni ubusa.+ (Sela)
Ntiwirengagize amarira yanjye,
Kuko ndi umushyitsi iwawe.+
Ndi umugenzi wigendera nka ba sogokuruza bose.+
13 Reka kumpanga amaso kugira ngo nongere nishime,
Mbere y’uko mfa nkavaho.”
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
2 Nuko ankura mu rwobo ruteye ubwoba,
Ankura mu byondo byinshi,
Aranzamura ampagarika ku rutare,
Ndahagarara ndakomera.
Abantu benshi bazabibona batinye,
Maze biringire Yehova.
4 Umuntu ugira ibyishimo ni uwiringira Yehova,
Ntahindukire ngo akurikire abantu b’ibyigomeke cyangwa abanyabinyoma.
5 Yehova Mana yanjye,
Ibyo wakoze ni byinshi.
Imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kudukorera na byo ni byinshi.+
Nta wagereranywa nawe.+
Nashatse kuvuga ibyo wakoze no kubirondora,
Biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.+
6 Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse.+
Ahubwo watumye ntega amatwi amategeko yawe kandi ndayumvira.+
Ntiwasabye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.+
9 Natangaje ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro rinini.+
Dore sinifashe ngo ndeke kuvuga.+
Yehova, ibyo urabizi neza.
10 Sinahishe gukiranuka kwawe.
Namamaje ubudahemuka bwawe n’ibikorwa byawe byo gukiza.
Sinahishe iteraniro ry’abantu benshi urukundo rwawe rudahemuka n’ukuri kwawe.”+
11 None Yehova, rwose ngirira impuhwe.
Undinde kubera ko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.+
12 Ibyago byanjye byabaye byinshi cyane kugeza ubwo ntashobora kubibara.+
Amakosa yanjye yabaye menshi cyane ku buryo ntashobora kuyamenya yose.+
Yabaye menshi cyane kuruta umusatsi wo ku mutwe wanjye,
Kandi nacitse intege.
13 Yehova, ndakwinginze nkiza.+
Yehova, banguka untabare.+
14 Abanshakisha ngo banyice,
Bose bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishimira ibyago byanjye,
Bahunge kandi basebe.
15 Abambwira bati: “Awa!”
Bitegereze bumiwe bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro.
Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza,
Bajye bahora bavuga bati: “Yehova nasingizwe.”+
17 Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.
Yehova, rwose nyitaho.
Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.+
Mana yanjye, ntutinde.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
41 Ugira ibyishimo ni uwita ku woroheje.+
Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.
2 Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho.
Azaba mu isi yishimye.+
Imana ntizemera ko abanzi be bamukorera ibyo bashaka.+
3 Yehova azamwiyegamiza igihe azaba ari ku buriri arwariyeho.+
Ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye.
4 Naravuze nti: “Yehova, ungirire neza.+
Nagucumuyeho+ ariko mbabarira unkize.”+
5 Abanzi banjye bamvugaho ibibi bati:
“Azapfa ryari ngo yibagirane?”
6 Niyo hagize umwe muri bo uza kunsura, aba andyarya,
Anshakishaho ibibi ajya kuvuga,
Hanyuma yasohoka akajya kubikwirakwiza hanze.
7 Abanyanga bose bishyira hamwe bakongorerana.
Bacura imigambi yo kungirira nabi, bakavuga bati:
8 “Ibyago byamugezeho.
Ubwo aryamye hasi ntazongera kwegura umutwe.”+
10 Ariko wowe Yehova, ungirire neza umpagurutse,
Kugira ngo mbishyure ibibi bankoreye.
12 Uranshyigikira kuko ndi indahemuka.+
Nzi neza ko uzakomeza kunkunda kugeza iteka ryose.+
Amen! Amen!
IGITABO CYA KABIRI
(Zaburi 42–72)
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Masikili.*
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi,
Ni ko nanjye nifuza cyane kugukorera Mana!
2 Nk’uko umuntu ufite inyota yifuza kunywa amazi, ni ko nanjye nifuza gushaka Imana.+
Mana ihoraho, nzaza ryari ngo njye imbere yawe?+
3 Singishobora kurya, ahubwo ndara ndira amanywa n’ijoro.
Umunsi wose abantu baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+
4 Dore ibintu nibuka nkababara cyane:
Ndibuka ukuntu najyaga njyana n’abantu benshi,
Nkabagenda imbere, ngenda gahoro gahoro, tugiye mu nzu y’Imana,
Tukagenda turangurura amajwi y’ibyishimo kandi dushimira Imana,
Tumeze nk’abantu benshi bari mu birori.+
5 None se ni iki gitumye niheba?+
Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite?
Nzategereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo mukiza wanjye uhebuje.+
6 Mana yanjye, ndumva nihebye.+
Ni yo mpamvu nkwibuka.+
Nkwibuka ndi mu karere ka Yorodani no hejuru y’umusozi wa Herumoni,
Nkakwibuka ndi ku Musozi wa Misari.*
7 Ndumva urusaku rw’amazi menshi.
Ni urusaku rw’amazi yawe menshi amanuka ahantu hahanamye.
Ibibazo byambanye byinshi, bimbera nk’imivumba y’amazi yawe.+
8 Ku manywa Yehova azangaragariza urukundo rwe rudahemuka,
Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye. Nzasenga Imana yandemye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye nti:
“Kuki wanyibagiwe?+
Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
10 Abanzi banjye barandwanya* bakantuka.
Umunsi wose baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+
11 Ni iki gitumye niheba?
Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite?
Nzategereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo Mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.+
Umburanire mu rubanza+ mburana n’abantu b’abahemu.
Kuki wantaye?
Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?+
3 Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe+
Kugira ngo binyobore,+
Binjyane ku musozi wawe wera no mu ihema ryawe rihebuje.+
Mana yanjye, nzagusingiza ncuranga inanga.+
5 None se ni iki gitumye niheba?
Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite?
Nzategereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo Mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi y’abahungu ba Kora.+ Masikili.*
44 Mana, twumvise ibyo wakoze.
Ba sogokuruza batubwiye ibyo wakoze mu gihe cyabo,+
Batubwira ibyo wakoze mu bihe bya kera,
Tubyiyumvira n’amatwi yacu.
2 Wirukanye abantu bo mu bihugu byinshi ukoresheje imbaraga zawe,+
Maze aho bari batuye uhatuza ba sogokuruza.+
Watsinze abantu bo muri ibyo bihugu urabirukana.+
3 Ba sogokuruza ntibigaruriye igihugu bitewe n’inkota zabo,+
Kandi imbaraga zabo si zo zatumye batsinda.+
Ahubwo batsinze bitewe n’imbaraga zawe no gukomera kwawe+ hamwe no kugira neza kwawe,
Kuko wabakunze.+
4 Mana, ni wowe Mwami wanjye.+
Utegeke ko Yakobo atsinda bidasubirwaho.
5 Nudufasha tuzirukana abanzi bacu.+
Abahagurukira kuturwanya tuzabatsinda mu izina ryawe.+
8 Tuzasingiza Imana umunsi wose,
Kandi tuzasingiza izina ryawe iteka ryose. (Sela.)
9 Ariko noneho waradutaye ukomeza kudukoza isoni.
Nta nubwo ukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.
10 Ukomeza gutuma dusubira inyuma,+ tugahunga umwanzi wacu.
Abatwanga bafata ibyo bashaka byose bakijyanira.
11 Wadutanze nk’intama, kugira ngo tumere nk’ibyokurya.
Wadutatanyirije mu bihugu byinshi.+
13 Watumye dukorwa n’isoni imbere y’abaturanyi bacu.
Abadukikije bose baraduseka bakatumwaza.
14 Watumye abantu bo mu bindi bihugu badusuzugura.+
Abantu batuzunguriza umutwe bakaduseka.
15 Bankoza isoni umunsi wose,
Kandi mporana ikimwaro,
16 Bitewe n’abantuka ndetse n’abamvuga nabi,
Hamwe n’umwanzi wanjye urimo yihorera.
18 Ntitwaguteye umugongo ngo tube abahemu,
Kandi ntitwaretse gukora ibyo ushaka.
19 Ariko dore watumye dutsindwa kandi uduteza inyamaswa.*
Watumye duhura n’imibabaro myinshi.
20 Iyo twibagirwa izina ry’Imana yacu,
Cyangwa tukagira indi mana dusenga,
21 Imana yari kubibona,
Kuko imenya ibihishe mu mitima.+
22 None duhora twicwa ari wowe tuzira.
Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.+
23 Yehova, kuki umeze nk’umuntu usinziriye?+
Kanguka udutabare. Ntudutererane ubuziraherezo.+
24 Kuki utwirengagiza?
Kuki ureba imibabaro yacu n’akarengane ntugire icyo ukora?
25 Dore twaryamishijwe mu mukungugu.
Inda yacu yafatanye n’ubutaka.+
Dukize* kubera ko ufite urukundo rudahemuka.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo icurangwa mu njyana yitwa “indabo.”* Ni zaburi y’abahungu ba Kora.+ Masikili.* Ni indirimbo y’urukundo.
45 Umutima wanjye wuzuye ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza numvise.
Ni yo mpamvu mvuga nti: “Indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+
Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwanditsi w’umuhanga.+
2 Mwami uri mwiza cyane kuruta abantu bose.
Uvuga amagambo meza cyane.+
Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+
3 Ambara inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we.+
Ufite icyubahiro n’ubwiza buhebuje.+
4 Uri mwiza bihebuje. Komeza utsinde.+
Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+
Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakora ibintu bihambaye.
5 Imyambi yawe ityaye ituma abantu bagwa imbere yawe.+
Izica abanzi b’umwami.+
6 Imana ni yo iguhaye ubwami kugeza iteka ryose.+
Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.*+
7 Wakunze gukiranuka+ wanga ibibi.+
Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe igutoranya,+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo+ kurusha bagenzi bawe.
8 Imyenda yawe yose ihumura ishangi, umusagavu na kesiya.*
Umuziki w’inanga uturuka mu nzu y’umwami y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu, utuma wishima.
9 Abakobwa b’abami ni bamwe mu bantu b’abanyacyubahiro baguherekeje.
Umwamikazi ari iburyo bwawe kandi atatswe zahabu yo muri Ofiri.+
10 Mukobwa, tega amatwi kandi wite ku byo mvuga.
Wibagirwe iwanyu na bene wanyu.
11 Umwami azifuza ubwiza bwawe,
Kuko ari umutware wawe.
Nuko rero, umwunamire.
12 Umukobwa w’i Tiro azazana impano.
Abantu bakize cyane bazifuza kwemerwa nawe.
13 Umukobwa w’umwami ari mu nzu, kandi afite ubwiza buhebuje.
Imyenda ye itatswe zahabu.
14 Bazamushyira umwami yambaye imyenda myiza cyane.
Abakobwa bagenzi be b’amasugi bazaza aho uri bamuherekeje.
15 Bazaza bishimye banezerewe,
Binjire mu nzu y’umwami.
17 Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+
Ni yo mpamvu abantu bazagusingiza kugeza iteka ryose.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana ya Alamoti.*
46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.+
Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+
2 Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,
N’imisozi ikanyeganyega ikiroha hasi mu nyanja,+
3 Amazi yayo akivumbagatanya, akazana ifuro,+
N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo. (Sela)
4 Hari uruzi ruturukaho indi migezi myinshi ituma umujyi w’Imana wishima.+
Uwo mujyi ni wo urimo ihema ryera kandi rihebuje ry’Isumbabyose.
5 Imana iri muri uwo mujyi,+ ntushobora kurimburwa.
Imana izawutabara mu gitondo cya kare.+
6 Abantu bo mu bihugu baravurunganye, ubwami bukurwaho.
Imana yumvikanishije ijwi ryayo maze isi irashonga.+
7 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.+
Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukagira umutekano.* (Sela)
8 Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,
Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.
9 Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.+
Umuheto arawuvunagura n’icumu araricagagura.
Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.
10 “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari njye Mana.
Nzahabwa icyubahiro mu bihugu byose.+
Nzahabwa icyubahiro mu isi.”+
11 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.+
Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukabona umutekano.+ (Sela)
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
47 Bantu mwese nimukome amashyi.
Nimusingize Imana murangurura amajwi y’ibyishimo yo gutsinda,
Ni Umwami ukomeye utegeka isi yose.+
5 Imana yaje abantu barimo barangurura amajwi y’ibyishimo.
Yehova yaje abantu bari kuvuza impanda.*
6 Nimusingize Imana muririmba, nimuyisingize.
Nimumusingize muririmba kandi mugaragaze ubwenge.
8 Imana yabaye umwami w’isi yose.+
Imana yicaye ku ntebe yayo yera y’ubwami.
9 Abayobozi b’abantu bateraniye hamwe
N’abantu b’Imana ya Aburahamu,
Kuko abategetsi b’isi ari ab’Imana.
Imana ifite icyubahiro cyinshi.+
Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
48 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.
Nasingirizwe mu mujyi w’Imana yacu, ku musozi we wera.
2 Umusozi wa Siyoni uri kure mu majyaruguru.+
Ni mwiza kubera uburebure bwawo. Ni wo byishimo by’isi yose.
Ni umujyi w’Umwami Ukomeye.+
4 Dore abami barasezeranye bahurira hamwe,
Barazana.
5 Babonye uwo mujyi baratangara cyane,
Bagira ubwoba bwinshi, bacikamo igikuba barahunga.
6 Baratitiye bagira ububabare bwinshi,
Nk’ubw’umugore uri kubyara.
7 Mana umenagura amato y’i Tarushishi ukoresheje umuyaga uturuka iburasirazuba.
8 Ibyo twumvise ni na byo tubonye,
Mu mujyi wa Yehova nyiri ingabo, mu mujyi w’Imana yacu.
Imana izawukomeza kugeza iteka ryose.+ (Sela)
Ukoresha imbaraga zawe ugakora ibikwiriye.+
13 Mwerekeze ubwenge bwanyu ku nkuta zayo zikomeye,+
Mugenzure iminara yayo,
Kugira ngo muzabibwire ab’igihe kizaza,
Ni yo izatuyobora mu mibereho yacu yose.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
49 Bantu mwese, nimwumve.
Bantu b’iki gihe mwese, nimutege amatwi.
2 Aboroheje n’abakomeye,
Abakire n’abakene mwese nimutege amatwi.
4 Nzita ku migani irimo ubwenge.
Nzasobanura igisakuzo cyanjye ncuranga inanga.
Bagakomeza kwiratana ubutunzi bwabo bwinshi,+
7 Nta n’umwe muri bo ushobora gucungura mugenzi we,
Cyangwa ngo ahe Imana incungu ye,+
8 (Incungu y’ubuzima bw’umuntu irahenze cyane,
Ku buryo nta wabona ikiguzi cyayo)
9 Kugira ngo azabeho iteka ntajye mu mva.*+
10 Nta muntu utazi ko abanyabwenge na bo bapfa,
Umuntu utagira ubwenge n’udatekereza bose barapfa,+
Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+
11 Icyo baba bifuza mu mitima yabo ni uko amazu yabo yagumaho iteka ryose,
Aho batuye hakagumaho uko ibihe bisimburana.
Amasambu yabo bayitiriye amazina yabo.
12 Nyamara umuntu, nubwo yaba afite icyubahiro, ntakomeza kubaho.+
Nta cyo arusha inyamaswa. Arapfa nk’uko na zo zipfa.+
13 Uko ni ko abantu batagira ubwenge bamera,+
Kimwe n’ababakurikira bakishimira amagambo yabo yo kwiyemera. (Sela)
Mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+
Bazapfa bibagirane.+
Bazatura mu Mva+ aho gutura mu mazu yabo meza.+
15 Ariko njyewe Imana izancungura inkure mu Mva.+
Izankurayo inshyire ahantu hari umutekano. (Sela)
16 Ntugahangayikishwe n’uko hari umuntu ubaye umukire,
N’ibyo atunze bikiyongera.
17 Kuko iyo apfuye adashobora kugira ikintu na kimwe ajyana.+
Mu byo atunze byose nta na kimwe azamanukana mu mva.+
18 Kuko igihe yari akiriho yakomeje kwihimbaza.+
(Kandi iyo ukize abantu baragushimagiza.)+
19 Amaherezo azapfa nk’uko ba sekuruza bapfuye.
Ari we, ari na ba sekuruza, nta wuzongera kubona umucyo.
20 Umuntu wese udasobanukiwe ibi nubwo yaba afite icyubahiro,+
Nta cyo aba arusha inyamaswa. Arapfa nk’uko na zo zipfa.
Indirimbo ya Asafu.+
50 Yehova Imana isumba izindi mana zose,+ yaravuze.
Nuko ahamagara abatuye ku isi hose,
Kuva iburasirazuba kugeza iburengerazuba.
2 Imana yohereje umucyo wayo iri kuri Siyoni, ari wo mujyi ufite ubwiza buhebuje.+
3 Imana yacu izaza kandi ntishobora gukomeza guceceka.+
Imbere yayo hari umuriro utwika,+
Kandi mu mpande zayo hose ikikijwe n’imvura nyinshi irimo imiyaga ikaze.+
5 Imana iravuga iti: “Nimuteranye indahemuka zanjye zize aho ndi,
Abe ari zo zigirana nanjye isezerano rishingiye ku bitambo.”+
7 “Bantu banjye, nimutege amatwi mbabwire.
Isirayeli we, ngiye kugushinja.+
Ni njye Mana, kandi ndi Imana yawe.+
9 Nta kimasa nzakura mu nzu yawe.
Nta n’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe,+
10 Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+
N’inyamaswa ziri ku misozi zose ni izanjye.
15 Ku munsi w’ibyago uzantabaze.+
Nanjye nzagutabara, maze nawe uzansingize.”+
16 Ariko umuntu mubi we, Imana izamubwira iti:
“Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kuvuga amategeko yanjye,+
No kuvuga ibyerekeye isezerano ryanjye?+
21 Ibyo byose warabikoze nkomeza kwicecekera,
Maze wibwira ko meze nkawe.
Ariko ubu ngiye kuguhana,
Kandi ibyo ngushinja byose nzabikubwira.+
23 Umuntu untambira ibitambo byo kunshimira ni we unsingiza,+
Kandi umuntu ukomeza gukora ibikwiriye,
Nzamukiza.”+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo Dawidi yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi asambaniye na Batisheba.+
51 Mana, ungirire neza kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Umpanagureho ibyaha byanjye, kuko imbabazi zawe ari nyinshi.+
Ni yo mpamvu ibyo uvuga bikiranuka,
Kandi iyo uciye urubanza ruba ari urw’ukuri.+
6 Nzi ko wishimira ukuri kuvuye ku mutima.+
Unyigishe kugira ngo mbe umunyabwenge.
7 Unyezeho icyaha* cyanjye kugira ngo mbe umuntu utanduye.+
Unyuhagire kugira ngo nere ndushe urubura.+
10 Mana, umfashe kugira ibyifuzo bitanduye,+
Kandi umfashe guhindura imitekerereze yanjye+ kugira ngo mbe indahemuka.
11 Ntunte kure y’amaso yawe,
Kandi ntumvaneho umwuka wawe wera.
12 Ongera umpe ibyishimo nk’ibyo nari mfite igihe wankizaga,+
Kandi umfashe ngire icyifuzo cyo kukumvira.
14 Mana yanjye, ni wowe unkiza.+
Mbabarira kubera ko nicishije umuntu.+ Numbabarira bizatuma nishimira gukora ibyo gukiranuka kwawe.+
16 Ibyo ushaka si ibitambo, naho ubundi nari kubitamba.+
Ntunezezwa n’ibitambo bitwikwa n’umuriro.+
17 Ibitambo Imana yemera ni iby’umuntu wihana.
Umuntu wihana kandi wicisha bugufi, Mana ntuzamwirengagiza.+
18 Girira impuhwe Siyoni kandi uyikorere ibyiza.
Wubake inkuta za Yerusalemu.
19 Ni bwo uzishimira ibitambo byo gukiranuka,
Ukishimira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambwa byose uko byakabaye.
Ni bwo ibimasa bizatambirwa ku gicaniro* cyawe.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Masikili.* Iyi ni zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+
52 Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+
Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu ruhoraho iteka ryose.+
2 Ururimi rwawe rutyaye nk’icyuma cyogosha.+
Rucura imigambi mibi kandi rurariganya.+
3 Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza.
Ukunda kubeshya aho kuvugisha ukuri. (Sela)
4 Ukunda amagambo mabi,
Kandi ururimi rwawe rurariganya.
5 Ni yo mpamvu Imana izakurimbura.+
Izagufata ikuvane mu ihema ryawe.+
Izagukuraho ntiwongere kubarizwa mu bantu bazima.+ (Sela)
7 “Dore umuntu utarashakiye ubuhungiro ku Mana,+
Ahubwo akiringira ubutunzi bwe bwinshi,+
Kandi akishingikiriza ku migambi ye mibi.”
8 Ariko njye nzamera nk’igiti cyiza cy’umwelayo kiri mu nzu y’Imana.
Niringiye ko Imana izakomeza kungaragariza urukundo rudahemuka+ iteka ryose.
9 Nzagusingiza iteka ryose kubera ibyo wakoze.+
Nzagaragaza ko niringira izina ryawe,+
Ndi kumwe n’indahemuka zawe.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mahalati.* Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi.
53 Abantu batagira ubwenge baribwira bati:
“Yehova ntabaho.”+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.
Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantu,+
Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Imana.+
3 Abantu bose barayobye.
Bose barangiritse.
Nta n’umwe ukora ibyiza,
Habe n’umwe.+
4 Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge?
Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya.
Ntibasenga Yehova.+
5 Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,
Ubwoba batigeze bumva mbere yaho,
Kuko Imana izatatanya amagufwa y’abantu bose barwanya Isirayeli.
Isirayeli azabakoza isoni kuko na Yehova ubwe yabanze.
6 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+
Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,
Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe abantu b’i Zifu bajyaga kwa Sawuli bakamubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu.”+
2 Mana, umva isengesho ryanjye,+
Utege amatwi ibyo nkubwira,
3 Kuko hari abanzi bahagurukiye kundwanya,
Hakaba n’abagome bashaka kunyica.+
Ntibubaha Imana.+ (Sela)
Yehova ari kumwe n’abanshyigikira.
5 Abanzi banjye azabishyura+ ibibi bakoze.
Mana yanjye barimbure nk’uko wabisezeranyije.+
6 Nzagutambira igitambo+ mbikuye ku mutima.
Yehova, nzasingiza izina ryawe kuko ari byo byiza.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Masikili.* Ni zaburi ya Dawidi.
2 Umva ibyo ngusaba kandi unsubize.+
Ibibazo mfite bimbuza amahoro,+
Ngahangayika cyane,
3 Bitewe n’ibyo abanzi banjye bavuga,
N’abagome banzengereza.
Bakomeza kunteza ibibazo,
Kandi barandakarira, bakanyanga cyane.+
4 Umutima wanjye ufite agahinda kenshi.+
Ndatinya cyane ko bashobora kunyica!+
5 Mfite ubwoba bwinshi kandi ndatitira.
Ndumva mpinda umushyitsi.
6 Mpora mvuga nti: “Iyaba gusa nari mfite amababa nk’ay’inuma!
Mba ngurutse nkajya gutura ahantu hari umutekano.
8 Nakwihuta nkajya kwihisha.
Nkihisha umuyaga ukaze n’imvura nyinshi.”
9 Yehova, batere kugira urujijo kandi uburizemo imigambi yabo,+
Kuko urugomo n’amakimbirane byabaye byinshi mu mujyi.
Kandi iyo aba ari umuntu unyanga ushaka kungirira nabi,
Mba naramwihishe.
14 Twari incuti cyane,
Kandi twajyanaga mu nzu y’Imana turi kumwe n’abantu benshi.
15 Abanzi banjye nibarimbuke bashire!+
Bamanuke bajye mu Mva* ari bazima,
Kuko bahora bakora ibibi kandi ni byo bibaranga.
17 Haba nimugoroba, mu gitondo no ku manywa mba mpangayitse ndi gutaka,+
Kandi Imana yumva ijwi ryanjye.+
Banze guhinduka
Kandi ntibatinya Imana.+
20 Incuti yanjye* yarwanyije abo bari babanye amahoro.+
Yishe isezerano bagiranye.+
Amagambo ye yorohereye kurusha amavuta,
Nyamara ameze nk’inkota zityaye.+
Ntazigera yemera ko umukiranutsi agwa.*+
23 Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu mva.+
Abo bantu bariganya kandi bamennye amaraso, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’igihe bari kuzamara.+
Ariko njye, nzakwiringira.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Inuma icecetse ya kure.” Mikitamu.* Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.+
56 Mana, ungirire neza kuko abantu banyibasiye.
Barandwanya bukarinda bwira, bagakomeza kunkandamiza.
2 Abanzi banjye bakomeza kungirira nabi bukarinda bwira.
Hari benshi bishyira hejuru bakandwanya.
3 Ariko igihe cyose mfite ubwoba,+ ndakwiringira.+
4 Nzasingiza Imana kubera amasezerano yayo.
Imana ni yo niringiye, sinzatinya.
Umuntu yantwara iki?+
5 Banteza ibibazo kugeza bwije.
Nta kindi batekereza uretse kungirira nabi.+
6 Barihisha kugira ngo bangabeho ibitero.
7 Mana, ubange bitewe n’ibikorwa byabo bibi.
Urakarire abo bantu ubarimbure.+
8 Uzi ibibazo nahuye na byo mpunga.+
Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu.+
Imibabaro yanjye yose wayanditse mu gitabo cyawe.+
9 Umunsi nzagutabaza ngo umfashe, abanzi banjye bazahunga.+
Nizeye ntashidikanya ko unshyigikiye.+
10 Nzasingiza Imana kubera amasezerano yayo.
Nzasingiza Yehova kubera ibyo yasezeranyije.
11 Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+
Umuntu yantwara iki?+
12 Mana, hari ibintu nagusezeranyije ngomba gukora.+
Nzagutura ibitambo kugira ngo ngushimire,+
Kandi ugatuma nkomera,+
Kugira ngo nkomeze kubaho maze ngukorere.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Mikitamu.* Ni Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.+
Nahungiye mu mababa yawe kugeza aho ibyago bizashirira.+
2 Ntakambira Imana Isumbabyose.
Ntakambira Imana y’ukuri, yo inkiza ibyago byanjye byose.
3 Izantabara iri mu ijuru kandi inkize.+
Izatuma abashaka kungirira nabi nta cyo bageraho. (Sela)
Imana izagaragaza ko igira urukundo rudahemuka kandi ko yiringirwa.+
4 Nkikijwe n’abantu bameze nk’intare.+
N’iyo ndyamye ngo nsinzire, iruhande rwanjye haba hari abantu bameze nk’inyamaswa z’inkazi kandi ziryana.
Amenyo yabo ameze nk’amacumu n’imyambi,
N’indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+
6 Abanzi banjye banteze umutego. +
Ndahangayitse cyane.+
Bancukuriye umwobo,
Ariko ni bo bawuguyemo.+ (Sela)
7 Mana, niyemeje kukubera indahemuka.+
Rwose nzakubera indahemuka.
Nzakuririmbira kandi ngucurangire.
8 Reka mbyuke.
Reka mbyuke izuba ritararasa,
Kuko nshaka gucuranga inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki.+
9 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi.+
Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Ni zaburi ya Dawidi. Mikitamu.*
58 Ese mwashobora kuvuga ibyo gukiranuka kandi mwicecekeye?+
Mwa bana b’abantu mwe, ese mushobora guca imanza zitabera?+
2 Ntibishoboka, kuko mu mitima yanyu muba mupanga imigambi yo gukora ibibi,+
Kandi mukorera mu gihugu ibikorwa by’urugomo.+
3 Ababi bangiritse kuva bakivuka.
Batangiye kuyobagurika no kubeshya bakimara kuvuka.
4 Amagambo yabo ameze nk’ubumara bw’inzoka.+
Ntibumva! Bameze nk’inzoka y’inkazi yigira nkaho itumva.
6 Mana, ukure amenyo y’abo bagome.
Yehova, umenagure inzasaya z’abo bantu bameze nk’intare,
7 Bashireho nk’uko amazi atemba akagera aho agakama.
Imana ifate umuheto wayo maze ibarase imyambi bagwe.
8 Babe nk’ikinyamushongo kigenda gishonga.
Bamere nk’umwana wapfuye avuka, utarigeze abona izuba.
9 Mucana inkwi z’amahwa, ariko Imana izohereza umuyaga utware izo nkwi, izumye n’izitumye,
Mbere y’uko inkono zanyu zishyuha.+
11 Abantu bazavuga bati: “Rwose umukiranutsi ahabwa igihembo.+
Ni ukuri hariho Imana ica imanza mu isi.”+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Mikitamu.* Ni zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Sawuli yoherezaga abantu bakagota inzu ya Dawidi kugira ngo bamwice.+
2 Unkize abakora ibibi
N’abanyarugomo.
3 Dore barangenzura kugira ngo banyice.+
Abantu bafite imbaraga bangabaho ibitero,
Kandi rwose Yehova, sinigeze nigomeka ndetse nta cyaha nakoze.+
4 Nubwo nta cyaha nakoze, bariruka bakitegura kungabaho igitero.
Haguruka wumve gutaka kwanjye kandi urebe.
5 Yehova wowe Mana nyiri ingabo, uri Imana ya Isirayeli.+
Ngwino ugenzure abatuye ku isi bose.
Ntugirire imbabazi abagambanyi.+ (Sela)
7 Bahora bavuga amagambo mabi.
8 Ariko wowe Yehova, uzabaseka.+
Uzaseka abantu bo mu bihugu byose.+
9 Mana, ni wowe mbaraga zanjye kandi ni wowe mpanze amaso.+
Ni wowe mpungiraho nkagira umutekano.+
10 Imana yo ingaragariza urukundo rudahemuka izantabara.+
Izatuma nishima hejuru y’abanzi banjye.+
11 Ntubice kugira ngo abantu banjye batibagirwa.
Ubazerereze ukoresheje imbaraga zawe.
Bafatirwe mu mutego w’ubwibone bwabo,+
Kubera ko bifuriza abantu ibibi kandi bakabeshya.
13 Ubarakarire cyane ubarimbure.+
Ubarimbure ntibazongere kubaho.
Ubereke ko Imana ari yo itegeka mu bakomoka kuri Yakobo ikagera ku mpera z’isi.+ (Sela)
14 Bareke bagaruke nimugoroba.
Bareke bazenguruke umujyi bamoka nk’imbwa.+
16 Ariko njyewe nzaririmba mvuga iby’imbaraga zawe.+
Mu gitondo nzavuga nishimye iby’urukundo rwawe rudahemuka,
Kuko naguhungiyeho nkagira umutekano,+
Kandi iyo ndi mu bibazo bikomeye cyane ni wowe nsanga.+
17 Mana ni wowe mbaraga zanjye, nzakuririmbira.+
Ni wowe mpungiraho nkagira umutekano kandi ungaragariza urukundo rudahemuka.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Ururabo rwo Kwibutsa.” Mikitamu.* Ni zaburi ya Dawidi yo kwigisha. Yayihimbye igihe yarwanaga n’abantu b’i Aramu-naharayimu n’ab’i Aramu-soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu 12.000 mu Kibaya cy’Umunyu.+
60 Mana, waradutaye kandi utatanya ingabo zacu.+
Waraturakariye cyane. Ariko rwose ongera utugarukire.
2 Watumye isi itigita irasaduka.
Sana ahasadutse kugira ngo hatariduka.
3 Wateje abantu bawe ibyago bikomeye.
Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.*+
4 Wahaye abagutinya ikimenyetso,
Kugira ngo bahunge abarwanisha imiheto. (Sela)
“Nzishima ntange i Shekemu habe umurage w’abantu banjye,+
Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
7 Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.+
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
8 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
9 Ni nde uzanjyana mu mujyi wagoswe?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
10 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.+
12 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni zaburi ya Dawidi.
4 Nzaba umushyitsi mu ihema ryawe iteka ryose.+
Nzahungira mu mababa yawe.+ (Sela)
5 Mana, wumvise imihigo yanjye.
Wampaye umurage ugenewe abatinya izina ryawe.+
7 Azaba umwami imbere y’Imana iteka ryose.+
Urukundo rwawe n’ubudahemuka bwawe bimurinde.+
8 Nzaririmba nsingiza izina ryawe iteka ryose,+
Kugira ngo buri munsi nzajye nkora ibyo nagusezeranyije.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Mu by’ukuri, ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano.+
Sinzanyeganyezwa ngo niture hasi.+
3 Muzakomeza kugaba igitero ku wo mushaka kwica mugeze ryari?+
Mwese mumeze nk’urukuta ruhengamye, urukuta rw’amabuye rwenda kugwa.
4 Bajya inama bagamije kwambura umuntu umwanya ukomeye afite.*
Bishimira kubeshya.
Basabira abantu imigisha, ariko mu mitima yabo bakabifuriza ibyago.+ (Sela)
6 Mu by’ukuri ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano.
Sinzanyeganyezwa!+
7 Imana ni yo inkiza kandi ikampa icyubahiro.
Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye n’ubuhungiro bwanjye.+
8 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira igihe cyose.
Mujye muyibwira ibintu byose biri mu mitima yanyu.+
Imana ni yo buhungiro bwacu.+ (Sela)
9 Abantu ni umwuka gusa.
Abantu si abo kwiringirwa.+
Bose bashyizwe ku munzani maze umwuka ubarusha kuremera.+
10 Ntukumve ko niwiba cyangwa ukambura abandi,
Ari bwo uzaba umukire.
Ubutunzi bwawe nibuba bwinshi, ntukabwiringire.+
11 Imana yaravuze bwa mbere kandi nongera kumva isubiyemo iti:
“Imana ni yo itanga imbaraga.”+
Indirimbo ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda.+
63 Mana, uri Imana yanjye. Mpora ngushaka.+
Ndagukeneye nk’uko umuntu ufite inyota aba ashaka kunywa amazi.+
Ndumva nabuze imbaraga bitewe n’uko ngukeneye,
Aho ndi muri iki gihugu cyumye kandi kitagira amazi.+
2 Ni yo mpamvu naguhanze amaso uri ahera.
Nabonye imbaraga zawe n’icyubahiro cyawe.+
4 Ni yo mpamvu nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho.
Nzagusenga nambaza izina ryawe.
5 Ndanyuzwe kubera ko wampaye ibyiza kurusha ibindi.
Nzarangurura ijwi ry’ibyishimo ngusingiza.+
6 Iyo ndi mu buriri ndyamye ndakwibuka,
Kandi nkagutekerezaho nijoro mu gicuku,+
Kandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu mababa yawe.+
9 Ariko abampiga ngo banyice,
Bazapfa bajye mu mva.
11 Ariko umwami azishimira ibyo Imana izamukorera.
Abarahira mu izina ryayo bazayisingiza,
Kuko abavuga ibinyoma bazacecekeshwa.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni zaburi ya Dawidi.
Ndinda kugira ngo umwanzi wanjye atantera ubwoba.
3 Batyaza indimi zabo nk’inkota,
Bakavuga amagambo akomeretsa ameze nk’imyambi barashe,
4 Kugira ngo bibasire mu ibanga umuntu w’inyangamugayo.
Bamurasa bamutunguye kandi ntibatinya.
5 Bakomeza gucura imigambi mibi,
Bavugana uko bahisha imitego yabo.
Baba bavuga bati: “Nta wuzayibona!”+
6 Baba bashakisha ibindi bintu bibi bakora.
Bahisha imigambi mibi,+
Kandi nta wapfa kumenya ibyo buri wese muri bo atekereza.
8 Ibyo bavuga ni byo bizatuma bagwa.+
Ababareba bose bazabasuzugura kandi babazungurize umutwe.
9 Abantu bose bazagira ubwoba,
Maze bavuge ibyo Imana yakoze,
Kandi bazasobanukirwa neza imirimo yayo.+
10 Umukiranutsi azishima bitewe n’ibyo Yehova yakoze kandi azamuhungiraho.+
Abantu bose b’inyangamugayo bazishima.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi.
65 Mana, ukwiriye gusingirizwa muri Siyoni.+
Ibyo twagusezeranyije tuzabikora.+
2 Ni wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+
5 Mana mukiza wacu,
Uzadusubiza ukoresheje ibikorwa byawe biteye ubwoba,+ bigaragaza gukiranuka kwawe.
Abantu bose batuye ku isi,+ harimo n’abatuye kure cyane hakurya y’inyanja,
Barakwiringira.
6 Washyizeho imisozi urayikomeza ukoresheje imbaraga zawe.
Ni ukuri ufite ububasha bwinshi.+
7 Utuma inyanja irimo imiraba ihorera cyane, ituza.+
Nanone ucecekesha imivurungano y’abantu bo ku isi.+
8 Abatuye mu duce twa kure cyane tw’isi bazagira ubwoba bitewe n’ibikorwa byawe bitangaje.+
Utuma abantu bose batuye iburasirazuba kugeza iburengerazuba, barangurura amajwi y’ibyishimo.
Wayishyizemo imigezi myinshi cyane.
Utuma ku isi hamera ibiribwa bitunga abantu,+
Kuko uko ari ko wayiremye.
10 Uyobora amazi mu mirima, ugasanza ubutaka bukamera neza.
Ubugushamo imvura bukoroha, ugaha umugisha imbuto zibumeramo.+
11 Buri mwaka utanga imigisha myinshi.
Aho wajya hose haba hari ibintu byiza byinshi.+
Ibintu byose birangurura amajwi byishimye kandi byose biraririmba.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo.
66 Mwebwe mwese abatuye ku isi, nimurangurure amajwi y’ibyishimo musingiza Imana.+
2 Muririmbe musingiza izina ryayo rihebuje.
Nimuyisingize kandi muyiheshe icyubahiro.+
3 Mubwire Imana muti: “Mbega ukuntu imirimo yawe iteye ubwoba!+
Abanzi bawe bazaza aho uri batinya,
Bitewe n’imbaraga zawe nyinshi.+
6 Inyanja yayihinduye ubutaka bwumutse.+
Ba sogokuruza bambutse uruzi n’amaguru.+
Aho ni ho twatangiriye kwishima kubera ibyo Imana yadukoreye.+
7 Itegekesha ububasha bwayo iteka ryose.+
Ihora ireba abatuye isi.+
Abanga kumva ntibakishyire hejuru.+ (Sela.)
Waradutunganyije nk’uko batunganya ifeza.
11 Watugushije mu mutego w’abahigi.
Watwikoreje imitwaro iremereye.
12 Wemeye ko abantu batugenda hejuru.
Twanyuze mu muriro no mu mazi,
Hanyuma ubituvanamo utujyana ahantu heza, twumva turahumurijwe.
13 Nzaza mu nzu yawe nzanye igitambo gitwikwa n’umuriro.+
Nabigusezeranyije igihe nari ndi mu bibazo byinshi.
15 Nzagutambira ibitambo by’amatungo abyibushye bitwikwa n’umuriro,
Ngutambire ibitambo by’amasekurume* y’intama.
Nzagutambira ibimasa n’amasekurume y’ihene. (Sela)
17 Nasenze Imana nyitabaza,
Kandi nkoresha ururimi rwanjye nyisingiza.
20 Imana nisingizwe kuko itirengagije isengesho ryanjye,
Kandi ntiyaretse kungaragariza urukundo rudahemuka.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga.
67 Imana izatugirira neza kandi iduhe umugisha.
Izagaragaza ko itwishimira+ (Sela)
2 Kugira ngo ibyo ikora bimenyekane mu isi,+
Kandi abantu bo ku isi hose bamenye ibikorwa byayo byo gukiza.+
3 Mana, abantu nibagusingize.
Reka abantu bose bagusingize.
4 Abantu bo mu bihugu byose nibanezerwe kandi barangurure ijwi ry’ibyishimo,+
Kuko uzacira abantu bose urubanza rukiranuka,+
Ukayobora abatuye ku isi bose. (Sela)
5 Mana, abantu nibagusingize.
Reka abantu bose bagusingize.
6 Ubutaka bwo ku isi buzera cyane.+
Imana, ari yo Mana yacu, izaduha imigisha.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi.
2 Ubirukane bagende nk’uko umwotsi ujyanwa n’umuyaga.
4 Muririmbire Imana, musingize izina ryayo.+
Nimuririmbire unyura mu bibaya byo mu butayu.*
Izina rye ni Yah.*+ Munezererwe imbere ye.
6 Imana ituma abari mu bwigunge babona aho kuba.+
Irekura imfungwa igatuma zibaho neza,+
Ariko abinangira bazatura mu gihugu gifite ubutaka bwumagaye.+
Mana ya Isirayeli, watumye umusozi wa Sinayi na wo utigita.+
9 Mana, wagushije imvura nyinshi.
Igihe abantu bawe bananirwaga, wabongereye imbaraga.
Mana, wagaragaje ineza yawe uha abakene ibyo bakeneye.
12 Abami n’ingabo zabo barahunga,+ bakagenda.
Umugore usigara ku rugo ahabwa ku byasahuwe.+
13 Nubwo mwakomeje kuryama hagati y’ibirundo by’ivu byo mu nkambi,
Muzatahuka mumeze nk’inuma ifite amababa arabagirana nk’ifeza,
Amababa maremare yayo arabagirana nka zahabu nziza.
15 Umusozi w’i Bashani+ ni umusozi w’Imana.*
Umusozi w’i Bashani ni umusozi ufite udusongero twinshi.
16 Mwa misozi ifite udusongero twinshi mwe, ni iki gituma mukomeza kurebana ishyari
Umusozi Imana yahisemo kugira ngo iwutureho?+
Kandi rwose Yehova azawuturaho iteka.+
17 Amagare y’intambara y’Imana abarirwa mu bihumbi byinshi cyane.+
Yehova yaturutse kuri Sinayi ajya ahera.+
Yehova* Mana, ndetse n’abinangira+ warabatwaye kugira ngo uture muri bo.
19 Yehova nasingizwe, we wikorera imitwaro yacu buri munsi,+
We Mana y’ukuri akaba n’umukiza wacu. (Sela)
20 Imana y’ukuri ni yo idukiza.+
Yehova, Umwami w’Ikirenga ni we ukiza abantu urupfu.+
21 Ni ukuri, Imana izamenagura imitwe y’abanzi bayo.
Izajanjagura umutwe w’umuntu wese ukomeza gukora icyaha.+
22 Yehova yaravuze ati: “Nzabagarura mbakuye i Bashani.+
Nzabagarura mbakuye hasi cyane mu nyanja,
23 Kugira ngo ibirenge byanyu bikandagire mu maraso y’abanzi,+
N’imbwa zanyu zirigate amaraso yabo.”
24 Babona imitambagiro* y’abantu bawe Mana.
Mwami wanjye, babona imitambagiro y’abantu bawe bajya ahera.+
26 Mwebwe mwese abakomoka ku Isoko ya Isirayeli,
Nimusingirize Yehova Imana muri aho abantu benshi bateraniye.+
27 Benyamini+ ari we muto kurusha abandi arabategeka.
Abatware b’i Buyuda hamwe n’abantu benshi barangurura amajwi.
Abatware ba Zabuloni n’abatware ba Nafutali, barabategeka.
28 Imana yawe yategetse ko uzagira imbaraga.
Mana, garagaza imbaraga, wowe waturwanyeho.+
30 Cyaha inyamaswa zo mu rubingo
N’ibimasa+ n’inyana,
Kugira ngo abantu baze bagupfukamire bazanye ibiceri by’ifeza.
Utatanye abantu bishimira intambara.
31 Ibikoresho bicuzwe mu muringa bizaturuka muri Egiputa.+
Abantu b’i Kushi bazahita bazanira Imana impano.
32 Mwa bantu bo mu bwami bwo ku isi mwe, nimuririmbire Imana.+
Nimusingize Yehova muririmba.* (Sela)
33 Muririmbire ugendera mu ijuru risumba andi majuru kuva kera.+
Arangurura ijwi rifite imbaraga rihinda nk’iry’inkuba.
34 Mwemere ko Imana ifite imbaraga.+
Itegeka Isirayeli,
Kandi igaragaza imbaraga zayo iri mu ijuru.
35 Ni Imana iteye ubwoba aho iri mu rusengero rwayo rukomeye.+
Ni Imana ya Isirayeli,
Iha abantu imbaraga n’ubushobozi.+
Imana nisingizwe.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo icurangwa mu njyana yitwa “Indabo.”* Ni zaburi ya Dawidi.
69 Mana, nkiza kuko amazi agiye kunyica.+
2 Narigise mu byondo. Nabuze ubutaka bukomeye nahagararaho.+
Nageze mu mazi maremare,
Kandi umugezi warantembanye.+
Nategereje Imana amaso yanjye araruha bitewe n’akababaro.+
Abashaka kunyica,
Ari bo banyangira ubusa, na bo babaye benshi.
Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.
5 Mana, wamenye ubujiji bwanjye,
Kandi uzi neza icyaha cyanjye.
6 Yehova nyiri ingabo, wowe Mwami w’Ikirenga,
Abakwiringira ntibagakorwe n’isoni ari njye biturutseho.
Mana ya Isirayeli,
Abagushaka ntibagasebe ari njye ubiteye.
8 Abo tuvukana bamfata nk’umuntu batazi.
Bene mama bambona nk’umunyamahanga.+
12 Abicara ku marembo y’umujyi bahora bamvuga,
Kandi nabaye indirimbo y’abasinzi.
Unsubize ugaragaze ko ari wowe mukiza nyakuri,
Kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+
14 Nkiza unkure mu byondo,
Kugira ngo ntarigita.
Unkize abanyanga
Kandi unkize amazi maremare.+
15 Ntiwemere ko amazi menshi y’imyuzure antembana,+
Cyangwa ngo ndohame,
Kandi ntiwemere ko ngwa mu rwobo* ngo amazi yarwo andengere.+
16 Yehova, nsubiza kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+
Unyiteho kuko ufite imbabazi nyinshi.+
17 Ntunyirengagize kuko ndi umugaragu wawe.+
Gira vuba unsubize kuko ndi mu bibazo bikomeye.+
18 Ngwino hafi yanjye untabare.
Nkiza abanzi banjye.*
19 Uzi ukuntu bantuka, bakankoza isoni kandi bakansebya.+
Abanzi banjye bose urabazi.
20 Igitutsi natutswe cyankomerekeje umutima, kandi cyanteye igisebe kidakira.*
Nakomeje gutegereza ko hagira ungirira impuhwe, ariko sinabona n’umwe.+
Nategereje abampumuriza ndaheba.+
23 Amaso yabo ahume ntakomeze kureba,
Kandi mu rukenyerero rwabo hajye hahora hajegajega.
25 Aho batuye uhahindure amatongo,
Kandi amahema yabo abure uyaturamo,+
26 Kuko bakurikiranye uwo wakubise,
Kandi bagakomeza kuvuga ububabare bw’abo wakomerekeje.
27 Ubahane bikomeye bitewe n’ibyaha byabo,
Kandi ntubone ko ari abakiranutsi.
29 Ariko ndababaye kandi ndaribwa.+
Mana, koresha imbaraga zawe zo gukiza maze undinde.
30 Nzaririmbira Imana nsingiza izina ryayo,
Kandi nzayishimira nyiheshe icyubahiro.
31 Ibyo ni byo bizashimisha Yehova kurusha ibitambo by’ibimasa,
Ndetse kurusha ikimasa kibyibushye gifite amahembe n’ibinono.+
32 Abicisha bugufi bazabibona bishime.
Mwa bashaka Imana mwe, nimugire ubutwari.
34 Ijuru n’isi nibimusingize.+
Inyanja n’ibirimo byose na byo nibimusingize,
35 Kuko Imana izakiza Siyoni,+
Ikongera kubaka imijyi y’i Buyuda.
Bazahatura bahigarurire.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi yo kwibutsa.
70 Mana, nkiza.
Yehova, banguka untabare.+
2 Abanshakisha ngo banyice,
Bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishimira ibyago byanjye,
Bahunge kandi basebe.
3 Abambwira bati: “Awa!”
Bakorwe n’ikimwaro kandi bahunge.
Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza bajye bahora bavuga bati:
“Imana nisingizwe.”
5 Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.+
Yehova, banguka untabare.+
Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.+
Mana yanjye, ntutinde.+
71 Yehova, ni wowe nahungiyeho.
Ntuzemere ko nkorwa n’isoni.+
2 Unkize kandi undokore kubera ko ukiranuka.
Utegeke ko nkizwa,
Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho, nkabona umutekano.+
6 Uhereye igihe navukiye ni wowe nishingikirizaho.
Ni wowe wankuye mu nda ya mama.+
Nzahora ngusingiza.
7 Abantu benshi iyo bambonye barantangarira kandi bakanshima,
Ariko nzi ko ari wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
Mvuga ubwiza bwawe bukarinda bwira.
10 Abanzi banjye bavuga amagambo bandwanya,
N’abashaka kunyica bakagambana,+
11 Bagira bati: “Imana yaramutaye.
Nimumukurikire mumufate kuko atagira umutabara.”+
12 Mana, ntukomeze kumba kure.
Mana yanjye, banguka untabare.+
Abanyifuriza ibyago basebe,
Kandi bacishwe bugufi.+
14 Ariko njye nzakomeza gutegereza.
Nzagusingiza, ndetse ndushe uko nabikoraga mbere.
15 Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe,+
Mvuge ibikorwa byawe byo gukiza burinde bwira,
Nubwo ari byinshi cyane ku buryo ntabasha kubibara byose.+
16 Yehova Mwami w’Ikirenga,
Nzaza mvuge ibikorwa byawe bikomeye.
Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe.
18 Mana, ntundeke nubwo ngeze mu zabukuru kandi nkaba mfite imvi.+
Reka mbwire ab’igihe kizaza iby’imbaraga zawe,
Mbwire n’abazakurikiraho ibyo gukomera kwawe.+
19 Mana, gukiranuka kwawe kurahambaye.+
Wakoze ibintu byinshi bikomeye.
Mana, ni nde uhwanye nawe?+
21 Unyongerere icyubahiro,
Undinde kandi umpumurize.
Uwera wa Isirayeli,
Nzagusingiza ndirimba ncuranga n’inanga.
Ibyerekeye Salomo.
72 Mana, utume umwami amenya guca imanza nkawe,
Kandi ufashe umwana w’umwami amenye gukiranuka kwawe.+
2 Aburanire abantu bawe akurikije gukiranuka,
Kandi aburanire abantu bawe boroheje, akurikije ubutabera.+
3 Imisozi nizanire abantu amahoro,
N’udusozi tubazanire amahoro binyuze ku gukiranuka.
5 Mana, abantu bawe bazagutinya iteka ryose,
Nk’uko izuba n’ukwezi bihoraho iteka ryose.
Bazakomeza kugutinya, uko ibihe bizagenda bisimburana.+
6 Ibintu umwami azakora bizamera nk’imvura igwa ahantu batemye ibyatsi,
Bimere nk’imvura nyinshi itosa ubutaka.+
7 Igihe azaba ategeka, abakiranutsi bazaba bamerewe neza,+
Kandi amahoro azahoraho,+ nk’uko ukwezi guhoraho.
8 Azagira abayoboke kuva ku nyanja imwe kugeza ku yindi,
No kuva ku Ruzi rwa Ufurate kugeza ku mpera z’isi.+
10 Abami b’i Tarushishi n’abami b’ibirwa bazamuzanira amaturo.+
Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazamuzanira impano.+
11 Abami bose bazamwunamira,
N’abantu bo mu bihugu byose, bazamukorera.
12 Azakiza abakene batabaza,
Akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera.
13 Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene,
Kandi azakiza abakene.
15 Umwami arakabaho, ahabwe kuri zahabu y’i Sheba.+
Baragahora basenga bamusabira.
Nahabwe umugisha uko bwije n’uko bukeye.
16 Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.+
Bizaba byinshi cyane hejuru mu misozi.
Imirima y’umwami izera cyane nk’iyo muri Libani.+
Abaturage bo mu mijyi bazaba benshi nk’ibyatsi byo ku isi.+
17 Izina ry’umwami, rizahoraho iteka.+
Rizamamara iteka ryose, nk’uko izuba rihoraho iteka ryose.
Abantu benshi bazabona umugisha binyuze kuri we.+
Abantu bo ku isi bose, bazabona ko yishimye.
18 Yehova Imana, we Mana ya Isirayeli, nasingizwe.+
Ni we wenyine ukora ibintu bitangaje.+
Amen! Amen!
20 Amasengesho ya Dawidi umuhungu wa Yesayi arangiriye aha.+
IGITABO CYA GATATU
(Zaburi 73–89)
Indirimbo ya Asafu.+
73 Ni ukuri, Imana igirira neza Isirayeli. Igirira neza abafite imitima itanduye.+
2 Ariko njye, intambwe zanjye zari hafi kuyoba.
Ibirenge byanjye byari bigiye kunyerera.+
4 Bapfa neza, batababara.
Baba bafite ubuzima bwiza, kandi barariye neza.+
5 Nta nubwo bahura n’imihangayiko nk’iy’abandi bantu,+
Kandi ntibagira ingorane nk’izo abandi bahura na zo.+
6 Ni cyo gituma ubwibone bwabo bugaragarira bose nk’umukufi wo mu ijosi,+
Kandi bahorana urugomo nk’uko umuntu ahora yambaye imyenda.
7 Amaso yabo aba yarahenengeye bitewe no kubyibuha cyane.
Baba batunze ibirenze ibyo umuntu yatekereza.
8 Barasekana kandi bakavuga ibibi.+
Birata bavuga ibyo gukandamiza abandi.+
9 Bavugana ubwirasi nkaho bari hejuru ku ijuru,
Kandi bazerera mu isi bavuga ibyo bishakiye.
11 Baravuga bati: “Imana yabimenya ite?+
Kandi se Isumbabyose yabibwirwa n’iki?”
12 Uko ni ko abantu babi bameze. Biberaho nta kibahangayikishije.+
Ubutunzi bwabo buhora bwiyongera.+
13 Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa,
Kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko nta kosa mfite.+
15 Icyakora iyo nza kuvuga ibyo bintu,
Nari kuba ngambaniye abantu bawe.
16 Nagerageje kubitekerezaho ngo mbisobanukirwe,
Ariko birampangayikisha cyane,
17 Kugeza ubwo nagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana,
Maze nsobanukirwa neza amaherezo y’ababi.
19 Mbega ngo barahura n’ibibazo!+
Barimbuka mu kanya gato, iherezo ryabo rikaba ribi cyane.
20 Yehova, nk’uko inzozi zibagirana nyuma yo gukanguka,
Ni ko nawe uzabibagirwa.
22 Nabaye nk’umuntu w’injiji kandi nta bwenge nari mfite.
Nari meze nk’inyamaswa imbere yawe.
23 Ariko ubu mporana nawe.
Wamfashe ukuboko kw’iburyo.+
26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucika intege,
Ariko Imana ni igitare cyanjye. Ndayiringira n’umutima wanjye wose. Ni Imana yanjye kugeza iteka ryose.+
27 Abakomeza kuba kure yawe bazarimbuka.
Uzarimbura* umuntu wese ukureka akajya gusenga izindi mana.*+
28 Ariko njyewe, kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro.+
Yehova we Mwami w’Ikirenga ni we nagize ubuhungiro bwanjye,
Kugira ngo namamaze imirimo ye yose.+
74 Mana, kuki wadutaye burundu?+
Ni iki gituma ukomeza kurakarira umukumbi wawe?*+
2 Ibuka abantu wagize abawe kuva kera,+
Wibuke abantu wacunguye bakaba umurage wawe,+
Wibuke n’uyu Musozi wa Siyoni watuyeho.+
3 Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+
Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+
4 Abakurwanya baririmbiye mu rusengero rwawe indirimbo zo gutsinda.+
Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.
5 Bari bameze nk’abantu bafite amashoka, bagatema ishyamba ry’inzitane.
6 Ibishushanyo bitatse ku nkuta z’urusengero,+ byose babimenaguje amashoka n’inyundo.
Banduje ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.
8 Bo, ndetse n’ababakomokaho, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati:
“Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”
9 Nta kimenyetso kituranga kigihari.
Nta muhanuzi ukiriho,
Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara.
10 Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+
Ese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+
11 Kuki utarambura ukuboko kwawe kw’iburyo ngo ugire icyo ukora?+
Wikomeza kwifata,* rambura ukuboko kwawe maze ubarimbure.
12 Mana yanjye, uri Umwami wanjye kuva kera.
Ni wowe ukorera mu isi ibikorwa byo gukiza.+
13 Ni wowe watumye inyanja yibirindura ukoresheje imbaraga zawe.+
Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.
14 Wajanjaguye umutwe w’igikoko cyo mu nyanja.*
Wagihaye abatuye mu butayu kugira ngo bakirye.
15 Ni wowe wasatuye ubutaka, amasoko y’amazi aradudubiza n’imigezi iratemba.+
Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+
16 Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro na ryo ni iryawe.
Ni wowe waremye urumuri n’izuba.+
17 Ni wowe washyizeho imipaka yose y’isi.+
Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+
18 Yehova, ibuka ibitutsi umwanzi agutuka,
Kandi wibuke ukuntu abantu batagira ubwenge basuzugura izina ryawe.+
19 Ntiwemere ko intungura* yawe iribwa n’inyamaswa zo mu gasozi.
Ntukomeze kwibagirwa abantu bawe bababaye.
20 Ibuka isezerano ryawe,
Kuko ahantu ho ku isi hari umwijima hakorerwa ibikorwa by’urugomo.
21 Ntukemere ko abakandamizwa bakozwa isoni.+
Aboroheje n’abakene nibasingize izina ryawe.+
22 Mana, haguruka wiburanire.
Ibuka ibitutsi abantu batagira ubwenge birirwa bagutuka, bukarinda bwira.+
23 Ntiwibagirwe ibyo abanzi bawe bavuga.
Dore urusaku rw’abakurwanya ruhora ruzamuka.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri munjyana yitwa: “Wirimbura.” Ni indirimbo ya Asafu.+
75 Turagushimiye Mana. Turagushimiye.
Tuzi ko uri kumwe natwe.+
Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.
2 Imana iravuze iti:
“Nshyizeho igihe cyo gucira abantu urubanza rukiranuka.
3 Igihe isi n’abayituyemo byahungabanaga,
Ni njye wakomeje inkingi zayo.” (Sela)
4 Abirasi ndababwira nti: “Nimureke kwirata.”
N’abagome ndababwira nti: “Ntimukarate imbaraga zanyu.*
5 Ntimukarate imbaraga zanyu,
Kandi ntimukavugane ubwibone,
6 Kuko gushyirwa hejuru
Bidaturuka iburasirazuba, iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.
7 Ahubwo Imana ni yo mucamanza.+
Umuntu umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.+
Azayisuka maze ababi bo mu isi bose bayinywe,
Kandi bayimaremo.”+
9 Ariko njyewe, ibyo Imana yakoze nzabitangaza kugeza iteka ryose.
Nzaririmba nsingiza Imana ya Yakobo.
10 Imana iravuga iti: “Ababi nzabambura imbaraga.
Ariko abakiranutsi bo nzazibongerera.”
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni indirimbo ya Asafu.+
Izina ryayo rirakomeye muri Isirayeli.+
4 Mana, ufite ubwiza burabagirana.
Ufite icyubahiro kiruta icy’imisozi yuzuye inyamaswa bahiga.
5 Abantu b’intwari batwawe ibyabo.+
Bafashwe n’ibitotsi barasinzira.
Abasirikare bose b’intwari bananiwe kwirwanaho.+
6 Mana ya Yakobo, igihano cyawe cyatumye abagendera ku magare y’intambara,
Barimbuka, n’amafarashi ararimbuka.+
Ni nde wakwihanganira uburakari bwawe bwinshi?+
8 Waciye urubanza uri mu ijuru.+
Isi yagize ubwoba maze iraceceka,+
9 Igihe Imana yahagurukiraga guca urubanza,
Kugira ngo ikize aboroheje bose bo ku isi.+ (Sela)
11 Muhe isezerano Yehova Imana yanyu kandi muzakore ibyo mwavuze.+
Mwebwe mwese abamukikije, mumuzanire impano mumwubashye cyane.+
12 Azacisha bugufi abayobozi b’abibone.
Atuma abami b’isi bagira ubwoba bwinshi.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Asafu.+
77 Nzarangurura ijwi ntakambire Imana.
Nzarangurura ijwi ntakambire Imana, kandi izanyumva.+
2 Igihe nari mfite ibibazo nashatse Yehova.+
Nijoro narambuye amaboko yanjye nsenga sinananirwa,
Ariko sinabonye ihumure.
3 Mana iyo ntekereje ku byo wakoze numva nifuje kwemerwa nawe.+
Ndahangayitse kandi nta mbaraga nsigaranye.+ (Sela)
4 Ntunyemerera ngo nsinzire.
Narahungabanye sinshobora kuvuga.
Nkora ubushakashatsi nitonze kugira ngo mbone ibisubizo by’ibi bibazo:
8 Ese ntazongera kutugaragariza urukundo rudahemuka?
Ese nta bantu bazabona ibyo yasezeranyije biba?
9 None se Imana yaba yaribagiwe kugira neza,+
Cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi? (Sela)
10 Nzajya mpora mvuga nti: “Dore ikimpangayikishije:+
Ni uko Ishoborabyose yaretse kudufasha.”
11 Nzibuka ibyo Yah yakoze.
Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera.
13 Mana, ibikorwa byawe birera.
Mana yacu, ese hari indi mana ikomeye nkawe?+
14 Ni wowe Mana y’ukuri ikora ibintu bitangaje.+
Wamenyekanishije imbaraga zawe mu batuye isi.+
15 Wakijije* abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe.+
Wakijije abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka kuri Yozefu. (Sela)
16 Mana, amazi yarakubonye.
Amazi yarakubonye aribirindura,+
N’amazi yo hasi mu nyanja arivumbagatanya.
17 Ibicu byasutse amazi.
Ijwi ry’inkuba ryumvikaniye mu bicu,
Kandi imirabyo yawe imeze nk’imyambi ikwira hirya no hino.+
18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.
78 Nimwumve amategeko yanjye, mwa bantu banjye mwe.
Nimutege amatwi ibyo mvuga.
4 Ntituzabihisha ababakomokaho,
Kandi tuzabibwira ab’igihe kizaza,+
Tubabwire ibikorwa bihambaye bya Yehova, imbaraga ze,+
N’ibintu bitangaje yakoze.+
5 Yashyiriyeho Yakobo amabwiriza,
Aha Abisirayeli amategeko.
Yategetse ba sogokuruza,
Kuzamenyesha abana babo ibyo bintu,+
6 Kugira ngo ab’igihe kizaza,
Ari bo bana bari kuzavuka, babimenye,+
Maze na bo bazabibwire abana babo.+
Bahoraga bahuzagurika,+
Kandi ntibabereye Imana indahemuka.
9 Nubwo abakomoka kuri Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,
Ku munsi w’urugamba barahunze.
12 Yakoze ibintu bitangaje ba sekuruza babireba,+
Ibikorera mu gihugu cya Egiputa, mu karere ka Sowani.+
19 Nuko batangira kuvuga Imana nabi,
Bavuga bati: “Ese Imana ishobora kutubonera ibyokurya muri ubu butayu?”+
Ariko barongera baribaza bati: “Ese Imana ishobora no kuduha ibyokurya,
Cyangwa igaha abantu bayo inyama?”+
21 Yehova abyumvise yararakaye cyane,+
Maze ateza umuriro+ abakomoka kuri Yakobo,
Kandi arakarira cyane Abisirayeli,+
Kandi ntibiringire ko ishobora kubakiza.
23 Nuko itegeka ibicu byo hejuru,
Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru.
24 Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya.
Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru.+
25 Abantu bariye umugati uturutse mu ijuru.*+
Imana yaboherereje ibyokurya maze bararya barahaga.+
26 Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,
Ituma umuyaga uturutse mu majyepfo uhuha ikoresheje imbaraga zayo.+
27 Yabagushirije inyama nyinshi zingana n’umukungugu,
Ibagushiriza inyoni nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja.
28 Yazigushije hagati mu nkambi,
Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo.
29 Barariye barahaga cyane.
Yabahaye ibyo bifuzaga.+
30 Ariko mu gihe bari bagikomeje kurarikira ibyokurya,
N’ibyo bariye batarabimira,
Yishe abanyambaraga bo muri bo,+
Yica n’abasore bo mu Bisirayeli.
33 Yatumye ubuzima bwabo buba bugufi, nk’uko umwuka ushira vuba,+
Kandi ibateza ibyago bitunguranye birabahitana.
34 Ariko gihe cyose yicaga bamwe muri bo, abandi barayishakaga.+
Bisubiragaho maze bagashaka Imana.
36 Bavugaga amagambo bayiryarya,
Kandi bakayibeshya.
Inshuro nyinshi yarifataga ntibarakarire,+
Kandi ntibagaragarize umujinya wayo mwinshi.
39 Yakomezaga kwibuka ko ari abantu basanzwe,+
Kandi ko bameze nk’umuyaga uhuha ukagenda ariko ntugaruke.*
43 Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,+
N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani.
44 Ntibibutse ukuntu imiyoboro y’amazi ya Nili yayihinduye amaraso,+
Ku buryo batashoboye kunywa amazi yayo.
49 Yarabarakariye cyane,
Ibagirira umujinya, irabanga kandi ibateza ibyago,
Ndetse iboherereza abamarayika ngo babateze amakuba.
Inyanja yarengeye abanzi babo.+
54 Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,+
Muri aka karere k’imisozi miremire, yigaruriye ikoresheje imbaraga zayo.*+
Yatuje imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite.+
56 Icyakora bakomeje kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho.+
Ntibumviye amategeko yayo.+
57 Nanone bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza.+
Ntibari abantu wakwiringira. Bari bameze nk’imyambi igoramye.+
58 Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’uko bajyaga ku dusozi bakahasengera ibigirwamana,+
Bagatuma igira umujinya bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+
63 Umuriro watwitse abasore babo,
N’abakobwa babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe.
67 Yanze abakomoka kuri Yozefu,
Ntiyatoranya abo mu muryango wa Efurayimu.
69 Yatumye urusengero rwe ruhoraho iteka, nk’uko ijuru rihoraho iteka ryose.+
Yatumye rukomera, nk’uko isi ihoraho iteka ryose.+
71 Yamuvanye inyuma y’izonsa,
Maze aramuzana kugira ngo abe umwungeri w’abantu be bakomoka kuri Yakobo,+
Kandi yite ku Bisirayeli yagize umurage we.+
Indirimbo ya Asafu.+
79 Mana, abantu bigabije umurage wawe,+
Banduza urusengero rwawe rwera,+
Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+
2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,
Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+
4 Abaturanyi bacu baradusuzugura.+
Abadukikije baraduseka kandi bakatumwaza.
5 Yehova, uzarakara ugeze ryari? Ese uzakomeza kurakara kugeza iteka?+
Ese uburakari bwawe buzakomeza kuba bwinshi nk’umuriro utwika kugeza ryari?+
8 Ntutubareho ibyaha bya ba sogokuruza.+
Tebuka utugaragarize imbabazi zawe,+
Kuko twacishijwe bugufi cyane.
Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+
10 Kuki abantu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”+
Uzabahane ubaziza ko bamennye amaraso y’abagaragu bawe,+
Tubyibonere kandi n’abantu bose babibone.
Kandi ukoreshe imbaraga zawe nyinshi, maze urinde abakatiwe urwo gupfa.+
Tuzagusingiza uko ibihe bigenda bisimburana.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Indabo.”* Ni indirimbo ya Asafu+ yo kwibutsa.
Tugirire imbabazi kandi udukize.+
4 Yehova Mana nyiri ingabo, uzakomeza kurakara no kwanga amasengesho y’abagaragu bawe kugeza ryari?+
5 Watumye amarira aba nk’ibyokurya byacu,
Kandi utuma dukomeza kurira amarira menshi cyane.
6 Wemeye ko abaturanyi bahora barwana bashaka kwigarurira igihugu cyacu,
Kandi wemera ko abanzi bacu bakomeza kuduseka.+
7 Mana nyiri ingabo, ongera utwemere.
Tugirire imbabazi, kandi udukize.+
8 Wakuye umuzabibu+ muri Egiputa, ari bo bantu bawe.
Hanyuma wirukana abantu mu gihugu cyabo, maze uwutera aho bari batuye.+
10 Imisozi yatwikiriwe n’igicucu cyawo,
N’ibiti by’amasederi wateye bitwikirwa n’amashami yawo.
11 Uwo muzabibu wagize amashami maremare, aragenda agera ku nyanja,
Kandi ibyawushibutseho bigera ku Ruzi rwa Ufurate.+
12 Ni iki cyatumye usenya inkuta zawo z’amabuye,+
Ku buryo abahisi n’abagenzi bose baca imbuto zawo?+
14 Mana nyiri ingabo, turakwinginze garuka.
Reba hasi uri mu ijuru
Maze witegereze uyu muzabibu, uwiteho.+
15 Wite kuri icyo giti wateye ukoresheje imbaraga zawe,+
Kandi ntiwirengagize icyo giti wateye ukagikomeza.+
16 Icyo giti cy’umuzabibu cyaratemwe maze kiratwikwa.+
Abantu bawe, warabacyashye bararimbuka.
18 Natwe ntituzagutera umugongo.
Utume dukomeza kubaho kugira ngo tugusenge kandi dusingiza izina ryawe.
19 Yehova Mana nyiri ingabo, ongera utwemere.
Tugirire imbabazi kandi udukize.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Gititi.”* Ni zaburi ya Asafu.+
81 Murangururire Imana ijwi ry’ibyishimo, yo mbaraga zacu.+
Murangururire Imana ya Yakobo ijwi ryo gutsinda.
2 Mutere indirimbo kandi mufate ishako.*
Mufate inanga ivuga neza n’ibindi bikoresho by’umuziki.*
3 Muvuze ihembe mu ntangiriro z’ukwezi,*+
Murivuze ku munsi mukuru wacu, igihe ukwezi kuba kugaragara kose.*+
4 Kuko iryo ari itegeko ryategetswe Abisirayeli.
Ni itegeko ry’Imana ya Yakobo.+
Twumvise ijwi ariko ntitwamenye uwavugaga.
7 Igihe wari ufite ibibazo warantabaje ndagutabara.+
Nagushubije ndi mu gicu cyijimye.+
Nakugeragereje ku mazi y’i Meriba.*+ (Sela)
8 Nimwumve bantu banjye.
Mureke mbagire inama. Bisirayeli mwe, iyaba gusa mwantegaga amatwi.+
Asama cyane maze nkugaburire uhage.+
11 Ariko abantu banjye banze kumva ibyo mbabwira.
Isirayeli yanze kunyumvira.+
13 Iyaba gusa abantu banjye baranyumviye!+
Iyaba Isirayeli yarakurikije amategeko yanjye!+
14 Mba narahise ntsinda abanzi babo.
Mba narakoresheje imbaraga zanjye nkibasira ababarwanya.+
15 Abanga Yehova bazaza aho ari bafite ubwoba,
Bazagerwaho n’ibyago iteka ryose.
16 Ariko uzakomeza kugaburira abantu bawe ingano nziza kurusha izindi,+
Kandi uzabaha ubuki bwo mu rutare baburye bahage.”+
Indirimbo ya Asafu.+
2 Iravuga iti: “Muzakomeza guca imanza zirimo akarengane mugeze ryari?+
Kandi se muzakomeza kubera* abantu babi mugeze ryari?+ (Sela)
3 Muburanire uworoheje n’imfubyi.+
Murenganure udafite kirengera n’umukene.+
4 Mutabare uworoheje n’umukene,
Mubakize, mubavane mu maboko y’ababi.”
5 Abo bacamanza nta cyo bazi kandi nta n’icyo basobanukiwe.+
Bakomeza kugenda mu mwijima.
Nta butabera buriho kandi amategeko ntiyubahirizwa.+
7 Nyamara, muzapfa nk’uko abandi bantu bapfa.+
Muzapfa nk’abandi bayobozi bose.’”+
Indirimbo ya Asafu.+
Ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, cyangwa ngo witurize.
2 Dore abanzi bawe barivumbagatanyije.+
Abakwanga bagaragaza ubwibone.
3 Bajya inama mu ibanga bagapanga imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi abantu bawe,
Bakagambanira abantu bawe b’agaciro kenshi.
4 Baravuze bati: “Nimuze tubakureho bose ntibakomeze kubaho,+
Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazongera kwibukwa.”
5 Bishyira hamwe bakajya inama y’icyo bakora.
Bagirana isezerano ryo kukurwanya.+
6 Abo ni Abedomu, Abishimayeli, Abamowabu,+ abakomoka kuri Hagari,+
8 Ashuri+ na yo yifatanyije na bo.
Bashyigikiye abakomoka kuri Loti.*+ (Sela)
10 Barimburiwe muri Eni-dori.+
Bahindutse ifumbire y’ubutaka.
11 Abakomeye babo ubakorere nk’ibyo wakoreye Orebu na Zebu,+
N’abatware babo bose ubakorere nk’ibyo wakoreye Zeba na Salumuna,+
12 Kuko bavuze bati: “Nimuze twigarurire igihugu Imana ituyemo.”
13 Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga,+
Bamere nk’ibikenyeri byumye bihuhwa n’umuyaga.
14 Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,
Bamere nk’umuriro mwinshi utwika imisozi,+
15 Kugira ngo ubakurikize umuyaga wawe mwinshi,+
Kandi ubateze umuyaga ukaze utume bagira ubwoba bwinshi.+
16 Yehova, utume bagira ikimwaro,
Kugira ngo bambaze izina ryawe.
17 Baragakorwa n’isoni bahorane ubwoba,
Bamware kandi barimbuke.
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Gititi.* Ni indirimbo y’abahungu ba Kora.+
2 Yehova nifuza cyane kwibera mu bikari by’inzu yawe.+
Iyo mbitekerejeho birandenga.
Mana y’ukuri ndangurura ijwi, nkakuririmbira
Mfite ibyishimo byinshi.
3 Yewe n’inyoni zabonye aho ziba mu nzu yawe!
Intashya na zo zahubatse ibyari,
Zishyiramo ibyana byazo.
Zibera hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyiri ingabo,
Mwami wanjye, Mana yanjye!
6 Iyo banyuze mu Kibaya gifite ubutaka bwumagaye bumeraho ibihuru by’i Baka,
Bagihindura amasoko y’amazi,
Kandi imvura nyinshi ikigwamo, ituma ubutaka bwacyo bworoha.
7 Bazakomeza kugenda ariko imbaraga zabo ntizizashira.+
Buri wese azaza i Siyoni imbere y’Imana.
8 Yehova Mana nyiri ingabo, umva isengesho ryanjye.
Mana ya Yakobo, ntega amatwi. (Sela)
10 Kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi 1.000 ahandi.+
Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,
Aho gutura mu mahema y’ababi.
11 Kuko Yehova ari nk’izuba+ ritumurikira kandi akaba nk’ingabo idukingira.+
Ni we ugirira neza abantu
Kandi akabahesha icyubahiro.
Nta kintu cyiza Yehova azima abantu b’indahemuka.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo y’abahungu ba Kora.+
85 Yehova, wagiriye neza igihugu cyawe.+
Wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe mu bindi bihugu.+
2 Wababariye abantu bawe amakosa yabo.
Watwikiriye ibyaha byabo byose.+ (Sela)
3 Warifashe ureka kugira umujinya.
Wisubiyeho ntiwakomeza kurakara cyane.+
5 Ese uzakomeza kutugirira umujinya kugeza iteka ryose?+
None se uzakomeza kuturakarira ibihe byose?
8 Nzumva ibyo Yehova Imana y’ukuri azavuga,
Kuko azabwira abantu be n’indahemuka ze iby’amahoro,+
Ariko na bo ntibazongere kwiyiringira.+
10 Abantu bazagaragarizanya urukundo* kandi ntibazahemukirana.
Bazaba ari abakiranutsi kandi hazabaho amahoro.+
11 Ubudahemuka buzaba bwinshi nk’ibyatsi byo ku isi,
Kandi gukiranuka kw’Imana kuzagaragarira bose nk’uko urumuri rumurika ku isi ruturutse mu ijuru.+
Isengesho rya Dawidi.
2 Mana ndinda kuko ndi indahemuka.+
Uri Imana yanjye.+
Nkiza kuko ndi umugaragu wawe kandi nkaba nkwiringira.
4 Yehova, utume nishima kuko ndi umugaragu wawe,
Kandi akaba ari wowe mpanze amaso.
5 Yehova, uri mwiza+ kandi witeguye kubabarira.+
Urukundo rudahemuka ugaragariza abagusenga bose ni rwinshi.+
6 Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye.
Wumve ibyo ngusaba maze umfashe.+
Ni wowe Mana yonyine.+
Umfashe kugira ngo ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose.+
12 Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose,+
Kandi nzasingiza izina ryawe iteka ryose,
13 Kuko urukundo rudahemuka ungaragariza ari rwinshi.
14 Mana, abibone biyemeje kundwanya.+
Abantu b’abagome barashaka kunyica,
Kandi ntibakwitayeho.+
15 Ariko wowe Yehova, uri Imana igira imbabazi nyinshi n’impuhwe,
Itinda kurakara, yizerwa kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+
16 Unyiteho kandi ungirire neza.+
Umpe imbaraga kuko ndi umugaragu wawe.+
Ukize umuhungu w’umuja wawe.
17 Yehova, nkorera ikimenyetso kigaragaza ineza yawe,
Kugira ngo abanyanga bakibone maze bakorwe n’isoni.
Nzi neza ko ari wowe umfasha kandi ukampumuriza.
Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
87 Imana yubatse umujyi wayo mu misozi yera.+
3 Wa mujyi w’Imana y’ukuri we, uvugwaho ibintu bihebuje.+ (Sela)
4 Mu bamenye Imana harimo Rahabu*+ na Babuloni.
Nanone harimo u Bufilisitiya, Tiro na Kushi.
Abantu bazavuga bati: “Dore uwahavukiye.”
5 Naho ku byerekeye Siyoni bazavuga bati:
“Buri wese ni ho yavukiye.”
Isumbabyose izayishimangira iyikomeze.
6 Igihe Yehova azaba yandika abantu, azavuga ati:
“Dore uwahavukiye.” (Sela)
7 Abaririmbyi+ n’ababyinnyi babyina bazenguruka+ bazavuga bati:
“Ibintu byose dufite ni wowe wabiduhaye.”+
Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mahalati.* Bamwe bayiririmba abandi bikiriza. Masikili* ya Hemani+ umuhungu wa Zera.
2 Mana, umva isengesho ryanjye.+
Ntega amatwi wumve gutabaza kwanjye.+
4 Abantu babona ko nanjye ndi mu bamanuka bajya mu mva.*+
Meze nk’abantu bishwe, bari mu mva,
Abo utacyibuka,
Kandi utacyitaho.
6 Wanshyize mu rwobo rwo hasi cyane,
Unshyira ahantu h’umwijima, mu mwobo munini cyane w’ikuzimu.
7 Warandakariye cyane numva birandemereye.+
Ibyo unkorera bimeze nk’imivumba ikaze cyane inyituraho. (Sela.)
8 Abo twari tuziranye wabajyanye kure yanjye.+
Watumye banyanga cyane.
Nafatiwe mu mutego kandi sinshobora kuwikuramo.
9 Amaso yanjye ntareba neza kubera agahinda.+
Yehova, naragutakiye burinda bwira.+
Ngutegeye ibiganza ngusenga.
10 Ese abapfuye uzabakorera ibitangaza?
Ese abapfuye batagira icyo bimarira bazahaguruka maze bagusingize?+ (Sela.)
11 Ese urukundo rwawe rudahemuka ruzamamarizwa mu mva?
Cyangwa se ubudahemuka bwawe buzamamarizwa ahantu ho kurimbukira?*
12 Ese ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima,
Cyangwa se gukiranuka kwawe kumenyekanire mu gihugu cy’abibagiranye?+
13 Nyamara Yehova, ndacyakomeje kugutabaza.+
Ngusenga buri gitondo.+
14 Yehova, kuki wantereranye?+
Ni iki gituma unyirengagiza?+
Nacitse intege cyane bitewe n’ibintu biteye ubwoba wemeye bikangeraho.
16 Warandakariye cyane birandenga.+
Ibintu biteye ubwoba biguturukaho byarampungabanyije.
17 Byankikije nk’amazi umunsi wose.
Byangoteye icyarimwe.
18 Incuti zanjye na bagenzi banjye, warabatwaye ubashyira kure yanjye.+
Umwijima ni yo ncuti yonyine nsigaranye.
Masikili.* Zaburi ya Etani+ umuhungu wa Zera.
89 Nzaririmba mvuge uko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose.
Nzamamaza ubudahemuka bwawe uko ibihe bigenda bisimburana.
2 Kuko navuze nti: “Urukundo rudahemuka ruzahoraho iteka,+
Kandi ubudahemuka bwawe buhoraho iteka mu ijuru.”
3 “Waravuze uti: ‘nagiranye isezerano n’uwo natoranyije.’+
Kandi narahiye umugaragu wanjye Dawidi nti:+
4 ‘Nzatuma abagukomokaho bahoraho+ kugeza iteka,
Kandi ntume ubwami bwawe buhoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.’”+ (Sela)
5 Yehova, ijuru riragusingiza kubera ibikorwa bitangaje wakoze.
Ni ukuri, rigusingiriza aho abera benshi bateraniye kubera ko uri indahemuka.
6 Ni nde wagereranywa na Yehova mu ijuru?+
Kandi se mu bana b’Imana,+ ni nde wamera nka Yehova?
7 Imana ikwiriye kubahwa mu iteraniro ry’abera.+
Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+
Uri indahemuka mu byo ukora byose.+
9 Ni wowe utegeka imivumba y’inyanja.+
Iyo imiraba* yayo yabaye myinshi ni wowe uyihagarika.+
10 Ni wowe watsinze Rahabu,*+ bidasubirwaho ndetse uramwica.+
Watatanyije abanzi bawe ukoresheje imbaraga zawe nyinshi.+
11 Ijuru ni iryawe kandi isi na yo ni iyawe.+
Ubutaka n’ibiburiho byose+ ni wowe wabiremye.
12 Ni wowe waremye amajyaruguru n’amajyepfo.
Imisozi ya Tabori+ na Herumoni+ irangurura ijwi ry’ibyishimo isingiza izina ryawe.
13 Ukuboko kwawe gufite imbaraga nyinshi.+
Ukuboko kwawe kurakomeye.+
Ukuboko kwawe kw’iburyo kuratsinda.+
14 Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo bituma ubwami bwawe bukomera.+
Uhora ugaragaza urukundo rudahemuka kandi uri uwo kwizerwa.+
15 Yehova, abantu bagira ibyishimo ni abagusingiza barangurura amajwi y’ibyishimo.+
Bakomeza kugenda bamurikiwe n’urumuri rwawe.
16 Bishimira izina ryawe bukarinda bwira,
Kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bahabwa icyubahiro,
17 Kuko ari wowe utuma abantu bawe bagira imbaraga kandi bakubahwa.+
Kuba twemerwa nawe ni byo bituma turushaho kugira imbaraga.+
19 Icyo gihe wabwiriye indahemuka zawe mu iyerekwa uti:
“Nahaye imbaraga umuntu w’intwari.+
Nahesheje icyubahiro uwatoranyijwe.+
24 Nzamugaragariza urukundo rudahemuka mubere uwizerwa,+
Kandi nzatuma agira imbaraga nyinshi mbikoreye izina ryanjye.
26 Azambwira ati: ‘uri Papa.
Uri Imana yanjye n’Igitare mpungiramo nkabona umutekano.’+
27 Nanjye nzamugira nk’umwana wanjye w’imfura abe umuntu ukomeye cyane,+
Kuruta abami bose bo ku isi.+
28 Nzakomeza kumugaragariza urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,+
Kandi nzubahiriza isezerano nagiranye na we.+
29 Nzatuma abamukomokaho bahoraho iteka ryose,
Kandi nzatuma ubwami bwe buhoraho nk’uko ijuru rihoraho.+
30 Abana be nibareka kunyumvira,
Ntibakurikize amategeko yanjye,
31 Bakarenga ku mabwiriza yanjye,
Kandi ntibumvire ibyo nabategetse,
32 Nzafata inkoni mbahanire kutumvira kwabo,+
Mbakubite mbaziza ikosa ryabo.
36 Abamukomokaho bazahoraho iteka ryose.+
Ubwami bwe buzahoraho nk’uko izuba rihoraho.+
37 Buzahoraho iteka nk’uko ukwezi guhoraho,
Kukaba kumeze nk’umuhamya wizerwa mu kirere.” (Sela)
39 Wirengagije isezerano wagiranye n’umugaragu wawe,
Kandi wanduje ikamba rye urijugunya hasi ku butaka.
40 Washenye inkuta ze z’amabuye,
Maze amazu ye y’imitamenwa uyahindura amatongo.
43 Nanone watumye inkota ye itagira icyo imumarira,
Utuma atsindwa ku rugamba.
44 Wamwambuye icyubahiro,
Utuma adakomeza gutegeka.
45 Watumye asaza vuba,
Kandi watumye akorwa n’isoni. (Sela)
46 Yehova, uzakomeza kutwirengagiza ugeze ryari? Ese uzageza iteka ryose?+
Ese uzakomeza kuturakarira cyane?
47 Ibuka ukuntu ubuzima bwanjye ari bugufi.+
Ese abantu bose wabaremye nta ntego ufite?
48 Ni uwuhe muntu ushobora gukomeza kubaho ntapfe?+
Ni nde muntu ushobora kwikiza kugira ngo adapfa? (Sela)
49 Yehova, bya bikorwa byawe bya kera bigaragaza urukundo rwawe rudahemuka biri he?
Bya bindi warahiye ko uzakorera Dawidi ukurikije ubudahemuka bwawe?+
50 Yehova ibuka ukuntu abagaragu bawe bahora batukwa,
N’ukuntu nihanganira ibitutsi abantu bose bantuka.
51 Yehova, wibuke ibitutsi by’abanzi bawe.
Wibuke ukuntu batuka uwo wasutseho amavuta aho ajya hose.
52 Yehova nasingizwe kugeza iteka ryose. Amen! Amen!+
IGITABO CYA KANE
(Zaburi 90–106)
Isengesho rya Mose, umuntu w’Imana y’ukuri.+
90 Yehova, watubereye ubuhungiro+ mu bihe byose.
3 Utuma abantu basubira mu mukungugu.
Uravuga uti: “Musubire mu mukungugu mwa bana b’abantu mwe.”+
4 Ubona ko imyaka igihumbi ari nk’ejo hashize.+
Kuri wowe aba ari nk’amasaha make ya nijoro.
5 Ubakuraho mu kanya gato bagashira+ nk’uko ibitotsi bishira vuba.
Mu gitondo baba bameze nk’ibyatsi bitangiye kumera.+
9 Iminsi yacu yose yaragabanutse bitewe n’umujinya wawe.
Imyaka y’ubuzima bwacu ishira mu kanya gato, nk’uko umuntu yinjiza umwuka akawusohora.
Nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro,
Kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.+
11 Ni nde ushobora kumenya uko uburakari bwawe bungana?
Umujinya wawe ni mwinshi kandi rwose ukwiriye gutinywa cyane.+
13 Yehova, ongera utugirire neza!+ Koko ibi bizageza ryari?+
Girira imbabazi abagaragu bawe.+
14 Mu gitondo ujye utugaragariza urukundo rudahemuka rwinshi,+
Kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe+ mu myaka yose tuzamara.
15 Utume tugira ibyishimo bihwanye n’iminsi yose wamaze utubabaza,+
Imyaka yose twamaze turi mu bibazo.+
17 Yehova Mana utugirire neza,
Kandi utume tugira icyo tugeraho mu byo dukora.
Rwose utume ibyo dukora byose bigenda neza.+
2 Nzabwira Yehova nti: “Uri ubuhungiro bwanjye n’urukuta rurerure rundinda.+
Uri Imana yanjye niringira.”+
3 Kuko ari we uzagukiza akagukura mu mutego w’umuntu utega inyoni,
Akagukiza icyorezo kirimbura.
Ubudahemuka bwe+ buzakubera nk’ingabo nini+ n’urukuta rurerure rukurinda.
5 Ntuzatinya ibiteye ubwoba bya nijoro,+
Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,+
6 Ntuzatinya icyorezo gikwirakwira nijoro,
Cyangwa icyorezo cyica ku manywa.
7 Abantu 1.000 bazagwa iruhande rwawe,
N’abantu 10.000 bagwe iburyo bwawe,
Ariko wowe ntibizakugeraho.+
8 Uzabirebesha amaso yawe gusa,
Urebe igihano kigera ku babi.
9 Kuko wavuze uti: “Yehova ni ubuhungiro bwanjye,”
Isumbabyose ni yo intuza ahantu hari umutekano.*+
13 Uzakandagira intare ikiri nto n’inzoka y’ubumara.
Uzanyukanyuka intare ifite imbaraga n’ikiyoka kinini.+
14 Imana yaravuze iti: “Kubera ko ankunda, nanjye nzamukiza.+
Nzamurinda kuko azi izina ryanjye.+
15 Azansenga kandi nanjye nzamwumva musubize.+
Nzamwitaho igihe azaba ari mu bibazo,+
Kandi nzamutabara muhe icyubahiro.
Indirimbo yo ku munsi w’Isabato.
92 Yehova ni byiza ko ngushimira,+
Kandi ni byiza ko ndirimba nsingiza izina ryawe, wowe Usumbabyose,
2 Nkavuga urukundo rwawe rudahemuka+ buri gitondo,
Kandi nkavuga ubudahemuka bwawe buri joro,
3 Ncuranga inanga y’imirya icumi na nebelu,*
N’umuziki w’inanga wirangira.+
4 Yehova, watumye nishima bitewe n’ibikorwa byawe.
Imirimo yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.
5 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+
Ibyo utekereza birahambaye cyane.+
6 Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya.
Umupfapfa ntashobora gusobanukirwa ibi bintu:+
7 Iyo ababi babaye benshi nk’ibyatsi,
N’abanyabyaha bakiyongera,
Aba ari ukugira ngo barimbuke iteka ryose.+
8 Ariko wowe Yehova uzahora ufite icyubahiro kugeza iteka ryose.
9 Yehova, uzatsinda abanzi bawe.
Abanzi bawe bazarimbuka.
Inkozi z’ibibi zose zizatatana.+
10 Ariko njye uzatuma ngira imbaraga nyinshi nk’iz’ikimasa cy’ishyamba.
Nzisiga amavuta meza cyane.+
11 Nzishimira cyane ko abanzi banjye batsinzwe,+
Kandi nzumva inkuru z’ukuntu abagome bangabaho ibitero batsinzwe.
12 Ariko abakiranutsi bo bazashisha nk’ibiti by’imikindo.
Bazakura babe banini nk’ibiti by’amasederi yo muri Libani.+
13 Bameze nk’ibiti byatewe mu nzu ya Yehova.
Bakurira mu bikari by’inzu y’Imana yacu, kandi baba bamerewe neza.+
14 No mu gihe bazaba bashaje bazakomeza kumererwa neza.+
Bazakomeza kugira imbaraga n’ubuzima bwiza.+
15 Bazatangaza ko Yehova atunganye.
Ni we Gitare cyanjye,+ kandi ntakora ibibi.
Afite icyubahiro cyinshi.
Yehova akenyeye imbaraga
Nk’umukandara.
Isi na yo yarashimangiwe
Ku buryo idashobora kunyeganyega.
4 Ariko wowe Yehova uri mu ijuru,
Ufite imbaraga nyinshi cyane ziruta iz’amazi menshi yivumbagatanya.+
Ufite imbaraga nyinshi ziruta iz’imiraba* yo mu nyanja.+
5 Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane.+
Yehova, inzu yawe ni iyera+ kugeza iteka ryose.
94 Yehova Mana, wowe wishyura abantu babi ibyo bakoze,+
Wowe uhana ababi ubahora ibyaha byabo, igaragaze!
3 Yehova, ababi bazageza ryari?
Koko ababi bazishyira hejuru bageze ryari?+
4 Bakomeza gusukiranya amagambo, bagakomeza kuvuga biruka.
Inkozi z’ibibi zose zikomeza kwirarira.
6 Bica umupfakazi n’umunyamahanga,
Bakica n’imfubyi.
8 Mwebwe bantu badatekereza nimusobanukirwe ibi,
Mwa bantu batagira ubwenge mwe, muzagira ubushishozi ryari?+
9 Ese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva?
Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba?+
10 Ese ukosora abantu bo ku isi ntashobora gucyaha?+
Ni na we wigisha abantu ubwenge.+
12 Yah, umuntu ugira ibyishimo ni uwo ukosora,+
Kandi ukamwigisha amategeko yawe,+
13 Kugira ngo umuhe gutuza igihe azaba ahanganye n’ibibazo,
Kugeza igihe ababi bazagwira mu mwobo.+
15 Imanza zizongera kuba imanza zikiranuka,
Kandi abakiranutsi bazazishyigikira.
16 Ni nde uzamfasha kurwanya ababi?
Ni nde uzahaguruka akamfasha kurwanya abakora ibibi?
18 Yehova, ubwo navugaga ngo: “Ndi kunyerera,”
Wakomeje kunshyigikira, ungaragariza urukundo rudahemuka.+
Yehova Imana yacu azabakuraho.+
95 Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo!
Nimuze turangururire ijwi ryo gutsinda Umukiza wacu akaba n’Igitare cyacu.+
2 Nimuze tujye imbere ye tumushimira.+
Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo gutsinda,
3 Kuko Yehova ari Imana ikomeye,
Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+
7 Kuko ari we Mana yacu,
Natwe tukaba abantu be.
Atwitaho nk’intama ziri mu rwuri.*+
Uyu munsi nimwumva ijwi rye,+
8 Ntimwange kumva nk’uko ba sogokuruza banyu babigenje i Meriba,*+
Barayigerageje, nubwo bari barabonye ibyo yakoze.+
10 Mu gihe cy’imyaka 40 yose, yakomeje kwanga cyane ab’icyo gihe, maze iravuga iti:
“Ni abantu bahora bayoba,
Kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.”
11 Nuko irahira ifite uburakari iti:
“Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”*+
96 Muririmbire Yehova indirimbo nshya.+
Isi yose niririmbire Yehova.+
2 Muririmbire Yehova, musingize izina rye.
Buri munsi mujye muvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza.+
4 Yehova arakomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane.
Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.
6 Afite ububasha n’icyubahiro.+
Imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.+
7 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe, muhe Yehova ibimukwiriye.
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
8 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.+
Muze mu nzu ye* muzanye impano.
9 Musenge Yehova* mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.*
Mwebwe mwese abatuye ku isi nimumutinye.
10 Mubwire abantu bose muti: “Yehova yabaye Umwami.+
Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.
Azacira abantu bo ku isi imanza zikiranuka.”+
11 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.
Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba.+
12 Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.+
Aje gucira isi urubanza.
Azacira abatuye ku isi urubanza rukiranuka,+
Kandi abantu azabacira urubanza ruhuje n’ubudahemuka bwe.+
2 Ibicu n’umwijima mwinshi cyane biramukikije.+
Ni umutegetsi ukiranuka kandi uca imanza zitabera.+
7 Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni.+
Abo ni bo biratana imana zitagira umumaro.+
Ibyitwa imana byose nibimusenge.+
8 Yehova, Siyoni irabyumva ikishima,+
Imijyi y’u Buyuda na yo ikanezerwa,
Bitewe n’imanza uca,+
9 Kuko wowe Yehova uri Imana Isumbabyose mu isi yose.
Uri hejuru cyane usumba izindi mana zose.+
10 Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi.+
Arinda indahemuka ze.+
Arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.+
12 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishime kubera Yehova,
Kandi mushime izina rye ryera.
Indirimbo.
Yadukijije akoresheje ukuboko kwe kw’iburyo, ari ko kuboko kwe kwera.+
2 Yehova yamenyekanishije ibikorwa bye byo gukiza.+
Yahishuriye abatuye isi gukiranuka kwe.+
3 Yibutse urukundo rudahemuka yagaragarije Abisirayeli n’ukuntu yaberetse ko ari uwizerwa.+
Abatuye isi bose babonye ukuntu Imana yakijije abantu bayo.+
4 Mwebwe mwese abatuye isi, nimurangururire Yehova ijwi ryo gutsinda.
Munezerwe kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo. Nimumusingize muririmba.+
5 Muririmbire Yehova mumusingiza kandi mucuranga inanga.
Mucurange inanga kandi muririmbe.
6 Muvuze impanda* kandi muvuze ihembe.+
Murangururire imbere y’Umwami Yehova ijwi ryo gutsinda.
7 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,
N’isi n’abayituye bose.
8 Inzuzi zikome mu mashyi.
Imisozi yose irangururire rimwe ijwi ry’ibyishimo imbere y’Imana,+
9 Kuko Yehova aje gucira isi urubanza.
99 Yehova yabaye Umwami.+ Abantu nibagire ubwoba.
Yicaye ku ntebe y’ubwami hejuru* y’abakerubi.+ Isi ninyeganyege.
4 Uri umwami ukomeye kandi ukunda ubutabera.+
Ni wowe washyizeho amahame akiranuka.
Ni wowe watumye abakomoka kuri Yakobo bamenya ibikwiriye kandi bikiranuka.+
5 Musingize Yehova Imana yacu+ kandi mupfukame imbere ye.*+
Ni Imana yera.+
6 Mose na Aroni bari bamwe mu batambyi be.+
Samweli yari umwe mu bamusengaga bavuga izina rye.+
Basengaga Yehova,
Maze na we akabasubiza.+
8 Yehova Mana yacu, warabasubizaga.+
9 Nimusingize Yehova Imana yacu.+
Indirimbo yo gushimira.
100 Mwebwe mwese abatuye ku isi, nimurangururire Yehova ijwi ryo gutsinda.+
Muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.
3 Mumenye ko Yehova ari Imana.+
Ni we waturemye.
Turi abantu be.*+ Turi intama zo mu rwuri* rwe.+
4 Mwinjire mu marembo y’urusengero rwe mumushimira.+
Mwinjire mu bikari bye mumusingiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,
Kandi ni uwizerwa uko ibihe bihora bisimburana.+
Indirimbo ya Dawidi.
101 Nzaririmba mvuge iby’urukundo rudahemuka n’ubutabera.
Yehova, nzakuririmbira ngusingiza.
2 Nzagaragaza ubwenge mu byo nkora kandi mbe inyangamugayo.
Mana uzamfasha ryari?
Nzakomeza kuba indahemuka+ n’igihe nzaba ndi mu nzu yanjye.
3 Sinzigera ndeba ikintu icyo ari cyo cyose kitagira umumaro.
Nanga ibikorwa by’abantu babi.+
Abantu nk’abo ndabirinda.
4 Nta gahunda ngirana n’abantu bafite ubugome mu mitima yabo.
Sinihanganira ibibi.
Umuntu wese wibona kandi wirata
Sinzamwihanganira.
6 Abo mpa agaciro ni abantu bakubera indahemuka.
Abo ni bo tuzaturana.
Umuntu w’inyangamugayo ni we uzankorera.
7 Nta muntu ukora iby’uburiganya uzaba mu nzu yanjye,
Kandi nta muntu ubeshya uzaza imbere yanjye.
8 Buri gitondo nzajya ncecekesha ababi bose bo mu isi,
Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose nzikure mu mujyi wa Yehova.+
Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye maze agasenga Yehova amubwira ibintu byose bimuhangayikishije.+
2 Ntukanyirengagize mu gihe ndi mu bibazo bikomeye.+
Ujye untega amatwi.*
Ningutabaza, ujye ubanguka untabare.+
3 Kuko iminsi yanjye ishira vuba nk’umwotsi,
Kandi amagufwa yanjye ameze nk’inkwi ziri kwakira mu ziko.+
4 Umutima wanjye wabaye nk’ibyatsi bikubitwa n’izuba maze bikuma.+
Ngeze naho nibagirwa kurya.
6 Nsigaye meze nk’ikiyongoyongo cyo mu butayu.
Nabaye nk’agahunyira* kibera mu matongo.
7 Singitora agatotsi.
Nabaye nk’inyoni yigunze iri ku gisenge cy’inzu.+
8 Abanzi banjye barantuka bukarinda bwira.+
Abansebya bifuriza abandi ibibi bakoresheje izina ryanjye.
9 Ni nkaho nsigaye ntunzwe n’ivu aho kurya umugati.+
Ni nkaho wanteruye ukanjugunya ku ruhande.
12 Ariko wowe Yehova, uzahoraho iteka ryose,+
Kandi uzakomeza kwamamara uko ibihe bigenda bisimburana.+
13 Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+
Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,+
Kandi igihe cyagenwe kirageze.+
15 Abantu bose bo ku isi bazatinya izina rya Yehova,
Kandi abami bose bo ku isi bazabona icyubahiro cye,+
Azagaragaza gukomera kwe.+
19 Yehova areba mu isi ari mu ijuru rye ryera.
Yitegereza isi ari mu ijuru,+
20 Kugira ngo yumve gutaka kw’imfungwa,+
Kandi akize abakatiwe urwo gupfa,+
21 Bityo izina rya Yehova rizamamazwe muri Siyoni,+
Kandi asingirizwe i Yerusalemu,
22 Igihe ubwami bwose n’abantu bose bo ku isi,
Bazaba bahuriye hamwe kugira ngo bakorere Yehova.+
23 Imbaraga zanjye yazitwaye hakiri kare.
Yagabanyije iminsi y’ubuzima bwanjye.
26 Byo bizashira ariko wowe uzahoraho.
Byose bizasaza nk’umwenda.
Uzabihindura nk’uko bahindura umwenda kandi bizavaho.
27 Ariko wowe ntuhinduka kandi uzahoraho iteka ryose.+
28 Abana b’abagaragu bawe bazakomeza kubaho,
Kandi ababakomokaho bazakomeza kubaho bafite umutekano.”+
Zaburi ya Dawidi.
103 Reka nsingize Yehova.
Reka nsingize izina rye ryera n’umutima wanjye wose.
2 Reka nsingize Yehova.
Sinzigera nibagirwa ibyo yakoze byose.+
5 Ibintu byiza byose mfite+ mu buzima bwanjye ni we wabimpaye,
Kugira ngo nkomeze kuba muto kandi ngire imbaraga nk’iza kagoma.*+
8 Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe.+
Atinda kurakara kandi afite urukundo rudahemuka rwinshi.+
10 Ntiyadukoreye ibihuje n’ibyaha byacu.+
Ntiyatwituye ibidukwiriye bingana n’amakosa yacu.+
11 Nk’uko ijuru riri kure cyane y’isi,
Ni ko n’urukundo rudahemuka agaragariza abamutinya ari rwinshi.+
14 Kuko azi neza uko turemwe.+
Yibuka ko turi umukungugu.+
15 Umuntu abaho igihe gito nk’ibyatsi bibisi.+
Aba ameze nk’indabo zo mu gasozi zirabya,+
16 Ariko umuyaga wahuha zikavaho,
Zikamera nkaho zitigeze zibaho.
17 Ariko urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose.
20 Nimusingize Yehova mwebwe mwese bamarayika be+ mufite imbaraga nyinshi,
Mwe mwumvira amategeko ye+ kandi mugakurikiza ibyo ababwira.
22 Mwa biremwa bya Yehova mwe nimumusingize,
Muri aho ategeka hose.
Nanjye reka nsingize Yehova n’umutima wanjye wose.
Yehova Mana yanjye, urakomeye cyane.+
Ufite icyubahiro cyinshi n’ubwiza buhebuje.+
3 Inkingi z’aho utuye wazishinze mu mazi yo mu kirere,+
Ibicu ubigira nk’igare ryawe,+
Kandi ugendera ku muyaga.+
4 Utuma abamarayika bawe bagira imbaraga nyinshi.
Abakozi bawe ubahindura nk’umuriro utwika.+
5 Washyizeho isi urayikomeza.+
Ntizigera iva mu mwanya wayo* kugeza iteka ryose.+
6 Wayitwikirije amazi menshi nk’umwenda.+
Amazi yari atwikiriye imisozi,
7 Urayacyaha atangira guhunga,+
Yumvise urusaku rw’inkuba yawe agira ubwoba bwinshi arahunga.
10 Wohereza amasoko y’amazi mu bibaya,
Agakomeza gutembera hagati y’imisozi.
11 Ni yo inyamaswa zo mu gasozi zose zinywa buri gihe.
Imparage zirayanywa zigashira inyota.
12 Inyoni zo mu kirere zitaha hafi y’amasoko y’amazi,
Zikaririmba zibereye mu mashami afatanye cyane.
13 Wuhira imisozi uri mu byumba byawe byo hejuru.+
Isi uyuzuzaho imbuto z’ibikorwa byawe.+
14 Ni wowe umeza ubwatsi bw’inka,
Ukameza n’ibimera abantu bakenera,+
Bityo ubutaka bukavamo ibyokurya,
15 Bukavamo divayi inezeza imitima y’abantu,+
Bukavamo amavuta abantu bisiga bagasa neza mu maso,
N’umugati abantu barya bakagira imbaraga.+
16 Ibiti bya Yehova birashishe.
Ibiti by’amasederi byo muri Libani,
17 Inyoni zarikamo ibyari.
Naho inzu y’igishondabagabo*+ iba mu biti by’imiberoshi.
18 Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu misozi.+
Ibitare ni ubuhungiro bw’impereryi.*+
22 Iyo izuba rirashe ziragenda,
Zikajya kuryama aho zihisha,
23 Abantu na bo bakajya mu mirimo yabo,
Bagakora bakageza nimugoroba.
24 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi!+
Yose wayikoranye ubwenge.+
Isi yose yuzuye ibikorwa byawe.
25 Irebere ukuntu inyanja ari nini cyane kandi ari ngari.
Irimo ibinyabuzima byinshi cyane biyigendamo, byaba ibito ndetse n’ibinini.+
Upfumbatura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.+
29 Iyo uretse kubyitaho birahangayika.
Uramutse ubyimye umwuka byapfa maze bigasubira mu mukungugu.+
30 Wohereza umwuka wawe ibintu byose bikabaho.+
Ugarura ubuzima ku isi.
31 Yehova azahorana icyubahiro iteka ryose.
Yehova azishimira imirimo ye.+
33 Nzaririmbira Yehova+ mu mibereho yanjye yose.
Nzaririmba nsingiza Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.+
34 Ibitekerezo byanjye nibiyishimishe.
Nzishimira Yehova.
Reka nsingize Yehova. Nimusingize Yah!*
105 Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye.
Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+
3 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
4 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze.
Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.
5 Mwibuke imirimo itangaje yakoze.
Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,+
6 Mwebwe abakomoka ku mugaragu w’Imana Aburahamu,+
Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+
Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+
8 Imana ntizigera yibagirwa isezerano ryayo.+
Izibuka isezerano yagiranye n’abantu bayo kugeza iteka ryose.+
10 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,
Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
12 Ibyo byabaye igihe bari bakiri bake.+
Bari bakiri bake cyane kandi ari abanyamahanga muri icyo gihugu.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza.+
Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
15 Irababwira iti: “Ntimukore ku bantu banjye natoranyije,
Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+
21 Yamugize umutware w’urugo rwe,
Amuha inshingano yo kuyobora ibyo atunze byose,+
22 Amuha abatware be ngo abategeke uko ashaka,
Kandi ajye yigisha ubwenge abakuru bo muri icyo gihugu.+
24 Imana ituma abantu bayo baba benshi cyane.+
Yatumye bakomera baruta abanzi babo.+
33 Yangije imizabibu n’imitini yabo,
Kandi ivunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.
35 Zariye ibimera byose byo mu gihugu cyabo,
Zirya ibyari byeze ku butaka bwabo byose.
37 Yavanyeyo abantu bayo bafite ifeza na zahabu,+
Kandi abantu bose bo mu miryango yabo bari bafite imbaraga.
40 Barasabye ibazanira inyoni zimeze nk’inkware,*+
Kandi yakomezaga kubagaburira ibyokurya bivuye mu ijuru bagahaga.+
42 Yibutse isezerano ryera yasezeranyije umugaragu wayo Aburahamu,+
43 Maze ikurayo abantu bayo bishimye cyane,+
Ikurayo abo yatoranyije barangurura amajwi y’ibyishimo.
44 Yabahaye ibihugu by’abandi bantu.+
Babonye umurage abandi bantu baruhiye.+
Nimusingize Yah!*
2 Ni nde wabasha kuvuga mu buryo bwuzuye imirimo ikomeye Yehova yakoze,
Cyangwa ngo atangaze ibikorwa bye byose bituma asingizwa?+
4 Yehova, nugirira neza abagaragu bawe nanjye uzanyibuke,+
Unyiteho kandi unkize,
5 Kugira ngo nzishimire ineza ugaragariza abo watoranyije,+
Nishimane n’abantu bawe,
Kandi nterwe ishema no kugusingiza ndi hamwe n’abo wagize umurage wawe.
6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza.+
Twarakosheje, twakoze ibibi.+
7 Igihe ba sogokuruza bari muri Egiputa, ntibishimiye imirimo yawe itangaje.
Ntibibutse ko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.
Ahubwo bageze ku Nyanja Itukura barigometse.+
21 Bibagiwe Imana,+ ari yo Mukiza wabo,
Wakoreye ibintu bitangaje muri Egiputa,+
22 Agakorera imirimo itangaje mu gihugu cya Hamu,+
Agakora n’ibintu biteye ubwoba ku Nyanja Itukura.+
23 Yari agiye gutanga itegeko ryo kubarimbura,
Ariko Mose, uwo yatoranyije, aramubuza,
Bituma atarakara cyane ngo abarimbure.+
26 Nuko ararahira,
Avuga ko azabatsinda mu butayu,+
27 Agatuma ababakomokaho bapfira mu bindi bihugu,
Kandi akabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.+
31 Ibyo byatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi,
Uko ibihe byagiye bikurikirana kugeza iteka ryose.+
38 Bakomezaga kumena amaraso y’abantu batakoze icyaha,+
Bakamena amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,
Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani,+
Maze igihugu cyanduzwa no kumena amaraso.
39 Biyandurishije ibikorwa byabo.
Barahemutse, basenga ibigirwamana.+
40 Nuko Yehova arakarira cyane abantu be,
Amaherezo yanga abo yagize umurage we.
42 Abanzi babo barabakandamije,
Kandi barabategeka.
44 Icyakora yabonaga ibibazo babaga bahanganye na byo,+
Kandi akumva gutabaza kwabo,+
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,
Akabagirira impuhwe abitewe n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.+
Uduteranyirize hamwe udukuye mu bihugu bitandukanye,+
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,
Kandi tugusingize tunezerewe.+
48 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,
Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,+
Kandi abantu bose bavuge ngo: “Amen!”*
Nimusingize Yah!*
IGITABO CYA GATANU
(Zaburi 107–150)
107 Mushimire Yehova kuko ari mwiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
Yabavanye iburasirazuba n’iburengerazuba,
Abavana mu majyaruguru no mu majyepfo.+
4 Bazerereye mu butayu, bazerera ahadatuwe,
Ntibabona inzira ibageza mu mujyi wo guturamo.
5 Barashonje kandi bagira inyota,
Bacika intege, imbaraga zirabashirana.
6 Bakomeje gutakambira Yehova muri ibyo bibazo byose,+
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.+
10 Hari bamwe bari mu mwijima mwinshi cyane,
Bafungishijwe iminyururu kandi bababazwa,
11 Kubera ko batumviye ibyo Imana yavuze,
Kandi ntibakore ibyo Isumbabyose ishaka.+
12 Yemeye ko bahura n’imibabaro kugira ngo ibacishe bugufi.+
Barasitaye ntihagira n’umwe ubatabara.
13 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
18 Bazinutswe ibyokurya byose,
Kandi bendaga gupfa.
19 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,
Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
20 Yatanze itegeko arabakiza.+
Yarabakijije kugira ngo badapfa.
21 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,
N’ibikorwa bitangaje yakoreye abantu.
23 Abakora ingendo mu nyanja bari mu mato,
Bakorera ubucuruzi mu mazi magari,+
24 Babonye ibyo Yehova yakoze,
Babona n’ibintu byiza yaremye biri mu nyanja.+
26 Iyo miraba irabazamura ikabageza mu kirere,
Bakamanuka bakagera hasi cyane.
Bariheba kubera ko baba bugarijwe n’akaga.
30 Bishimira ko habonetse umutuzo,
Maze na bo akabajyana ahantu heza ku nkombe.
35 Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo,
N’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi.+
39 Ariko bongera kuba bake maze bagacishwa bugufi,
Bitewe no gukandamizwa hamwe n’ibyago n’agahinda.
43 Umuntu w’umunyabwenge azazirikana ibyo bintu,+
Kandi yite ku bikorwa bya Yehova bigaragaza urukundo rudahemuka.+
Indirimbo ya Dawidi.
108 Mana, niyemeje kukubera indahemuka.
Rwose nzakubera indahemuka. Nzakuririmbira kandi ngucurangire.+
2 Reka mbyuke. Reka mbyuke izuba ritararasa,
Kuko nshaka gucuranga inanga+ n’ibindi bikoresho by’umuziki.
3 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi,
Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.
“Nzishima ntange i Shekemu+ habe umurage w’abantu banjye,
Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
8 Akarere ka Gileyadi+ ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.+
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
9 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
10 Ni nde uzanjyana mu mujyi ukikijwe n’inkuta?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
11 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba!+
13 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
Bamvuzeho amagambo y’ibinyoma.+
4 Ndabakunda ariko bo bakanyanga.+
Icyakora nkomeza gusenga.
5 Mbagirira neza, bo bakangirira nabi.+
Mbagaragariza urukundo, ariko bo bakanyereka urwango.+
6 Ushyireho umuntu mubi wo gutegeka umwanzi wanjye,
Umurwanya ahagarare iburyo bwe amushinje.
7 Nacirwa urubanza, azahamwe n’icyaha.
Isengesho rye na ryo rizamubere icyaha.+
9 Abana be bahinduke imfubyi,
N’umugore we abe umupfakazi.
10 Abana be bahinduke inzererezi kandi basabirize.
Bajye bava mu matongo yabo bajye gushaka ibyokurya.
12 Ntihakagire umuntu umugaragariza ineza,
Kandi ntihakagire ugirira neza imfubyi ze.
15 Yehova ajye ahora yibuka ibyo bakoze,
Kandi atume batongera kwibukwa ku isi,+
16 Kubera ko uwo muntu mubi atibutse kugaragaza ineza,+
Ahubwo agakomeza gukurikirana umuntu ukandamizwa,+ w’umukene,
Kandi wihebye kugira ngo amwice.+
17 Yakundaga kwifuriza abandi ibyago, ni yo mpamvu na we byamugezeho.
Ntiyakundaga umugisha. Ni yo mpamvu atawubonye.
18 Yahoraga avuga ibyago nk’uko umuntu ahora yambaye umwenda.
Byamwinjiyemo nk’uko amazi yinjira mu mubiri,
Kandi byinjira mu magufwa ye nk’amavuta.
19 Ibyo byago bizamugumeho nk’uko umuntu yifubika umwenda,+
Kandi azabihorane nk’umukandara umuntu ahora yambaye.
Unkize kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+
22 Ndi umukene kandi simfite kirengera.+
Umutima wanjye warakomerekejwe.+
23 Ubuzima bwanjye ni bugufi. Meze nk’igicucu kigenda gishiraho.
Meze nk’agasimba* birukana ku mwenda.
24 Amavi yanjye ntakigira imbaraga bitewe no kutarya.
Umubiri wanjye warumye, kandi ndananutse cyane.
Iyo bambonye, batangira kuzunguza umutwe.+
26 Yehova Mana yanjye, ntabara.
Unkize kuko ufite urukundo rudahemuka,
27 Bityo bamenye ko ari wowe ubikoze.
Yehova, bamenye ko ari wowe unkijije.
28 Nibakomeze banyifurize ibyago, ariko wowe umpe umugisha.
Nibanyibasira, uzatume bakorwa n’isoni,
Naho njyewe umugaragu wawe nishime.
29 Utume abandwanya bacishwa bugufi.
Bambare ikimwaro nk’uwambara umwenda.+
30 Nzasingiza Yehova cyane,
Kandi nzamusingiza ndi imbere y’abantu benshi,+
31 Kuko azavuganira umukene,
Kugira ngo amukize abashaka kumukatira urwo gupfa.
Indirimbo ya Dawidi.
110 Yehova yabwiye Umwami wanjye ati:
2 Yehova azatuma utegeka kuva i Siyoni kugeza no mu tundi duce.
Azakubwira ati: “Tegeka uri hagati y’abanzi bawe.”+
3 Abantu bawe bazitanga ku bushake,
Ku munsi uzayobora ingabo zawe ku rugamba.
Ufite abakiri bato benshi bakora ibikorwa byiza kandi bameze nk’ikime cyo mu gitondo cya kare.
4 Yehova yararahiye kandi ntazisubiraho.
Azajanjagura abami ku munsi w’uburakari bwe.+
Azamenagura umuyobozi w’igihugu kinini.*
7 Azanywa amazi y’umugezi wo hafi y’inzira.
Ni yo mpamvu azatsinda.
א [Alefu]
Nzasingiza Yehova n’umutima wanjye wose,+
ב [Beti]
Kandi nzamusingiza ndi mu itsinda ry’abakiranutsi n’aho abantu benshi bateraniye.
ג [Gimeli]
2 Imirimo ya Yehova irakomeye.+
ד [Daleti]
Abayikunda bose bashishikarira kuyimenya.+
ה [He]
3 Ibyo akora ni byiza kandi birahebuje.
ו [Wawu]
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ז [Zayini]
4 Atuma imirimo ye itangaje itibagirana.+
ח [Heti]
Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+
ט [Teti]
י [Yodi]
Ahora yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose.+
כ [Kafu]
6 Yamenyesheje abantu be imirimo ye itangaje,
ל [Lamedi]
Igihe yabahaga ibihugu ngo bibe umurage wabo.+
מ [Memu]
7 Ibyo akora byose biba ari ukuri kandi birangwa n’ubutabera.+
נ [Nuni]
Amategeko atanga yose ni ayo kwiringirwa.+
ס [Sameki]
8 Ahora ari ayo kwizerwa uhereye ubu kugeza iteka ryose.
ע [Ayini]
Yashyizweho ashingiye ku kuri no gukiranuka.+
פ [Pe]
צ [Tsade]
Yategetse ko isezerano rye rizahoraho iteka ryose.
ק [Kofu]
Izina rye ni iryera kandi riteye ubwoba.+
ר [Reshi]
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.+
ש [Sini]
Abakurikiza amategeko ye bose bagira ubushishozi.+
ת [Tawu]
Nasingizwe iteka ryose.
א [Alefu]
Umuntu ugira ibyishimo ni uwubaha cyane Yehova,+
ב [Beti]
Akishimira cyane amategeko ye.+
ג [Gimeli]
2 Abamukomokaho bazaba abantu bakomeye mu isi,
ד [Daleti]
Kandi abakomoka ku mukiranutsi bazahabwa umugisha.+
ה [He]
3 Ubutunzi n’ibintu by’agaciro bihora mu nzu ye,
ו [Wawu]
Kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.
ז [Zayini]
4 Umuntu utinya Imana amurikira abakiranutsi, nk’uko urumuri rumurika mu mwijima.+
ח [Heti]
Agira impuhwe n’imbabazi+ kandi arakiranuka.
ט [Teti]
5 Umuntu ugira ubuntu akaguriza abandi, bizamugendekera neza.+
י [Yodi]
Ibyo akora byose abikorana ubutabera.
כ [Kafu]
6 Ibibazo ntibizigera bimuca intege.+
ל [Lamedi]
Umukiranutsi azibukwa kugeza iteka ryose.+
מ [Memu]
נ [Nuni]
Ahora ari indahemuka kandi yiringira Yehova.+
ס [Sameki]
8 Azakomeza gutuza kandi ntazatinya.+
ע [Ayini]
Amaherezo azishimira ko abanzi be batsinzwe.+
פ [Pe]
9 Agira ubuntu bwinshi agaha abakene.+
צ [Tsade]
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ק [Kofu]
Imbaraga ze ziziyongera kandi ahabwe icyubahiro cyinshi.
ר [Reshi]
10 Umuntu mubi azabireba bimubabaze.
ש [Shini]
Azagenda arushaho kumera nabi, amaherezo apfe.
ת [Tawu]
Ibyifuzo by’ababi bizashira.+
Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize.
Nimusingize izina rya Yehova.
4 Yehova ari hejuru, asumba isi yose.+
Afite icyubahiro cyinshi gisumba icy’ijuru.+
6 Arunama kugira ngo arebe ijuru n’isi.+
7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu.
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+
8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,
Abakomeye bo mu bantu be.
Nimusingize Yah!
114 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa,+
Abakomoka kuri Yakobo bakava mu bantu bavugaga urundi rurimi,
2 U Buyuda bwabaye ahera h’Imana,
Isirayeli iba ubwami bwayo.+
5 Wa nyanja we, ni iki cyatumye uhunga?+
Nawe Yorodani, ni iki cyatumye usubira inyuma?+
6 Mwa misozi mwe, ni iki cyatumye musimbagurika nk’amasekurume y’intama?
Namwe mwa dusozi mwe, ni iki cyatumye musimbagurika nk’abana b’intama?
8 Ni yo ihindura urutare rukaba ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,
N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+
115 Yehova, si twe dukwiriye icyubahiro. Rwose si twe tugikwiriye.
Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uhesha icyubahiro,+
Bitewe n’uko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.+
2 Kuki abantu bavuga bati:
“Imana yabo iri he?”+
3 Imana yacu iri mu ijuru,
Kandi ibyo yishimira gukora byose irabikora.
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora.
9 Isirayeli we, iringire Yehova.+
Ni we ugutabara kandi ni we ngabo ikurinda.+
10 Mwebwe abakomoka kuri Aroni,+ nimwiringire Yehova.
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda.
11 Mwa batinya Yehova mwe, nimwiringire Yehova.+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda.+
12 Yehova aratwibuka, kandi azaduha imigisha.
Azaha imigisha Abisirayeli,+
Kandi azaha imigisha abakomoka kuri Aroni.
13 Azaha imigisha abatinya Yehova,
Ari aboroheje n’abakomeye.
18 Ariko twebwe tuzasingiza Yah,
Uhereye none kugeza iteka ryose.
Nimusingize Yah!
116 Nkunda Yehova kuko anyumva.
Igihe cyose nkiriho nzajya musenga.
3 Ni nkaho urupfu rwari rwanzirikishije imigozi,
Kandi nari ngeze mu bibazo bikomeye, meze nkaho ndi mu Mva.*+
Imibabaro n’agahinda byari byandenze.+
5 Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka.+
Imana yacu ni Imana igira imbabazi.+
6 Yehova arinda abataraba inararibonye.+
Nari nazahaye maze arankiza.
7 Reka ntuze,
Sinongere guhangayika kuko Yehova yangiriye neza.
9 Nzakorera Yehova igihe cyose nzaba nkiriho.
10 Naravuze kuko nari nizeye ko Imana iri bumfashe.+
Nari mbabaye cyane.
12 Ibyiza byose Yehova yankoreye
Nzabimwitura iki?
13 Nzanywera ku gikombe yampaye kugira ngo mushimire ko yankijije,
Kandi nzasenga mvuga izina rya Yehova.
14 Ibyo nasezeranyije Yehova nzabikora.
Nzabikora ndi imbere y’abantu be bose.+
16 Yehova,
Ni ukuri ndi umugaragu wawe.
Ndi umugaragu wawe, nkaba umuhungu w’umuja wawe.
Ni wowe wabohoye imigozi yari imboshye.+
17 Nzagutambira igitambo cyo gushimira.+
Yehova, nzagusenga mvuga izina ryawe.
18 Ibyo nasezeranyije Yehova nzabikora.+
117 Mwa bantu bo ku isi mwe, nimusingize Yehova.+
Yehova ahora ari uwizerwa+ kugeza iteka ryose.+
2 Isirayeli nivuge iti:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
3 Abakomoka kuri Aroni nibavuge bati:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
4 Abatinya Yehova nibavuge bati:
“Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”
6 Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.+
Umuntu yantwara iki?+
7 Yehova aranshyigikiye kandi ni we untabara.+
Nzishimira ko abanyanga batsinzwe.+
12 Bari bangose nk’inzuki,
Ariko bazimye vuba nk’umuriro waka mu mahwa.
Nabirukanye,
Mu izina rya Yehova.+
13 Baransunitse cyane bashaka ko ngwa,
Ariko Yehova yaramfashije.
14 Yah ni we mpungiraho akampa imbaraga.
Ni we mukiza wanjye.+
15 Ijwi ry’ibyishimo no gutsinda,
Byumvikanira mu mahema y’abakiranutsi.
Ukuboko kwa Yehova kw’iburyo gufite imbaraga.+
16 Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova gukora ibikorwa bikomeye.
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova gufite imbaraga.+
19 Nimumfungurire amarembo anyuramo abakiranutsi.+
Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.
20 Iri ni ryo rembo rya Yehova.
Abakiranutsi bazaryinjiramo.+
24 Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho.
Nimureke twishime kandi tunezerwe.
25 Yehova, turakwinginze dukize!
Yehova, turakwinginze dufashe dutsinde!
26 Uje mu izina rya Yehova, nahabwe umugisha.+
Tubasabiye umugisha turi mu nzu ya Yehova.
28 Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza.
Mana yanjye, nzaguhesha icyubahiro.+
29 Mushimire Yehova+ kuko ari mwiza.
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
א [Alefu]
119 Abagira ibyishimo ni abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose,
Kandi bagakurikiza amategeko ya Yehova.+
7 Nimenya imanza zikiranuka waciye,
Nzagusingiza mfite umutima utancira urubanza.
8 Nzubahiriza amabwiriza yawe.
Rwose ntuntererane.
ב [Beti]
9 Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?
Yabikora akurikiza ibyo ijambo ryawe rivuga.+
11 Mbika ijambo ryawe mu mutima wanjye,+
Nk’uko umuntu abika ikintu cy’agaciro kugira ngo ntagucumuraho.+
12 Yehova, ukwiriye gusingizwa.
Unyigishe amategeko yawe.
13 Mfungura umunwa wanjye,
Nkavuga ibirebana n’imanza zose waciye.
ג [Gimeli]
18 Fungura amaso yanjye kugira ngo ndebe neza,
Menye ibintu bitangaje biri mu mategeko yawe.
20 Nifuza cyane
Kumenya ibirebana n’imanza zawe.
22 Unkureho ikimwaro no gusuzugurwa,
Kuko nitondeye ibyo utwibutsa.
23 Ndetse n’iyo abatware bateraniye hamwe bakamvuga nabi,
Njyewe umugaragu wawe nkomeza gutekereza ku mabwiriza yawe.
24 Nkunda cyane ibyo utwibutsa.+
Ni byo bingira inama.+
ד [Daleti]
25 Ibibazo byandenze, ndumva nenda gupfa.*+
Undinde nk’uko wabivuze.+
26 Nakubwiye ibyanjye byose kandi waransubije.
Unyigishe amategeko yawe.+
28 Sinkibona ibitotsi bitewe n’agahinda.
Umpe imbaraga nk’uko wabivuze.
Nzi ko uca imanza zihuje n’ukuri.
31 Mpora nzirikana ibyo utwibutsa.+
Yehova, ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+
32 Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye,
Kuko watumye umutima wanjye ujijuka.
ה [He]
34 Umfashe gusobanukirwa,
Kugira ngo nubahirize amategeko yawe,
Kandi nkomeze kuyakurikiza n’umutima wanjye wose.
36 Umfashe njye mpora ntekereza ku byo utwibutsa,
Aho gutekereza ku nyungu zanjye zishingiye ku bwikunde.+
37 Urinde amaso yanjye ntarebe ibintu bidafite akamaro.+
Umfashe gukora ibyo ushaka kugira ngo nkomeze kubaho.
38 Usohoze ibyo wansezeranyije kuko ndi umugaragu wawe,
Ku buryo bituma abantu bagutinya.
39 Ntinya gukorwa n’isoni.
Uzabindinde kuko imanza uca ari nziza.+
40 Dore nkunda cyane amategeko yawe.
Undinde nkomeze kubaho kuko ukiranuka.
ו [Wawu]
41 Yehova, ungaragarize urukundo rudahemuka,+
Unkize nk’uko wabisezeranyije,+
42 Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,
Kuko niringiye ijambo ryawe.
43 Umfashe njye nkomeza kuvuga ijambo ryawe ry’ukuri,
Kuko niringiye ko uca imanza zitabera.
47 Nkunda amategeko yawe.
Rwose ndayakunda cyane.+
ז [Zayini]
49 Ibuka ibyo wambwiye,
Bigatuma ngira icyizere.
54 Aho mba ndi hose,
Mpora ndirimba ibijyanye n’amabwiriza yawe.
56 Ibyo mpora mbikora,
Kubera ko nubahirije amategeko yawe.
ח [Heti]
57 Yehova, uri umugabane wanjye.+
Nasezeranyije ko nzumvira ibyo uvuga.+
60 Sintinda!
Ahubwo nihutira gukurikiza amategeko yawe.+
64 Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rwuzuye isi.+
Unyigishe amategeko yawe.
ט [Teti]
65 Yehova, wangiriye neza rwose,
Nk’uko wabivuze.
68 Uri mwiza+ kandi ukora ibyiza.
Nyigisha amategeko yawe.+
69 Abibone bamvugaho ibinyoma byinshi,
Ariko njyewe numvira amategeko yawe n’umutima wanjye wose.
71 Ni byiza ko nagize imibabaro.+
Byatumye menya amategeko yawe.
י [Yodi]
73 Amaboko yawe ni yo yandemye.
Umpe gusobanukirwa,
Kugira ngo menye amategeko yawe.+
78 Abibone bakorwe n’isoni,
Kuko bampemukiye banziza ubusa.
Ariko njye nzakomeza gutekereza amategeko yawe.+
79 Abagutinya,
Ni ukuvuga, abazi ibyo utwibutsa, nibangarukire.
כ [Kafu]
82 Ntegereje ko isezerano ryawe risohora.+
Mpora nibaza nti: “Uzampumuriza ryari?”+
84 Nzategereza kugeza ryari?
Abantoteza uzabacira urubanza ryari?+
85 Abibone bacukura imyobo kugira ngo nyigwemo,
Kandi ntibakurikiza amategeko yawe.
86 Amategeko yawe yose ni ayo kwiringirwa.
Ntabara kuko abantu bantoteza bampora ubusa.+
87 Haburaga gato ngo bandimbure mu isi,
Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe.
88 Undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka,
Bityo nkomeze kumvira ibyo utwibutsa.
ל [Lamedi]
90 Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+
Washyizeho isi urayikomeza kugira ngo itazanyeganyega.+
91 Ibyo waremye byose byakomeje kubaho kugeza n’uyu munsi, bitewe n’amategeko watanze.
Ibyaremwe byose biragukorera.
95 Ababi baba bantegereje kugira ngo banyice,
Ariko nkomeza kwita ku byo utwibutsa.
96 Nabonye ibintu byinshi cyane bitunganye,
Ariko amategeko yawe yo arabiruta byose.
מ [Memu]
97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+
Nyatekerezaho bukarinda bwira.+
100 Ngaragaza ko nzi ubwenge kurusha abakuru,
Kuko nkurikiza amategeko yawe.
102 Sinaretse gukurikiza amategeko yawe,
Kuko ari wowe wanyigishije.
103 Amagambo yawe ni meza cyane!
Aryohereye kurusha ubuki.+
104 Amategeko yawe atuma ngaragaza ubwenge mu byo nkora.+
Ni yo mpamvu nanga ibinyoma byose.+
נ [Nuni]
106 Narahiye ko nzubahiriza amategeko yawe akiranuka,
Kandi nzakora ibyo narahiriye.
Yehova, undinde nk’uko wabisezeranyije.+
108 Yehova, ndakwinginze wishimire ukuntu ngusingiza mbikuye ku mutima,*+
Kandi unyigishe amategeko yawe.+
112 Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose,
Ndetse kugeza iteka.
ס [Sameki]
115 Mwa nkozi z’ibibi mwe, ntimunyegere!+
Njye niyemeje kumvira amategeko y’Imana yanjye.
Ntiwemere ko ibyo niringiye bihinduka ubusa.+
117 Unshyigikire kugira ngo ndokoke.+
Hanyuma nanjye nzakomeza gutekereza ku mategeko yawe.+
119 Wavanyeho ababi bose bo mu isi, nk’uko umuntu akuraho imyanda.+
Ni yo mpamvu nkunda ibyo utwibutsa.
120 Ndagutinya ngahinda umushyitsi.
Imanza uca zintera ubwoba.
ע [Ayini]
121 Nakoze ibyiza kandi bikiranuka.
Ntiwemere ko abantu babi bankandamiza!
122 Nsezeranya ko nzamererwa neza.
Ntiwemere ko abantu b’abibone bankandamiza.
123 Nategereje ko unkiza, amaso ahera mu kirere.+
Nategereje isezerano ryawe rikiranuka ndaheba.+
פ [Pe]
129 Ibyo utwibutsa birahebuje.
Ni yo mpamvu nabyitondeye.
130 Gusobanukirwa ijambo ryawe bituma umuntu agira ubumenyi.+
Bituma utaraba inararibonye agira ubwenge.+
134 Unkize abankandamiza,
Nanjye nzakomeza kumvira amategeko yawe.
צ [Tsade]
138 Ibyo utwibutsa birakiranuka,
Kandi ni ibyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye.
143 Nubwo ibibazo n’ingorane byandembeje,
Nakomeje gukunda amategeko yawe.
144 Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.
Umpe gusobanukirwa+ kugira ngo nkomeze kubaho.
ק [Kofu]
145 Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose.
Nsubiza! Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe.
146 Naragutabaje. Nkiza!
Nanjye nzakomeza gukurikiza ibyo utwibutsa.
149 Yehova, ntega amatwi kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
150 Abafite imyifatire iteye isoni bamereye nabi.
Banga amategeko yawe.
ר [Reshi]
Undinde nkomeze kubaho nk’uko wabisezeranyije.
156 Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
159 Reba ukuntu nkunda cyane amategeko yawe!
Yehova, undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka.+
160 Ijambo ryawe ryose ni ukuri.+
Imanza uca zose zirakiranuka kandi zizahoraho iteka ryose.
ש [Sini] cyangwa [Shini]
163 Nanga ikinyoma. Rwose ndacyanga cyane!+
Amategeko yawe ni yo nkunda.+
164 Ngusingiza inshuro zirindwi ku munsi,
Kubera ko uca imanza zikiranuka.
166 Yehova, niringiye ko uzankiza,
Kandi numvira amategeko yawe.
ת [Tawu]
170 Ndakwinginze nyumva ungirire neza.
Unkize nk’uko wabisezeranyije.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.*
2 Yehova, nkiza abamvugaho ibinyoma,
Undinde n’abakoresha ururimi rwabo bariganya.
5 Mbega ibyago mfite kuko natuye i Mesheki+ ndi umunyamahanga!
Maze igihe ntuye mu mahema y’i Kedari.+
7 Mba nshaka amahoro,
Ariko iyo mvuze bo baba bashaka intambara.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
Ukurinda ntazigera asinzira.
5 Yehova ni we ukurinda.
Yehova akurinda+ ari iburyo bwawe.+
7 Yehova azakurinda ibikugirira nabi.+
Azarinda ubuzima bwawe.+
8 Yehova azakurinda mu byo ukora byose,
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
122 Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujye mu nzu ya Yehova.”+
4 Abagize imiryango y’Abisirayeli,
Ari yo miryango ya Yah,*
Ni ho bazamukaga bajya,
Hakurikijwe amabwiriza Imana yabahaye, kugira ngo basingize izina rya Yehova.+
6 Nimusabire Yerusalemu amahoro.+
Wa mujyi we, abagukunda bazagira umutekano.
8 Nzavugira abavandimwe banjye n’incuti zanjye nti:
“Abatuye muri Yerusalemu nibagire amahoro.”
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
2 Nk’uko abagaragu bahanga amaso shebuja,
N’umuja agahanga amaso nyirabuja,
Ni ko natwe duhanga amaso Yehova Imana yacu,+
Kugira ngo atugirire neza.+
4 Abirasi baradusetse cyane,
N’abibone baradusuzugura bikabije.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
124 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,”+
Ngaho Isirayeli nisubiremo iti:
2 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,+
Igihe abantu batwibasiraga bashaka kuturwanya,+
3 Ubwo bari baturakariye cyane,+
Baba baratumize turi bazima.+
5 Icyo gihe baba baraturimbuye, nk’uko amazi afite imbaraga atembana ibintu.
6 Yehova nasingizwe, we waturinze abanzi bacu,
Bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi.
Uwo mutego waracitse,
Maze tuba turarokotse.+
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
Bameze nk’Umusozi wa Siyoni udashobora kunyeganyega,
Ahubwo ugahoraho iteka ryose.+
2 Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu,+
Ni ko Yehova na we akikije abantu be,+
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
Isirayeli nigire amahoro.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
Abantu bo mu bindi bihugu baravuze bati:
“Yehova yabakoreye ibintu bitangaje!”+
4 Yehova, garura abantu bacu bajyanywe mu bindi bihugu,
Nk’uko imvura ituma imigezi yo muri Negebu yongera kuzura amazi.
5 Abatera imbuto barira,
Bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo.
6 Umuntu ugiye mu murima, nubwo yagenda arira
Atwaye umufuka wuzuye imbuto zo gutera,
Rwose azagaruka yishimye cyane,+
Azanye ibyo yasaruye.+
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Salomo.
Iyo Yehova atari we urinze umujyi,+
Umurinzi nubwo yaba maso, aba aruhira ubusa.
2 Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,
Mukaryama bwije mushaka ibyokurya,
Kuko aha abamukunda ibyo bakeneye,
Agatuma baryama bagasinzira.+
4 Kimwe n’uko imyambi iba imeze mu maboko y’umunyambaraga,
Ni ko n’abana umuntu abyaye akiri muto bamera.+
5 Ugira imigisha, ni umuntu ubafite ari benshi.+
Ntibazakorwa n’isoni,
Kuko bazavugana n’abanzi bari mu marembo y’umujyi.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
2 Uzarya ibyo waruhiye.
Uzabona imigisha kandi ugire ubutunzi bwinshi.+
3 Umugore wawe azabyara abana benshi, nk’uko umuzabibu wera imbuto nyinshi.+
Abana bawe bazakikiza ameza yawe, bameze nk’ibiti by’imyelayo biri gushibuka.
5 Yehova azaguha imigisha ari i Siyoni,
Wirebere ibyiza bigera kuri Yerusalemu igihe cyose uzaba ukiriho,+
6 Kandi ubone abuzukuru bawe.
Isirayeli nigire amahoro.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
129 Isirayeli nivuge iti:
“Bandwanyije kuva nkiri muto.”+
Yankijije abantu babi bankandamizaga.+
6 Bazaba nk’ibyatsi bimera hejuru y’igisenge cy’inzu,
Byuma na mbere y’uko babirandura.
7 Biba ari bike cyane ku buryo n’ubirandura atabyuzuza mu kiganza cye,
Cyangwa ngo uhambira ibyaranduwe abyuzuze mu maboko ye.
8 Abahanyura ntibazavuga bati:
“Yehova nabahe umugisha.
Tubasabiye umugisha mu izina rya Yehova.”
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
130 Yehova, ntabara kuko nihebye cyane.+
2 Yehova, rwose nyumva!
Tega amatwi ibyo ngusaba.
5 Niringira Yehova. Ndamwiringira rwose!
Ntegereje ijambo rye.
Mutegereje kuruta uko abazamu bategereza igitondo,+
Barindiriye ko bucya.
7 Abisirayeli nibakomeze gutegereza Yehova,
Kuko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka,+
Kandi afite imbaraga nyinshi zo gukiza.
8 Azakiza Abisirayeli ibyaha byabo byose.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
Sinifuje ibintu bikomeye cyane,+
Cyangwa ibintu birenze ubushobozi bwanjye.
Rwose ndanyuzwe nk’umwana w’incuke.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
4 Sinzemerera amaso yanjye gutora agatotsi,
Kandi sinzemerera amaso yanjye gusinzira,
5 Ntarabona aho nzashyira inzu nziza cyane ya Yehova,
Ntarabona ahantu heza Imana ikomeye ya Yakobo itura.”+
Nimuze dupfukame imbere ye.+
9 Abatambyi bawe bajye bakora ibyo gukiranuka,
N’indahemuka zawe zirangurure amajwi y’ibyishimo.
11 Yehova yarahiye Dawidi,
Kandi ni ukuri ntazisubiraho. Yaravuze ati:
“Umwe mu bagukomokaho,
Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+
12 Abana bawe nibubahiriza isezerano ryanjye,
Bakumvira n’ibyo nzajya mbigisha,+
Abana babo na bo,
Bazicara ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”+
14 “Aha ni ho nzajya nduhukira kugeza iteka ryose.
Aha ni ho nzatura+ kuko nahifuje cyane.
15 Nzaha abo muri uwo mujyi ibibatunga byinshi.
Abakene baho nzabaha ibyokurya bahage.+
17 Aho ni ho nzahera Dawidi imbaraga nyinshi.
Nateganyije aho uwo nasutseho amavuta azakomoka.*+
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Bimeze nk’amavuta meza,
Asukwa ku mutwe,+
Agatembera mu bwanwa bwa Aroni,+
Akagera ku ikora ry’imyenda ye.
Aho ni ho Yehova yategetse ko haba umugisha,
Ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
3 Yehova we Muremyi w’ijuru n’isi,
Abahe umugisha ari i Siyoni.
Nimusingize izina rya Yehova.
Nimusingize Yehova mwa bagaragu be mwe,+
2 Mwe muhagaze mu nzu ya Yehova,
Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.+
3 Nimusingize Yah, kuko Yehova ari mwiza.+
Muririmbe musingiza izina rye kuko bishimishije.
4 Yah yitoranyirije Yakobo.
Yitoranyirije Isirayeli ngo abe umutungo we wihariye.+
5 Nzi neza ko Yehova akomeye.
Umwami wacu aruta izindi mana zose.+
7 Atuma ibicu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.
Ni we wohereza imirabyo n’imvura.
Azana umuyaga awukuye mu bigega bye.+
13 Yehova, izina ryawe rizahoraho iteka ryose.
Yehova, gukomera kwawe kuzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
16 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
17 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Ntibishobora no guhumeka.+
19 Mwa Bisirayeli mwe, nimusingize Yehova.
Mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Yehova.
20 Mwebwe abakomoka kuri Lewi, nimusingize Yehova.+
Mwa batinya Yehova mwe, nimusingize Yehova.
Nimusingize Yah!+
136 Nimushimire Yehova kuko ari mwiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
3 Nimushimire Umwami w’abami,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
8 Yashyizeho izuba kugira ngo rimurike ku manywa,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
9 Yashyizeho ukwezi n’inyenyeri ngo bimurike nijoro,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
15 Yajugunye Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
18 Yishe abami b’ibihangange,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
22 Igihugu cyabo cyabaye umurage w’abagaragu be, ari bo Bisirayeli,
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
26 Nimushimire Imana yo mu ijuru,
Kuko urukundo rwayo rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
3 Igihe twari turi yo, abari baratujyanyeyo ku ngufu badusabaga kubaririmbira,+
Kandi bakaduseka bishimisha bavuga bati:
“Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni!”
4 Ariko se twari kuririmbira dute indirimbo ya Yehova,
Mu gihugu kitari icyacu?
6 Yerusalemu we, ninkwibagirwa,
Cyangwa simbone ko ari wowe utuma ngira ibyishimo byinshi,+
Ururimi rwanjye
Ruzafatane n’urusenge rw’akanwa.
7 Yehova, wibuke ibyo Abedomu bavugaga, ku munsi Yerusalemu yaguyeho,
Ukuntu bavugaga bati:
“Nimuyisenye! Nimuyisenye mugeze kuri fondasiyo yayo!”+
8 Wa mujyi wa Babuloni we, ugiye kurimburwa!+
Umuntu uzagukorera nk’ibyo wadukoreye,
Akakwishyura ibibi waduteje, azabona imigisha.+
Zaburi ya Dawidi.
138 Mana nzagusingiza n’umutima wanjye wose.+
Nzagusingiza,*
Ndirimba imbere y’izindi mana.
2 Nzapfukama nerekeye urusengero rwawe rwera,+
Kandi nzasingiza izina ryawe,+
Bitewe n’uko ugira urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.
Wagaragaje ko izina ryawe n’ibyo wasezeranyije biruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
3 Igihe nagusengaga waranshubije.+
Wampaye imbaraga utuma ngira ubutwari.+
6 Nubwo Yehova akomeye, yita ku bantu bicisha bugufi,+
Ariko abishyira hejuru ntiyemera ko baba incuti ze.+
7 Niyo naba ngeze mu byago, nzi ko uzakomeza kundinda.+
Uzakoresha imbaraga zawe urwanye abanzi banjye barakaye,
Kandi uzankiza ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.
8 Yehova nzi ko uzakora ibintu byose unyifuriza.
Yehova, urukundo rwawe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
Ntutererane abantu bawe waremye.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
139 Yehova, warangenzuye kandi uranzi.+
2 Iyo nicaye urabimenya n’iyo mpagurutse urabimenya.+
Umenya ibitekerezo byanjye mbere y’igihe.+
3 Uba unyitegereza iyo ngenda ndetse n’iyo ndyamye.
Ibyo nkora byose urabizi.+
5 Urandinze impande zose,
Kandi umfashe ukuboko.
6 Uranzi neza kandi rwose ibyo birantangaza.
Iyo mbitekerejeho simbasha kubyiyumvisha.+
8 Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba undeba.
Niyo naba ndi mu Mva,* waba umbona.+
9 Niyo naguruka mu kirere, nkanyaruka nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare,
Nkajya gutura kure cyane ku mpera y’inyanja,
10 Aho na ho wanyobora,
Kandi ukandinda ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.+
11 Ndamutse mvuze nti: “Umwijima uzantwikira,”
Icyo gihe ijoro rinkikije ryahinduka nk’urumuri.
12 Mana, ndetse n’umwijima kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,
Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa,+
Umwijima na wo ugahinduka urumuri.+
13 Ni wowe waremye impyiko zanjye.
14 Ndagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+
Imirimo yawe iratangaje,+
Kandi ibyo mbizi neza.
15 Igihe wandemeraga ahantu hatagaragara,
Kandi nkagenda nkurira mu nda ya mama,
Wabonaga amagufwa yanjye yose.+
16 Wambonye nkiri urusoro.
Mu gitabo cyawe hari handitsemo
Iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho,
Nubwo nta na rumwe muri zo rwari rwakabayeho.
17 Mana, ibitekerezo byawe ni iby’agaciro kenshi cyane!+
Byose ubiteranyirije hamwe byaba ari byinshi cyane!+
18 Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi.+
Niyo nakanguka ni wowe naba ngitekerezaho.+
19 Mana, icyampa gusa ukica ababi!+
Ni abanzi bawe bakoresha izina ryawe mu buryo budakwiriye.+
Ni abanzi banjye.
23 Mana, ngenzura umenye umutima wanjye.+
Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpangayikisha.+
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
3 Batyaje indimi zabo zimera nk’iz’inzoka.+
Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ (Sela.)
5 Abishyira hejuru bantega umutego.
Bantega imigozi imeze nk’urushundura iruhande rw’inzira.+
Bantega imitego ngo nyigwemo.+ (Sela.)
6 Mbwira Yehova nti: “Uri Imana yanjye.
Yehova nyumva. Ndakwinginze mfasha.”+
8 Yehova, ntuhe abantu babi ibyo bifuza.
Ntiwemere ko imigambi yabo igira icyo igeraho kugira ngo batishyira hejuru. (Sela.)+
Bagwe mu muriro,
Bagwe mu byobo birebire+ kugira ngo batazongera guhaguruka.
11 Abasebanya ntibazabone aho batura mu isi.+
Abanyarugomo na bo bazagerweho n’ibibi kandi bibarimbure.
Indirimbo ya Dawidi.
Tebuka uze aho ndi.+
Ninguhamagara, untege amatwi.+
2 Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu*+ bategura imbere yawe,+
No gutakamba kwanjye bimere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
4 Ntutume umutima wanjye ubogamira ku bibi,+
Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome.
Sinzigera nifatanya mu birori byabo, ngo nsangire na bo ibyokurya byabo biryoshye.
5 Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije urukundo rudahemuka.+
Ndetse nzakomeza kumushyira mu isengesho, igihe azaba ageze mu byago.
6 Nubwo abacamanza babo bajugunywe ku rutare,
Abantu bazita ku magambo yanjye kuko ashimishije.
8 Icyakora Yehova Mwami w’Ikirenga, ni wowe mpanze amaso.+
Ni wowe nahungiyeho,
Ntiwemere ko mfa.
9 Undinde kugwa mu mutego banteze,
No mu mitego y’inkozi z’ibibi.
Masikili.* Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+
142 Ndangurura ijwi ngatabaza Yehova.+
Ndangura ijwi ngatakambira Yehova, musaba ngo angirire neza.
Bantega imitego mu nzira nyuramo,
Ariko ni wowe uzi aho nkwiriye kunyura.
Nta hantu nahungira.+
Nta muntu numwe umpangayikiye.
5 Yehova, ndakwinginze mfasha.
Ni wowe mbwira nti: “Uri ubuhungiro bwanjye,+
Kandi mu buzima bwanjye, ni wowe wenyine mfite.”
6 Umva ijwi ryo kwinginga kwanjye,
Kuko mfite imbaraga nke cyane.
Nkiza abantoteza,+
Kuko bandusha imbaraga.
7 Meze nk’umuntu uri muri gereza.
Nkuramo kugira ngo nsingize izina ryawe.
Abakiranutsi nibankikize,
Kuko ungirira neza.
Indirimbo ya Dawidi.
Nsubiza kuko ukiranuka kandi ukaba uri uwizerwa.
2 Njye umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,
Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.+
3 Umwanzi arantoteza.
Antura hasi akandibata.
Yatumye ntura ahantu h’umwijima, nk’abapfuye kera cyane.
4 Ndumva nacitse intege cyane.+
Umutima wanjye umeze nk’ikinya.+
Nshimishwa cyane no gutekereza ku mirimo yawe.
6 Nteze amaboko ngusenga.
Mpora ngutegereje nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura.+ (Sela.)
7 Yehova, gira vuba unsubize.+
Imbaraga zanjye zashize.+
8 Mu gitondo, ujye ungaragariza urukundo rwawe rudahemuka,
Kuko ari wowe niringiye.
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,+
Kuko ari wowe mpanze amaso.
Uri mwiza!
Unyobore ukoresheje umwuka wawe kugira ngo ntahura n’akaga.
11 Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe.
Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.+
12 Ukureho abanzi banjye kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Zaburi ya Dawidi.
144 Yehova nasingizwe, we Gitare cyanjye.+
Ni we unyigisha kurwana,
Akantegurira kujya ku rugamba.+
2 Ni we unkunda urukundo rudahemuka, akaba n’urukuta rurerure rundinda.
Ni ubuhungiro bwanjye n’Umukiza wanjye.
Ni we ngabo indinda kandi ni we mpungiraho.+
Atuma nigarurira abantu.+
3 Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya?
Kandi se umwana w’umuntu ni iki, ku buryo wamwitaho?+
4 Umuntu ameze nk’umwuka gusa.+
Iminsi ye ni nk’igicucu kigenda kigashira.+
5 Yehova, igiza hasi ijuru maze umanuke.+
Kora ku misozi kugira ngo icumbe umwotsi.+
6 Utume imirabyo irabya, abanzi batatane.+
Uboherezeho imyambi yawe ubatere urujijo.+
7 Rambura amaboko yawe aho uri mu ijuru.
Mbohora maze unkize amazi arimo imivumba,
Unkize abanyamahanga.+
8 Barabeshya,
Kandi bazamura ukuboko bakarahira ibinyoma.
9 Mana, nzakuririmbira indirimbo nshya.+
Nzakuririmbira ngusingiza kandi ncuranga inanga y’imirya icumi.
10 Ni wowe utuma abami batsinda,+
Kandi ni wowe wabohoye Dawidi umugaragu wawe, uramurinda ntiyicishwa inkota.+
11 Mbohora maze unkize abanyamahanga.
Barabeshya kandi bazamura ukuboko,
Bakarahira ibinyoma.
12 Ibyo bizatuma abahungu bacu bamera nk’ibimera byakuze neza kuva bikiri bito,
N’abakobwa bacu bamere nk’inkingi zibajwe neza zo mu nzu y’umwami.
13 Aho tubika imyaka, hazuzura imbuto z’amoko yose.
Imikumbi yo mu nzuri* zacu na yo, izaba myinshi yikube inshuro ibihumbi n’ibihumbi.
14 Inka zacu zihaka, ntizizabyara igihe kitageze cyangwa ngo zibyare izapfuye.
Nta majwi yo gutabaza azumvikanira ahantu hahurira abantu benshi.
15 Abantu bameze batyo baba bafite imigisha!
Abantu Yehova abereye Imana bagira ibyishimo!+
Zaburi ya Dawidi yo gusingiza.
א [Alefu]
ב [Beti]
Nzasingiza izina ryawe kugeza iteka ryose.+
ג [Gimeli]
3 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.+
Gukomera kwe nta wagusobanukirwa.+
ד [Daleti]
4 Abantu bazishimira imirimo yawe uko ibihe bizagenda bikurikirana,
Kandi bazavuga ibikorwa byawe bikomeye.+
ה [He]
ו [Wawu]
6 Bazavuga ibintu biteye ubwoba wakoze,
Kandi nanjye nzamamaza gukomera kwawe.
ז [Zayini]
7 Bazibuka ukuntu ineza yawe ari nyinshi,+
Kandi bazarangurura amajwi y’ibyishimo kubera ko ukiranuka.+
ח [Heti]
8 Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+
Atinda kurakara kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+
ט [Teti]
י [Yodi]
10 Yehova, ibyo waremye byose bizagusingiza.+
Indahemuka zawe na zo zizagusingiza.+
כ [Kafu]
מ [Memu]
13 Ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose,
N’ubutware bwawe buzahoraho uko ibihe bizagenda bikurikirana.+
ס [Sameki]
ע [Ayini]
פ [Pe]
צ [Tsade]
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.+
Aba hafi y’abamusenga babivanye ku mutima.+
ר [Reshi]
19 Ahaza ibyifuzo by’abamutinya.+
Yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza.+
ש [Shini]
ת [Tawu]
Ibifite ubuzima byose nibisingize izina rye ryera kugeza iteka ryose.+
Nanjye reka nsingize Yehova.+
2 Nzasingiza Yehova mu buzima bwanjye bwose.
Nzaririmbira Imana yanjye kandi nyisingize igihe cyose nzaba nkiriho.
5 Umuntu ugira ibyishimo, ni uwo Imana ya Yakobo itabara,+
Akiringira Yehova Imana ye,+
6 Yo yaremye ijuru n’isi n’ibirimo byose,
Ikarema n’inyanja n’ibiyirimo byose.+
Ihora ari iyizerwa.+
8 Yehova ahumura amaso y’abatabona.+
Yehova aha imbaraga abafite intege nke.+
Yehova akunda abakiranutsi.
9 Yehova arinda abanyamahanga.
10 Yehova azaba Umwami iteka ryose.+
Siyoni we, Imana yawe izakomeza kuba Umwami uko ibihe bizagenda bikurikirana.
Nimusingize Yah!
Kuririmbira Imana yacu no kuyisingiza ni byiza.
Kuyisingiza birakwiriye kandi birashimisha.+
2 Yehova ni we wubaka Yerusalemu.+
Ahuriza hamwe abatatanyijwe bo muri Isirayeli.+
3 Akiza abafite imitima iremerewe,
Agapfuka ibikomere byabo.
4 Abara inyenyeri.
Zose azihamagara mu mazina yazo.+
5 Umwami wacu arakomeye kandi afite imbaraga nyinshi.+
Ubwenge bwe ntibugira imipaka.+
7 Nimuririmbire Yehova indirimbo zo kumushimira.
Muririmbire Imana yacu mucuranga inanga.
12 Yerusalemu we, shima Yehova.
Siyoni we, singiza Imana yawe.
13 Ni yo ikomeza ibyo ukingisha amarembo yawe,
Igaha umugisha abagutuyemo.
14 Ni yo izana amahoro mu karere kawe.+
Iguha ingano nziza kurusha izindi ukanyurwa.+
15 Itanga itegeko ryayo ku isi.
Ijambo ryayo ririhuta cyane.
16 Yohereza urubura, ukagira ngo ni ubwoya bw’intama.+
Inyanyagiza urubura nk’ivu.+
17 Ijugunya urubura nk’ubuvungukira bw’umugati.+
Ni nde ushobora guhagarara mu bukonje bwarwo?+
18 Yohereza ijambo ryayo rugashonga.
Ihuhisha umuyaga wayo+ amazi agatemba.
Mwebwe abari mu ijuru, nimusingize Yehova.+
Nimumusingize mwebwe abari ahasumba ahandi.
2 Nimumusingize mwebwe mwese bamarayika be.+
Nimumusingize mwebwe mwese ngabo ze.+
3 Wa zuba we, nawe wa kwezi we, nimumusingize.
Mwa nyenyeri mwese mwe, nimumusingize.+
4 Nimumusingize mwebwe majuru asumba ayandi majuru,
Namwe mwa mazi yo hejuru y’amajuru mwe.
6 Ni we utuma bigumaho kugeza iteka ryose.+
Yatanze itegeko kandi ntirizavaho.+
7 Nimusingize Yehova mwebwe abari mu isi.
Mwa bisimba binini byo mu nyanja mwe, namwe mwese mazi maremare cyane, nimumusingize.
8 Mwa mirabyo mwe, mwa rubura mwe, mwa bicu mwe,
Namwe mwa miyaga ikaze mwe, mukora ibihuje n’ijambo rye.+
11 Mwa bami bo mu isi mwe, namwe mwese abantu bo ku isi,
Mwa batware mwe, namwe mwese bacamanza bo ku isi.+
12 Mwa basore mwe, namwe nkumi,
Mwa basaza mwe, namwe bana.
13 Ibyaremwe byose nibisingize izina rya Yehova,
Kuko izina rye ari ryo ryonyine riri hejuru hadashyikirwa.+
Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.+
14 Azongerera imbaraga abantu be,*
Kugira ngo indahemuka ze zose zihabwe icyubahiro,
Ari bo bana ba Isirayeli, kandi akaba ari bo bamuhora hafi.
Nimusingize Yah!*
Nimuririmbire Yehova indirimbo nshya.+
Nimumusingize muteraniye hamwe n’abantu b’indahemuka.+
3 Nibasingize izina rye babyina.+
Nibamuririmbire bamusingiza bavuza ishako* n’inanga.+
4 Yehova yishimira abantu be.+
Abicisha bugufi, abahesha icyubahiro akabakiza.+
5 Indahemuka nizihabwe icyubahiro.
Nizirangurure amajwi y’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.+
6 Niziririmbe indirimbo zo gusingiza Imana,
Kandi zitwaze inkota ityaye impande zombi,
7 Kugira ngo zishyure abantu ibibi bakoze,
Kandi zibahane,
8 Ziboheshe abami bazo iminyururu,
N’abanyacyubahiro babo zibaboheshe amapingu,
Ibyo ni byo bihesha ishema indahemuka z’Imana zose.
Nimusingize Yah!*
Nimusingirize Imana ahera hayo.+
Muyisingize muri munsi y’ijuru rigaragaza imbaraga zayo.+
2 Muyisingize kubera imirimo yayo ikomeye.+
Muyisingize kuko ikomeye cyane.+
Muyisingize mucuranga inanga n’ibindi bikoresho bifite imirya.+
4 Muyisingize muvuza ishako*+ kandi mubyina muzenguruka.
Muyisingize muvuza umwironge+ n’inanga.+
6 Ibihumeka byose nibisingize Yah.
Bisobanura ngo: “Indirimbo zo gusingiza.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akayasoma mu ijwi ryo hasi.”
Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “bongorerana.”
Cyangwa “bishyize hamwe bajya inama.”
Cyangwa “Kristo.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “mwemere umuburo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimusome.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utegure ahantu hagari.”
Cyangwa “azatandukanya indahemuka ye n’abandi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “umuntu wica abandi kandi akariganya.”
Cyangwa “gasize amavuta.”
Bishobora kuba byerekeza ku ijwi ry’umuziki ryo hasi. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ungirire imbabazi.”
Cyangwa “amagufwa yanjye ahinda umushyitsi.”
Cyangwa “batazibuka ibyawe.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “ashajishijwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Niba narakijije undwanya nta mpamvu.”
Cyangwa “ni yo igenzura imitima n’impyiko.”
Cyangwa “ivuga amagambo akaze yo kwamagana ababi gusa.”
Cyangwa “nzacurangira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru.”
Cyangwa “ijuru.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abajya kumera nk’Imana.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “nzagucurangira.”
Cyangwa “igihome kirekire.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umunyamururumba arishimagiza.”
Cyangwa “sinzigera nyeganyezwa.”
Cyangwa “uko ibihe bizakurikirana.”
Cyangwa “iri mu gihuru.”
Cyangwa “bagwa mu nzara zikomeye z’umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amakara yaka.”
Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
Cyangwa “ni bo bazabona mu maso he.”
Bishobora kuba byerekeza ku ijwi ry’umuziki ryo hasi. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “bafite akarimi gasize amavuta.”
Cyangwa “ugendera mu nzira iboneye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “icyo yarahiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mikitamu.” Bishobora kuba bisobanura “inyandiko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Mikitamu.”
Cyangwa “abera bari mu isi.”
Cyangwa “ni wowe mugabane n’umurage wanjye.”
Cyangwa “ibitekerezo by’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibora.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso hawe.”
Cyangwa “unama untege amatwi.”
Cyangwa “bashaka kudukubita hasi.”
Cyangwa “umukiza wanjye w’umunyambaraga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe ry’agakiza kanjye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “ku muyaga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwere.”
Cyangwa “abababaye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzacecekesha.”
Cyangwa “nzagucurangira.”
Cyangwa “byo gutsinda.”
Cyangwa “imirimo y’amaboko yayo.”
Cyangwa “ibyaha byinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibone ko igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro ari nk’ibinure.”
Cyangwa “akamuha gutsinda.”
Cyangwa “tuzaririmba kandi ducurange.”
Cyangwa “ntibakozwe n’isoni.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Ni ikintu gishonga cyane inzuki zikora ngo zizabikemo ubuki.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.”
Cyangwa “ubuzima bwanjye.” Byerekeza ku buzima bwa Yehova uwo muntu arahira.
Cyangwa “ibyiyumvo byimbitse.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko zanjye.”
Cyangwa “nirinda abantu b’indyarya.”
Cyangwa “abantu bamena amaraso.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nizeye ntashidikanya ko nzabona ineza ya Yehova nkiriho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwunamire.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko Imana yera cyane.”
Cyangwa “amazi.”
Cyangwa “ategeka amazi menshi yo mu ijuru.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusengero.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “utuma ntamanuka ngo njye muri rwa rwobo.”
Cyangwa “sinzanyeganyezwa.”
Cyangwa “ikigunira.”
Cyangwa “unama untege amatwi.”
Cyangwa “Mana yizerwa.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubarinde amagambo mabi.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “kuniha.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “ingabo zo mu ijuru.”
Uko bigaragara aha byerekeza ku mwanditsi w’iyi zaburi.
Cyangwa “bumva bacitse intege.”
Cyangwa “acungura abagaragu be.”
Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “ibigunira.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu batubaha Imana banseka bishakira umugati.”
Cyangwa “bicirana ijisho.”
Cyangwa “zizabahinguranya imitima.”
Cyangwa “abo yavumye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “abakiranutsi bavuga amagambo y’ubwenge, bakayavuga mu ijwi ryo hasi.”
Cyangwa “umuntu ukomeza kuba indahemuka.”
Cyangwa “ukuboko kwawe kwarandemereye.”
Cyangwa “ikirenge cyanjye nigitsikira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni we wambanguriye agatsinsino.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ku musozi muto.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni nkaho bajanjagura amagufwa yanjye.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ingunzu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ducungure.”
Cyangwa “indabo z’amarebe.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “y’ubutabera.”
Ishangi, umusagavu na kesiya ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ni igihome kirekire kidukingira.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urwobo.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbambyose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “unyezeho icyaha cyanjye ukoresheje Hisopu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Hisopu.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Incuti ivugwa aha ni yo yavuzwe no ku murongo wa 13 n’uwa 14.
Cyangwa “anyeganyezwa.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni umuntu uvura uwariwe n’inzoka.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Kudandabirana ni ukugenda umeze nk’uwenda kugwa.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yavuze iri ahantu hayo hera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihome.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “icyubahiro cye.”
Cyangwa “ingunzu.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Ni ikintu gishonga cyane inzuki zikora ngo zizabikemo ubuki.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ugendera ku bicu.”
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “umusozi uhebuje.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yah.”
Ni igihe abantu baba bagenda bari hamwe kandi kuri gahunda.
Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “mucuranga.”
Cyangwa “indabo z’amarebe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihe nariraga kandi nkigomwa kurya no kunywa.”
Cyangwa “ibigunira.”
Uko bigaragara aha berekeza ku mva.
Cyangwa “uncungure.”
Cyangwa “nageze ubwo niheba.”
Cyangwa “igitabo cy’abazima.”
Cyangwa “wuname untege amatwi.”
Ni inzu ikomeye cyane.
Cyangwa “umwobo muremure.”
Cyangwa “wancunguye.”
Cyangwa “amaraso.”
Ni ukuvuga, amazi y’ababi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzacecekesha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukureka bitewe n’ubwiyandarike.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukumbi wo mu rwuri rwawe.”
Cyangwa “kura ukuboko kwawe mu gituza, aho kuzingiye mu myenda witeye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe ryanyu.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “indirimbo naririmbaga ncuranga inanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wacunguye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “urugomero.”
Cyangwa “umugati w’abanyambaraga.”
Cyangwa “ari yo mucunguzi wabo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka ubavamo ntugaruke.”
Cyangwa “ibibugu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Iyahindisha umuriro.”
Cyangwa “ukuboko kwayo kw’iburyo.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “indabo z’amarebe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Ni ibikoresho by’umuziki bifite imirya.
Cyangwa “ku munsi ukwezi kwabonekeyeho.”
Cyangwa “igihe ukwezi kuba ari inzora.”
Uko bigaragara aha berekeza ku bitebo byakoreshwaga n’abacakara, bari gutunda ibikoresho by’ubwubatsi.
Bisobanura “intonganya.”
Cyangwa “Imana.” Birashoboka ko byerekezaga ku bacamanza ba Isirayeli.
Cyangwa “gutonesha.”
Ni ukuvuga Abamoni n’Abamowabu.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ihema ryawe.”
Cyangwa “dukoranyirize hamwe utugarure.”
Cyangwa “urukundo rudahemuka.”
Cyangwa “unama untege amatwi.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora kuba byerekeza kuri Egiputa cyangwa kuri Farawo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu rwobo.”
Cyangwa “muri Abadoni.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.
Bishobora kuba byerekeza kuri Egiputa cyangwa kuri Farawo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihome; Ubuhungiro.”
Ni igikoresho cy’umuziki.
Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “abacamanza.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Bisobanura “intonganya.”
Bisobanura ngo: “Kugerageza” cyangwa “ikigeragezo.”
Cyangwa “ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”
Cyangwa “muze mu bikari by’inzu ye.”
Cyangwa “nimwunamire Yehova.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko Imana yera cyane.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”
Cyangwa “imbere y’intebe y’ibirenge bye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Si twe twiremye.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “ujye wunama untege amatwi.”
Ni ubwoko bw’inyoni.
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni ubwoko bw’igisiga.
Cyangwa “ntizigera inyeganyega.”
Ni ubwoko bw’inyoni ijya gusa n’ikiyongoyongo.
Ni agasimba kaba mu myobo kajya gusa n’imbeba.
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Lewiyatani.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “mumucurangire.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “avuna inkoni bamanikagaho imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni babikagaho imigati.
Birashoboka ko ari Abanyegiputa.
Birashoboka ko ari Mose na Aroni.
Cyangwa “ibibugu.”
Ni ubwoko bw’udukoko twabaga muri Egiputa tumeze nk’imibu.
Cyangwa “inturumbutsi.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “ibitambo byatambirwaga ibigirwamana.”
Bisobanura “intonganya.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yavuze iri ahantu hayo hera.”
Cyangwa “igihome.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Cyangwa “inzige.”
Cyangwa “isi yose.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “yacunguye.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “wicaye ku ntebe y’ubwami.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amukuye mu birundo by’imyanda.”
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ndambaraye mu mukungugu.”
Cyangwa “amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye.”
Cyangwa “bafite imitima ibiri.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Indirimbo baririmbaga bazamuka.”
Ni ubwoko bw’igiti cyo mu butayu.
Cyangwa “izuba ntirizakwica ku manywa n’ukwezi ntikuzakugirira nabi nijoro.”
Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “mu nkuta zawe zikomeye.”
Uko bigaragara ibi byerekeza ku bintu bibi abanzi b’Abisirayeli babakoreraga.
Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni umwana muto uba waravuye ku ibere.
Uko bigaragara byerekeza ku Isanduku y’Isezerano.
Cyangwa “mu ihema rye rinini.”
Cyangwa “abatamyi baho nzabambika agakiza.”
Cyangwa “natunganyirije itara uwo nasutseho amavuta.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Muzamure amaboko yanyu muri mu rusengero.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Byerekeza kuri Babuloni.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuzagagare.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nzasuzugura izindi mana, abe ari wowe ncurangira.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Wandemeye mu nda ya mama.”
Cyangwa “bakurikije ibitekerezo byabo.”
Cyangwa “urinda umutwe wanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu rwobo.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “azashyira hejuru ihembe ry’ubwoko bwe.”
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.